Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

Duhe Yehova icyubahiro kimukwiriye

Duhe Yehova icyubahiro kimukwiriye

ISOMO RY’UMWAKA WA 2025: “Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.”​—ZAB. 96:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kureba uko twaha Yehova icyubahiro kimukwiriye.

1. Ni iki abantu benshi bakora muri iki gihe?

 ESE wabonye ko muri iki gihe abantu benshi biyitaho cyane kurusha uko bita ku bandi? Urugero, bamwe bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga kugira ngo birate ku bandi babereka ibyo bakora n’ibyo bagezeho. Icyakora, abantu bake ni bo baha Yehova icyubahiro. Muri iki gice tugiye kureba icyo guha Yehova icyubahiro bisobanura, turebe n’impamvu tugomba kumuha icyo cyubahiro. Nanone turi burebe uko twamuha icyubahiro kimukwiriye n’uko na we azahesha icyubahiro izina rye mu gihe kiri imbere.

GUHA YEHOVA ICYUBAHIRO BISOBANURA IKI?

2. Ku Musozi wa Sinayi, Yehova yagaragaje ate ko akwiriye guhabwa icyubahiro? (Reba n’ifoto yo ku gifubiko)

2 Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Imana ikomeye. Nyuma y’igihe gito Yehova avanye Abisirayeli muri Egiputa, yagaragaje ko ari Imana ikomeye ikwiriye guhabwa icyubahiro. Gerageza gusa n’ureba uko byari bimeze. Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bahagaze munsi y’Umusozi wa Sinayi kugira ngo bahure n’Imana yabo. Uwo musozi utwikiriwe n’ibihu byinshi. Mu buryo butunguranye haje umwotsi mwinshi utwikira uwo musozi. Habaye umutingito ukaze, inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya kandi humvikana ijwi ry’ihembe rivuga cyane (Kuva 19:16-18; 24:17; Zab. 68:8). Uko bigaragara igihe Yehova yakoraga ibyo bintu, Abisirayeli batangajwe cyane n’imbaraga ze.

Yehova yeretse Abisirayeli imbaraga ze n’icyubahiro cye ku Musozi wa Sinayi (Reba paragarafu ya 2)


3. Guha Yehova icyubahiro bisobanura iki?

3 Abantu bashobora guha icyubahiro Yehova. Ibyo dushobora kubikora tubwira abandi ukuntu afite imbaraga nyinshi n’imico ihebuje. Nanone duha Imana icyubahiro iyo tuyishimira ibyo idufasha gukora (Yes. 26:12). Umwami Dawidi yatanze urugero rwiza mu birebana no guha Yehova icyubahiro. Mu isengesho Dawidi yavugiye imbere y’Abisirayeli, yabwiye Imana ati: “Yehova, gukomera n’imbaraga n’ubwiza n’ikuzo n’icyubahiro ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe.” Dawidi amaze gusoza isengesho rye, “abari aho bose” basingije Yehova.—1 Ngoma 29:11, 20.

4. Ni iki Yesu yakoze kigatuma Yehova ahabwa icyubahiro?

4 Igihe Yesu yari ku isi, yahaye icyubahiro Papa we, avuga ko ari we wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza (Mar. 5:18-20). Nanone ibyo Yesu yavugaga kuri Papa we, n’uko yafataga abandi byatumaga abandi babona ko Yehova akwiriye guhabwa icyubahiro. Igihe kimwe Yesu yigishaga mu isinagogi kandi mu bari bamuteze amatwi, harimo n’umugore wari umaze imyaka 18 atewe n’umudayimoni. Uwo mudayimoni yari yaratumye uwo mugore adashobora guhagarara yemye. Byari biteye agahinda rwose! Yesu yagiriye impuhwe uwo mugore aramwegera maze amubwira mu bugwaneza ati: “Mugore, ukijijwe uburwayi bwawe.” Nuko Yesu amurambikaho ibiganza maze ako kanya arunamuka “atangira gusingiza Imana.” Birumvikana ko uwo mugore yashimiye Yehova cyane kubera ko yari atumye yongera kuba muzima (Luka 13:10-13). Yari afite impamvu zituma aha Yehova icyubahiro kandi natwe turazifite.

KUKI DUKWIRIYE GUHA YEHOVA ICYUBAHIRO?

5. Kuki twubaha Yehova?

5 Duha Yehova icyubahiro kubera ko abikwiriye. Yehova ni Imana ishobora byose, afite imbaraga nyinshi kandi ntajya ananirwa (Zab. 96:4-7). Ubwenge bwe buhambaye bugaragarira mu byo yaremye. Ni we waduhaye ubuzima kandi ni na we utuma dukomeza kubaho (Ibyah. 4:11). Bibiliya ivuga ko ari indahemuka (Ibyah. 15:4). Ibyo akora byose bigenda neza kandi buri gihe akora ibyo yadusezeranyije (Yos. 23:14). Ubwo rero, ntibitangaje kuba umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Mu banyabwenge bose bo mu bihugu no mu bwami bwabo bwose, nta n’umwe umeze nka [Yehova]” (Yer. 10:6, 7). Birumvikana ko hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twubaha Papa wacu wo mu ijuru. Ariko kubaha Yehova ntibihagije. Afite imico myiza myinshi ituma tumukunda.

6. Ni iki gituma dukunda Yehova?

6 Duha Yehova icyubahiro kubera ko tumukunda cyane. Reka turebe imico myiza Yehova afite ituma tumukunda. Agira imbabazi kandi arangwa n’impuhwe (Zab. 103:13; Yes. 49:15). Yishyira mu mwanya wacu. Ni ukuvuga ko iyo tubabaye, na we ababara (Zek. 2:8). Adufasha kumumenya maze tukaba incuti ze (Zab. 25:14; Ibyak. 17:27). Nanone yicisha bugufi. Bibiliya ivuga ko ‘yunama kugira ngo arebe ijuru n’isi. Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu’ (Zab. 113:6, 7). Ibyo byose bituma twumva dushaka guha Imana yacu icyubahiro.—Zab. 86:12.

7. Ni iyihe nshingano dufite?

7 Duha Yehova icyubahiro kubera ko dushaka ko abandi bamumenya. Muri iki gihe abantu benshi ntibazi ukuri kuri Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yahumye ubwenge bwabo bitewe n’uko agenda asebya Yehova (2 Kor. 4:4). Satani avuga ko Yehova nta rukundo agira, ko atatwitaho kandi ko ari we utuma abantu batuye isi bagerwaho n’imibabaro. Ariko twe tuzi neza uko Yehova ateye. Dufite inshingano yo kubwira abandi imico ye, maze na bo bakamusingiza (Yes. 43:10). Icyo ni cyo Zaburi ya 96 yibandaho. Mu gihe turi bube dusuzuma imwe mu mirongo y’iyo zaburi, utekereze ku bintu bitandukanye twakora, kugira ngo tugaragaze ko duha Yehova icyubahiro akwiriye.

UKO TWAHA YEHOVA ICYUBAHIRO AKWIRIYE

8. Ni ibihe bintu twakora kugira ngo duhe Yehova icyubahiro? (Zaburi 96:1-3)

8 Soma muri Zaburi ya 96:1-3. Ibyo tuvuga kuri Yehova bimuhesha icyubahiro. Muri iyi mirongo, abagaragu ba Yehova basabwa “kumuririmbira,” “gusingiza izina rye,” kuvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza no kubwira abatuye isi icyubahiro cye. Ibyo ni bimwe mu byo twakora kugira ngo duhe icyubahiro Papa wacu wo mu ijuru. Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera, bifuzaga cyane kubwira abandi imico ye myiza n’ibintu byiza yabaga yarabakoreye (Dan. 3:16-18; Ibyak. 4:29). Twabigana dute?

9-10. Ibyabaye kuri Angelena bikwigishije iki? (Reba n’ifoto.)

9 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Angelena, a wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaragaje ubutwari maze avuganira Yehova, aho yakoraga. Kubera ko yari mushya yatumiwe mu nama yari irimo abandi bakozi bari baherutse gutangira akazi muri icyo kigo. Muri iyo nama, buri wese yagombaga kwibwira bagenzi be. Angelena yari yateguye amafoto yari kwerekana, agaragaza ukuntu ashimishwa no kuba ari Umuhamya wa Yehova. Ariko mbere y’uko umwanya we ugera ngo agire icyo avuga, hari umugabo bakoranaga wibwiye abandi avuga ko yarezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Uwo mugabo yatangiye anenga imyizerere y’Abahamya ba Yehova. Angelena yaravuze ati: “Icyo gihe numvaga mfite ubwoba, ariko nkibwira nti: ‘ubu se koko nemere ko uyu muntu akomeza kubeshyera Yehova? Ngomba kumuvuguruza.’”

10 Uwo mugabo amaze kuvuga, Angelena na we yasengeye mu mutima. Hanyuma yamubwiye mu bugwaneza ati: “Nanjye narezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova kandi na n’ubu ndacyari we.” Nubwo Angelena yari afite ubwoba, yakomeje gutuza. Yeretse abo bakozi bakorana amafoto ye n’incuti ze bari mu murimo wa Yehova bishimye, kandi ababwira imyizerere ye abubashye (1 Pet. 3:15). Byagize akahe kamaro? Angelena yarangije kwerekana amafoto ye, wa mugabo yamaze gutuza. Uwo mugabo yanavuze ko hari ibintu byiza yibuka byamubayeho akiri muto, igihe yari mu Bahamya ba Yehova. Angelena yaravuze ati: “Tugomba kuvuganira Yehova. Kuvuganira izina rye ni inshingano nziza cyane.” Ubwo rero natwe niba tubona hari abantu batubaha Yehova, tuba dufite inshingano nziza cyane yo kumuvuganira.

Amagambo tuvuga, ibintu byacu by’agaciro n’imyifatire yacu bishobora gutuma duha Yehova icyubahiro (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10) b


11. Kuva kera abagaragu ba Yehova bakurikije bate ibivugwa muri Zaburi ya 96:8?

11 Soma muri Zaburi ya 96:8. Dushobora gukoresha ibintu byacu by’agaciro kugira ngo duhe Yehova icyubahiro. Kuva kera abagaragu ba Yehova bagaragazaga ko bamuha icyubahiro bakoresheje ibyo batunze (Imig. 3:9). Urugero, Abisirayeli batangaga amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo bubake urusengero kandi bakomeze kurwitaho (2 Abami 12:4, 5; 1 Ngoma 29:3-9). Bamwe mu bigishwa ba Yesu batanze “ubutunzi bwabo” kugira ngo Yesu n’intumwa ze babone ibyo babaga bakeneye (Luka 8:1-3). Nanone Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batanze imfashanyo yo gufasha bagenzi babo batari bafite ibyokurya (Ibyak. 11:27-29). Natwe muri iki gihe, dushobora guha Yehova icyubahiro dutanga impano.

12. Vuga ukuntu impano dutanga zituma Yehova ahabwa icyubahiro. (Reba n’ifoto.)

12 Reka turebe urugero rumwe gusa rugaragaza ko gutanga impano bituma Yehova ahabwa icyubahiro. Hari raporo yo muri 2020 yagaragaje ko muri Zimbabwe havuye izuba ryinshi rigatuma abantu babura ibyokurya. Abantu barenga miriyoni bashoboraga gupfa bazize inzara, harimo na mushiki wacu witwa Prisca. Nubwo icyo gihe ibintu bitari byoroshye, Prisca yakomeje kubwiriza nk’uko byari bisanzwe, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, ndetse no mu gihe cy’ihinga. Iyo yabaga yagiye kubwiriza abaturanyi be baramusekaga bakamubwira bati: “Kandi wowe inzara izakwica!” Na we yabasubizaga afite icyizere ati: “Yehova ntashobora gutererana abagaragu be.” Nyuma y’igihe gito we n’abandi Bahamya ba Yehova, umuryango wacu wabahaye imfashanyo. Impano dutanga ni zo zatumye iyo mfashanyo iboneka. Ba baturanyi ba Prisca baratangaye maze baramubwira bati: “Burya koko Imana yawe ntiyigeze igutererana! Natwe twifuza kuyimenya.” Nyuma yaho, abaturanyi be barindwi batangiye kujya mu materaniro.

Dushobora guha Yehova icyubahiro dukoresheje ibintu byacu by’agaciro (Reba paragarafu ya 12) c


13. Twakora iki ngo imyifatire yacu itume Yehova ahabwa icyubahiro? (Zaburi 96:9)

13 Soma muri Zaburi ya 96:9. Imyifatire yacu ituma Yehova ahabwa icyubahiro. Kera abatambyi bakoraga mu rusengero rwa Yehova bagombaga kuba bafite isuku (Kuva 40:30-32). Natwe muri iki gihe dusabwa kugira isuku kandi tukirinda gukora ibintu Yehova yanga (Zab. 24:3, 4; 1 Pet. 1:15, 16). Tugomba gukora uko dushoboye kose tukareka “imyifatire ya kera,” ni ukuvuga imitekerereze n’ibikorwa bibi, ahubwo tukagira “imyifatire mishya,” ku buryo ibyo dutekereza n’ibyo dukora, bigaragaza ko twigana Yehova kandi ko tugaragaza imico nk’iye (Kolo. 3:9, 10). Ndetse na ba bantu biyandarika kandi b’abanyarugomo kurusha abandi, Yehova ashobora kubafasha bakagira imyifatire itandukanye n’iyo bahoranye.

14. Ibyabaye kuri Jack bikwigisha iki? (Reba n’ifoto.)

14 Reka turebe inkuru y’umugabo wahoze ari umunyarugomo witwaga Jack, ariko abantu bakaba baramwitaga “Umudayimoni.” Jack yakoze ibyaha byinshi ku buryo yaje gukatirwa igihano cy’urupfu. Icyakora igihe yari ategereje kwicwa, yemeye ko umuvandimwe wajyaga asura gereza yari afungiwemo amwigisha Bibiliya. Nubwo Jack yari yarakoze ibibi byinshi, yarahindutse, kandi amaherezo arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova. Jack yari yarahindutse cyane ku buryo ku munsi yishweho, hari abacungagereza bamusezeyeho barira. Umwe muri bo yaravuze ati: “Jack yaje gufungirwa hano ari umuntu mubi cyane kurusha abandi, ariko ubu yari umuntu mwiza.” Mu cyumweru cyakurikiyeho Jack amaze kwicwa, abavandimwe basubiye kuyobora amateraniro muri gereza, babona umugabo wari ufungiwe muri iyo gereza, waje mu materaniro ku nshuro ya mbere. Bamubajije impamvu yaje mu materaniro, ababwira ko yatangajwe n’ukuntu Jack yahindutse, maze bigatuma na we ashaka kumenya icyo yakora ngo asenge Yehova. Biragaragara rero ko iyo tugize imyifatire myiza, bituma Papa wacu wo mu ijuru ahabwa icyubahiro.—1 Pet. 2:12.

Dushobora guha Yehova icyubahiro binyuze ku myifatire yacu (Reba paragarafu ya 14) d


VUBA AHA YEHOVA AZAGARAGAZA KO ARI WE UKWIRIYE GUHABWA ICYUBAHIRO

15. Vuba aha Yehova azeza ate izina rye? (Zaburi 96:10-13)

15 Soma muri Zaburi ya 96:10-13. Imirongo isoza Zaburi ya 96 igaragaza ko Yehova ari Umwami n’Umucamanza utabera. Vuba aha Yehova azagaragaza ate ko ari we ukwiriye guhabwa icyubahiro? Azabikora aca imanza zitabera. Azarimbura Babuloni Ikomeye kubera ko yakoze ibibi byinshi kandi ikamusebya (Ibyah. 17:5, 16; 19:1, 2). Birashoboka ko hari abazabona Babuloni Ikomeye irimbutse, bagafatanya natwe gusenga Yehova. Amaherezo mu ntambara ya Harimagedoni, Yehova azarimbura Satani n’abamushyigikiye bose, ni ukuvuga abantu bose bamwanga n’abagenda bamusebya. Ariko azarokora abamukunda bose n’abamwumvira kandi bagaterwa ishema no kumuha icyubahiro (Mar. 8:38; 2 Tes. 1:6-10). Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma kizakurikira Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yehova azaba yarejeje izina rye (Ibyah. 20:7-10). Icyo gihe, “abatuye isi bose bazamenya ko Yehova afite icyubahiro cyinshi, nk’uko amazi aba ari menshi mu nyanja.”—Hab. 2:14.

16. Ni iki wiyemeje gukora? (Reba n’ifoto.)

16 Dushimishwa cyane no kumenya ko vuba aha, abantu bose bazaha Yehova icyubahiro akwiriye. Ariko mu gihe icyo gihe kitaragera, dukora uko dushoboye tukabwira abantu ibyerekeye Imana yacu, kandi tugakora ibintu bituma ihabwa icyubahiro. Kubera ko Inteko Nyobozi yifuza ko twibanda kuri iyo nshingano y’ingenzi, yahisemo ko umurongo wo muri Zaburi ya 96:8, uba isomo ry’umwaka wa 2025. Uwo murongo ugira uti: Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.”

Mu gihe kiri imbere buri wese azaha Yehova icyubahiro akwiriye (Reba paragarafu ya 16)

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

a Amazina amwe yarahinduwe.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ifoto igaragaza inkuru y’ibyabaye kuri Angelena.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Ifoto igaragaza inkuru y’ibyabaye kuri Prisca.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Ifoto igaragaza inkuru y’ibyabaye kuri Jack.