Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WAKWIYIGISHA

Gushushanya bigufasha kwibuka ibyo wize

Gushushanya bigufasha kwibuka ibyo wize

Abenshi muri twe kwibuka ibyo twize biratugora. Ese wabonye ukuntu kwibuka ibyo Yesu yigishaga bitworohera kubera ko yakoreshaga imigani? Kubera ko uba usa n’ubireba, kubyibuka birakorohera. Nawe igihe wiyigisha, ujye ugerageza gusa n’ureba ibyo wiga. Wabikora ute? Jya ubishushanya.

Abantu bashushanya ibintu bishya bamaze kumenya, akenshi bibafasha kubyibuka. Gushushanya bibafasha gusobanukirwa ibyo basoma n’ibitekerezo by’ingenzi bikubiyemo. Si ngombwa gushushanya ibintu bihambaye. Nanone byaragaragaye ko ubwo buryo bufasha n’abageze mu zabukuru kwibuka ibyo bize.

Ubwo rero, ubutaha niwiyigisha uzagerageze gushushanya ibyo wize. Nubigenza utyo bizagufasha kubyibuka.