Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

Incungu itwigisha iki?

Incungu itwigisha iki?

“Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda.”​—1 YOH. 4:9.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice tugiye kureba ukuntu igitambo cy’incungu kigaragaza imico myiza ya Yehova n’iya Yesu Kristo.

1. Kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka bitugirira akahe kamaro?

 YEHOVA yaduhaye impano y’agaciro kenshi igihe yoherezaga Umwana we ngo adupfire (2 Kor. 9:15). Kuba Yesu yaradupfiriye, bituma tuba incuti za Yehova. Nanone dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Dufite impamvu nyinshi zituma dushimira Yehova, watanze incungu bitewe n’urukundo rwinshi adukunda (Rom. 5:8). Yesu yadutegetse kujya twizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe buri mwaka, kugira ngo dukomeze kwibuka ibyo we na Yehova badukoreye.—Luka 22:19, 20.

2. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

2 Urwibutso rwo muri uyu mwaka wa 2025 ruzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata. Birumvikana ko twese tuzaba duhari. Muri icyo gihe cy’Urwibutso nidufata akanya tugatekereza ku byo Yehova n’Umwana we badukoreye, bizatugirira akamaro. Muri iki gice, tugiye kureba icyo incungu itwigisha kuri Yehova n’Umwana we. Mu gice gikurikira tuzareba uko iyo ncungu yatugirira akamaro, kandi turebe uko twagaragaza ko twishimira iyo ncungu.

ICYO INCUNGU ITWIGISHA KURI YEHOVA

3. Sobanura ukuntu urupfu rw’umuntu umwe rwari gutuma abantu babarirwa muri za miriyoni bakizwa icyaha n’urupfu. (Reba n’ifoto.)

3 Igitambo cy’incungu kitwigisha ko Yehova ari Imana irangwa n’ubutabera (Guteg. 32:4). Ni iki kibigaragaza? Igihe Adamu yasuzuguraga Yehova, yatumye abamukomokaho bagerwaho n’icyaha n’urupfu (Rom. 5:12). Kubera ko Yehova yashakaga kudukiza icyaha n’urupfu, yohereje Yesu ngo adupfire. Ariko se bishoboka bite ko urupfu rw’umuntu umwe utunganye rwakiza abantu babarirwa muri za miriyoni? Pawulo yabisobanuye agira ati: “Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe [ari we Adamu] kwatumye abantu bose baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe [ari we Yesu] kuzatuma abantu benshi baba abakiranutsi” (Rom. 5:19; 1 Tim. 2:6). Ibyo bishatse kuvuga ko kutumvira k’umuntu umwe wari utunganye, byatumye tugerwaho n’icyaha n’urupfu. Ubwo rero kugira ngo abantu bakizwe icyaha n’urupfu, byasabaga ko umuntu utunganye agaragaza ko yumvira Imana.

Umuntu umwe, ari we Adamu, yatumye tugerwaho n’icyaha n’urupfu. Ariko undi muntu, ni ukuvuga Yesu, yadukijije icyaha n’urupfu (Reba paragarafu ya 3)


4. Kuki Yehova ataretse ngo abakomotse kuri Adamu bumvira, babeho iteka?

4 Ese byari ngombwa ko Yesu apfa kugira ngo adukize? Ese Yehova ntiyari kureka abantu bakomotse kuri Adamu bumvira bakabaho iteka? Dukurikije uko abantu badatunganye babona ibintu, byari kuba bishyize mu gaciro. Ariko ntibyari kuba bihuje n’ubutabera bwa Yehova. Impamvu ni uko byari gusa naho Adamu atigeze akora icyaha gikomeye, kandi ko abamukomotseho na bo atari abanyabyaha; kandi ibyo si byo.

5. Ni iki kitwizeza ko Yehova azakomeza gukora ibikwiriye?

5 None se byari kugenda bite iyo Yehova adatanga incungu, akirengagiza ubutabera maze akemera ko abantu badatunganye bakomotse kuri Adamu babaho iteka? Abantu bari gutekereza ko hari n’ikindi gihe Yehova atari gukurikiza ubutabera kandi ntakore ibyo yadusezeranyije. Ariko ibyo ntibikwiriye kuduhangayikisha rwose. Tuzi neza ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye, niyo byamusaba gukora ikintu gikomeye, urugero nko gutanga Umwana we. Ibyo bitwizeza ko azakomeza gukora ibikwiriye.

6. Incungu igaragaza ite ko Yehova adukunda? (1 Yohana 4:9, 10)

6 Hari undi muco watumye Yehova yohereza Yesu ngo adupfire; ni urukundo adukunda. (Yoh. 3:16; soma muri 1 Yohana 4:9, 10.) Yehova yohereje Umwana we ngo adupfire bitewe n’uko yifuzaga ko tubaho iteka kandi akaba ashaka ko tuba mu muryango we. Wibuke ko igihe Adamu yakoraga icyaha, Yehova yamwirukanye mu muryango w’abagaragu be. Ibyo byatumye natwe tuvuka tutari muri uwo muryango. Ariko kubera igitambo cy’incungu, Yehova yatubabariye ibyaha byacu, kandi amaherezo abantu bose bamwizera, bakamwumvira, azabasubiza muri uwo muryango. No muri iki gihe Yehova atubabarira ibyaha byacu, agatuma tuba incuti ze, kandi tukabana neza n’Abakristo bagenzi bacu. Mu by’ukuri twibonera ukuntu Yehova adukunda cyane.—Rom. 5:10, 11.

7. Kuba Yesu yarababajwe bidufasha bite gusobanukirwa urukundo Yehova adukunda?

7 Turushaho gusobanukirwa ukuntu Yehova adukunda, iyo dutekereje agahinda kenshi yagize igihe yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje. Satani yavuze ko nta mugaragu wa Yehova n’umwe wakomeza kumubera indahemuka igihe bimugoye. Yehova yagaragaje ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma, igihe yemeraga ko Yesu ababara mbere yo gupfa (Yobu 2:1-5; 1 Pet. 2:21). Yehova yiboneye ukuntu abantu baserereje Yesu, abasirikare bakamukubita kandi bakamutera imisumari, igihe bamumanikaga ku giti cy’umubabaro. Tekereza ukuntu yababaye igihe yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje (Mat. 27:28-31, 39). Iyo Yehova abishaka yari gutuma ibyo byose bitaba kuri Yesu. Urugero, igihe abanzi ba Yesu bavugaga ngo: “Ngaho [Imana] nize imukize niba imwishimira,” Yehova yari guhita abikora (Mat. 27:42, 43). Ariko iyo Imana ibikora, Yesu ntiyari gucungura abantu kandi nta byiringiro twari kugira. Ubwo rero Yehova yemeye ko Umwana we ababazwa kugeza apfuye.

8. Yehova yumvise ameze ate igihe Umwana we yababazwaga? (Reba n’ifoto.)

8 Ntidukwiriye gutekereza ko kuba Imana ishobora byose, nta kintu cyayibabaza cyangwa ngo kiyishimishe. Imana yaremanye abantu ubushobozi bwo kubabara cyangwa kwishima. Ubwo rero, kubera ko Bibiliya ivuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana, na yo ishobora kubabara cyangwa ikishima. Hari aho Bibiliya igaragaza ko Yehova yigeze kubabara (Zab. 78:40, 41). Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu na Isaka. Wibuke ko Yehova yategetse Aburahamu gutamba umwana we kandi ari we wenyine yari afite (Intang. 22:9-12; Heb. 11:17-19). Tekereza ukuntu Aburahamu yumvise ababaye kandi ahangayitse, igihe yari afashe icyuma agiye kwica umuhungu we. Ngaho noneho tekereza ukuntu Yehova yumvise ababaye, igihe yabonaga abantu bica Umwana we, nyuma yo kumukorera ibikorwa by’iyicarubozo.—Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Twigane ukwizera kwabo—Aburahamu, Igice cya 2.”

Yehova yagize agahinda kenshi igihe yabonaga Umwana we ababazwa (Reba paragarafu ya 8)


9. Mu Baroma 8:32, 38, 39 hatwigisha iki ku birebana n’urukundo rwa Yehova?

9 Igitambo cy’incungu kigaragaza ko nta warusha Yehova kudukunda, niyo yaba ari mwene wacu udukunda cyane cyangwa incuti yacu magara. (Soma mu Baroma 8:32, 38, 39.) Twizera tudashidikanya ko Yehova adukunda, kurusha n’uko twikunda. Ese wifuza kubaho iteka ryose? Yehova arabikwifuriza kurusha n’uko ubitekereza. Ese wifuza kubabarirwa ibyaha? Yehova yifuza kukubabarira, kurusha uko ubitekereza. Icyo adusaba ni ukugaragaza ko tumushimira kubera impano y’incungu yaduhaye, tukamwizera kandi tukamwumvira. Incungu igaragaza urukundo rwinshi Yehova adukunda. Mu isi nshya tuzasobanukirwa kurushaho ibirebana n’urukundo Yehova adukunda.—Umubw. 3:11.

ICYO INCUNGU ITWIGISHA KURI YESU

10. (a) Ni iki cyari gihangayikishije Yesu mbere y’uko yicwa? (b) Yesu yagaragaje ate ko ibyavugwaga kuri Papa we ari ibinyoma? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Yesu yavuguruje ibinyoma bya Satani.”

10 Yesu yahangayikishwaga cyane n’uko izina rya Papa we rivugwa nabi (Yoh. 14:31). Yababajwe cyane n’uko abantu bamuregaga gutuka Imana kandi ibyo byashoboraga gutukisha izina rya Papa we. Ni yo mpamvu yasenze agira ati: “Papa niba bishoboka ntiwemere ko nywera kuri iki gikombe” (Mat. 26:39). Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye, byagaragaje ko ibyo Satani yavugaga kuri Papa we ari ibinyoma.

11. Yesu yagaragaje ate ko yakundaga abantu cyane? (Yohana 13:1)

11 Nanone incungu itwigisha ko Yesu yita cyane ku bantu, cyane cyane abigishwa be. (Imig. 8:31; soma muri Yohana 13:1.) Urugero, Yesu yari azi ko bimwe mu byo yagombaga gukora igihe yari ku isi byari kuba bigoye, urugero nko gupfira abantu. Ariko ibyo byose Yesu yarabikoze, nubwo byari bigoye, atabitewe gusa no gukora ibyo Papa we yamushinze, ahubwo abitewe n’urukundo yakundaga abantu. Yesu yagaragaje urukundo rwinshi akunda abantu, ababwiriza, abigisha kandi akabafasha. Ndetse no ku munsi yishweho, yafashe umwanya yoza intumwa ze ibirenge kandi azibwira amagambo ya nyuma yo kuzihumuriza, aziha n’amabwiriza (Yoh. 13:12-15). Nanone igihe yari ku giti cy’umubabaro yahumurije umugizi wa nabi bari bamanikanywe kandi agaragaza ko ahangayikishijwe na mama we, nuko asaba Yohana kuzamwitaho (Luka 23:42, 43; Yoh. 19:26, 27). Twiboneye ukuntu Yesu yagaragaje ko yakundaga abantu, haba ku munsi yishweho n’igihe cyose yamaze akora umurimo hano ku isi.

12. Ni iki Yesu adukorera muri iki gihe?

12 Nubwo Yesu yapfuye ‘rimwe gusa,’ igitambo yatanze kidufitiye akamaro (Rom. 6:10). Ibyo bishoboka bite? Hari ibintu byiza byinshi tubona bitewe no kuba yaratanze icyo gitambo. None se ubu muri iki gihe, Yesu arimo gukora iki? Ubu ni Umwami wacu, Umutambyi Mukuru akaba n’umutware w’itorero (1 Kor. 15:25; Efe. 5:23; Heb. 2:17). Ni we uyoboye umurimo wo guhuriza hamwe Abakristo basutsweho umwuka n’abagize imbaga y’abantu benshi, kandi uwo murimo uzasozwa mbere y’uko umubabaro ukomeye urangira a (Mat. 25:32; Mar. 13:27). Nanone akoresha Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kugira ngo akomeze guha abagaragu ba Yehova ibyo bakeneye kugira ngo bamukorere, muri iyi minsi y’imperuka (Mat. 24:45). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, azakomeza kudukorera ibyo bintu byose. Biragaragara ko igihe Yehova yaduhaga Umwana we, yashakaga ko adupfira kandi akadukorera n’ibindi byinshi.

JYA UKOMEZA KWIGA IBINTU BISHYA

13. Gutekereza ku byo usoma byagufasha bite kwiga ibyerekeye urukundo Yehova na Kristo badukunda?

13 Ushobora gukomeza kwiga byinshi ugiye utekereza ku rukundo Yehova na Yesu badukunda. Mu gihe cy’Urwibutso rwo muri uyu mwaka, ushobora gusoma inkuru zivugwa mu Mavanjiri kandi ukazitekerezaho. Si ngombwa ko ugerageza kwiga ibintu byinshi icyarimwe. Ahubwo ujye usoma witonze, urebe izindi mpamvu zituma dukunda Yehova na Yesu. Nanone ushobora kubwira abandi ibyo wamenye igihe wasomaga ayo Mavanjiri.

14. Gukora ubushakashatsi byadufasha bite gusobanukirwa ibihereranye n’incungu n’izindi nyigisho? (Reba n’ifoto.)

14 Niba umaze imyaka myinshi uri Umuhamya wa Yehova, hari igihe ushobora gusoma ingingo tumenyereye zivuga ku butabera bwa Yehova, urukundo rwe n’incungu, ukumva nta kintu gishya wabonamo. Ariko uko bigaragara, hari ibintu byinshi tuzagenda tumenya kuri izo ngingo. None se twakora iki ngo tubimenye? Jya usoma ibitabo byacu bivuga kuri izo ngingo, kandi utekereze ku bivugwamo. Nusoma ahantu ukumva ntuhasobanukiwe neza, uzakore ubushakashatsi. Uwo munsi wose uzakomeze gutekereza ku byo wamenye kuri Yehova, ku Mwana we no ku rukundo bagukunda.—Soma muri Zaburi ya 119:97.

Nubwo twaba tumaze imyaka myinshi turi Abahamya ba Yehova, dushobora gukomeza kwiga ibintu bishya birebana n’incungu, maze tugakomeza kwishimira ibyo Yehova na Yesu badukoreye (Reba paragarafu ya 14)


15. Kuki dukwiriye gukomeza gushakisha ibintu bishya igihe dusoma Bibiliya?

15 Nusoma cyangwa ugakora ubushakashatsi, ariko ntugire ikintu gishya cyangwa gishishikaje ubona, ntibizaguce intege. Tekereza uramutse uri gushakisha zahabu. Ushobora kumara amasaha menshi cyangwa iminsi myinshi utarayibona. Ariko wakomeza kuyishakisha wihanganye, uzirikana ko uko zahabu wabona yaba ingana kose, iba ifite agaciro kenshi. Birumvikana ko ikintu cyose gishya ubonye igihe usoma Bibiliya, kirusha agaciro iyo zahabu (Zab. 119:127; Imig. 8:10). Ubwo rero komeza kubahiriza gahunda yawe yo gusoma Bibiliya kandi ukore ubushakashatsi kugira ngo ubone ibintu bishya.—Zab. 1:2.

16. Twakora iki ngo twigane Yehova na Yesu?

16 Mu gihe wiyigisha, jya ukomeza gutekereza uko wakurikiza ibyo wiga mu mibereho yawe. Urugero, jya wigana ubutabera bwa Yehova, wirinda kugira abo urutisha abandi. Nanone kimwe na Yesu, jya ukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bawe, ube witeguye gukora ibyo Yehova ashaka no gufasha abandi, niyo rimwe na rimwe byaba bigoye. Ikindi kandi, jya wigana Yesu, ubwirize abandi kugira ngo na bo bamenye ibyo Yehova yabakoreye, kandi bizere igitambo cy’incungu.

17. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

17 Iyo dukomeje kwiyigisha ibirebana n’incungu, turushaho gukunda Yehova na Yesu. Birumvikana ko iyo tubakunze na bo barushaho kudukunda (Yoh. 14:21; Yak. 4:8). Ubwo rero tujye dukoresha ibintu byose Yehova aduha, kugira ngo dukomeze kwiyigisha ibirebana n’incungu. Mu gice gikurikira tuzareba imwe mu migisha dufite bitewe n’uko Yesu yadupfiriye, turebe n’uko twagaragaza ko dushimira Yehova kubera urukundo yadukunze.

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

a Guhuriza hamwe “ibyo mu ijuru” Pawulo yavuze mu Befeso 1:10, bitandukanye no guteranyiriza hamwe ‘abatoranyijwe’ Yesu yavuze muri Matayo 24:31 no muri Mariko 13:27. Pawulo yavugaga ku gihe Yehova atoranya abazategekana na Yesu, abasukaho umwuka wera. Ariko Yesu we yavugaga igihe abasigaye mu basutsweho umwuka bazaba bari ku isi bazahurizwa hamwe, bakajyanwa mu ijuru mu gihe cy’umubabaro ukomeye.