Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 2

INDIRIMBO YA 132 Ubu tubaye umwe

Uko abagabo bagaragaza ko bakunda abagore babo kandi ko babubaha

Uko abagabo bagaragaza ko bakunda abagore babo kandi ko babubaha

“Bagabo, . . . mwubahe abagore banyu.”​—1 PET. 3:7.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice tugiye kureba uko umugabo yagaragaza ko akunda umugore we kandi ko amwubaha mu byo akora n’ibyo avuga.

1. Kuki Yehova yaduhaye impano y’ishyingirwa?

 YEHOVA ni “Imana igira ibyishimo” kandi yifuza ko natwe twishima (1 Tim. 1:11). Yaduhaye impano nyinshi zituma twishimira ubuzima (Yak. 1:17). Imwe muri zo ni ishyingiranwa. Iyo umusore n’inkumi bashakanye, buri wese asezeranya mugenzi we ko azamukunda kandi akamwubaha. Iyo bakomeje gukundana, bombi bagira ibyishimo.—Imig. 5:18.

2. Muri iki gihe abagabo benshi bafata abagore babo bate?

2 Ikibabaje ni uko muri iki gihe, abagore n’abagabo benshi badakomeza gukundana no kubahana nk’uko baba barabisezeranye igihe bakoraga ubukwe. Ibyo bituma batagira ibyishimo. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima iherutse gusohoka, yagaragaje ko hari abagabo benshi bakubita abagore babo, bakababwira amagambo mabi cyangwa bakabafata nabi mu bundi buryo. Hari abagabo bagaragaza ko bubaha abagore babo igihe bari kumwe n’abandi, ariko baba bari bonyine bakabafata nabi. Ikindi kandi iyo umugabo areba amashusho y’urukozasoni cyangwa porunogarafiya, bishobora gutuma umugore we yumva adakunzwe kandi bikamubabaza.

3. Kuki hari abagabo bafata nabi abagore babo?

3 None se kuki hari abagabo bafata nabi abagore babo? Umugabo ashobora kwitwara atyo bitewe n’uko papa we ari uko yafataga mama we, agatekereza ko ibyo nta cyo bitwaye. Abandi bo bashobora kwitwara batyo bitewe n’umuco w’aho baba, utuma abagabo bagira imitekerereze idakwiriye yo kumva ko bagomba gukoresha imbaraga kugira ngo bereke abagore babo ko ari abatware. Naho abandi bo ntibigeze batozwa gutegeka ibyiyumvo byabo, wenda ngo bifate mu gihe barakaye. Hari n’abagabo bakunze kureba amashusho y’urukozasoni bigatuma batabona abagore n’imibonano mpuzabitsina uko bikwiriye. Nanone abashakashatsi benshi bagaragaje ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19, abagabo benshi batangiye guhohotera abagore babo. Birumvikana ko muri izo mpamvu zose tubonye, nta n’imwe yagombye gutuma umugabo afata nabi umugore we.

4. Ni iki abagabo b’Abakristo bakwiriye kwirinda kandi kuki?

4 Abagabo b’Abakristo bagomba kwirinda imitekerereze yo muri iki gihe yo gufata abagore uko batari. a Kubera iki? Impamvu ni uko ibyo umuntu atekereza ari byo bigena ibyo akora. Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bo mu itorero ry’i Roma agira ati: “Nimureke kwigana abantu bo muri iyi si” (Rom. 12:1, 2). Igihe Pawulo yandikiraga abo Bakristo b’i Roma, itorero ryaho ryari rimaze igihe rishinzwe. Nubwo byari bimeze bityo ariko, amagambo Pawulo yanditse agaragaza ko hari abantu bo muri iryo torero bari bagikurikiza imigenzo n’imitekerereze y’abantu badasenga Yehova. Iyo ni yo mpamvu yabasabye guhindura imitekerereze yabo n’imyifatire yabo. Iyo nama Pawulo yatanze ireba n’abagabo b’Abakristo muri iki gihe. Ikibabaje ariko, ni uko hari bamwe muri bo bafite imitekerereze y’abantu badasenga Yehova, ndetse bakaba bahohotera abagore babo. b None se Yehova ashaka ko abagabo bafata abagore babo bate? Igisubizo cy’icyo kibazo tukibona mu murongo iki gice gishingiyeho.

5. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:7, abagabo bagombye gufata abagore babo bate?

5 Soma muri 1 Petero 3:7. Yehova yahaye abagabo itegeko ryo kubaha abagore babo. Umugabo wubaha umugore we, amufata neza kandi akamwereka ko amukunda. Muri iki gice, tugiye kureba uko umugabo yagaragaza ko yubaha umugore we. Ariko reka tubanze turebe imyifatire ishobora kugaragaza ko umugabo atubaha umugore we.

JYA WIRINDA GUKORA IKINTU CYABABAZA UMUGORE WAWE

6. Yehova abona ate abagabo bahohotera abagore babo? (Abakolosayi 3:19)

6 Guhohotera uwo mwashakanye. Yehova yanga umuntu wese w’umunyarugomo (Zab. 11:5). Yanga umugabo uhohotera umugore we. (Mal. 2:16; Soma mu Bakolosayi 3:19.) Nk’uko bigaragara muri 1 Petero 3:7, ari na wo murongo iki gice gishingiyeho, iyo umugabo afata nabi umugore we, ntashobora gushimisha Imana. Ikindi kandi, Yehova ashobora no kutumva amasengesho ye.

7. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:31, 32, ni ayahe magambo abagabo bakwiriye kwirinda? (Reba nanone ahanditse ngo: “Amagambo yasobanuwe.”)

7 Kubwira amagambo mabi umugore wawe. Hari abagabo babwira abagore babo amagambo yo kubababaza. Ariko Yehova yanga umuntu ugira “uburakari, umujinya, gukankama no gutukana.” c (Soma mu Befeso 4:31, 32.) Jya uzirikana ko Yehova yumva ibintu byose. Yumva amagambo umugabo abwira umugore we, nubwo baba ari bonyine. Umugabo ubwira nabi umugore we atuma batagira urugo rwiza, kandi ntashobora kuba incuti y’Imana.—Yak. 1:26.

8. Yehova abona ate ibikorwa byo kureba amashusho y’urukozasoni kandi kuki?

8 Kureba amashusho y’urukozasoni. Yehova yanga ibikorwa byo kureba amashusho y’urukozasoni. Ubwo rero umugabo ukomeza kureba amashusho nk’ayo, ntashobora kuba incuti ya Yehova kandi aba atesheje agaciro umugore we. d Yehova aba ashaka ko umugabo yirinda guhemukira umugore we, haba mu byo akora no mu byo atekereza. Yesu yavuze ko umugabo witegereza umugore utari uwe kugeza ubwo amwifuza, aba yamaze gusambana na we “mu mutima.” eMat. 5:28, 29.

9. Kuki Yehova yanga umugabo utesha agaciro umugore we?

9 Gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo butuma umugore yumva nta gaciro afite. Hari abagabo bahatira abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bituma bumva bahohotewe cyangwa bakumva badakunzwe. Imyifatire nk’iyo yo kwikunda no kutita ku bandi, Yehova arayanga cyane. Yehova aba ashaka ko umugabo akunda umugore we, akamufata neza kandi akubaha umutimanama we (Efe. 5:28, 29). Byagenda bite se niba umugabo w’Umukristo atesha agaciro umugore we, akamuhohotera cyangwa akareba amashusho y’urukozasoni? Yakora iki ngo ahindure ibitekerezo bye n’ibikorwa bye?

ICYO UMUGABO YAKORA NGO AREKE INGESO MBI

10. Abagabo bakora iki ngo urugero rwa Yesu rubagirire akamaro?

10 Ni iki umugabo yakora ngo areke guhohotera umugore we no kumutesha agaciro? Yakora uko ashoboye ngo yigane Yesu. Nubwo Yesu atigeze ashaka, uko yafataga abigishwa be, bishobora gutuma umugabo amenya uko akwiriye gufata umugore we (Efe. 5:25). Urugero, reka turebe isomo abagabo bavana ku buryo Yesu yafataga intumwa ze n’uko yavuganaga na zo.

11. Yesu yafataga ate intumwa ze?

11 Yesu yafataga neza intumwa ze kandi akazubaha. Ntiyigeraga azibwira nabi cyangwa ngo azitwaze igitugu. Nubwo yazirushaga ububasha, ntiyigeze abukoresha kugira ngo azereke ko zari munsi ye cyangwa ngo azitere ubwoba. Ahubwo yicishaga bugufi akazikorera (Yoh. 13:12-17). Yarazibwiye ati: “Munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Mat. 11:28-30). Uwo murongo ugaragaje ko Yesu yitondaga. Umuntu witonda si uko nta mbaraga aba afite, ahubwo aba ashoboye kwifata. Iyo hagize umushotora akomeza gutuza kandi akifata.

12. Iyo Yesu yavuganaga n’abantu yababwiraga amagambo ameze ate?

12 Yesu yavugaga amagambo ahumuriza abandi kandi akabatera inkunga. Ntiyigeze akankamira abigishwa be (Luka 8:47, 48). Ndetse n’igihe abanzi be bamutukaga kandi bakagerageza kumurakaza, ntiyigeze ‘abasubiza’ (1 Pet. 2:21-23). Hari n’igihe Yesu yahitagamo guceceka, aho kugira ngo abwire abantu nabi (Mat. 27:12-14). Rwose yasigiye abagabo b’Abakristo urugero rwiza cyane!

13. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 19:4-6, umugabo yakora iki ngo agumane n’umugore we? (Reba n’ifoto.)

13 Yesu yategetse abagabo kudahemukira abagore babo. Yasubiyemo amagambo ya Yehova, avuga ko umugabo agomba ‘kugumana n’umugore we’ cyangwa komatana na we. (Soma muri Matayo 19:4-6.) Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe muri uwo murongo yahinduwemo “komatana,” isobanura gufatanya ibintu ukoresheje kore. Ubwo rero urukundo ruba hagati y’umugore n’umugabo, rugomba kuba rukomeye cyane ku buryo baba bameze nk’abafatanyijwe na kore. Hagize ukora ikintu kibabaza mugenzi we, bombi bababara. Umugabo ukunda umugore we urukundo nk’urwo, azirinda kureba amashusho y’urukozasoni y’uburyo bwose; azirinda kureba ‘ibidafite akamaro’ (Zab. 119:37). Kimwe na Yobu, azaba yariyemeje kutareba umugore ngo amwifuze.—Yobu 31:1.

Iyo umugabo atifuza guhemukira umugore we, yirinda kureba amashusho y’urukozasoni (Reba paragarafu ya 13) g


14. Ni ibihe bintu umugabo uhohotera umugore we agomba gukora, kugira ngo yongere kuba incuti ya Yehova kandi abane neza n’umugore we?

14 Umugabo uhohotera umugore we cyangwa akamubwira amagambo mabi, hari icyo aba akwiriye gukora kugira ngo yiyunge na Yehova kandi yiyunge n’umugore we. Ni iki yakora? Icya mbere, aba agomba kwemera ko yakoze ikosa rikomeye. Nta kintu na kimwe Yehova atareba (Zab. 44:21; Umubw. 12:14; Heb. 4:13). Icya kabiri, aba agomba kureka guhohotera umugore we kandi agahindura imyifatire ye (Imig. 28:13). Icya gatatu, aba agomba gusaba imbabazi umugore we kandi agasaba imbabazi na Yehova (Ibyak. 3:19). Nanone aba agomba gusenga Yehova kugira ngo amufashe guhinduka bityo abashe gutekereza neza, kuvuga amagambo meza no gukora ibyo Yehova ashaka (Zab. 51:10-12; 2 Kor. 10:5; Fili. 2:13). Icya kane, aba agomba gukora ibihuje n’amasengesho abwira Yehova, akirinda ibikorwa byose by’urugomo n’amagambo mabi (Zab. 97:10). Icya gatanu, aba agomba guhita ajya gushaka abasaza kugira ngo bamufashe (Yak. 5:14-16). Icya gatandatu, ashyiraho gahunda izamufasha kwirinda ikintu cyose cyatuma yongera gukora ibyo bintu bibi. Ibyo ni na byo umugabo ureba amashusho y’urukozasoni akwiriye gukora. Nakora uko ashoboye ngo areke izo ngeso mbi, Yehova azamufasha (Zab. 37:5). Ariko kuba umugabo yareka ibikorwa bibabaza umugore we, ntibihagije. Aba agomba no kugaragaza ko amwubaha. Yabigaragaza ate?

UKO UMUGABO YAGARAGAZA KO YUBAHA UMUGORE WE

15. Umugabo yagaragariza ate umugore we ko amukunda?

15 Jya umugaragariza urukundo. Bamwe mu bagabo babanye neza n’abagore babo, biyemeje kugira ikintu babakorera buri munsi, kugira ngo babereke ko babakunda (1 Yoh. 3:18). Hari ibintu byoroheje umugabo yakora kugira ngo yereke umugore we ko amukunda. Urugero, ashobora kumufata ukuboko cyangwa akamuhobera. Nanone ashobora kumwoherereza mesaje, wenda akamubaza niba yariye, cyangwa akamubaza uko yiriwe. Rimwe na rimwe, ashobora kumwandikira amagambo yatoranyije neza, agaragaza ko amukunda. Iyo umugabo akorera umugore we ibintu nk’ibyo, aba agaragaza ko amwubaha kandi bituma bakomeza kubana neza.

16. Kuki umugabo akwiriye gushimira umugore we?

16 Jya umushimira. Iyo umugabo yubaha umugore we, amutera inkunga kandi akamwereka ko afite agaciro. Ashobora kubigaragaza yibuka kumushimira ibintu byose akora kugira ngo amushyigikire (Kolo. 3:15). Iyo umugabo avuga imico myiza y’umugore we abikuye ku mutima, bituma umugore we yumva yishimye. Yumva amerewe neza, akibonera ko umugabo we amukunda kandi ko amwubaha.—Imig. 31:28.

17. Umugabo yagaragaza ate ko yubaha umugore we?

17 Jya ugaragaza ubugwaneza no kubaha. Umugabo ukunda umugore we amwereka ko ari uw’agaciro. Abona ko ari impano idasanzwe yahawe na Yehova (Imig. 18:22; 31:10). Ibyo bituma amugirira neza kandi akamwubaha, ndetse no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ntazamuhatira gukora ikintu cyatuma yumva abangamiwe, ahohotewe cyangwa ikintu kibangamiye umutimanama we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. f Birumvikana ko uwo mugabo na we, azakora uko ashoboye kugira ngo akomeze kugira umutimanama ukeye imbere ya Yehova.—Ibyak. 24:16.

18. Ni iki abagabo bakwiriye kwiyemeza gukora? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibintu bine umugabo yakora ngo agaragaze ko yubaha umugore we.”)

18 Iyo Yehova abonye ukuntu ukora uko ushoboye kose ngo ugaragaze ko wubaha umugore wawe mu byo uvuga no mu byo ukora, biramushimisha cyane. Ubwo rero iyemeze kugaragaza ko wubaha umugore wawe, wirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose kimubabaza, ahubwo umugirire neza, umwubahe kandi umugaragarize ko umukunda. Nubigenza utyo, uzaba weretse umugore wawe ko umukunda kandi ko afite agaciro. Niwubaha umugore wawe, uzaba ugaragaje ko uha agaciro kenshi ubucuti ufitanye na Yehova kuko ari bwo bw’ingenzi.—Zab. 25:14.

INDIRIMBO YA 131 “Icyo Imana yateranyirije hamwe”

a Abagabo bakwiriye gusoma ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2024 ivuga ngo: “Ese wubaha abagore nk’uko Yehova abubaha?

b Niba warigeze guhohoterwa n’uwo mwashakanye, ushobora gusoma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Inama zafasha abahohoterwa n’abo bashakanye,” ahanditse ngo: “Izindi ngingo” ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri JW Library®.

c AMAGAMBO YASOBANUWE: “Gutukana” bikubiyemo guhimba umuntu amazina amutesha agaciro, kumuvugaho ibintu bibi no guhora umubwira impamvu umwanga. Ubwo rero ikintu cyose umugabo avuga agamije kubabaza umugore we, aba amututse.

d Jya kuri jw.org cyangwa kuri JW Library usome ingingo ivuga ngo: “Porunogarafiya ishobora kubasenyera.”

e Umugore ufite umugabo ureba amashusho y’urukozasoni, ashobora gusoma ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kanama 2023 ifite umutwe uvuga ngo: “Mu gihe uwo mwashakanye areba Porunogarafiya.”

f Bibiliya ntitanga ibisobanuro ku buryo bukwiriye n’ubudakwiriye bwo gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore bashakanye. Umugabo n’umugore ni bo bafata umwanzuro wo kugaragaza ko bubaha Yehova, uw’uko buri wese yashimisha mugenzi we n’uko bakomeza kugira umutimanama ukeye. Mu by’ukuri umugabo n’umugore we ntibagombye kuganiriza abandi uko bo bakora imibonano mpuzabitsina.

g IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe akorana n’abantu batari Abahamya ba Yehova. Abo bakorana barimo kugerageza kumwereka amashusho y’urukozasoni mu kinyamakuru.