Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

Urukundo Yehova adukunda ruzatuma tubona imigisha

Urukundo Yehova adukunda ruzatuma tubona imigisha

“Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.”​—1 TIM. 1:15.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, tugiye kureba akamaro k’igitambo cy’incungu n’uko twagaragaza ko dushimira Yehova.

1. Ni iki twakora kugira ngo dushimishe Yehova?

 TUVUGE ko ufite umuntu ukunda maze ukamuha impano nziza kandi imufitiye akamaro. Uwo muntu yakiriye iyo mpano, arayibika, ntiyongera no kuyitekerezaho. Ese wakumva umeze ute? Reka noneho tuvuge ko yakiriye iyo mpano, akayikoresha neza kandi akagushimira. Nta gushidikanya ko nawe wakumva wishimye. Urwo rugero rwumvikanisha iki? Yehova yatanze Umwana we kugira ngo adupfire. Iyo tugaragaje ko tumushimira kubera iyo mpano y’agaciro kenshi igaragaza ko adukunda, bituma yumva yishimye.—Yoh. 3:16; Rom. 5:7, 8.

2. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

2 Uko igihe kigenda gishira, dushobora kudakomeza kubona ko igitambo cy’incungu gifite agaciro kenshi. Ibyo bimeze nko gufata impano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye, tukayibika aho kuyikoresha. Kugira ngo ibyo bitatubaho, tugomba guhora dutekereza ku byo Imana na Kristo badukoreye. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twabigeraho. Tugiye kureba uko igitambo cy’incungu kitugirira akamaro muri iki gihe n’uko kizatugirira akamaro mu gihe kizaza. Nanone turi burebe uko twagaragaza ko dushimira Yehova kubera urukundo rwe, cyane cyane mu byumweru bibanziriza Urwibutso na nyuma yaho.

UKO IGITAMBO CY’INCUNGU KITUGIRIRA AKAMARO MURI IKI GIHE

3. Vuga ukuntu igitambo cy’incungu kitugirira akamaro muri iki gihe.

3 No muri iki gihe, igitambo cy’incungu kitugirira akamaro. Urugero, gituma Yehova atubabarira ibyaha. Ubundi Yehova ntategetswe kutubabarira, ariko aba abyifuza. Umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko ashimira Yehova, maze aravuga ati: “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zab. 86:5; 103:3, 10-13.

4. Igitambo cy’incungu cyatangiwe ba nde? (Luka 5:32; 1 Timoteyo 1:15)

4 Hari abantu bashobora kumva ko badakwiriye imbabazi za Yehova. Kandi koko, ntitwari dufite uburenganzira bwo kubabarirwa. Ibyo Pawulo yari abisobanukiwe neza, kuko yavuze ati: “Ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa.” Icyakora yongeyeho ati: ‘Ahubwo byatewe n’ineza ihebuje Imana yangaragarije’ (1 Kor. 15:9, 10). Iyo twihannye ibyaha byacu, Yehova aratubabarira. Si uko tuba tubikwiriye, ahubwo ni ukubera ko adukunda. Ubwo rero niba ujya wumva udakwiriye imbabazi za Yehova, ujye wibuka ko igitambo cy’incungu Yehova atagitangiye abakiranutsi gusa. Ahubwo icyo gitambo, kigenewe abantu bababazwa n’ibyaha byabo kandi bifuza guhinduka.—Soma muri Luka 5:32; 1 Timoteyo 1:15.

5. Ese hari umuntu ukwiriye kumva ko Yehova agomba kumubabarira byanze bikunze? Sobanura.

5 Nta n’umwe muri twe ukwiriye kumva ko Yehova ategetswe kutubabarira, bitewe n’uko tumaze imyaka myinshi tumukorera. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko Yehova yibagirwa ibintu byose twamukoreye (Heb. 6:10). Kuba yaremeye ko Umwana we adupfira, ni impano yatwihereye ku buntu, si igihembo cy’ibyo twakoze. Ubwo rero byaba bidakwiriye gutekereza ko ibintu byinshi twakoze, byagombye gutuma Yehova atubabarira. Dutekereje dutyo, ni nk’aho twaba tuvuze ko tutari dukeneye incungu.—Gereranya no mu Bagalatiya 2:21.

6. Kuki Pawulo yakoranye umwete inshingano yari afite mu murimo wa Yehova?

6 Pawulo yari azi ko nta cyo yari gukora ngo yemerwe n’Imana byanze bikunze. None se kuki yakoranye umwete inshingano yari afite mu murimo wa Yehova? Ibyo ntiyabikoze kugira ngo agaragaze ko akwiriye kwemerwa n’Imana, ahubwo kwari ukugira ngo agaragaze ko ashimira ineza ihebuje Imana yamugaragarije (Efe. 3:7). Ubwo rero natwe dukomeza gukorera Yehova dushyizeho umwete, atari ukugira ngo atubabarire ibyaha byacu, ahubwo ari ukugira ngo tumushimire.

7. Vuga akandi kamaro incungu idufitiye muri iki gihe. (Abaroma 5:1; Yakobo 2:23)

7 Ikindi kintu kigaragaza ko igitambo cy’incungu kitugirira akamaro muri iki gihe, ni ukugirana ubucuti bukomeye na Yehova. a Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, twavutse tutari incuti za Yehova. Ariko kubera igitambo cy’incungu, ‘tubanye amahoro’ n’Imana, kandi dushobora kuba incuti zayo.—Soma mu Baroma 5:1; Yakobo 2:23.

8. Kuki twagombye gushimira Yehova kubera impano y’isengesho yaduhaye?

8 Isengesho ni kimwe mu bintu by’agaciro kenshi dufite bitewe n’uko turi incuti za Yehova. Yehova yumva amasengesho tumubwira turi kumwe n’abandi n’ayo tuvuga turi twenyine. Ni byo koko iyo dusenze twumva dutuje. Ariko isengesho ridufitiye n’akandi kamaro. Rituma ubucuti dufitanye na Yehova burushaho gukomera (Zab. 65:2; Yak. 4:8; 1 Yoh. 5:14). Igihe Yesu yari ku isi, yasengaga Yehova kenshi kubera ko yabaga azi neza ko amwumva, kandi gusenga byatumaga arushaho kugirana ubucuti bukomeye na Papa we (Luka 5:16). Dushimira Yehova cyane kubera ko igitambo cy’incungu cyatumye tuba incuti ze, kandi tukaba dushobora kumuvugisha mu isengesho.

UKO IGITAMBO CY’INCUNGU KIZATUGIRIRA AKAMARO MU GIHE KIRI IMBERE

9. Igitambo cy’incungu kizagirira akahe kamaro abagaragu ba Yehova b’indahemuka mu gihe kiri imbere?

9 Igitambo cy’incungu kizagirira akamaro abagaragu ba Yehova b’indahemuka mu gihe kiri imbere. Kizatuma babona ubuzima bw’iteka. Abantu benshi bashobora gutekereza ko kubaho iteka bidashoboka bitewe n’uko hashize imyaka myinshi, abantu bapfa buri munsi. Icyakora igihe Yehova yaremaga abantu, yashakaga ko babaho iteka. Iyo Adamu adakora icyaha, abantu bose bari kubaho iteka. Nubwo ubu twaba twumva ko kubaho iteka bidashoboka, dushobora kwizera ko bizaba bitewe n’uko tuzi ko Yehova yatanze impano y’agaciro kenshi, ni ukuvuga Umwana we, kugira ngo tuzabeho iteka.—Rom. 8:32.

10. Ni iki abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bategerezanyije amatsiko?

10 Nubwo twizeye ko tuzabaho iteka mu gihe kiri imbere, Yehova ashaka ko tubitekerezaho uhereye ubu. Abakristo basutsweho umwuka bategerezanyije amatsiko igihe bazaba bafite ubuzima bw’iteka, bategeka isi bari kumwe na Yesu mu ijuru (Ibyah. 20:6). Abagize izindi ntama na bo bazabaho iteka ku isi muri Paradizo. Icyo gihe ntibazongera kubabara cyangwa kugira agahinda (Ibyah. 21:3, 4). Ese nawe uri mu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi? Ntukumve ko kubaho iteka ku isi ari ibintu biciriritse, ugereranyije no kujya mu ijuru. Ubundi Yehova yaturemeye kuba ku isi. Ubwo rero kuhaba iteka ryose, bizaba bishimishije rwose.

11-12. Ni iyihe migisha tuzabona muri Paradizo? (Reba n’amafoto.)

11 Tekereza uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo hano ku isi. Nta muntu uzongera guhangayikishwa n’uburwayi cyangwa urupfu (Yes. 25:8; 33:24). Yehova azaguha ibintu byiza byose wifuza. None se ni iki wifuza kuziga icyo gihe? Ese urumva ushaka kuziga ibirebana n’inyamaswa? Ese wumva wifuza kuziga gucuranga? Ese wifuza kuziga gushushanya? Birumvikana ko icyo gihe hazaba hakenewe abakora ibishushanyo mbonera, abubatsi n’abakora ibirebana n’ubuhinzi. Nanone hazaba hakenewe abazi gutegura ibyokurya, abakora ibikoresho n’abatera ubusitani kandi bakabwitaho (Yes. 35:1; 65:21). Kubera ko abantu bazabaho iteka ryose, uzabona igihe gihagije cyo kwiga ibyo ushaka byose.

12 Noneho tekereza ukuntu tuzashimishwa no kwakira abantu bazaba bazutse (Ibyak. 24:15). Kwitegereza ibintu bitandukanye Yehova yaremye, bizatuma turushaho kumumenya neza (Zab. 104:24; Yes. 11:9). Ikiruta byose ariko, ni uko utazongera gukora icyaha. Ubwo rero icyo gihe, uzakorera Yehova bitabaye ngombwa ko wongera kumusaba imbabazi. Ese wahitamo ‘kumara igihe gito wishimira icyaha,’ kuruta iyo migisha yo mu gihe kizaza (Heb. 11:25)? Birumvikana ko utabikora! Iyo migisha ifite agaciro kenshi, ku buryo nta kintu cyo muri iyi si wayirutisha. Zirikana ko hari igihe kizagera, ntitwongere gutegereza Paradizo nk’uko bimeze ubu. Amaherezo tuzayigeramo kandi tuyibemo iteka ryose. Ibyo ntibyari gushoboka iyo Yehova atadukunda ngo yemere ko Umwana we adupfira.

Ni ikihe kintu wifuza cyane kuzabona muri Paradizo? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)


JYA UGARAGAZA KO USHIMIRA YEHOVA KUBERA URUKUNDO YADUKUNZE

13. Twakora iki ngo tugaragaze ko dushimira Yehova kubera urukundo yadukunze? (2 Abakorinto 6:1)

13 Twagaragaza dute ko dushimira Yehova kubera igitambo cy’incungu? Ibyo twabikora dushyira umurimo we mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Bibiliya ivuga ko Yesu “yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho bakora ibyo bishakiye, ahubwo bakore ibishimisha uwabapfiriye kandi akazurwa” (2 Kor. 5:15). Yehova yatugiriye neza kandi aratubabarira. Ubwo rero iyo dukoze uko dushoboye kose ngo tumukorere, tuba tugaragaje ko dusobanukiwe ibyo yadukoreye, kandi ko tumushimira by’ukuri.—Soma mu 2 Abakorinto 6:1.

14. Ikindi kintu twakora ngo tugaragaze ko dushimira Yehova ni ikihe?

14 Ikindi kintu cyagaragaza ko dushimira Yehova, ni ukumwizera kandi tugakurikiza amabwiriza aduha. Twabikora dute? Mu gihe hari imyanzuro tugiye gufata, urugero nk’amashuri tuziga cyangwa akazi tuzakora, tujye tubanza kureba mbere na mbere icyo Yehova ashaka ko dukora (1 Kor. 10:31; 2 Kor. 5:7). Iyo dufashe imyanzuro igaragaza ko tumwizera, tugera ku bintu byiza. Icyo gihe ukwizera kwacu kurakomera, kandi tukarushaho kuba incuti ze. Nanone kandi, ibyiringiro byacu byo kubaho iteka, birushaho gukomera.—Rom. 5:3-5; Yak. 2:21, 22.

15. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova mu byumweru bibanziriza Urwibutso na nyuma yaho?

15 Hari ikindi kintu twakora tukagaragaza ko dushimira Yehova kubera urukundo yadukunze. Ni ugukora uko dushoboye kose maze mu byumweru bibanziriza Urwibutso na nyuma yaho, tukagaragaza ko dushimira Yehova kubera incungu. Birumvikana ko ku munsi w’Urwibutso tuzaba duhari. Ariko nanone, tuzibuke gutumira abandi ngo na bo baze (1 Tim. 2:4). Tuzasobanurire abo twatumiye ibintu bikorwa mu muhango w’Urwibutso. Ushobora no kubereka videwo ziri ku rubuga rwa jw.org zifite umutwe uvuga ngo: Kuki Yesu yapfuye? n’indi ivuga ngo: Kwibuka urupfu rwa Yesu.” Nanone abasaza b’itorero bazatumira abantu batacyifatanya n’itorero. Tekereza ukuntu mu ijuru no ku isi haba ibyishimo, iyo intama yari yarazimiye igarukiye Yehova (Luka 15:4-7). Igihe turi aho Urwibutso rwabereye, tujye twibuka gusuhuza abantu bashya na ba bandi bamaze igihe kirekire bataza mu materaniro, aho gusuhuza Abakristo bagenzi bacu gusa. Twifuza ko bumva bisanzuye.—Rom. 12:13.

16. Kuki dukwiriye kureba niba twakongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso?

16 Ese ntiwarushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova mu byumweru bibanziriza Urwibutso na nyuma yaho? Nubikora uzaba ugaragaje ko ushimira Imana na Kristo ibyo badukoreye byose. Uko turushaho kwifatanya mu murimo wa Yehova, ni ko tubona ukuntu adushyigikira maze tukarushaho kumwiringira (1 Kor. 3:9). Nanone ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya, isomwa mu gihe cy’Urwibutso. Iyo mirongo iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi cyangwa ku mbonerahamwe iri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo. Ushobora kwiyigisha ibivugwa muri iyo mirongo yo muri Bibiliya.

17. Ni iki gishimisha Yehova? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyo twakora ngo tugaragaze ko dushimira Yehova kubera urukundo yadukunze.”)

17 Birumvikana ko hari igihe imimerere urimo itatuma ukora ibyavuzwe muri iki gice byose. Nubwo bimeze bityo ariko, zirikana ko Yehova adashobora kugereranya ibyo ukora n’ibyo abandi bakora. Azi neza urukundo umukunda. Iyo umushimira kubera impano y’incungu, arabibona kandi bikamushimisha.—1 Sam. 16:7; Mar. 12:41-44.

18. Kuki dukwiriye gushimira Yehova na Yesu Kristo?

18 Igitambo cy’incungu ni cyo gituma tubabarirwa ibyaha byacu, tukaba incuti za Yehova kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Twifuza guhora dushimira Yehova kubera urukundo yatugaragarije, rwatumye aduha iyo migisha yose (1 Yoh. 4:19). Nanone dukwiriye kugaragaza ko dushimira Yesu wadukunze, maze akemera kudupfira.—Yoh. 15:13.

INDIRIMBO YA 154 Urukundo ntirushira

a Yehova yababariye abagaragu be babayeho mbere y’uko igitambo cy’incungu gitangwa. Impamvu yabikoze, ni uko yari yizeye adashidikanya ko Umwana we yari gukomeza kuba uwizerwa kugeza apfuye. Ubwo rero Yehova yabonaga ko ari nk’aho igitambo cy’incungu cyamaze gutangwa.—Rom. 3:25.