Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

INDIRIMBO YA 35 ‘Tumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’

Wakora iki ngo ufate imyanzuro ishimisha Yehova?

Wakora iki ngo ufate imyanzuro ishimisha Yehova?

“Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge, kandi kumenya Imana yera ni byo bituma umuntu asobanukirwa.”​—IMIG. 9:10.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Turi burebe uko twakoresha ubumenyi, gusobanukirwa n’ubushishozi kugira ngo dufate imyanzuro myiza.

1. Ni ikihe kintu gikomeye twese tuba dusabwa gukora?

 BURI MUNSI tuba tugomba gufata imyanzuro. Imwe muri yo iba yoroheje, urugero nko guhitamo icyo turi buteke cyangwa igihe turi buryamire. Ariko hari indi myanzuro iba ikomeye tuba tugomba gufata. Imwe muri yo iba ireba uko twita ku buzima bwacu, icyo twakora ngo twe n’abagize imiryango yacu tugire ibyishimo n’uko twakorera Yehova. Twifuza ko imyanzuro dufata itugirira akamaro, ikakagirira n’abagize imiryango yacu. Ariko ikiruta byose, tuba twifuza ko imyanzuro yacu ishimisha Yehova.—Rom. 12:1, 2.

2. Ni ibihe bintu byagufasha gufata imyanzuro myiza?

2 Birashoboka ko uzafata imyanzuro myiza, nukora ibi bikurikira: (1) kumenya amakuru yose arebana n’umwanzuro ugiye gufata, (2) gusuzuma uko Yehova abona uwo mwanzuro ugiye gufata, no (3) gutekereza ku ngaruka umwanzuro ugiye gufata uzagira. Muri iki gice turi busuzume ibyo bintu byose uko ari bitatu, turebe n’uko twatoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza.—Imig. 2:11.

JYA UMENYA AMAKURU YOSE AREBANA N’UMWANZURO UGIYE GUFATA

3. Tanga urugero rugaragaza ko hari ibintu uba ukwiriye gusuzuma, mbere yo gufata umwanzuro.

3 Ikintu cya mbere ukwiriye gukora kugira ngo ufate umwanzuro mwiza, ni ukumenya amakuru yose arebana na wo. Kuki ibyo ari ingenzi? Tekereza uramutse urwaye indwara ikomeye maze ukajya kwa muganga. Ese umuganga yahita akubwira indwara urwaye, atabanje kugusuzuma cyangwa kukubaza ibibazo? Birumvikana ko atabikora. Nawe ukwiriye kubanza gusuzuma ibintu byose birebana n’uwo mwanzuro ugiye gufata. Wabikora ute?

4. Dukurikije ibivugwa mu Migani 18:13, ni iki wakora kugira ngo ufate imyanzuro myiza? (Reba n’ifoto.)

4 Akenshi iyo tugiye gufata imyanzuro, hari ibibazo twibaza. Reka tuvuge ko watumiwe mu birori. Ushobora kwibaza uti: “Ese nzajyeyo?” Niba utaziranye n’uwagutumiye cyangwa utazi uko byateguwe, ushobora kumubaza uti: “Ibyo birori bizabera he kandi bizaba ryari? Bizaba birimo abantu bangana iki? Bizaba biyobowe na nde? Ni ba nde bazabizamo? Ni ibiki bizahabera? Ese bizaba birimo inzoga?” Ibisubizo by’ibyo bibazo bizagufasha gufata umwanzuro mwiza.—Soma mu Migani 18:13.

Shaka amakuru yose wibaza ibibazo (Reba paragarafu ya 4) a


5. Wakora iki niba umaze kumenya amakuru yose?

5 Niba umaze kubona amakuru yose, noneho tekereza neza uko ibintu bimeze. Urugero, byagenda bite umenye ko ibyo birori bizaba birimo abantu batubaha amahame ya Yehova cyangwa ko hazatangwa inzoga, ariko nta wugenzura niba abantu batanywa inzoga nyinshi? Ese urabona bishoboka ko ibyo birori, byaza kubamo inzoga nyinshi n’urusaku rwinshi (1 Pet. 4:3)? Wakora iki se mu gihe ubonye ko igihe ibyo birori bizabera, gihuye n’igihe ugira mu materaniro cyangwa igihe ugira mu murimo wo kubwiriza? Iyo umaze gusuzuma ibyo bintu byose, gufata umwanzuro mwiza birakorohera. Ariko hari ikindi kintu uba ugomba gukora. Niba wumva umaze kubona umwanzuro wafata, reba niba uwo mwanzuro uhuje n’uko Yehova abona ibintu.—Imig. 2:6.

REBA UKO YEHOVA ABONA IBINTU

6. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:5, kuki dukwiriye gusenga Yehova tumusaba ubwenge?

6 Jya usenga Yehova, umusabe kugira ngo agufashe kumenya uko abona ibintu. Yehova yadusezeranyije ko azaduha ubwenge buzadufasha gufata imyanzuro imushimisha. Aduha ubwo bwenge ‘abigiranye ubuntu kandi nta we ajya arakarira’ ngo ni uko yabusabye.—Soma muri Yakobo 1:5.

7. Twamenya dute uko Yehova abona ibintu? Tanga urugero.

7 Numara gusenga Yehova umusaba ko agufasha gufata imyanzuro, uzarebe witonze ko yashubije isengesho ryawe. Reka dufate urugero: Iyo uri ku rugendo maze ukayoba, usaba umuntu utuye aho kukuyobora. None se mu gihe uwo muntu atarakubwira aho unyura, wahita wigendera? Birumvikana ko utabikora. Ahubwo watega amatwi witonze ibyo akubwira. Ubwo rero nawe niba umaze gusenga Yehova umusaba ubwenge, jya ugerageza kureba niba Yehova yagushubije, ushaka muri Bibiliya amategeko n’amahame ahuje n’imimerere urimo. Urugero, niba wifuza kumenya niba wajya muri bya birori byavuzwe muri paragarafu zabanje, ushobora kureba icyo Bibiliya ivuga ku birori birimo inzoga n’urusaku rwinshi, incuti mbi n’akamaro ko gushyira iby’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, aho kuba ibyo wikundira.—Mat. 6:33; Rom. 13:13; 1 Kor. 15:33.

8. Ni he wavana amakuru yagufasha gufata umwanzuro mwiza? (Reba n’ifoto.)

8 Hari igihe uba ugomba gushaka amakuru arebana n’umwanzuro ugiye gufata. Ushobora wenda kugisha inama abandi bavandimwe cyangwa bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone, bishobora kuba byiza wikoreye ubushakashatsi. Ushobora kubukorera mu bikoresho bidufasha kwiyigisha, urugero nk’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, n’igitabo gifite umutwe uvuga ngo: “Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu.” Zirikana ko intego uba ufite, ari iyo gufata umwanzuro uzashimisha Yehova.

Suzuma uko Yehova abona ibintu (Reba paragarafu ya 8) b


9. Ni iki cyadufasha kumenya niba umwanzuro tugiye gufata uzashimisha Yehova? (Abefeso 5:17)

9 Ni iki cyatwemeza ko umwanzuro tugiye gufata uzashimisha Yehova? Ikintu cya mbere tugomba gukora, ni ukumumenya neza. Bibiliya iravuga iti: “Kumenya Imana yera ni byo bituma umuntu asobanukirwa” (Imig. 9:10). Birumvikana ko gusobanukirwa Yehova neza, ari ukumenya imico ye, umugambi we, ibyo akunda n’ibyo yanga. Jya wibaza uti: “Ese nshingiye ku byo nzi kuri Yehova, uyu mwanzuro ngiye gufata uzamushimisha?”—Soma mu Befeso 5:17.

10. Kuki kumvira amahame yo muri Bibiliya ari byo by’ingenzi, kurusha imigenzo n’umuco w’aho twakuriye?

10 Kubera ko twifuza gushimisha Yehova, hari igihe biba ngombwa ko dufata imyanzuro idashimisha bene wacu. Urugero, hari igihe ababyeyi baba bifuza ko umukobwa wabo yazagira urugo rwiza, bakamuhatira gushakana n’umugabo w’umukire, cyangwa ushobora gutanga inkwano nyinshi, nubwo yaba afite intege nke mu buryo bw’umwuka. Ni byo koko, ababyeyi b’uwo mukobwa baba bifuza ko yamererwa neza. Ariko akwiriye kwibaza ati: “Ese uyu mugabo azamfasha kurushaho kuba incuti ya Yehova?” Ubundi se mu mimerere nk’iyo, umwanzuro washimisha Yehova ni uwuhe? Igisubizo tugisanga muri Matayo 6:33. Uwo murongo utera Abakristo inkunga yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana.’ Nubwo twumvira ababyeyi bacu kandi tukubaha abantu bo mu gace dutuyemo, icyo tuba twifuza kurusha ibindi, ni ugushimisha Yehova.

GUTEKEREZA WITONZE KU NGARUKA UMWANZURO UGIYE GUFATA UZAGIRA

11. Ni uwuhe muco uvugwa mu Bafilipi 1:9, 10 uzagufasha kumenya ingaruka z’umwanzuro ugiye gufata?

11 Iyo umaze gutekereza ku mahame ya Bibiliya arebana n’umwanzuro ugiye gufata, uba ugomba no kureba ingaruka zawo. (Soma mu Bafilipi 1:9, 10.) Ubushishozi buzagufasha kumenya ibintu bishobora kubaho nufata uwo mwanzuro. Hari imyanzuro iba yoroshye gufata, ariko indi yo kuyifata bikaba bigoye. Ubwo rero, gushishoza bizagufasha gufata imyanzuro myiza, no mu gihe biba bitoroshye.

12-13. Vuga ukuntu ubushishozi bwagufasha gufata umwanzuro urebana n’akazi wakora.

12 Tekereza kuri uru rugero: Tuvuge ko uri gushaka akazi kagufasha gutunga umuryango wawe. Hari ahantu habiri bakurangiye akazi. Ugerageje gushaka amakuru yose arebana n’ako kazi, uko gateye, gahunda yako, urugendo uzajya ukora ujyayo cyangwa utaha n’ibindi. Urebye ibyo byose, usanga aho hombi Umukristo yahakora. Ariko wenda uhisemo gukora akazi kamwe kubera ko ari ko ukunda, cyangwa bitewe n’uko uzajya uhembwa amafaranga menshi. Icyakora mbere yo gufata umwanzuro, hari ibindi bintu uba ugomba gutekerezaho.

13 Ese akazi uhisemo, ntikazabangamira gahunda y’amateraniro yo mu itorero ryanyu? Ese ntikazatuma utabona uko wita ku bagize umuryango wawe, kandi ntubone uko ubafasha kuba incuti za Yehova? Kwibaza ibibazo nk’ibyo, bizagufasha kumenya neza “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ni ukuvuga gukorera Imana no kwita ku muryango wawe, aho kwibanda ku mafaranga. Nubigenza utyo, uzafata umwanzuro ushimisha Yehova.

14. Ubushishozi n’urukundo bizadufasha bite kwirinda guca abandi intege?

14 Nanone, ubushishozi buzagufasha gusuzuma ingaruka umwanzuro ugiye gufata ushobora kugira ku bandi bantu kugira ngo wirinde ‘kubaca intege’ (Fili. 1:10). Ibyo biba bikenewe cyane mu gihe dufata imyanzuro irebana n’uko twambara n’uko twirimbisha. Urugero, ushobora kuba hari imyenda wumva ukunze, cyangwa uburyo bwo kwirimbisha butuma usa neza. None se byagenda bite niba Abahamya n’abandi bantu batari Abahamya, batabibona neza? Ubushishozi buzagufasha kuzirikana abandi. Urukundo ruzadufasha gushaka “ibifitiye abandi akamaro” no gushyira mu gaciro (1 Kor. 10:23, 24, 32; 1 Tim. 2:9, 10). Icyo gihe, tuzafata umwanzuro ugaragaza ko tubakunda kandi ko tububaha.

15. Ni iki wagombye gutekerezaho mbere yo gukora ibihuje n’umwanzuro wafashe?

15 Niba ugiye gufata umwanzuro ukomeye, jya utekereza ku cyo bizagusaba, kugira ngo ukore ibihuje n’umwanzuro wafashe. Yesu yigishije ko tugomba ‘kwicara tukabara’ icyo bizadusaba (Luka 14:28). Ubwo rero ujye utekereza ku gihe, amafaranga n’imbaraga uzakoresha kugira ngo uwo mwanzuro ushaka gufata ugende neza. Hari n’igihe byaba ngombwa ko ubaza buri wese mu bagize umuryango wawe, akavuga icyo azakora kugira ngo uwo mwanzuro ugiye gufata uzagende neza. Kuki kubigenza utyo ari byiza? Ni uko bishobora gutuma ugira ibyo uhindura ku mwanzuro wari ugiye gufata, cyangwa ugafata undi urushijeho kuba mwiza. Nanone iyo uteze amatwi abagize umuryango wawe kandi ukumva ibitekerezo byabo, bituma bagufasha kugira ngo uwo mwanzuro uzagende neza.—Imig. 15:22.

JYA UFATA UMWANZURO UZAKUGIRIRA AKAMARO

16. Ni ibihe bintu byatuma umwanzuro wafashe ugenda neza? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko wafata imyanzuro myiza.”)

16 Numara gukora ibintu byose byavuzwe muri iki gice, uzaba witeguye gufata umwanzuro mwiza. Uzaba ufite amakuru yose kandi wasuzumye amahame yagufasha gufata umwanzuro ushimisha Yehova. Ikizaba gisigaye rero, ni ugusenga Yehova umusaba ko yagufasha kugira ngo umwanzuro wafashe uzagende neza.

17. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kizagufasha gufata imyanzuro myiza?

17 Nubwo mu gihe cyashize waba warafashe imyanzuro ikomeye kandi ikagenda neza, jya wibuka ko udakwiriye kwishingikiriza ku buhanga bwawe, cyangwa ngo ugendere ku byakubayeho, ahubwo ko uba ugomba kuyoborwa n’ubwenge buturuka kuri Yehova. Ni we wenyine ushobora kuguha ubumenyi nyakuri, gusobanukirwa n’ubushishozi, kugira ngo ufate imyanzuro myiza (Imig. 2:1-5). Yehova azagufasha, maze ufate imyanzuro imushimisha.—Zab. 23:2, 3.

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

a IBISOBANURO BY’IFOTO: Abavandimwe na bashiki bacu, bari kuganira ku birori batumiwemo. Ubutumire babwohererejwe kuri terefone.

b IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe uri gukora ubushakashatsi kugira ngo amenye niba yajya mu birori yatumiwemo.