UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nyakanga 2018

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 30 Nzeri 2018.

BITANZE BABIKUNZE

Bitanze babikunze muri Miyanimari

Kuki Abahamya ba Yehova benshi bavuye mu bihugu byabo, bakajya kwifatanya mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka muri Miyanimari?

Ni nde wifuza ko akumenya kandi akakwemera?

Uko Imana igaragaza ko yemera abagaragu bayo b’indahemuka bitwigisha iki?

Ni nde uhanze amaso?

Amakosa Mose yakoze ashobora kutwigisha amasomo y’ingenzi.

Ni nde “uri ku ruhande rwa Yehova”?

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Kayini, Salomo, Mose n’ivuga iby’Aroni, zitwigisha impamvu tugomba kuba ku ruhande rwa Yehova.

Turi aba Yehova

Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ko yemeye ko tugirana na we ubucuti bwihariye?

Tuge tugirira impuhwe “abantu b’ingeri zose”

Jya wigana Yehova ugirire abantu impuhwe, umenye ibibazo bafite n’ibyo bakeneye, maze ubafashe uko ubishoboye.

Ibibazo by’abasomyi

Ese umugabo n’umugore batashakanye baramutse baraye mu nzu bonyine nta mpamvu zifatika zibiteye, baba bakoze icyaha gikomeye?