Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko nange Yesu yaramfiriye?

Ese koko nange Yesu yaramfiriye?

BIBILIYA irimo ingero z’amagambo abantu bari ‘bameze nkatwe’ bagiye bavuga, bagaragaza uko biyumvaga (Yak 5:17). Urugero, dushobora kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga amagambo ari mu Baroma 7:21-24, agira ati: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye. . . . Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa!” Mu gihe duhanganye n’ibibazo duterwa no kudatungana, duhumurizwa no kumenya ko abantu b’indahemuka nka Pawulo na bo biyumvaga nkatwe.

Ariko hari ikindi kintu Pawulo yavuze. Mu Bagalatiya 2:20, yavuze ko yemera adashidikanya ko Yesu ‘yamukunze akamwitangira.’ Ese ibyo nawe urabyemera? Birashoboka ko hari igihe ubishidikanyaho.

Iyo wicira urubanza bitewe n’ibyaha wakoze kera, hari igihe ushidikanya niba Yehova agukunda kandi akaba yarakubabariye. Icyo gihe kwemera ko nawe Yesu yagupfiriye bishobora kukugora. Ese Yesu yifuza ko ubona ko nawe yagupfiriye? Ni iki cyagufasha kubyemera? Nimucyo dusuzume ibyo bibazo byombi.

UKO YESU ABONA IGITAMBO K’INSHUNGU YADUTANGIYE

Yesu yifuza ko wowe ubwawe wemera udashidikanya ko yagupfiriye. Ibyo tubibwirwa n’iki? Sa n’ureba ibivugwa mu nkuru iri muri Luka 23:39-43. Umugabo amanitse ku giti iruhande rwa Yesu. We ubwe yiyemerera ko yakoze icyaha. Agomba kuba yarakoze icyaha gikomeye cyane, kubera ko abagizi ba nabi ruharwa ari bo bahabwaga icyo gihano cyo gupfa bamanitswe ku giti. Kubera umubabaro, uwo mugabo yinginze Yesu ati: “Uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.”

Yesu yamushubije iki? Tekereza ukuntu Yesu yashinyirije, agahindukira kugira ngo amusubize amureba mu maso. Nubwo yababaraga bitavugwa, yarihanganye aramwenyura, maze yizeza uwo mugabo ati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.” Yesu yashoboraga kumubwira gusa ko ‘Umwana w’umuntu yaje gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Ariko aho kubigenza atyo, yamugaragarije ineza, amwereka ko na we yamupfiriye. Yakoresheje imvugo ya gicuti amwerekezaho we ubwe, aho kuvuga muri rusange. Nanone Yesu yagaragaje ko icyo gitambo cyari kuzagirira akamaro uwo mugizi wa nabi ku giti ke, kuko cyari kuzatuma aba muri paradizo ku isi.

Nta gushidikanya ko Yesu yifuzaga ko uwo mugabo amenya ko igitambo ke cyari kimufitiye akamaro ku giti ke. Ubwo rero, niba Yesu yarabonaga ko igitambo ke gifitiye akamaro uwo mugabo utarigeze abona n’uburyo bwo gukorera Imana, anabona ko gifitiye akamaro Umukristo wabatijwe, uyikorera. None se ni iki cyadufasha kwizera ko igitambo cya Kristo kidufitiye akamaro, nubwo twaba twarakoze ibyaha kera?

ICYAFASHIJE PAWULO

Kuba Yesu yarahaye Pawulo inshingano yo kubwiriza, byatumye yumva neza ko Yesu yamupfiriye. Tubyemezwa n’iki? Pawulo yaravuze ati: “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yabonye ko ndi uwizerwa akanshinga umurimo, nubwo kera natukaga Imana, ngatoteza ubwoko bwayo kandi nkaba umunyagasuzuguro” (1 Tim 1:12-14). Iyo nshingano Yesu yahaye Pawulo, yamweretse ko yamubabariye, ko yamukundaga kandi ko yamwizeraga. Muri iki gihe na bwo, hari umurimo Yesu yahaye buri wese ku giti ke (Mat 28:19, 20). Ese uwo murimo ushobora gutuma ubona ko nawe Yesu yagupfiriye?

Albert wamaze imyaka hafi 34 yaraciwe ubu akaba yaragaruwe, yaravuze ati: “Sinjya nibagirwa ibyaha nakoze. Ariko iyo ndi mu murimo wo kubwiriza, mba numva meze nka Pawulo, nkabona ko Yesu ari we ubwe wanyihereye iyo nshingano. Ibyo bituma nishima cyane, nkarushaho kwigirira ikizere, nkagira ubuzima bufite intego n’ibyiringiro by’igihe kizaza.”—Zab 51:3.

Mu gihe wigisha Bibiliya abantu b’ingeri zose, uge ubizeza ko Yesu yabababariye kandi ko abakunda

 

Mbere y’uko Allan amenya ukuri, yari umugizi wa nabi n’umunyarugomo. Agira ati: “Ndakibuka ibibi byose nakoreraga abantu. Hari igihe bituma numva nihebye. Ariko nshimira Yehova ko yemerera umunyabyaha nkange kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Iyo mbonye ukuntu abantu bakira neza ubutumwa bwiza, binyibutsa ko Yehova ari mwiza kandi ko arangwa n’urukundo. Mbona ko ankoresha kugira ngo mfashe abantu bakora ibibi nk’ibyo nakoraga.”

Iyo tubwiriza tuba dukora igikorwa kiza kandi bituma tugira imitekerereze ikwiriye. Bitwizeza ko Yesu yatubabariye, ko adukunda kandi ko adufitiye ikizere.

YEHOVA ARUTA IMITIMA YACU

Igihe cyose iyi si ya Satani itararimburwa, imitima yacu ishobora kuzajya iducira urubanza bitewe n’ibibi twakoze kera. Ni iki kizadufasha kurwanya ibyiyumvo nk’ibyo?

Jean ukunda kwicira urubanza bitewe n’uko akiri muto yagize ubuzima bw’amaharakubiri, yaravuze ati: “Nkunda amagambo avuga ko ‘Imana iruta imitima yacu’” (1 Yoh 3:19, 20). Natwe dushobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova na Yesu bazirikana ko turi abanyabyaha. Inshungu ntiyatangiwe abantu batunganye. Ahubwo yatangiwe abanyabyaha bihana.—1 Tim 1:15.

Nutekereza ukuntu Yesu yafataga abantu badatunganye kandi ugakora uko ushoboye kose ngo usohoze umurimo yadushinze, bizatuma wiringira udashidikanya ko yapfiriye buri wese ku giti ke. Nubigenza utyo, nawe uzavuga nka Pawulo uti: ‘Kristo yarankunze aranyitangira.’