Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

Uko twabwiriza abantu batagira idini, tukabagera ku mutima

Uko twabwiriza abantu batagira idini, tukabagera ku mutima

“Nabaye byose ku bantu b’ingeri zose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe.”​—1 KOR 9:22.

INDIRIMBO YA 82 ‘Mureke umucyo wanyu umurike’

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bintu byagiye bihinduka kuva mu myaka ishize ku birebana n’amadini?

KERA abantu benshi bagiraga amadini babarizwamo. Ariko kuva mu myaka ishize, ibintu byagiye bihinduka. Abantu batagira idini barushijeho kwiyongera. Koko rero, mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi bavuga ko nta dini bagira. *Mat 24:12.

2. Kuki abantu batagira idini bagenda barushaho kwiyongera?

2 Kuki abantu bavuga ko batagira idini bagenda barushaho kwiyongera? * Bamwe babiterwa n’uko baba baratwawe n’ibinezeza, abandi bo bakabiterwa n’imihangayiko (Luka 8:14). Hari n’abahoze bafite amadini, ariko bakaba basigaye bumva ko nta Mana ibaho. Abandi bizera Imana, ariko bagatekereza ko ibyo kujya mu idini bitakigezweho, ko atari ngombwa, ko bidahuje na siyansi kandi ko bidashyize mu gaciro. Bashobora kuba barumvise inshuti zabo, abarimu cyangwa abanyamakuru bavuga ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize, kandi bakaba batarasobanuriwe impamvu bakwiriye kwemera ko Imana iriho. Hari n’abandi bazinutswe idini bitewe n’abayobozi b’amadini baba bishakira ifaranga no kuba abantu bakomeye. Mu bihugu bimwe, babitewe n’uko abategetsi bashyiraho amategeko akumira ibikorwa bimwe na bimwe by’amadini.

3. Iki gice kiri budufashe gite?

3 Yesu yadusabye ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose’ (Mat 28:19). Twafasha dute abantu batagira idini kugira ngo bakunde Imana kandi babe abigishwa ba Kristo? Tugomba kuzirikana ko uko abantu bakira ubutumwa bishobora guterwa n’aho bakuriye. Urugero, uko abantu bakuriye mu Burayi bakira ubutumwa bwacu, bishobora gutandukana n’uko abo muri Aziya babwakira. Kubera iki? Abantu benshi bo mu Burayi bamenyereye Bibiliya kandi bigishijwe ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Ariko abantu benshi bo muri Aziya bo, usanga batamenyereye Bibiliya cyangwa nta n’icyo bayiziho, kandi hari n’ubwo baba batemera ko hariho Umuremyi. Iki gice kiri butwereke uko twabwiriza abantu bose duhura na bo mu murimo tukabagera ku mutima, aho baba bakomoka hose.

KOMEZA KURANGWA N’IKIZERE

4. Kuki tugomba gukomeza kurangwa n’ikizere?

4 Jya urangwa n’ikizere. Buri mwaka, hari abantu batagira idini bahinduka bakaba Abahamya ba Yehova. Hari benshi bagenderaga ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, ariko bazinutswe amadini bitewe n’uburyarya bwayo. Abandi bo ntibagiraga amahame bagenderaho kandi byabasabye kureka ingeso mbi bagiraga. Dushobora kwiringira ko Yehova azajya adufasha, tukabona abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.”—Ibyak 13:48; 1 Tim 2:3, 4.

Jya uhindura uko ubwiriza mu gihe uhuye n’umuntu utemera Bibiliya (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6) *

5. Ni iki gituma ahanini abantu bakira neza ubutumwa tubagezaho?

5 Jya ugwa neza kandi ugire amakenga. Ahanini ikintu gituma abantu bakira neza ubutumwa tubagezaho, si ibyo tubabwira ahubwo ni uko tubibabwira. Abantu bashimishwa n’uko tubagaragariza ineza, tukagira amakenga kandi tukabitaho by’ukuri. Ntitubahatira kwemera ibyo tubabwira. Ahubwo tugerageza kumenya uko babona ibihereranye n’idini. Urugero, hari abadakunda kuganira iby’idini n’umuntu batazi. Abandi bo babona ko kubaza umuntu icyo atekereza ku birebana n’Imana ari ikinyabupfura gike. Hari n’abumva ko hagize ubabona basoma Bibiliya, cyanecyane bari kumwe n’Abahamya ba Yehova, baba basebye. Uko byaba biri kose, tugerageza kwishyira mu mwanya wabo.—2 Tim 2:24.

6. Pawulo yagaragaje ate ko yari azi guhuza n’imimerere, kandi se twamwigana dute?

6 Twakora iki se mu gihe hari umuntu wumva abangamiwe n’uko dukoresheje ijambo “Bibiliya,” “Imana,” “idini” cyangwa tuvuze ko “ibintu byaremwe”? Dushobora kwigana intumwa Pawulo, tugakoresha andi magambo atamubangamiye. Iyo Pawulo yabaga avugana n’Abayahudi, yakoreshaga Ibyanditswe. Icyakora igihe yavuganaga n’abahanga mu bya firozofiya b’Abagiriki muri Areyopago, yakoresheje amagambo yo muri Bibiliya ariko ntagaragaze ko ari ho yayavanye (Ibyak 17:2, 3, 22-31). Twamwigana dute? Mu gihe tuganira n’umuntu utemera Bibiliya, byaba byiza tutamweretse ko ibyo tuvuga twabivanye muri Bibiliya. Niba ubonye ko umuntu ari bubangamirwe n’uko abandi bamubona asoma Bibiliya, gerageza kumwereka umurongo w’Ibyanditswe ukoresheje wenda igikoresho cya eregitoroniki.

7. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 9:20-23, twakwigana Pawulo dute?

7 Jya ugerageza kwiyumvisha uko abantu babona ibintu kandi ubatege amatwi. Tugomba kugerageza kwiyumvisha impamvu zaba zaratumye abantu bagira imitekerereze runaka (Imig 20:5). Reka twongere dusuzume urugero rwa Pawulo. Yakuriye mu Bayahudi. Ubwo rero, yagombaga gushaka ubundi buryo yabwirizamo Abanyamahanga batari bazi Yehova n’Ibyanditswe cyangwa babiziho gake. Dushobora gukora ubushakashatsi cyangwa tukabaza ababwiriza bamenyereye ifasi tubwirizamo, kugira ngo turusheho kumenya imitekerereze y’abantu baho, bityo twishyire mu mwanya wabo.—Soma mu 1 Abakorinto 9:20-23.

8. Tanga urugero rw’ukuntu twatangira kuganira n’umuntu kuri Bibiliya.

8 Intego yacu ni iyo gushaka ‘abakwiriye’ (Mat 10:11). Kugira ngo tubabone, tugomba kubaza abantu ibibazo bituma tumenya uko babona ibintu, hanyuma tukabatega amatwi twitonze. Hari umuvandimwe wo mu Bwongereza ukunda kubaza abantu icyo bakora kugira ngo bagire urugo rwiza, uko barera abana neza, cyangwa icyo bakora mu gihe barenganyijwe. Iyo amaze kumva ibyo bamushubije, arababaza ati: “Utekereza iki kuri iyi nama imaze imyaka igera hafi ku 2.000 yanditswe?” Hanyuma, afata terefoni ye akabereka umurongo yatoranyije neza, atiriwe ababwira ko iyo nama ari iyo muri Bibiliya.

JYA WIHATIRA KUGERA ABANTU KU MUTIMA

9. Twafasha dute abantu badakunda kuvuga ibyerekeye Imana?

9 Kugira ngo tugere ku mutima abantu badakunda kuvuga ibyerekeye Imana, dushobora kuganira na bo ku bindi bintu bisanzwe. Urugero, abenshi batangazwa n’imiterere y’ibinyabuzima. Ubwo rero, dushobora kubwira umuntu tuti: “Urabizi ko ibintu byinshi abahanga bakora baba bigana ibintu bisanzwe biriho. Urugero, abakora mikoro bigana imiterere y’amatwi, naho abakora kamera bakigana imiterere y’amaso. None se ibyo bintu abahanga bigana byo byaturutse he? Ese ni ku mbaraga ndengakamere, ni ku muntu se, cyangwa ni ku kindi kintu?” Nyuma yo kumva icyo abitekerezaho, dushobora kongeraho tuti: “Iyo abahanga biganye imiterere y’amatwi n’imiterere y’amaso, dushobora kwibaza uwo mu by’ukuri baba bigana. Hari amagambo y’umusizi wa kera anshishikaza cyane. Yaravuze ati: ‘Mbese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva? Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba? Ni we wigisha abantu ubwenge!’ Hari abahanga muri siyansi bemera ko ibyo uwo musizi yavuze ari ukuri” (Zab 94:9, 10). Hanyuma dushobora kumwereka videwo iri ku rubuga rwa jw.org®, ahanditse ngo: “Ibiganiro n’inkuru z’ibyabaye,” mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.” (Reba ahanditse ngo: “IBYASOHOTSE > VIDEWO.”) Nanone dushobora kumuha agatabo gafite umutwe uvuga ngo: Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?

10. Twabwiriza dute umuntu udakunda kuganira ibyerekeye Imana?

10 Abantu benshi bifuza kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere. Icyakora, abenshi batinya ko isi izarimburwa cyangwa ikangirika cyane ku buryo ntawayituraho. Hari umugenzuzi usura amatorero wo muri Noruveje, wavuze ko abantu badakunda kuvuga iby’Imana akenshi bikundira kuvuga ibirebana n’ibibazo biri mu isi. Iyo amaze gusuhuza abantu arababaza ati: “Utekereza ko ari iki kizatuma tugira imibereho myiza mu gihe kizaza? Ese tuzabifashwamo n’abanyaporitiki, ni abahanga mu bya siyansi se, cyangwa ni undi muntu?” Iyo amaze kumva icyo babitekerezaho, asoma umurongo w’Ibyanditswe ugaragaza ukuntu ibintu bizaba byiza mu gihe kiri imbere, cyangwa akawuvuga. Hari bamwe batangazwa n’isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko isi izahoraho iteka, kandi ko abantu beza bazayituraho iteka ryose.—Zab 37:29; Umubw 1:4.

11. Kuki tugomba kubwiriza abantu mu buryo butandukanye? Dukurikije ibivugwa mu Baroma 1:14-16, twakwigana Pawulo dute?

11 Byaba byiza tugiye dukoresha uburyo butandukanye bitewe n’abo tubwiriza. Kubera iki? Ni ukubera ko abantu batandukanye. Igishishikaza umwe si cyo gishishikaza undi. Bamwe bemera kuganira ibyerekeye Imana cyangwa Bibiliya, mu gihe abandi bo bisaba kubanza kubaganiriza ku bindi. Uko byaba biri kose, twagombye gushakisha uko twabwiriza abantu b’ingeri zose. (Soma mu Baroma 1:14-16.) Birumvikana ko tugomba kuzirikana ko Yehova ari we utuma ukuri gushinga imizi mu mitima y’abantu bakora ibyiza.—1 Kor 3:6, 7.

UKO TWABWIRIZA ABANTU BO MURI AZIYA

Ababwiriza b’Ubwami benshi bita ku bantu bo mu bihugu bitemera Ubukristo, bakabereka inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya (Reba paragarafu ya 12-13)

12. Twabwiriza dute abantu bo mu bihugu byo muri Aziya batajya bibaza niba hariho Umuremyi cyangwa atabaho?

12 Hirya no hino ku isi, ababwiriza benshi bahura n’abantu bo mu bihugu byo muri Aziya, bimwe muri byo bikaba byarashyizeho amategeko abuzanya ibikorwa bimwe na bimwe by’amadini. Mu bihugu byinshi byo muri Aziya, abantu benshi ntibajya bibaza niba hariho Umuremyi cyangwa atabaho. Hari bamwe bagira amatsiko bakemera kwiga Bibiliya, ariko abandi bo bagatinya kwiga ibyo bintu bishya. Twakora iki ngo tubagere ku mutima? Hari ababwiriza b’inararibonye babonye ko ibyiza ari ugutangira baganira na bo ibintu bisanzwe, bakabereka ko babitayeho, hanyuma babona ari ngombwa bakababwira ukuntu gukurikiza ihame runaka ryo muri Bibiliya byabafashije kugira ubuzima bwiza.

13. Ni iki gishobora gutuma abantu bashishikazwa na Bibiliya? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

13 Abantu benshi babanza gushishikazwa n’uko muri Bibiliya harimo inama zabafasha mu buzima bwa buri munsi (Umubw 7:12). Mushiki wacu wo muri leta ya New York ubwiriza abantu bavuga Igishinwa yaravuze ati: “Ngerageza kwita ku bantu kandi nkabatega amatwi. Iyo menye ko hari umwimukira umaze igihe gito aje, ndamubaza nti: ‘Umaze kumenyera se? None se wabonye akazi? Abantu b’ino aha se bakwakiriye neza?’” Hari igihe ibyo bituma abona uko aganira na bo kuri Bibiliya. Iyo uwo mushiki wacu abonye ko bikwiriye, yongeraho ati: “Utekereza ko ari iki cyafasha abantu kubana neza? Ese wanyemerera nkakwereka umugani wo muri Bibiliya? Uwo mugani ugira uti: ‘Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu ugomoroye amazi; bityo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.’ Ese utekereza ko iyi nama yadufasha kubana neza n’abandi” (Imig 17:14)? Ibiganiro nk’ibyo bishobora kudufasha kumenya abantu bifuza kwiga Bibiliya.

14. Umuvandimwe umwe afasha ate abantu bo mu bihugu by’Iburasirazuba batemera Imana?

14 None se abantu bavuga ko batemera Imana bo twababwiriza dute? Umuvandimwe umaze igihe kinini abwiriza abantu bo mu bihugu by’Iburasirazuba batagira idini, yaravuze ati: “Mu by’ukuri, ino aha iyo umuntu akubwiye ati: ‘Sinemera Imana,’ aba ashatse kuvuga ko adasenga imana nyinshi zisengwa n’abantu b’ino. Ubwo rero, mpita mubwira ko nange nemera ko imana nyinshi zaremwe n’abantu kandi ko atari imana nyakuri. Akenshi musomera muri Yeremiya 16:20 hagira hati: ‘Mbese umuntu wakuwe mu mukungugu yakwiremera imana kandi izo mana atari imana nyamana?’ Hanyuma ndamubaza nti: ‘Wabwirwa n’iki ko imana iyi n’iyi ari imana nyamana cyangwa ko yakozwe n’abantu?’ Mutega amatwi nitonze, hanyuma nkamusomera muri Yesaya 41:23 hagira hati: ‘Ngaho nimuvuge ibizaba nyuma yaho kugira ngo tumenye ko muri imana koko.’ Hanyuma mwereka urugero rw’ibintu Yehova yahanuye bigasohora.”

15. Ni iki twakwigira ku muvandimwe wo mu Burasirazuba bwa Aziya?

15 Reka turebe uko umuvandimwe wo mu Burasirazuba bwa Aziya abigenza, iyo asubiye gusura umuntu yabwirije. Agira ati: “Mwereka ingero z’amahame arangwa n’ubwenge dusanga muri Bibiliya, ubuhanuzi buvugwamo bwasohoye n’amategeko dusangamo agenga inyenyeri, imibumbe n’ibindi bintu biba mu kirere. Hanyuma mwereka ukuntu ibyo byose bigaragaza ko hariho Umuremyi w’umunyabwenge. Iyo umuntu atangiye kwemera ko Imana ishobora kuba ibaho, mwereka icyo Bibiliya ivuga ku birebana na Yehova.”

16. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:6, kuki abo twigisha Bibiliya bagomba kwemera Imana na Bibiliya, kandi se twabafasha dute kubigeraho?

16 Mu gihe twigisha Bibiliya abantu batagira idini, tugomba gukomeza kubaha ibimenyetso bifatika bibemeza ko Imana iriho. (Soma mu Baheburayo 11:6.) Nanone tugomba kubafasha kwemera Bibiliya. Ibyo bishobora kudusaba kubasubiriramo kenshi inyigisho zimwe na zimwe. Igihe cyose tugiye kubigisha Bibiliya, bishobora kuba ngombwa ko tubereka ibimenyetso byemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kubanyuriramo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, ibintu bivugwamo bihuje na siyansi cyangwa amateka agaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Nanone dushobora kubereka uko Bibiliya idufasha mu buzima bwa buri munsi.

17. Iyo tugaragarije abantu ko tubakunda, bibagirira akahe kamaro?

17 Kugira ngo dufashe abantu kuba abigishwa ba Kristo, baba bafite idini cyangwa batarifite, tugomba kubagaragariza urukundo (1 Kor 13:1). Iyo tubigisha, tuba dufite intego yo kubereka ko Imana idukunda kandi ko ishaka ko natwe tuyikunda. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi batashishikazwaga cyane n’iby’idini cyangwa ntibibashishikaze na gato, barabatizwa kubera ko baba barize Bibiliya bagakunda Imana. Ku bw’ibyo rero, jya ukomeza kurangwa n’ikizere kandi wite ku bantu b’ingeri zose. Jya ubatega amatwi, kandi ugerageze kwiyumvisha uko babona ibintu. Nanone, uge ubafasha kuba abigishwa ba Kristo binyuze ku rugero ubaha.

INDIRIMBO YA 76 Wakwiyumva ute?

^ par. 5 Muri iki gihe usanga hari abantu benshi batagira idini. Iki gice kigaragaza uko twabigisha ukuri ko muri Bibiliya, uko twabafasha kuyiringira n’uko twabafasha kwizera Yehova.

^ par. 1 Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko bimwe muri ibyo bihugu ari Alubaniya, Azerubayijani, Danimarike, Esipanye, Hong Kong, Irilande, Isirayeli, Kanada, Koreya y’Epfo, Noruveje, Ositaraliya, Otirishiya, Repubulika ya Tchèque, Suwede, u Budage, u Bufaransa, u Buholandi, u Bushinwa, u Busuwisi, u Buyapani, u Bwongereza na Viyetinamu.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri iki gice, amagambo ngo: “Abantu batagira idini” yerekeza no ku bantu batemera Imana.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe abwiriza umuganga mugenzi we. Nyuma yaho uwo muganga agiye ku rubuga areba uko yakwiga Bibiliya akoresheje interineti.