Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa

Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa

“Umugisha n’icyubahiro n’ikuzo n’ubushobozi bibe iby’uwicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama iteka ryose.”—IBYAH 5:13.

INDIRIMBO: 9, 108

1. Ni iki gituma abantu bamwe bubahwa? Ni iki turi busuzume muri iki gice?

KUBAHA umuntu ni ukumwitaho mu buryo bwihariye ukabona ko afite agaciro. Ubusanzwe twubaha umuntu bitewe n’uko yakoze ikintu gituma abandi bamwitaho, bakabona ko akwiriye guhabwa umwanya wihariye. Muri iki gice turi busuzume abo twagombye kubaha n’impamvu dukwiriye kububaha.

2, 3. (a) Kuki Yehova akwiriye kubahwa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Umwana w’intama ni nde? Kuki akwiriye kubahwa?

2 Mu Byahishuwe 5:13 hagaragaza ko “uwicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama,” bakwiriye guhabwa icyubahiro. Igice cya 4 cy’icyo gitabo cy’Ibyahishuwe, kigaragaza impamvu Yehova akwiriye kubahwa. Abamarayika bo mu ijuru baranguruye amajwi basingiza Yehova “uhoraho iteka ryose,” bagira bati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”—Ibyah 4:9-11.

3 Yesu Kristo ni we ‘Mwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi’ (Yoh 1:29). Bibiliya itubwira ko aruta kure cyane abami b’abantu bose. Ivuga ko “ari we Mwami w’abami n’umutware utwara abatware, we wenyine ufite kudapfa, uba mu mucyo utegerwa. Nta muntu wigeze kumureba, kandi nta wabasha kumureba” (1 Tim 6:14-16). Ese hari undi mwami uzi wemeye gupfa agatanga incungu y’ibyaha byacu? Birashoboka ko wumva wakunga mu ry’abamarayika benshi cyane baririmbye bati “Umwana w’intama wishwe ni we ukwiriye guhabwa ububasha n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga n’icyubahiro n’ikuzo n’umugisha.”—Ibyah 5:12.

4. Kuki tugomba kubaha Yehova na Kristo?

4 Muri Yohana 5:22, 23 havuga ko Yehova yagize Kristo umucamanza w’abantu bose. Ni yo mpamvu tugomba kubaha Yesu, kandi iyo tumwubashye tuba twubashye na Yehova. Iyo twubashye Yesu na Se tuba twiringiye ko tuzabona ubuzima bw’iteka.—Soma muri Zaburi ya 2:11, 12.

5. Kuki twagombye kubaha abantu bose muri rusange?

5 Abantu baremwe mu “ishusho y’Imana” (Intang 1:27). Ibyo bisobanura ko abantu hafi ya bose bashobora kugaragaza imico y’Imana. Bashobora gukundana, bakagaragarizanya ineza n’impuhwe. Nanone abantu baremanywe umutimanama ubafasha kumenya icyiza n’ikibi, igikwiriye n’ikidakwiriye, ukabafasha kumenya niba babaye inyangamugayo cyangwa abahemu (Rom 2:14, 15). Abantu benshi bakunda ibintu bifite isuku cyangwa binogeye ijisho. Muri rusange, bifuza kubana amahoro n’abandi. Abantu bose, baba babizi cyangwa batabizi, bagaragaza ikuzo rya Yehova mu rugero runaka. Bityo rero bagomba kubahwa.—Zab 8:5.

TUJYE DUSHYIRA MU GACIRO MU GIHE TWUBAHA ABANDI

6, 7. Ku birebana no kubaha abantu, Abahamya ba Yehova batandukaniye he n’abandi?

6 Tugomba gushyira mu gaciro mu gihe twubaha abandi. Abantu benshi badatunganye bayoborwa n’umwuka w’isi ya Satani. Ni yo mpamvu usanga hari abantu bafata abantu bamwe na bamwe bakabagira nk’ibigirwamana, aho kububaha mu buryo bukwiriye. Babona ko abayobozi b’amadini, abanyapolitiki n’ibyamamare, ari abantu badasanzwe. Usanga abato n’abakuru bigana uko bavuga, imyambarire yabo cyangwa imyitwarire yabo.

7 Abahamya ba Yehova birinda kubaha abantu mu buryo budakwiriye. Kristo ni we wenyine tugomba kwigana (1 Pet 2:21). Turamutse twubashye abantu mu buryo budakwiriye, ntibyashimisha Imana. Tugomba kuzirikana ko abantu ‘bose bakoze ibyaha, maze bakananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana’ (Rom 3:23). Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ukwiriye kubahwa kugeza ubwo bisa n’aho asengwa.

8, 9. (a) Abahamya ba Yehova babona bate abayobozi? (b) Ni ryari twanga gukora ibyo abayobozi badusabye?

8 Hari abantu tugomba kubaha bitewe n’umwanya w’ubuyobozi barimo. Urugero, abayobozi b’igihugu baba bashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, bakita no ku byo abaturage baba bakeneye. Ibyo kandi bigirira akamaro abantu bose. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo kubona ko abayobozi ba leta ari “abategetsi bakuru” kandi bakabagandukira. Yarababwiye ati ‘muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro; usaba icyubahiro, mumuhe icyo cyubahiro.’—Rom 13:1, 7.

9 Abahamya ba Yehova bubaha abayobozi bakurikije amategeko n’imigenzo byo mu gihugu barimo. Turabashyigikira mu gihe basohoza inshingano zabo. Icyakora iyo abayobozi badusabye gukora ikintu kinyuranye n’ibyo Yehova adutegeka, ntitubyemera. Icyo gihe duhitamo kumvira Yehova aho kumvira abantu.—Soma muri 1 Petero 2:13-17.

10. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova ba kera badusigiye urugero mu birebana no kubaha abategetsi?

10 Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera badusigiye urugero mu birebana n’uko twagombye gufata abategetsi. Igihe abategetsi b’Abaroma basabaga abaturage kwibaruza, Yozefu na Mariya barumviye. Bagiye i Betelehemu nubwo Mariya yari akuriwe (Luka 2:1-5). Nyuma yaho ubwo Pawulo yaregwaga, yireguye imbere y’Umwami Herode Agiripa n’imbere ya Fesito wari guverineri w’intara ya Yudaya abubashye.—Ibyak 25:1-12; 26:1-3.

11, 12. (a) Kuki tudaha abayobozi b’amadini ibyubahiro bidasanzwe? (b) Kuba Umuhamya wo muri Otirishiya yarubashye umunyapolitiki byagize akahe kamaro?

11 Ariko se twagombye kubaha abayobozi b’amadini mu buryo budasanzwe? Tububaha nk’uko twubaha abandi bantu bose. Ntibyaba bikwiriye kubaha ibyubahiro bidasanzwe n’iyo baba babyifuza. Kubera iki? Ni ukubera ko amadini y’ikinyoma asebya Imana, kandi akagoreka inyigisho zo mu Ijambo ryayo. Yesu na we yamaganye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye, abita indyarya n’abarandasi bahumye (Mat 23:23, 24). Ariko iyo duhaye abayobozi ba leta icyubahiro kibakwiriye, hari igihe bigira akamaro ndetse no mu buryo tutari twiteze.

12 Hari Umuhamya wo muri Otirishiya warangwaga n’ishyaka witwaga Leopold Engleitner. Abanazi baramufashe bajya kumufungira mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Buchenwald. Muri gari ya moshi babatwayemo harimo umuganga witwaga Heinrich Gleissner, wahoze ari umunyapolitiki muri Otirishiya. Icyakora yari yarashwanye n’Abanazi. Umuvandimwe Engleitner yasobanuriye Gleissner imyizerere ye amwubashye kandi Gleissner yamuteze amatwi. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, Gleissner yagiye afasha Abahamya ba Yehova bo muri Otirishiya. Ushobora no kuba wibuka izindi ngero z’abategetsi bagiye bafasha Abahamya bitewe n’uko babaga barabubashye mu buryo bukwiriye.

ABANDI TUGOMBA KUBAHA

13. Ni ba nde bakwiriye kubahwa cyane? Kubera iki?

13 Tugomba kubaha abo duhuje ukwizera. Ibyo ni ko bimeze cyane cyane ku basaza batuyobora. (Soma muri 1 Timoteyo 5:17.) Twubaha abo bavandimwe tutitaye ku gihugu bakomokamo, amashuri bize cyangwa urwego rw’imibereho barimo. Bibiliya ivuga ko ari “impano zigizwe n’abantu,” kandi bagira uruhare rw’ingenzi muri gahunda yashyizweho n’Imana yo kwita ku bwoko bwayo (Efe 4:8). Muri bo harimo abasaza b’amatorero, abagenzuzi basura amatorero, abagize Komite y’Ibiro by’Ishami n’abagize Inteko Nyobozi. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu kinyejana cya mbere bubahaga cyane abari bafite inshingano y’ubuyobozi kandi natwe turabubaha. Ntitugomba kubafata nk’ibigirwamana cyangwa se ngo twifate nk’abari kumwe n’abamarayika igihe turi kumwe na bo. Icyakora twubahira abo bavandimwe umurimo bakora bicishije bugufi.—Soma mu 2 Abakorinto 1:24; Ibyahishuwe 19:10.

14, 15. Abasaza bo mu matorero y’Abakristo b’ukuri batandukaniye he n’abayobozi b’amadini?

14 Abo basaza ni abungeri bicisha bugufi. Ikigaragaza ko bicisha bugufi ni uko banga ko abandi babafata nk’ibyamamare. Batandukanye cyane n’abayobozi b’amadini bo muri iki gihe n’abo mu kinyejana cya mbere, abo Yesu yavuze ko ‘bakunda umwanya w’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba, n’imyanya y’imbere mu masinagogi, no kuramukirizwa mu masoko.’—Mat 23:6, 7.

15 Abungeri b’Abakristo b’ukuri bicisha bugufi, bakumvira amagambo ya Yesu agira ati “ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So ari umwe, akaba ari mu ijuru. Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo. Ahubwo ukomeye muri mwe azabe umukozi wanyu. Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Mat 23:8-12). Ubwo rero, ushobora kwiyumvisha impamvu Abahamya bo hirya no hino ku isi bakunda abasaza bo mu matorero yabo, kandi bakabubaha.

Abasaza bicisha bugufi, barakundwa kandi bakubahwa (Reba paragarafu ya 13-15)

16. Kuki twagombye kwihatira gukomeza kubaha abandi?

16 Kwitoza kubaha abandi mu buryo bukwiriye, bishobora kudusaba igihe. Uko ni ko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere (Ibyak 10:22-26; 3 Yoh 9, 10). Ariko iyo twihatiye kubaha abandi nk’uko Bibiliya ibidusaba, bitugirira akamaro.

KUBAHA ABANDI BITUGIRIRA AKAMARO

17. Iyo twubashye abatuyobora, bitugirira akahe kamaro?

17 Iyo twubashye abayobozi ba leta, bishobora gutuma baduha uburenganzira bwo kubwiriza nta nkomyi. Incuro nyinshi bituma babona neza umurimo wacu. Hashize imyaka myinshi umupayiniya wo mu Budage witwa Birgit agiye mu muhango wo guha impamyabumenyi umukobwa we wari urangije amashuri. Abarimu bamubwiye ko kwigisha abana b’Abahamya byabashimishaga cyane. Bavuze ko badafite abana b’Abahamya ku ishuri ryabo, baba bahombye rwose. Birgit yarababwiye ati “abana bacu batozwa gukurikiza amahame ya Bibiliya, akubiyemo kumvira abarimu no kububaha.” Hari umwarimu wavuze ati “iyaba abana bose bari bameze nk’abanyu, kwigisha byaba ari umunyenga!” Hashize iminsi nyuma yaho, umwe muri abo barimu yagiye mu ikoraniro ryabereye i Leipzig.

18, 19. Kuki tugomba kubaha abasaza mu buryo bukwiriye?

18 Iyo twemeye kuyoborwa n’amahame atunganye yo mu Ijambo ry’Imana, dushobora kubaha abasaza b’amatorero mu buryo bukwiriye. (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Twagombye kubashimira ibyo bakora, kandi tukihatira kumvira amabwiriza batanga. Iyo tubikoze bishobora kubafasha gukomeza gusohoza inshingano zabo bishimye. Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko twagombye kwigana uko umusaza w’itorero “uzwi cyane” yambara n’uko yirimbisha, uko atanga disikuru n’uko aganira. Ibyo byagaragara nabi. Twagombye kwibuka ko na we ari umuntu udatunganye. Uwo tugomba kwigana ni Kristo.

19 Iyo duhaye abasaza icyubahiro mu buryo bukwiriye, ntitubafate nk’ibyamamare, tuba tubafashije. Tuba tubarinze ubwibone no kwibwira ko baruta abandi cyangwa se ko ari abakiranutsi kuruta abandi.

20. Kubaha abandi bitugirira akahe kamaro?

20 Kubaha abandi mu buryo bukwiriye bidufasha kwirinda ubwikunde kandi bikadufasha kwicisha bugufi mu gihe abandi batwubashye. Bituma tudacika intege mu gihe umuntu twubahaga akoze ibintu bibi. Nanone bituma dukomeza kugendana n’umuryango wa Yehova utajya uha abantu ibyubahiro birenze, baba bizera cyangwa batizera.

21. Ni iyihe nyungu ikomeye kurusha izindi duheshwa no kubaha abandi mu buryo bukwiriye?

21 Inyungu ikomeye kurusha izindi dukesha kubaha abandi, ni uko bituma dushimisha Imana. Tuba dukoze ibyo itwitezeho kandi tukaba tugaragaje ko tuyibereye indahemuka. Ibyo bituma Yehova asubiza umutuka (Imig 27:11). Abantu benshi muri iyi si bubaha abandi mu buryo budakwiriye. Ariko twe twishimira ko tuzi kubaha abandi mu buryo bushimisha Yehova.