Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira neza twabyitoza dute?

Kugira neza twabyitoza dute?

TWESE twifuza kuba abagiraneza. Icyakora kugira neza muri iki gihe ntibyoroshye. Abantu benshi ‘ntibakunda ibyiza’ (2 Tim 3:3). Birengagiza amahame ya Yehova agenga ikiza n’ikibi. Icyo Yehova abona ko ari kiza bo bavuga ko “ari kibi,” icyo abona ko ari kibi, bo bakavuga ko “ari cyiza” (Yes 5:20). Nanone kugira neza bishobora kutugora, bitewe n’uko twarezwe kandi tukaba tudatunganye. Bityo rero, dushobora kumva tumeze nka Anne. * Nubwo amaze imyaka myinshi akorera Yehova, yaravuze ati: “Kwiyumvisha ko nshobora kugira neza, birangora.”

Igishimishije ni uko twese dushobora kugira neza! Kugira neza ni kimwe mu bigize imbuto z’umwuka wera. Uwo mwuka wera urusha imbaraga ibibazo byose byo muri iyi si na kamere yacu yo kudatungana, kandi ibyo byombi ni byo bituma tutagira neza mu buryo bwuzuye. Reka dusuzume icyo kugira neza bisobanura n’uko twarushaho kubigaragaza.

KUGIRA NEZA BISOBANURA IKI?

Kugira neza ni ukugira imyifatire myiza n’imico myiza, ukirinda kugira nabi. Kugira neza bigaragarira mu bikorwa ukorera abandi. Umuntu ugira neza, ahora ashaka uko yafasha abandi, kandi akabakorera ibikorwa byiza.

Hari ababangukirwa no gukorera ibyiza abagize imiryango yabo n’inshuti zabo. Ariko se ibyo byonyine ni byo bigaragaza ko umuntu agira neza? Ni iby’ukuri ko ubushobozi dufite bwo kugira neza bufite aho bugarukira, kuko Bibiliya ivuga ko “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha” (Umubw 7:20). Intumwa Pawulo yagaragaje ko ibyo ari ukuri, agira ati: “Nzi ko muri jye, ni ukuvuga mu mubiri wanjye, nta cyiza kibamo” (Rom 7:18). Ubwo rero niba dushaka kugira neza, tugomba kwigana Yehova, kuko ari we uwo muco ukomokaho.

“YEHOVA NI MWIZA”

Yehova ni we ushyiraho amahame agenga ikiza. Bibiliya igira iti: “[Yehova] uri mwiza kandi ukora ibyiza. Nyigisha amategeko yawe” (Zab 119:68). Reka dusuzume ibintu bibiri byavuzwe muri uwo murongo bigaragaza ko Yehova agira neza.

Yehova ni mwiza. Ahora agira neza. Yigeze kubwira Mose ati: “Jyewe ubwanjye nzakwereka kugira neza kwanjye kose.” Yehova yeretse Mose ikuzo rye no kugira neza kwe. Icyo gihe Mose yumvise ijwi rivuga riti: “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha, ariko ntibure guhana uwakoze icyaha” (Kuva 33:19; 34:6, 7). Ibyo bigaragaza ko Yehova agira neza mu byo akora byose. Nubwo Yesu yari umuntu mwiza kurusha abandi bose, yaravuze ati: “Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.”—Luka 18:19.

Ibyaremwe bigaragaza ko Yehova agira neza

Imirimo ya Yehova yose ni myiza. Ibintu byose Yehova yakoze, bigaragaza ko ari mwiza. Bibiliya igira iti: “Yehova agirira bose neza, imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose” (Zab 145:9). Yehova agirira neza abantu bose kuko abaha ubuzima n’ibyo bakeneye byose ngo babeho (Ibyak 14:17). Nanone Yehova agaragaza ko ari mwiza atubabarira. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira” (Zab 86:5). Dushobora kwizera ko “nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka.”—Zab 84:11.

“MWIGE GUKORA IBYIZA”

Twaremwe mu ishusho y’Imana. Bityo rero, dushobora kuba abantu beza kandi tugakora ibyiza (Intang 1:27). Icyakora Bibiliya idutera inkunga yo ‘kwiga gukora ibyiza’ (Yes 1:17). Ariko se twabyitoza dute? Reka dusuzume ibintu bitatu byabidufashamo.

Icya mbere: Gusenga dusaba umwuka wera. Uwo mwuka wera ni wo ufasha Abakristo kugira neza nk’uko Imana ibibasaba (Gal 5:22). Ushobora kudufasha gukunda ikiza no kwanga ikibi (Rom 12:9). Koko rero, Bibiliya igaragaza ko Yehova ashobora kudufasha “gushikama mu mirimo myiza yose n’ijambo ryose ryiza.”—2 Tes 2:16, 17.

Icya kabiri: Gusoma Ijambo ry’Imana. Mu gihe turisoma, Yehova ashobora kutwigisha ‘tukamenya imigenzereze myiza yose’ kandi akaduha ibikenewe byose ‘kugira ngo dukore umurimo mwiza wose’ (Imig 2:9; 2 Tim 3:17). Iyo dusomye Bibiliya kandi tugatekereza ku byo dusoma, tuba dushyira mu mutima wacu ibintu byiza byerekeye Imana n’ibyo ishaka. Bityo, tuba tumeze nk’abibikira ubutunzi dushobora kuzakoresha.—Luka 6:45; Efe 5:9.

Icya gatatu: Kugerageza ‘kwigana ibyiza’ (3 Yoh 11). Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi dushobora kwigana. Yehova na Yesu ni bo b’ibanze dushobora kwigana. Dushobora no kwigana abandi bantu baranzwe n’ibikorwa byiza. Muri bo harimo Tabita na Barinaba (Ibyak 9:36; 11:22-24). Uramutse usuzumye icyo Bibiliya ibavugaho, ukamenya uko bafashije abandi, bishobora kugufasha. Jya utekereza uko nawe wafasha abagize umuryango wawe cyangwa itorero ryawe. Nanone jya utekereza imigisha babonye bitewe n’uko bagiriye abandi neza. Nawe ushobora kubona imigisha nk’iyo.

Ushobora no gusuzuma ingero z’abantu bo muri iki gihe bakunda kugira neza. Urugero, tekereza abasaza b’itorero bakorana umwete kandi ‘bakunda ibyiza.’ Abandi ni bashiki bacu b’indahemuka “bigisha ibyiza,” haba mu magambo no mu bikorwa (Tito 1:8; 2:3). Roslyn agira ati: “Hari mushiki wacu wihatira gufasha abandi mu itorero kandi akabatera inkunga. Atekereza uko bamerewe kandi akenshi akabaha impano zoroheje cyangwa akabafasha mu bundi buryo. Rwose mbona ari umuntu mwiza.”

Yehova atugira inama igira iti: “Nimushake ibyiza” (Amosi 5:14). Gushaka ibyiza bizatuma dukunda amahame ya Yehova kandi turusheho gukora ibyiza.

Twihatira kuba abantu beza kandi tugakora ibyiza

Kugira neza ntibisaba gukorera abandi ibintu bihambaye cyangwa kubaha impano zihenze. Urugero: Kugira ngo ikimera gikure, ntibacyuhira amazi menshi inshuro imwe, ahubwo bacyuhira amazi makemake kandi bakabikora kenshi. Natwe iyo dukoreye abandi ibikorwa byinshi byoroheje, bigaragaza ko turi abantu beza.

Bibiliya itugira inama yo guhora ‘twiteguye’ gukora ibyiza (2 Tim 2:21; Tito 3:1). Kumenya uko abandi bamerewe, bishobora gutuma tubanezeza ‘mu byiza kugira ngo bibubake’ (Rom 15:2). Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kubaha ku byo dufite (Imig 3:27). Dushobora gutumira umuntu tugasangira ifunguro ryoroheje cyangwa tugasabana. Niba hari umuntu urwaye, dushobora kumwandikira, tukamusura cyangwa tukamuterefona. Koko rero, hari uburyo bwinshi bwo ‘kuvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza.’—Efe 4:29.

Twigana Yehova, tukihatira gukorera ibyiza abantu bose. Ku bw’ibyo rero, twirinda kurobanura. Uburyo bwiza kuruta ubundi twagirira bose neza, ni ukubabwira ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nk’uko Yesu yabidusabye, dushakisha uko twagirira neza n’abashobora kuba batwanga (Luka 6:27). Nta na rimwe kugirira abandi neza no kubakorera ibyiza biba bibi, kuko Bibiliya ivuga ko “ibintu nk’ibyo nta mategeko abihanira” (Gal 5:22, 23). Iyo turanzwe no kugira neza no mu gihe abantu baba badutoteza cyangwa baturwanya, bishobora gutuma bamenya ukuri, maze bagasingiza Imana.—1 Pet 3:16, 17.

AKAMARO KO KUGIRA NEZA

Bibiliya ivuga ko umuntu mwiza azagororerwa ku bw’imigenzereze ye (Imig 14:14). Azagororerwa iki? Iyo tugiriye abandi neza, na bo baba bashobora kutugirira neza (Imig 14:22). Ariko nubwo batatwitura, iyo dukomeje kubagirira neza bishobora gutuma bacururuka, bagatangira kutubona neza.—Rom 12:20.

Hari abantu benshi biboneye ko gukora ibyiza no kwirinda gukora ibibi, byabagiriye akamaro. Reka dusuzume ibyabaye kuri Nancy. Yaravuze ati: “Nakuze nta cyo nitaho, niyandarika kandi ntubaha abandi. Icyakora maze kwiga Bibiliya kandi ngashyira mu bikorwa amahame y’Imana, natangiye kugira ibyishimo. Ubu nsigaye niyubaha.”

Impamvu ikomeye ituma twitoza kugira neza ni uko bishimisha Yehova. Nubwo abantu benshi bashobora kutabona ibyo dukora, Yehova we arabibona. Iyo dukoze ibikorwa byiza cyangwa tukaba dufite imitekerereze myiza, arabibona (Efe 6:7, 8). Ibyo bitugirira akahe kamaro? Bibiliya igira iti: “Yehova yemera umuntu mwiza” (Imig 12:2). Bityo rero, nimucyo dukomeze kugira neza. Yehova asezeranya ko “ikuzo n’icyubahiro n’amahoro bizagera ku muntu wese ukora ibyiza.”—Rom 2:10.

^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.