Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 10

Ni iki kimbuza kubatizwa?

Ni iki kimbuza kubatizwa?

“Filipo na ya nkone bombi baramanuka bajya mu mazi, maze arayibatiza.”​—IBYAK 8:38.

INDIRIMBO YA 52 Kwitanga kwa gikristo

INSHAMAKE *

1. Ni iki Adamu na Eva batakaje, kandi se byagize izihe ngaruka?

UTEKEREZA ko ari nde ukwiriye gushyiraho amahame agenga ikiza n’ikibi? Igihe Adamu na Eva baryaga ku mbuto z’igiti kimenyesha ikiza n’ikibi, bari bagaragaje neza ko batiringiraga Yehova kandi ko batemeraga amahame ye. Bahisemo kwishyiriraho amahame agenga ikiza n’ikibi (Intang 3:22). Ariko tekereza ibyo batakaje byose! Batakaje ubucuti bari bafitanye na Yehova. Ibyo byatumye babura ubuzima bw’iteka kandi baraga abana babo icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Ibyo Adamu na Eva bahisemo, byabakururiye ibibazo bikomeye.

Igihe inkone y’Umunyetiyopiya yemeraga Yesu, yahise yifuza kubatizwa (Reba paragarafu ya 2 n’iya 3)

2-3. (a) Umunyetiyopiya w’inkone yakoze iki Filipo amaze kumubwiriza? (b) Ni iyihe migisha tubona iyo tubatijwe, kandi se ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Ibyo Adamu na Eva bakoze bitandukanye cyane n’ibyo Umunyetiyopiya w’inkone yakoze, igihe Filipo yari amaze kumubwiriza. Uwo Munyetiyopiya yishimiye cyane ibyo Yehova na Yesu bamukoreye, ahita abatizwa (Ibyak 8:34-38). Natwe iyo twiyeguriye Imana tukabatizwa, tuba tugaragaje ko twishimira cyane ibyo Yehova na Yesu badukoreye. Nanone tuba tugaragaje ko twiringira Yehova kandi ko twemera ko ari we ugomba gushyiraho amahame agenga ikiza n’ikibi.

3 Tekereza imigisha tubona iyo dukorera Yehova. Umwe muri yo ni ibyiringiro byo kuzabona ibyo Adamu na Eva batakaje byose, hakubiyemo n’ubuzima bw’iteka. Nanone kwizera Yesu Kristo bituma Yehova atubabarira ibyaha byose kandi akaduha umutimanama utaducira urubanza (Mat 20:28; Ibyak 10:43). Byongeye kandi, tuba bamwe mu bagize umuryango wa Yehova ugizwe n’abantu yemera bafite ibyiringiro bihebuje (Yoh 10:14-16; Rom 8:20, 21). Nubwo dufite iyo migisha yose, hari abamenye Yehova ariko ntibigana uwo Munyetiyopiya ngo babatizwe. Ni izihe nzitizi zituma batabatizwa? Bazitsinda bate?

INZITIZI ZITUMA BAMWE BATABATIZWA

Inzitizi zituma bamwe batinya kubatizwa

Kutigirira ikizere (Reba paragarafu ya 4-5) *

4-5. Ni iki cyatumaga umusore ukiri muto witwa Avery n’umukobwa witwa Hannah batabatizwa?

4 Kutigirira ikizere. Ababyeyi ba Avery ni Abahamya ba Yehova. Se ni umubyeyi w’intangarugero kandi ni umusaza w’itorero usohoza neza inshingano ze. Icyakora Avery yatinyaga kubatizwa. Kubera iki? Yaravuze ati: “Numvaga ntazashobora kuba umuvandimwe w’intangarugero nka papa.” Nanone Avery yumvaga atazashobora gusohoza inshingano yari kuzahabwa. Yaravuze ati: “Numvaga ntazashobora gusengera mu ruhame, gutanga disikuru, cyangwa kuyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza.”

5 Hannah ufite imyaka 18, yari yaritakarije ikizere cyane. Yarezwe n’ababyeyi bakorera Yehova. Ariko yumvaga ko kuyoborwa n’amahame ya Yehova bizamugora. Kubera iki? Hannah yariyangaga cyane. Hari igihe yumvaga ababaye cyane ku buryo yikomeretsaga. Yaravuze ati: “Nta muntu n’umwe nabwiye ibyo nakoraga, ndetse n’ababyeyi bange nta byo bari bazi. Natekerezaga ko Yehova adashobora kunkunda bitewe n’ukuntu nikomeretsaga.”

Inshuti mbi (Reba paragarafu ya 6) *

6. Ni iki cyabuzaga Vanessa kubatizwa?

6 Inshuti mbi. Vanessa ufite imyaka 22 yaravuze ati: “Hari umukobwa twari tumaze igihe kinini turi inshuti.” Icyakora uwo mukobwa ntiyashakaga ko Vanessa abatizwa. Ibyo byababazaga Vanessa cyane. Yaravuze ati: “Natinyaga guhagarika ubucuti twari dufitanye kuko gushaka inshuti bingora. Numvaga ntazongera kubona indi nshuti magara.”

Gutinya ko wakora icyaha gikomeye (Reba paragarafu ya 7) *

7. Umukobwa ukiri muto witwa Makayla yatinyaga iki, kandi kuki?

7 Gutinya ko wakora icyaha gikomeye. Makayla yari afite imyaka itanu igihe musaza we yacibwaga mu itorero. Yakuze abona ukuntu ibikorwa bya musaza we byateraga ababyeyi babo agahinda kenshi. Makayla yaravuze ati: “Natinyaga ko ndamutse mbatijwe nakora icyaha ngacibwa mu itorero, bigatuma ababyeyi bange barushaho kubabara.”

Gutinya kurwanywa (Reba paragarafu ya 8) *

8. Umusore ukiri muto witwa Miles yatinyaga iki?

8 Gutinya ibitotezo. Se wa Miles na mukase ni Abahamya, ariko nyina si Umuhamya. Miles yaravuze ati: “Nabanye na mama imyaka 18 yose kandi natinyaga kumubwira ko nshaka kubatizwa. Nari narabonye uko byagenze igihe papa yabaga Umuhamya. Natinyaga ko mama yazamerera nabi.”

UKO WATSINDA INZITIZI ZIKUBUZA KUBATIZWA

9. Numenya ukuntu Yehova yihangana kandi agira urukundo, bizakugirira akahe kamaro?

9 Adamu na Eva ntibakoreye Yehova kuko batakomeje kumukunda. Icyakora Yehova ntiyahise abarimbura. Yarabaretse babyara abana kandi bishyiriraho amahame yo kubarera. Ingaruka zageze kuri Adamu na Eva bitewe n’uko banze kuyoborwa na Yehova, zagaragaje ko babaye abapfapfa. Umwana wabo w’imfura yishe murumuna we kandi nyuma y’igihe, urugomo n’ubwikunde byagiye bikwira mu bantu (Intang 4:8; 6:11-13). Icyakora Yehova yateganyije uburyo bwo kurokora abakomoka kuri Adamu na Eva bari kuzifuza kumukorera (Yoh 6:38-40, 57, 58). Nurushaho kumenya ukuntu Yehova yihangana kandi akagira urukundo, nawe uzarushaho kumukunda. Bizatuma utigana Adamu na Eva, ahubwo wiyegurire Yehova.

Uko watsinda izo nzitizi

(Reba paragarafu ya 9-10) *

10. Kuki gutekereza ku magambo yo muri Zaburi ya 19:7, byagufasha gukorera Yehova?

10 Komeza kwiga ibyerekeye Yehova. Uko uzagenda urushaho kumenya Yehova, ni ko uzashobora kumukorera. Avery twigeze kuvuga yaravuze ati: “Icyatumye nigirira ikizere ni ugusoma no gutekereza ku magambo yo muri Zaburi ya 19:7.” (Hasome.) Igihe Avery yiboneraga uko Yehova yashohoje iryo sezerano, yarushijeho kumukunda. Urukundo rutuma twigirira ikizere, rukaturinda gukora ibintu bibabaza Yehova, ahubwo tugakora ibimushimisha. Hannah, twigeze kuvuga yaravuze ati: “Niyigishije Bibiliya, mbona ko iyo nikomeretsa, mba mbabaza Yehova” (1 Pet 5:7). Hannah yiyemeje ‘gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana’ (Yak 1:22). Byamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati: “Maze kubona ukuntu kumvira Yehova byamfashije cyane, narushijeho kumukunda. Ubu noneho nzi neza ko Yehova azakomeza kunyobora no kumfasha.” Hannah yaretse kujya yikomeretsa, yiyegurira Yehova maze arabatizwa.

(Reba paragarafu ya 11) *

11. Ni iki cyafashije Vanessa kubona inshuti nziza, kandi se ibyo bikwigisha iki?

11 Jya uhitamo inshuti neza. Vanessa twigeze kuvuga, yaje kubona ko inshuti ye yamubuzaga gukorera Yehova. Ibyo byatumye ahagarika ubucuti bari bafitanye. Ariko hari ikindi Vanessa yakoze. Yihatiye gushaka izindi nshuti mu itorero. Yavuze ko yafashijwe cyane n’urugero rwa Nowa n’umuryango we. Yagize ati: “Bari bakikijwe n’abantu batakundaga Yehova ariko bo ubwabo babaga bafitanye ubucuti bwihariye.” Vanessa amaze kubatizwa yabaye umupayiniya. Yaravuze ati: “Ibyo byatumye mbona inshuti nziza mu itorero nabagamo no mu yandi matorero.” Nawe nukora byinshi mu murimo Yehova yadushinze, ushobora kuzabona inshuti nziza.—Mat 24:14.

(Reba paragarafu ya 12-15) *

12. Ni iki Adamu na Eva bananiwe, kandi se byabagizeho izihe ngaruka?

12 Jya utinya Imana. Hari igihe gutinya bitugirira akamaro. Urugero, tugomba gutinya kubabaza Yehova (Zab 111:10). Iyo Adamu na Eva baza gutinya kubabaza Yehova, ntibari kumwigomekaho. Ariko barigometse. Bamaze kwigomeka, amaso yabo yarahumutse, mu yandi magambo bamenye ko ari abanyabyaha. Baraze abana babo icyaha n’urupfu. Kubera ko bari basuzuguye Yehova, batewe isoni n’uko bari bambaye ubusa, maze batangira guhisha ubwambure bwabo.—Intang 3:7, 21.

13-14. (a) Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:21, kuki tutagomba gukabya gutinya urupfu? (b) Kuki tugomba gukunda Yehova?

13 Nubwo gutinya hari igihe bitugirira akamaro, ntitugomba gukabya gutinya urupfu. Yehova yaduteganyirije uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka. Nidukora icyaha tukihana by’ukuri, azatubabarira. Ariko kugira ngo atubabarire, tugomba kwizera igitambo k’inshungu cy’Umwana we. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ko twizera inshungu, ni ukwiyegurira Imana no kubatizwa.—Soma muri 1 Petero 3:21.

14 Dufite impamvu nyinshi zituma dukunda Yehova. Buri munsi aduha ibyo dukeneye, akatwigisha ukuri ku bimwerekeyeho kandi akatumenyesha imigambi ye (Yoh 8:31, 32). Yaduhaye itorero rya gikristo kugira ngo rituyobore kandi ridukomeze. Adufasha guhangana n’ibibazo byacu kandi akaduha ibyiringiro byo kuzabaho iteka dufite ubuzima bwiza (Zab 68:19; Ibyah 21:3, 4). Iyo dutekereje ibyo Yehova yakoze byose kugira ngo atwereke ko adukunda, bituma natwe tumukunda. Iyo dukunda Yehova, turamwubaha, tugatinya kumubabaza.

15. Makayla yatsinze ubwoba ate?

15 Makayla twigeze kuvuga yatsinze ubwoba yagiraga, igihe yasobanukirwaga ukuntu Yehova agira imbabazi nyinshi. Yaravuze ati: “Namenye ko twese tudatunganye kandi ko dukora amakosa. Nanone namenye ko Yehova adukunda cyane kandi ko atubabarira ashingiye ku nshungu.” Urukundo akunda Yehova rwatumye amwiyegurira maze arabatizwa.

(Reba paragarafu ya 16) *

16. Ni iki cyafashije Miles kudakomeza gutinya ko nyina yari kuzamurwanya?

16 Miles watinyaga ko nabatizwa nyina azamurwanya, yagishije inama umugenzuzi w’akarere. Yaravuze ati: “Uwo mugenzuzi na we yari yarakuriye mu muryango w’ababyeyi badahuje idini. Yamfashije gutekereza uko nari gusobanurira mama ko nshaka kubatizwa, kandi ko atari papa warimo abimpatira.” Nyina wa Miles ntiyabyakiriye neza. Yaramwirukanye, ariko Miles akomera ku mwanzuro we wo kubatizwa. Yaravuze ati: “Kumenya ibyiza byose Yehova yankoreye byankoze ku mutima. Igihe natekerezaga cyane ku gitambo k’inshungu cya Yesu, namenye ko Yehova ankunda cyane. Ibyo byatumye niyegurira Yehova maze ndabatizwa.”

KOMERA KU MWANZURO WAWE

Tuge tugaragaza ko twishimira ibyo Imana yadukoreye (Reba paragarafu ya 17)

17. Ni iki twese tugomba gukora?

17 Eva yasuzuguye Yehova, arya imbuto z’igiti cyari cyarabuzanyijwe. Igihe Adamu na we yaziryagaho, yari agaragaje ko atashimiraga Yehova ibyiza byose yari yaramukoreye. Tugomba kwirinda kuba nka bo, ahubwo tukagaragaza ko dushimira Yehova kubera ibyiza adukorera. Iyo tubatijwe, tuba tweretse Yehova ko twemera ko ari we ukwiriye kudushyiriraho amahame agenga ikiza n’ikibi. Nanone tuba tugaragaje ko tumukunda kandi ko tumwiringira.

18. Ni iki cyagufasha gukomeza gukorera Yehova?

18 Iyo tumaze kubatizwa, tuba tugomba guhatana kugira ngo tugendere ku mahame ya Yehova, aho kuyoborwa n’amahame twishyiriyeho. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bakomeza kuyoborwa na Yehova. Nukomeza kongera ubumenyi ufite ku Ijambo ry’Imana, ukajya mu materaniro buri gihe kandi ukagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, nawe uzaba ugaragaje ko wifuza kuyoborwa na Yehova (Heb 10:24, 25). Igihe cyose ugiye gufata imyanzuro, jya wumvira inama Yehova atanga binyuze ku Ijambo rye n’umuryango akoresha (Yes 30:21). Nubigenza utyo, ibyo uzakora byose bizagenda neza.—Imig 16:3, 20.

19. Ni iki ugomba gukomeza kuzirikana, kandi kuki?

19 Nukomeza kuzirikana ko kumvira amahame ya Yehova bikugirira akamaro, uzarushaho kumukunda no gukunda amahame ye. Nta kintu na kimwe Satani azagushukisha ngo akubuze gukorera Yehova. Tekereza uko uzaba umeze mu myaka igihumbi iri imbere! Uzasubiza amaso inyuma, ubone ko kubatizwa ari wo mwanzuro mwiza cyane wafashe.

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

^ par. 5 Umwanzuro w’ingenzi kurusha indi yose ushobora gufata ni uwo kubatizwa. Kuki uwo mwanzuro ari uw’ingenzi cyane? Iki gice kiri busubize icyo kibazo. Nanone kiri bufashe abifuza kubatizwa gutsinda inzitizi zishobora gutuma batinya kubatizwa.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ikizere: Umusore ukiri muto atewe ubwoba no gusubiza mu materaniro.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Inshuti: Mushiki wacu ukiri muto uri kumwe n’inshuti mbi, atewe isoni no kubona Abahamya bagenzi be.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Gukora icyaha: Umukobwa ukiri muto abonye musaza we waciwe mu itorero ava mu rugo, atinya ko na we yazacibwa mu itorero.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Kurwanywa: Umusore ukiri muto atinye gusenga, nyina utari Umuhamya amureba.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ikizere: Umusore ukiri muto yiyemeje kwiyigisha ashyizeho umwete.

^ par. 67 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Inshuti: Umuhamya ukiri muto atewe ishema n’uko ari Umuhamya wa Yehova.

^ par. 69 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Gukora icyaha: Umukobwa ukiri muto afashe umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, arabatizwa.

^ par. 71 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Kurwanywa: Umusore ukiri muto agaragaje ubutwari, asobanurira nyina imyizerere ye.