Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 16

Tuge twita ku bandi kandi tubagirire impuhwe

Tuge twita ku bandi kandi tubagirire impuhwe

“Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”—YOH 7:24.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INSHAMAKE *

1. Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye Yehova, kikaduhumuriza?

ESE umuntu aramutse agufashe uko utari ashingiye ku ibara ry’uruhu, isura yawe cyangwa uko ungana, byagushimisha? Birumvikana ko bitagushimisha. Kumenya ko Yehova ataduha agaciro ashingiye ku bigaragarira amaso, biraduhumuriza. Urugero, igihe Samweli yarebaga abahungu ba Yesayi, ntiyababonye nk’uko Yehova yababonaga. Yehova yari yabwiye Samweli ko umwe mu bahungu ba Yesayi, yari kuzaba umwami wa Isirayeli. Ariko se yari kumubwirwa n’iki? Samweli yabonye umuhungu mukuru wa Yesayi witwaga Eliyabu, aravuga ati: “Nta gushidikanya, uyu ni we Yehova ari busukeho amavuta.” Samweli yabonaga ko Eliyabu akwiriye kuba umwami. ‘Ariko Yehova yabwiye Samweli ati “nturebe uko asa n’igihagararo cye; namugaye.”’ Ibyo bitwigisha iki? Yehova yakomeje agira ati: ‘Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we areba umutima.’—1 Sam 16:1, 6, 7.

2. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 7:24, kuki tutagomba guca imanza dushingiye ku bigaragarira amaso? Tanga urugero.

2 Twese ntidutunganye. Ni yo mpamvu hari igihe dufata abandi uko batari dushingiye ku bigaragarira amaso. (Soma muri Yohana 7:24.) Iyo ubonye umuntu, ntibiba bisobanuye ko uhise umumenya neza. Urugero, niyo umuganga yaba ari umuhanga kandi ari inararibonye, ntashobora kureba umurwayi ngo ahite amenya icyo arwaye. Agomba kubanza kumutega amatwi yitonze mu gihe amubwira iby’uburwayi bwe, uko yafashwe n’uko yiyumva. Hari n’ubwo amusaba guca mu cyuma kugira ngo arebe mu mubiri we. Bitabaye ibyo, uwo muganga yakwibeshya indwara. Natwe ntidushobora kumenya neza abavandimwe na bashiki bacu, dushingiye ku bigaragarira amaso. Tugomba kwihatira kumenya imico yabo. Birumvikana ko tudashobora kubamenya neza nk’uko Yehova abazi, kubera ko tutareba mu mutima. Ariko dushobora gukora uko dushoboye tukamwigana. Twamwigana dute?

3. Inkuru zo muri Bibiliya turi busuzume muri iki gice, ziri budufashe zite kwigana Yehova?

3 Yehova afata ate abagaragu be? Abatega amatwi kandi akita ku byababayeho no ku mimerere barimo. Nanone abagirira impuhwe. Mu gihe turi bube dusuzuma uko Yehova yitaye kuri Yona, Eliya, Hagari na Loti, tugerageze kureba uko twamwigana mu byo tugirira abavandimwe na bashiki bacu.

JYA UBATEGA AMATWI WITONZE

4. Kuki dushobora gutekereza ko Yona yari umuntu utiringirwa?

4 Dushobora gutekereza ko Yona yari umuntu utiringirwa, ndetse w’umuhemu, bitewe n’uko tutazi uko ibintu byose byagenze. Yehova yamuhaye itegeko ryumvikana neza, ryo kujya gutangaza ubutumwa bw’urubanza i Nineve. Ariko Yona ntiyumviye, ahubwo yafashe ubwato ajya mu kandi gace, ‘ahunga Yehova’ (Yona 1:1-3). Ese iyo aba ari wowe wari kongera guha Yona iyo nshingano? Birashoboka ko utari kuyimuha. Ariko Yehova we yabonaga ko akwiriye kongera kuyimuha.—Yona 3:1, 2.

5. Amagambo ari muri Yona 2:1, 2, 9, agaragaza ko Yona yari muntu ki?

5 Igihe Yona yasengaga yagaragaje uwo yari we by’ukuri. (Soma muri Yona 2:1, 2, 9.) Nta gushidikanya ko yari asanzwe asenga Yehova. Ariko isengesho yavuze ari mu nda y’urufi, rituma tumumenya neza, aho gutekereza gusa ko ari umuntu wahunze inshingano. Ibyo yavuze muri iryo sengesho bigaragaza ko yicishaga bugufi, agashimira kandi ko yari yariyemeje kumvira Yehova. Ntibitangaje kuba Yehova ataribanze ku makosa ye, agasubiza isengesho rye kandi akemera ko akomeza kumubera umuhanuzi.

Iyo tumenye neza umuntu, tuba dushobora kwishyira mu mwanya we (Reba paragarafu ya 6) *

6. Kuki tugomba gutega abandi amatwi twitonze?

6 Gutega abandi amatwi twitonze, bisaba ko twicisha bugufi kandi tukihangana. Hari impamvu nibura eshatu zagombye gutuma dutega abandi amatwi. Iya mbere, biturinda gufata abandi uko batari. Iya kabiri, bidufasha kumenya uko abavandimwe bacu biyumva n’impamvu zituma bakora ibintu runaka, bityo tukishyira mu mwanya wabo. Iya gatatu, iyo duteze umuntu amatwi, bishobora gutuma arushaho kwimenya. Hari igihe tuba tutazi neza uko twiyumva, ariko twagira uwo tuganira na we tukamenya neza ikibazo dufite (Imig 20:5). Hari umusaza w’itorero wo muri Aziya wagize ati: “Nigeze gukora ikosa ryo kuvuga ntaramenya neza aho ikibazo kiri. Nabwiye mushiki wacu ko yagombaga kunonosora ibitekerezo yatangaga mu materaniro. Ariko naje kumenya ko atari azi gusoma neza, akaba ari yo mpamvu gutanga ibitekerezo byamugoraga.” Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko buri musaza ‘yumva neza ikibazo’ umuntu afite, akabona kumugira inama.—Imig 18:13.

7. Uko Yehova yafashije Eliya bitwigisha iki?

7 Hari abavandimwe na bashiki bacu bitorohera kuvuga uko biyumva bitewe n’aho bakuriye, umuco wabo cyangwa uko bateye. Twakora iki ngo bumve bisanzuye, maze batubwire ibibari ku mutima? Ibuka uko Yehova yafashije Eliya igihe yahungaga Yezebeli. Eliya yamaze iminsi myinshi atarashobora kubwira Se wo mu ijuru, ibyari bimuri ku mutima byose. Icyakora Yehova yateze amatwi Eliya yitonze. Hanyuma yaramuhumurije kandi amuha inshingano ikomeye (1 Abami 19:1-18). Tumenya uko abavandimwe na bashiki bacu biyumva ari uko batwisanzuyeho, bakatubwira ibibari ku mutima. Icyakora ibyo bisaba igihe. Ariko nitwigana Yehova tukihangana, bazagera aho batwisanzureho. Iyo bamaze kutwisanzuraho, tuba tugomba kubatega amatwi twitonze.

JYA WIHATIRA KUMENYA ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

8. Dukurikije ibivugwa mu Ntangiriro 16:7-13, Yehova yafashije ate Hagari?

8 Hagari wari umuja wa Sarayi amaze kuba umugore wa Aburamu, yitwaye nabi. Igihe yabonaga ko atwite, yatangiye gusuzugura nyirabuja utaragiraga umwana. Sarayi yabonye ko atabyihanganira, yirukana Hagari (Intang 16:4-6). Dukurikije uko twe abantu badatunganye tubona ibintu, twavuga ko ibyabaye kuri Hagari ari we wabyikururiye. Icyakora Yehova we si uko yabibonaga. Yamutumyeho umumarayika. Uwo mumarayika yamufashije guhindura imitekerereze kandi amuha umugisha. Hagari yabonye ko Yehova yamurebaga kandi ko yari azi neza ikibazo ke. Byamukoze ku mutima, ku buryo yabwiye Yehova ati: “Uri Imana ireba.”—Soma mu Ntangiriro 16:7-13.

9. Ni iki Imana yazirikanye igihe yitaga kuri Hagari?

9 Yehova yabonaga ate Hagari? Yari azi neza ubuzima yabayemo n’ibyari byaramubayeho (Imig 15:3). Hagari yari Umunyegiputakazi wari umuja mu rugo rw’Abaheburayo. Birashoboka ko yajyaga yumva ari umunyamahanga. Nanone ashobora kuba yarakumburaga iwabo na bene wabo. Ikindi kandi, si we wenyine wari umugore wa Aburamu. Hari igihe abagabo b’indahemuka bagiraga abagore benshi. Ariko si byo Yehova yari yarateganyije (Mat 19:4-6). Gushaka abagore benshi byatumaga mu muryango haba ishyari n’inzika. Yehova ntiyari ashyigikiye ko Hagari asuzugura Sarayi, ariko yazirikanaga ubuzima yabayemo n’ikibazo yari afite.

Jya wihatira kumenya abavandimwe na bashiki bacu (Reba paragarafu ya 10-12) *

10. Twakora iki ngo tumenye neza abavandimwe na bashiki bacu?

10 Natwe dushobora kwigana Yehova, tukagerageza kwiyumvisha uko abavandimwe na bashiki bacu biyumva. Jya wihatira kubamenya neza. Jya uganira na bo mbere na nyuma y’amateraniro, mujyane kubwiriza, kandi niba bishoboka ubatumire musangire. Ibyo bishobora gutuma umenya ko mushiki wacu usa n’aho atagira urugwiro, burya abiterwa n’uko agira amasonisoni. Ushobora no kumenya ko umuvandimwe wibwiraga ko akunda ubutunzi, burya agira ubuntu. Nanone ushobora kumenya ko mushiki wacu n’abana be bakunda gukererwa amateraniro, babiterwa n’uko batotezwa (Yobu 6:29). Birumvikana ariko ko tuzirinda ‘kwivanga mu bibazo by’abandi’ (1 Tim 5:13). Icyakora, byaba byiza tumenye ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu n’ingaruka byabagizeho.

11. Kuki abasaza bagomba kumenya neza abavandimwe na bashiki bacu bashinzwe kwitaho?

11 Abasaza b’itorero by’umwihariko, bagomba kumenya neza abavandimwe na bashiki bacu bashinzwe kwitaho. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Artur wari umugenzuzi usura amatorero. Yajyanye n’undi muvandimwe gusura mushiki wacu wasaga n’aho agira amasonisoni. Artur agira ati: “Twamenye ko yapfushije umugabo we hashize igihe gito bashakanye. Icyakora yari yarareze abakobwa be babiri, abatoza gukunda Yehova. Yari yaratangiye guhuma kandi arwaye indwara yo kwiheba. Ariko yakomeje gukunda Yehova kandi ukwizera kwe ntikwigeze gucogora. Twabonye ko hari byinshi twakwigira kuri uwo mushiki wacu w’indahemuka” (Fili 2:3). Uwo mugenzuzi yiganye Yehova. Yehova aba azi intama ze n’imibabaro yazo (Kuva 3:7). Iyo abasaza bazi neza intama, ni bwo baba bashobora kuzifasha.

12. Yip Yee amaze kumenya neza mushiki wacu bateraniraga hamwe, byamugiriye akahe kamaro?

12 Iyo umenye neza ibyabaye ku Mukristo mugenzi wawe ufite imyitwarire ikubangamira, ushobora kumva umugiriye impuhwe. Reka dufate urugero. Yip Yee wo muri Aziya yaravuze ati: “Hari mushiki wacu twateraniraga hamwe wakundaga kuvugira hejuru. Nabonaga nta kinyabupfura agira. Ariko igihe twajyanaga kubwiriza, namenye ko yafashaga ababyeyi be gucuruza amafi mu isoko. Yari yaramenyereye kuvuga cyane ahamagara abakiriya.” Yip Yee yongeyeho ati: “Nabonye ko iyo menye imimerere abavandimwe na bashiki bacu bakuriyemo, bimfasha gusobanukirwa impamvu bagira imyitwarire runaka.” Kumenya neza abavandimwe na bashiki bacu bishobora kugorana. Ariko niwumvira inama yo muri Bibiliya idusaba kwaguka, uzaba wiganye Yehova ukunda “abantu b’ingeri zose.”—1 Tim 2:3, 4; 2 Kor 6:11-13.

JYA UGIRA IMPUHWE

13. Dukurikije ibivugwa mu Ntangiriro 19:15, 16, igihe Loti yakomezaga kuzarira abamarayika bakoze iki, kandi kuki?

13 Igihe Loti yari yugarijwe n’akaga, ntiyahise yumvira amabwiriza ya Yehova. Abamarayika babiri bari basuye Loti, bamubwira ko agomba kuvana umuryango we i Sodomu. Kubera iki? Baramubwiye bati: “Tugiye kuharimbura” (Intang 19:12, 13). Nyamara byageze mu gitondo, Loti n’umuryango we bakibereye mu rugo. Abamarayika bongeye kuburira Loti, ariko ‘akomeza kuzarira.’ Dushobora gutekereza ko Loti atitaga ku byo Yehova yamubwiraga, ndetse ko atamwumviraga. Icyakora Yehova ntiyamutereranye. Abamarayika bamufashe ukuboko we n’abagize umuryango we, babakura muri uwo mugi “kuko Yehova yari amugiriye impuhwe.”—Soma mu Ntangiriro 19:15, 16.

14. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yehova agirira impuhwe Loti?

14 Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zaratumye Yehova agirira impuhwe Loti. Ashobora kuba yarazaririye kubera ko yatinyaga ko abantu bamugirira nabi ageze hanze y’umugi. Ariko hari n’ibindi bintu byashoboraga kumuteza akaga. Loti ashobora kuba yari azi ko hari abami babiri baguye mu myobo ya godoro yari mu kibaya cyo hafi aho (Intang 14:8-12). Ashobora no kuba yari ahangayikishijwe n’abagize umuryango we. Byongeye kandi, Loti ashobora kuba yari afite inzu nziza i Sodomu, kuko yari umukire (Intang 13:5, 6). Birumvikana ko muri ibyo byose nta cyahaga Loti uburenganzira bwo gusuzugura Yehova. Icyakora, Yehova ntiyibanze ku makosa ya Loti, ahubwo yabonaga ko ari “umukiranutsi.”—2 Pet 2:7, 8.

Iyo tumenye neza umuntu, tuba dushobora kwishyira mu mwanya we (Reba paragarafu ya 15-16) *

15. Aho gucira umuntu urubanza dushingiye ku byo akoze, ni iki dukwiriye gukora?

15 Aho gucira umuntu urubanza ushingiye ku byo akoze, jya ugerageza gusobanukirwa uko yiyumva. Mushiki wacu witwa Veronica wo mu Burayi ni uko yabigenje. Agira ati: “Hari mushiki wacu wahoraga ababaye, kandi agakunda kwitarura abandi. Hari igihe natinyaga kumuvugisha. Ariko naribwiye nti: ‘Ndamutse mfite ibibazo nk’ibye, nakumva nkeneye inshuti imba hafi.’ Ubwo rero, niyemeje kumubaza uko amerewe. Yahise ambwira ibyari bimuri ku mutima. Ibyo byatumye ndushaho kumumenya.”

16. Kuki twagombye gusenga dusaba ko Yehova yadufasha kwishyira mu mwanya w’abandi?

16 Yehova ni we wenyine utuzi mu buryo bwuzuye (1 Yoh 3:20). Bityo rero, uge umusaba agufashe kubona abandi nk’uko na we ababona, no kumenya uko wabagirira impuhwe. Isengesho ryafashije mushiki wacu witwa Anzhela kumenya uko yarushaho kwishyira mu mwanya w’abandi. Hari mushiki wacu bateraniraga hamwe utarishyikirwagaho. Anzhela agira ati: “Nange nashoboraga kugwa mu mutego wo kumunenga, ubundi nkajya mugendera kure. Ariko nasenze Yehova musaba ko amfasha kwishyira mu mwanya we.” Ese Yehova yashubije iryo sengesho? Anzhela akomeza agira ati: “Twajyanye kubwiriza, nyuma yaho tumara amasaha menshi tuganira. Namuteze amatwi nitonze. Ubu narushijeho kumukunda, kandi niyemeje kujya muba hafi.”

17. Ni iki twiyemeje?

17 Ntukumve ko hari abavandimwe na bashiki bacu udakwiriye kugirira impuhwe. Bose baba bahanganye n’ibibazo nk’uko byari bimeze kuri Yona, Eliya, Hagari na Loti. Rimwe na rimwe ibibazo abo bavandimwe baba bahanganye na byo ni bo baba barabyikururiye. Tuvugishije ukuri, hari igihe natwe twigeze guhura n’ibibazo ari twe twabyikururiye. Ni yo mpamvu Yehova adusaba kwishyira mu mwanya w’abandi (1 Pet 3:8). Iyo twumviye Yehova, umuryango wacu mpuzamahanga urushaho kunga ubumwe. Bityo rero nimucyo twiyemeze kujya twigana Yehova, tuge twita ku bandi kandi tubagirire impuhwe.

INDIRIMBO YA 87 Nimuze muhumurizwe!

^ par. 5 Tubangukirwa no gufata abandi uko batari kandi tugashidikanya ku mpamvu zituma bakora ibintu runaka. Ibyo biterwa n’uko tudatunganye. Icyakora, Yehova we ‘areba umutima’ (1 Sam 16:7). Muri iki gice turi busuzume uko Yehova yafashije Yona, Eliya, Hagari na Loti abigiranye urukundo. Ibyo biri budufashe kumenya uko twakwigana Yehova, mu byo tugirira abavandimwe na bashiki bacu.

^ par. 52 IBISOBANURO BY’AMAFOTO:Umuvandimwe ugeze mu za bukuru arakajwe n’uko umuvandimwe ukiri muto aje mu materaniro yakererewe, ariko aza kumenya ko yagize impanuka.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugenzuzi w’itsinda ry’umurimo yabanje gutekereza ko mushiki wacu atita ku bandi, ariko aza kumenya ko agira amasonisoni iyo ari kumwe n’abantu batamenyeranye.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO:Mushiki wacu akibona mugenzi we ku Nzu y’Ubwami, yatekereje ko atita ku bandi kandi ko ari umurakare. Ariko igihe yamutumiraga bakaganira, yamenye ko atari ko ameze.