Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 15

Ubona ute abantu bo mu ifasi yawe?

Ubona ute abantu bo mu ifasi yawe?

“Mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe.”—YOH 4:35.

INDIRIMBO YA 64 Dukore umurimo w’isarura

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri Yohana 4:35, 36?

YESU yarimo agenda mu mirima y’ingano zari zitarera (Yoh 4:3-6). Zaburaga nk’amezi ane ngo zisarurwe. Yesu yavuze ikintu cyasaga n’aho gitangaje. Yaravuze ati: “Mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe.” (Soma muri Yohana 4:35, 36.) Ni iki yashakaga kuvuga?

2 Uko bigaragara, ntiyavugaga iby’isarura risanzwe, umuntu akusanyiriza hamwe imyaka. Ahubwo yavugaga ibirebana no gukorakoranya abantu. Reka turebe ibyari byabaye. Nubwo ubusanzwe Abayahudi batashyikiranaga n’Abasamariya, Yesu yari yabwirije umugore w’i Samariya, kandi uwo mugore yamuteze amatwi. Igihe Yesu yavugaga ibirebana n’imirima yari ‘yeze kugira ngo isarurwe,’ hari Abasamariya benshi bari bumvise ibya Yesu babyumvanye wa mugore, maze bahita bajya kureba Yesu kugira ngo abigishe (Yoh 4:9, 39-42). Hari igitabo cyagize kiti: “Kuba abantu bari bashishikariye kumva . . . byagaragazaga ko bari bameze nk’imyaka igeze igihe cyo gusarurwa.”

Niba tubona ko abantu bo mu ifasi tubwirizamo bameze nk’‘imirima yeze kugira ngo isarurwe,’ tuzitwara dute?(Reba paragarafu ya 3)

3. Kubona abantu nk’uko Yesu yababonaga, bizagufasha bite gukora neza umurimo wo kubwiriza?

3 Wowe se ubona ute abantu ubwiriza? Ese ubona bameze nk’imyaka igeze igihe cyo gusarurwa? Niba ari uko ubabona, dore uko uzitwara mu murimo. Icya mbere, uzakora umurimo wo kubwiriza wumva ko wihutirwa. Igihe k’isarura kiba ari gito. Ubwo rero, nta mwanya wo gupfusha ubusa. Icya kabiri, abantu nibakira neza ubutumwa bwiza, bizagushimisha. Bibiliya ivuga ko mu gihe k’isarura abantu ‘bagira ibyishimo’ (Yes 9:3). Icya gatatu, uzabona ko buri muntu ashobora kuba umwigishwa wa Kristo, bityo umubwirize ukurikije ibimushishikaza.

4. Ni ibihe bintu turi busuzume muri iki gice twakwigira kuri Pawulo?

4 Abigishwa ba Yesu babonaga ko Abasamariya badashobora kuba abigishwa, ariko Yesu we si uko yababonaga. Yabonaga ko bashobora guhinduka. Natwe tugomba kubona ko abantu bo mu ifasi yacu bashobora kuba abigishwa ba Kristo. Intumwa Pawulo yatubereye ikitegererezo. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bitatu twamwigiraho. (1) Yitaga ku myizerere y’abo yabwirizaga. (2) Yibandaga ku bibashishikaza. (3) Yabonaga ko bashobora kuba abigishwa ba Yesu.

JYA UMENYA IMYIZERERE Y’ABO UBWIRIZA

5. Kuki Pawulo yari azi neza imitekerereze y’Abayahudi yabwirizaga mu isinagogi?

5 Pawulo yakundaga kubwiriza mu masinagogi y’Abayahudi. Urugero, yagiye mu isinagogi y’i Tesalonike ‘ku masabato atatu, maze yungurana ibitekerezo [n’Abayahudi] akoresheje Ibyanditswe’ (Ibyak 17:1, 2). Iyo yabaga ari mu isinagogi yumvaga yisanzuye, kubera ko na we yari Umuyahudi (Ibyak 26:4, 5). Pawulo yari azi neza imitekerereze y’Abayahudi, akaba ari yo mpamvu yababwirizaga yifitiye ikizere.—Fili 3:4, 5.

6. Abantu Pawulo yabwirije mu isoko ryo muri Atene bari batandukaniye he n’abo yabwirije mu isinagogi?

6 Pawulo yaratotejwe ahungira i Tesalonike, nyuma yaho yimukira i Beroya, aza no kugera muri Atene. Ahageze, ‘yatangiye kungurana ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi, hamwe n’abandi bantu basengaga Imana’ (Ibyak 17:17). Icyakora igihe yabwirizaga mu isoko ryo muri Atene, yahasanze abantu batandukanye n’abo yigishije mu isinagogi. Muri iryo soko harimo abahanga mu bya firozofiya n’Abanyamahanga babonaga ko Pawulo yigishaga ‘inyigisho nshya.’ Baramubwiye bati: “Uzanye ibintu twumva ari inzaduka mu matwi yacu.”—Ibyak 17:18-20.

7. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 17:22, 23, ni mu buhe buryo Pawulo yahinduye uko yari asanzwe abwiriza?

7 Soma mu Byakozwe 17:22, 23. Pawulo ntiyabwirije abo Banyamahanga bo muri Atene nk’uko yabwirizaga Abayahudi bo mu isinagogi. Uko bigaragara, yafashe umwanya atekereza ku myizerere yabo. Yitegereje ibyo yabonaga hafi aho kandi agenzura imigenzo y’amadini yabo. Hanyuma yashakishije imwe mu myizerere yabo ihuje n’ukuri ko mu Byanditswe. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wagize ati: “Kubera ko yari Umuyahudi wabaye Umukristo, yabonye ko abo Bagiriki b’abapagani batasengaga Imana y’‘ukuri’ Abayahudi n’Abakristo basengaga. Icyakora yagerageje kubereka ko Imana yababwiraga ibaho kandi ko na bo bayizi.” Bityo rero, Pawulo yahinduye uburyo yakoreshaga abwiriza. Yabwiye abo bantu bo muri Atene ko yabwirizaga ubutumwa bw’“Imana Itazwi” bageragezaga gusenga. Nubwo abo Banyamahanga batari bazi Ibyanditswe, ntiyumvaga ko batahinduka Abakristo. Ahubwo yabonaga bameze nk’imyaka ikwiriye gusarurwa, bituma ahindura uburyo yakoreshaga abwiriza ubutumwa bwiza.

Kimwe n’intumwa Pawulo, jya witegereza, ubwirize abantu ukurikije ibibashishikaza kandi ubone ko bashobora kuba abigishwa ba Kristo (Reba paragarafu ya 8, iya 12 n’iya 18) *

8. (a) Ni ibiki byagufasha kumenya imyizerere y’abantu bo mu ifasi yawe? (b) Ni iki wabwira umuntu ukubwiye ko asanzwe afite idini asengeramo?

8 Kimwe na Pawulo, nawe jya witegereza. Jya ugerageza gutahura imyizerere y’abantu bo mu ifasi yawe. Jya ureba imitako iri mu nzu y’uwo ubwiriza. Ushobora no kumenya idini rye uhereye ku izina rye, imyambarire n’imyirimbishirize ye cyangwa imvugo ye. Ashobora no kukubwira ko asanzwe afite idini asengeramo. Hari uwabwiye mushiki wacu w’umupayiniya wa bwite ko asanzwe afite idini. Uwo mupayiniya yaramubwiye ati: “Sinazanywe no kuguhatira kujya mu idini ryange. Ahubwo nashakaga ko tuganira kuri iyi ngingo: . . . ”

9. Ni ibihe bintu ushobora gusanga uhuriyeho n’umuntu ushishikazwa n’iby’idini?

9 Ni izihe ngingo twaganira n’umuntu ushishikazwa n’iby’idini? Jya ugerageza gushaka ibintu muhuriyeho. Ashobora kuba asenga Imana imwe, yemera ko Yesu ari Umukiza, cyangwa yemera ko turi mu bihe bigoye kandi ko imperuka iri hafi. Jya uhera ku myizerere muhuriyeho, maze umugezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya uhuje n’ibimushishikaza.

10. Ni iki twagombye gukora, kandi kuki?

10 Jya uzirikana ko abantu ubwiriza, hari inyigisho zigishwa mu madini yabo bashobora kuba batemera. Ubwo rero, nubwo waba umaze kumenya idini umuntu asengeramo, jya ugerageza kumenya ibyo we ku giti ke yemera. Mushiki wacu wo muri Alubaniya yaravuze ati: “Bamwe mu bo tubwiriza, baba bafite amadini babarizwamo, ariko ugasanga batemera Imana.” Nanone hari umumisiyonari wo muri Arijantine wavuze ko hari abantu bavuga ko bemera inyigisho y’Ubutatu, ariko mu by’ukuri batemera ko Data, Umwana n’umwuka wera bagize Imana imwe. Yaravuze ati: “Kumenya ko uwo mbwiriza hari inyigisho zo mu idini rye atemera, bimfasha kubona ibyo twemeranyaho bitangoye.” Bityo rero, jya ugerageza gutahura icyo mu by’ukuri abantu bizera. Nubigenza utyo uzaba wiganye Pawulo ‘wabaye byose ku bantu b’ingeri zose.’—1 Kor 9:19-23.

JYA UMENYA IBISHISHIKAZA ABO UBWIRIZA

11. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 14:14-17 Pawulo yabwirije ate abantu b’i Lusitira?

11 Soma mu Byakozwe 14:14-17. Pawulo yihatiraga kumenya ibishishikaza ababaga bamuteze amatwi, akaba ari byo aheraho ababwiriza. Urugero, abantu yabwirije i Lusitira, ntibari bazi Ibyanditswe. Ni yo mpamvu yabigishije ahereye ku bintu bashoboraga kumva. Yavuze ibirebana n’umusaruro no kwishimira ubuzima. Nanone yakoresheje amagambo n’ingero bashoboraga gusobanukirwa bitabagoye.

12. Wabwirwa n’iki ibishishikaza umuntu kugira ngo ubihereho umubwiriza?

12 Jya ushishoza umenye ibintu byashimisha abantu bo mu ifasi, maze ubabwirize ukurikije ibibashishikaza. None se mu gihe ugiye kubwiriza umuntu, wabwirwa n’iki ibimushishikaza? Ibyo na byo bisaba kwitegereza. Uwo muntu ashobora kuba arimo akora mu busitani, asoma igitabo, akora imodoka cyangwa ari mu bindi. Niba ubona bikwiriye, jya umubwiriza uhereye ku byo arimo akora (Yoh 4:7). Imyambarire y’umuntu na yo ishobora kugufasha kumenya ibimushishikaza. Urugero, ushobora kumenya igihugu akomokamo, akazi akora cyangwa ikipe afana. Gustavo agira ati: “Nabwirije umusore w’imyaka 19 mpereye ku gapira yari yambaye, kariho ifoto y’umuririmbyi w’icyamamare. Namubajije iby’uwo muririmbyi, maze ambwira impamvu amukunda. Icyo kiganiro cyatumye atangira kwiga Bibiliya, none ubu ni umuvandimwe.”

13. Ni ubuhe buryo wakoresha usaba umuntu kumwigisha Bibiliya?

13 Mu gihe usaba umuntu kumwigisha Bibiliya, jya ubimubwira mu buryo bushishikaje, unamwereke akamaro kabyo (Yoh 4:13-15). Urugero, umugore washakaga kumenya byinshi kuri Bibiliya yahaye mushiki wacu ikaze. Igihe uwo mushiki wacu yabonaga seritifika y’uwo mugore imanitse ku rukuta, yamenye ko yize ibirebana no kwigisha, akaba yari umwarimu muri kaminuza. Ibyo byatumye amubwira ko natwe twigisha abantu Bibiliya anamubwira iby’amateraniro yacu. Uwo mugore yemeye kwiga Bibiliya, bukeye ajya mu materaniro, na nyuma yaho ajya mu ikoraniro ry’akarere. Nyuma y’umwaka yarabatijwe. Mu gihe usubiye gusura umuntu jya wibaza uti: “Ni ibihe bintu bimushishikaza? Ese nshobora kumusobanurira mu buryo bushishikaje uko twigisha abantu Bibiliya?”

14. Wakora iki ngo wigishe buri muntu ukurikije ibyo akeneye?

14 Buri gihe uko ugiye kwigisha umuntu Bibiliya, uge utegura ibyo uri bumwigishe, uzirikane ubumenyi afite, uko yarezwe, ibyamubayeho n’ibimushishikaza. Nanone uge utoranya imirongo muri busome, videwo uri bumwereke n’amafoto uri bukoreshe umusobanurira ukuri ko muri Bibiliya. Jya wibaza uti: “Ni iki cyamushishikaza cyane, kikamugera ku mutima” (Imig 16:23)? Umupayiniya witwa Flora wo muri Alubaniya yari afite umugore yigishaga Bibiliya. Uwo mugore yaramubwiye ati: “Sinemera ko abantu bazazuka.” Flora ntiyamuhatiye kubyemera. Agira ati: “Numvaga agomba kubanza kumenya Imana yatanze isezerano ry’umuzuko.” Iyo Flora yabaga amwigisha, buri gihe yibandaga ku rukundo rwa Yehova, ubwenge bwe n’imbaraga ze. Nyuma yaho, uwo mugore yaje kwemera umuzuko. Ubu ni Umuhamya wa Yehova urangwa n’ishyaka.

JYA UBONA KO BASHOBORA KUZABA ABIGISHWA BA KRISTO

15. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 17:16-18, ni iki cyashoboraga guca Pawulo intege ntabwirize mu Bugiriki? Kuki yakomeje kubwiriza abantu bo muri Atene?

15 Soma mu Byakozwe 17:16-18. Pawulo ntiyatakarije ikizere abantu bo muri Atene, nubwo umugi wabo wari wuzuyemo ibigirwamana, ubusambanyi na firozofiya. Nanone baramutukaga, ariko ntiyaretse kubabwiriza. Pawulo na we ubwe yari yarahindutse Umukristo, nubwo mbere ‘yatukaga Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro’ (1 Tim 1:13). Nk’uko Yesu yabonaga ko Pawulo yari kuzaba umwigishwa we, Pawulo na we yabonaga ko abantu bo muri Atene bari kuzaba abigishwa ba Kristo. Kandi koko bamwe muri bo baje kuba abigishwa.—Ibyak 9:13-15; 17:34.

16-17. Ni iki kigaragaza ko abantu b’ingeri zose bashobora kuba abigishwa ba Kristo? Tanga urugero.

16 Mu kinyejana cya mbere, abantu b’ingeri zose babaga abigishwa ba Yesu. Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo bari batuye mu mugi wa Korinto wo mu Bugiriki, yavuze ko bamwe muri bo bari barigeze gukora ibyaha bikomeye. Hanyuma yongeyeho ati: “Uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya” (1 Kor 6:9-11). Ese nawe wari kubona ko abo bantu bari kuzahinduka bakaba abagishwa ba Kristo?

17 Muri iki gihe, abantu benshi baba biteguye guhinduka bakaba abigishwa ba Yesu. Urugero, umupayiniya wa bwite wo muri Ositaraliya witwa Yukina yabonye ko abantu b’ingeri zose bashobora kwakira neza ubutumwa bwo muri Bibiliya. Umunsi umwe ari ku kazi, yabonye umukobwa wari warishushanyijeho kandi yambaye imyenda itagira epfo na ruguru. Yukina agira ati: “Nabanje gutekereza ko adashobora gushishikazwa n’ubutumwa bwiza, ariko hashize akanya ntangira kumubwiriza. Nabonye ko yakundaga cyane Bibiliya ku buryo mu bintu yari yarishushanyijeho, harimo imirongo yo muri Zaburi.” Uwo mukobwa yatangiye kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro. *

18. Kuki tutagomba gucira abantu imanza?

18 Ese icyatumaga Yesu abona ko abantu bari bameze nk’imyaka ikwiriye gusarurwa, ni uko yari yiteze ko abenshi bari kuzaba abigishwa be? Oya rwose. Ibyanditswe byari byarahanuye ko abantu bake ari bo bari kuzamwizera (Yoh 12:37, 38). Nanone Yesu yari afite ubushobozi bwo kumenya ibiri mu mitima y’abantu (Mat 9:4). Icyakora yibandaga kuri abo bake bari kuzamwizera, akanabwiriza abantu bose abigiranye ishyaka. Ubwo rero tugomba kwirinda gucira imanza abantu bo mu ifasi cyangwa umuntu ku giti ke, dore ko tutanafite ubushobozi bwo kumenya ibiri mu mitima y’abantu. Ahubwo, tugomba kubona ko abantu tubwiriza bashobora kuzaba abigishwa ba Kristo. Umumisiyonari wo muri Burukina Faso witwa Marc yaravuze ati: “Abantu nibwira ko bazagira amajyambere, ni bo akenshi bareka kwiga Bibiliya. Ariko abo ntekereza ko batazarenga umutaru, barakomeza bakagira amajyambere. Ibyo byanyigishije ko ibyiza ari ukureka umwuka wa Yehova ukatuyobora.”

19. Twagombye kubona dute abantu bo mu ifasi yacu?

19 Ushobora gutekereza ko mu ifasi nta bantu benshi barimo bagereranywa n’imyaka igeze igihe cyo gusarurwa. Ariko jya uzirikana ko Yesu yabwiye abigishwa be ko imirima yeze, kugira ngo isarurwe. Abantu bashobora guhinduka bakaba abigishwa ba Kristo. Yehova abona ko abo bantu ari “ibyifuzwa” (Hag 2:7). Nitubona abantu nk’uko Yehova na Yesu bababona, tuzihatira kumenya imyizerere yabo n’ibibashishikaza. Ibyo bizatuma tubagirira ikizere, tubone ko bashobora kuba abavandimwe na bashiki bacu.

INDIRIMBO YA 57 Tubwirize abantu b’ingeri zose

^ par. 5 Uko tubona abantu bo mu ifasi yacu, bigira uruhare ku kuntu tubabwiriza n’uko tubigisha. Iki gice kigaragaza ko Yesu n’intumwa Pawulo bitaga ku myizerere y’abo babwirizaga, bakita ku bibashishikaza kandi bakabona ko bashobora kuzaba abigishwa. Nanone kigaragaza uko twabigana.

^ par. 17 Ingingo zifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” zirimo inkuru zigaragaza ko abantu bashobora guhinduka. Izo ngingo zasohokaga mu Munara w’Umurinzi kugeza mu mwaka wa 2017. Ariko ubu, zisigaye zisohoka ku rubuga rwa jw.org®. Reba ahanditse ngo: “ABO TURI BO > INKURU Z’IBYABAYE KU BAHAMYA BA YEHOVA.”

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gihe umugabo n’umugore we barimo babwiriza ku nzu n’inzu, babonye (1) inzu ifite isuku, itatseho indabyo; (2) inzu ibamo umuryango ufite abana bato; (3) inzu ititabwaho haba imbere n’inyuma; (4) inzu ibamo abantu bakunda gusenga. Ni he wasanga umuntu ushobora kuzaba umwigishwa wa Kristo?