Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 16

Komeza gushimira Yehova waduhaye Umwana we ngo adupfire

Komeza gushimira Yehova waduhaye Umwana we ngo adupfire

‘Umwana w’umuntu yaje gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.’—MAR 10:45.

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

INSHAMAKE *

1-2. Inshungu ni iki, kandi se kuki byari ngombwa ko itangwa?

IGIHE Adamu wari utunganye yakoraga icyaha, yatakaje ubuzima bw’iteka atuma n’abari kuzamukomokaho babubura. Adamu ntiyari akwiriye imbabazi kubera ko yakoze icyaha ku bushake. Ariko se abamukomotseho bo bazira iki? Nta ruhare bagize mu cyaha cya Adamu (Rom 5:12, 14). Adamu yari akwiriye gupfa bitewe n’ibyo yari yakoze. Ariko se hari icyo Yehova yashoboraga gukora kugira ngo abakomotse kuri Adamu bazabone ubuzima bw’iteka? Adamu amaze gukora icyaha, Yehova yatangiye kugaragaza gahorogahoro uko yari kuzakiza abakomoka kuri Adamu umuvumo w’icyaha n’urupfu (Intang 3:15). Igihe yagennye cyari kugera akohereza Umwana we kugira ngo ‘atange ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.’—Mar 10:45; Yoh 6:51.

2 Inshungu ni iki? Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, ijambo inshungu risobanura igikorwa Yesu yakoze cyo kugaruza ibyo Adamu yatakaje (1 Kor 15:22). Kuki inshungu yari ngombwa? Ni ukubera ko Yehova arangwa n’ubutabera. Yabigaragaje mu mategeko yahaye Mose igihe yavugaga ko ubugingo buhorerwa ubundi (Kuva 21:23, 24). Adamu yatakaje ubuzima butunganye. Kugira ngo hatangwe ubutabera nk’uko Imana ibibona, Yesu yatanze ubugingo bwe butunganye (Rom 5:17). Ibyo byatumye aba “Data uhoraho,” ni ukuvuga Se w’abantu bose bizera igitambo k’inshungu.—Yes 9:6; Rom 3:23, 24.

3. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 14:31 no mu gice cya 15:13, kuki Yesu yemeye kudupfira?

3 Urukundo rwinshi cyane Yesu akunda Se n’urwo adukunda, ni rwo rwatumye yemera kudupfira. (Soma muri Yohana 14:31; 15:13.) Urwo rukundo ni na rwo rwatumye akomeza kuba indahemuka kugeza apfuye kandi agasohoza ibyo Se yamusabye byose. Ibyo bizatuma umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu usohora. Muri iki gice, turi burebe impamvu Imana yemeye ko Yesu ababazwa cyane mbere y’uko apfa. Nanone turi burebe muri make urugero rw’umwe mu banditsi ba Bibiliya wagaragaje ko aha agaciro kenshi inshungu. Nyuma turi burebe icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimishwa n’inshungu kandi turebe uko twarushaho gushimira Yehova na Yesu bayiduhaye.

ESE BYARI NGOMBWA KO YESU ABABARA?

Tekereza ukuntu Yesu yababajwe cyane kugira ngo adupfire (Reba paragarafu ya 4)

4. Sobanura uko Yesu yapfuye.

4 Tekereza ibyabaye kuri Yesu ku munsi wa nyuma yamaze ku isi. Nubwo yashoboraga gusaba abamarayika benshi bo kumurinda, yemeye ko abasirikare b’Abaroma bamufata bakamukubita nta mbabazi (Mat 26:52-54; Yoh 18:3; 19:1). Bamukubitaga ibiboko byamukomeretsaga cyane. Nyuma yaho nubwo yaviriranaga, bamuhekesheje ingiga y’igiti. Yesu yagerageje kujyana icyo giti aho yari agiye kwicirwa. Ariko mu kanya gato abasirikare bategetse undi muntu kukimutwaza (Mat 27:32). Bahageze, abasirikare bamumanitse kuri icyo giti bamutera imisumari mu biganza no mu birenge. Kubera ibiro bye, aho bateye imisumari harushagaho gutanyuka. Inshuti ze zarababaye cyane na nyina ararira. Ariko abayobozi b’Abayahudi bo baramusekaga (Luka 23:32-38; Yoh 19:25). Yamaze amasaha menshi ababara cyane. Kubera ukuntu yari amanitswe, umutima we warateraga cyane kandi agahumeka bimugoye. Mbere gato y’uko apfa, yasenze bwa nyuma agaragaza ko yabaye indahemuka. Hanyuma yacuritse umutwe arapfa (Mar 15:37; Luka 23:46; Yoh 10:17, 18; 19:30). Mu by’ukuri yishwe urw’agashinyaguro.

5. Ni iki cyari gihangayikishije Yesu cyane?

5 Yesu ntiyari ahangayikishijwe cyane n’ukuntu yari kwicwa. Icyari kimuhangayikishije cyane, ni ibirego bamushinjaga. Bamubeshyeraga ko atuka Imana, mu yandi magambo bakavuga ko atubaha Imana cyangwa izina ryayo (Mat 26:64-66). Ibyo byaramuhangayikishaga cyane kandi ntiyari yiteze ko Se yamureka ngo ababazwe cyane bigeze aho ari byo azira (Mat 26:38, 39, 42). None se kuki Yehova yemeye ko Umwana we akunda cyane ababazwa kandi akicwa? Reka turebe impamvu zabiteye.

6. Kuki Yesu yagombaga kumanikwa ku giti?

6 Impamvu ya mbere: Yesu yagombaga kumanikwa ku giti kugira ngo akize Abayahudi umuvumo w’amategeko (Gal 3:10, 13). Bari bariyemeje kuyumvira birabananira. Uwo muvumo waje wiyongera ku ngaruka z’icyaha cya Adamu (Rom 5:12). Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yavugaga ko umuntu ukoze icyaha kicisha agomba kwicwa. Nyuma yaho umurambo we wamanikwaga ku giti * (Guteg 21:22, 23; 27:26). Ubwo rero igihe Yesu yamanikwaga ku giti, yari acunguye abo Bayahudi nubwo bari baramwanze.

7. Ni iyihe mpamvu ya kabiri yatumye Imana yemera ko Umwana wayo ababazwa cyane?

7 Impamvu ya kabiri: Imana yemeye ko Umwana wayo ababazwa cyane kubera ko yamutozaga kuzaba Umutambyi Mukuru. Yesu yiboneye ukuntu gukomeza kumvira Imana mu bigeragezo bikomeye, ari ibintu bitoroshye. Yarababaye cyane ku buryo yasenze “ataka cyane asuka amarira.” Kubera ko Yesu yababaye cyane igihe yageragezwaga, ashobora kumenya ibyo dukeneye kandi ‘akadufasha’ mu gihe ‘tugeragezwa.’ Dushimishwa no kuba Yehova yaradushyiriyeho Umutambyi Mukuru w’umunyambabazi ushobora “kwiyumvisha intege nke zacu.”—Heb 2:17, 18; 4:14-16; 5:7-10.

8. Ni iyihe mpamvu ya gatatu yatumye Imana yemera ko Yesu ageragezwa cyane?

8 Impamvu ya gatatu: Yehova yemeye ko Yesu ababara cyane kugira ngo asubize iki kibazo k’ingenzi: Ese hari umuntu wakomeza kubera Yehova indahemuka ari mu bigeragezo bikomeye cyane? Satani yavuze ko bidashoboka. Yavuze ko abantu bakorera Imana bitewe n’ibyo ibaha kandi avuga ko badakunda Yehova n’umutima wabo wose, nk’uko Adamu na we yari ameze (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Yehova yari yizeye ko Umwana we yari gukomeza kuba uwizerwa. Ni yo mpamvu yemeye ko ageragezwa cyane kandi Yesu yatsinze ibigeragezo agaragaza ko Satani ari umubeshyi.

UMWANDITSI WA BIBILIYA WAHAGA AGACIRO KENSHI INSHUNGU

9. Ni uruhe rugero intumwa Yohana yadusigiye?

9 Inyigisho y’inshungu yatumye ukwizera kw’Abakristo benshi gukomera. Iyo nyigisho yatumye bakomeza kubwiriza nubwo barwanywaga kandi bihanganira ibigeragezo bitandukanye mu buzima bwabo bwose. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Yohana. Ashobora kuba yaramaze imyaka irenga 60 abwiriza ibyerekeye Kristo n’inshungu. Igihe yari hafi kugira imyaka 100, Ubwami bw’Abaroma bwabonaga ko ateje akaga. Bwaramufashe bumufungira ku kirwa cya Patimosi. Bwamuhoraga iki? Bwamuhoraga “kuvuga iby’Imana no guhamya ibya Yesu” (Ibyah 1:9). Yohana yadusigiye urugero ruhebuje rw’ukwizera no kwihangana.

10. Mu bitabo Yohana yanditse, yagaragaje ate ko yahaga agaciro kenshi inshungu?

10 Mu bitabo Yohana yanditse, yagaragaje ko akunda Yesu cyane kandi ko yahaga agaciro kenshi inshungu. Muri ibyo bitabo yavuze ku nshungu cyangwa akamaro kayo inshuro zirenga 100. Urugero, yaranditse ati: “Nihagira ukora icyaha, dufite umufasha utuvuganira kuri Data, ari we Yesu Kristo, umukiranutsi” (1 Yoh 2:1, 2). Nanone muri ibyo bitabo, yatsindagirije akamaro ko “guhamya ibya Yesu” (Ibyah 19:10). Biragaragara rero ko Yohana yahaga agaciro kenshi inshungu. Twamwigana dute?

TWAGARAGAZA DUTE KO DUSHIMIRA YEHOVA WADUHAYE UMWANA WE NGO ADUPFIRE?

Niba duha agaciro inshungu tuzirinda ibishuko byatugusha mu cyaha (Reba paragarafu ya 11) *

11. Ni iki cyadufasha gutsinda ibishuko?

11 Twirinda ibishuko byatugusha mu cyaha. Niba koko duha agaciro kenshi inshungu, tuzirinda imitekerereze nk’iyi: “Nta mpamvu yo guhatana ngo nirinde kugwa mu byaha. Ninkora icyaha nzasaba imbabazi.” Ahubwo nitubona tugiye kugwa mu cyaha, tuzavuga tuti: “Ubu koko natinyuka gukora iki kintu nzi neza icyo Yehova na Yesu bankoreye?” Ubwo rero tuzasenga Yehova tumusaba imbaraga, tumwinginga tuti: “Ntiwemere ko ngwa mu cyaha.”—Mat 6:13.

12. Twakurikiza dute inama dusanga muri 1 Yohana 3:16-18?

12 Dukunda abavandimwe na bashiki bacu. Iyo tubakunze tuba tugaragaje ko dushimira Yehova waduhaye Umwana we ngo adupfire. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu atari twe twenyine yapfiriye. Ahubwo yapfiriye n’abavandimwe na bashiki bacu. Yesu yemeye kubapfira. Ubwo rero abona ko bafite agaciro kenshi cyane. (Soma muri 1 Yohana 3:16-18.) Ibyo dukorera abavandimwe na bashiki bacu ni byo bigaragaza niba tubakunda (Efe 4:29, 31–5:2). Urugero, iyo barwaye cyangwa bagahura n’ibibazo bikomeye wenda nk’ibiza, turabafasha. Ariko se twakora iki Umukristo mugenzi wacu avuze cyangwa agakora ikintu kikatubabaza?

13. Kuki tugomba kubabarira abandi?

13 Ese hari igihe kubabarira umuvandimwe cyangwa mushiki wacu bikugora (Lewi 19:18)? Niba bijya bikubaho, ukwiriye gukurikiza inama igira iti: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana” (Kolo 3:13). Igihe cyose tubabariye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, tuba tweretse Data wo mu ijuru ko rwose duha agaciro inshungu. Ni iki twakora ngo turusheho guha agaciro iyo mpano y’Imana?

ICYO TWAKORA NGO TURUSHEHO GUHA AGACIRO INSHUNGU

14. Ni iki twakora ngo turusheho guha agaciro inshungu?

14 Tuge dushimira Yehova kuko yaduhaye Umwana we ngo adupfire. Mushiki wacu ufite imyaka 83 witwa Joanna wo mu Buhinde yaravuze ati: “Mu masengesho ntura Yehova ya buri munsi, mba numva ari ngombwa ko nshyiramo inshungu kandi nkamushimira kubera ko yayiduhaye.” Mu masengesho yawe ya bwite, jya utekereza amakosa wakoze uwo munsi maze uyabwire Yehova umusabe ko akubabarira. Birumvikana ko wakoze icyaha gikomeye uba ugomba no gusaba abasaza ngo bagufashe. Bazagutega amatwi kandi bakugire inama zishingiye mu Ijambo ry’Imana. Bazasenga Yehova bamusaba ko yakubabarira kugira ngo wongere kuba inshuti ye.—Yak 5:14-16.

15. Kuki wagombye gushaka umwanya wo gusoma ibirebana n’inshungu kandi ukayitekerezaho?

15 Jya utekereza ku nshungu. Mushiki wacu ufite imyaka 73 witwa Rajamani, yaravuze ati: “Igihe cyose nsomye inkuru ya Yesu nkabona imibabaro yahuye na yo, ndarira.” Nawe utekereje ukuntu Umwana w’Imana yababajwe cyane, ushobora kugira agahinda. Ariko nurushaho gutekereza ku gitambo k’inshungu Yesu yatanze, uzarushaho kumukunda no gukunda Se. Uramutse wishyiriyeho intego yo kwiga ibirebana n’inshungu byagufasha kuyitekerezaho.

Yesu yakoresheje ifunguro ryoroheje, kugira ngo yereke abigishwa be uko bari kujya bibuka igitambo k’inshungu (Reba paragarafu ya 16)

16. Kwigisha abandi ibirebana n’inshungu bitugirira akahe kamaro? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

16 Jya wigisha abandi ibirebana n’inshungu. Iyo tubwira abandi ibirebana n’inshungu, turushaho kuyiha agaciro. Dufite ibitabo na videwo byiza bidufasha gusobanurira abandi impamvu Yesu yadupfiriye. Urugero, dushobora gukoresha isomo rya 4 ry’agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Iryo somo rifite umutwe uvuga ngo: “Yesu Kristo ni muntu ki?” Nanone dushobora gukoresha igice cya 5 k’igitabo Icyo Bibiliya itwigisha. Icyo gice gifite umutwe uvuga ngo: “Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana.” Ikindi kandi buri mwaka tugaragaza ko dushimira ku bw’igitambo k’inshungu tujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu kandi tukagira umwete dutumira abandi ngo baze kwifatanya natwe. Dushimishwa cyane n’uko Yehova yaduhaye inshingano nziza cyane yo kwigisha abandi ibirebana n’Umwana we.

17. Kuki inshungu ari yo mpano ikomeye cyane Imana yahaye abantu?

17 Birakwiriye ko duha agaciro inshungu kandi tugakomeza kugaragaza ko dushimira. Inshungu ituma turushaho kuba inshuti za Yehova nubwo tudatunganye. Nanone inshungu izamaraho imirimo ya Satani (1 Yoh 3:8). Ikindi kandi, inshungu izatuma umugambi wa mbere Yehova yari afitiye iyi si ugerwaho. Isi yose izahinduka paradizo. Icyo gihe abantu bose bazaba bakunda Yehova kandi bamukorera. Nimureke buri munsi tuge dushaka uko twashimira Imana kubera iyo mpano y’agaciro kenshi yaduhaye.

INDIRIMBO YA 20 Watanze Umwana wawe ukunda

^ par. 5 Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa? Iki gice kiri busubize icyo kibazo. Nanone kiri budufashe kurushaho guha agaciro igitambo k’inshungu.

^ par. 6 Abaroma bari basanzwe bamanika ku giti abantu bakatiwe urwo gupfa. Babateraga imisumari cyangwa bakabazirika ku giti ari bazima. Yehova yemeye ko Umwana we yicwa muri ubwo buryo.

^ par. 55 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Buri muvandimwe yatsinze igishuko: Kureba amashusho mabi, kunywa itabi no kurya ruswa.