Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

“Mugere ikirenge mu cye”

“Mugere ikirenge mu cye”

‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 PET 2:21.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

INSHAMAKE *

Yesu yadusigiye ikitegererezo ngo tugere ikirenge mu ke (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)

1-2. Tanga urugero rudufasha gusobanukirwa amagambo yo muri 1 Petero 2:21.

TEKEREZA wowe n’abandi bantu muri kugenda ahantu hateje akaga. Ariko hari umuntu uhamenyereye ubayoboye. Aho yagiye akandagira, haragaragara. Hari n’igihe uwo muntu ubayoboye arenga mukaba mudashobora kumubona. Ariko ibyo ntibibateye ubwoba. Ahubwo wowe n’abo muri kumwe mukomeje kumukurikira mukora uko mushoboye mugakandagira aho yakandagiye.

2 Twe Abakristo b’ukuri, twavuga ko turi mu nzira iteje akaga, ni ukuvuga iyi si iyoborwa na Satani. Igishimishije ariko, Yehova yaduhaye umuyobozi utunganye, ari we Yesu Kristo Umwana we. Uwo ni we dukurikira, tugera ikirenge mu ke (1 Pet 2:21). Muri uyu murongo, Petero yagereranyije Yesu n’umuntu uyobora abandi mu rugendo. Kimwe n’uko aho uwo muntu yanyuze hashobora kuba hagaragara, Yesu na we yadusigiye ikitegererezo, ku buryo dushobora kumukurikira tumeze nk’abagera ikirenge mu ke. Kugera ikirenge mu cya Yesu bisobanura iki? Kuki tugomba kubikora? Twabikora dute?

KUGERA IKIRENGE MU CYA YESU BISOBANURA IKI?

3. Kugera ikirenge mu cy’undi muntu bisobanura iki?

3 Reka turebe icyo kugera ikirenge mu cy’undi muntu bisobanura. Muri Bibiliya, amagambo “ibirenge” no ‘kugenda’ hari igihe yerekeza ku myitwarire yaranze imibereho y’umuntu (Intang 6:9; Imig 4:26). Hari n’igihe abantu bavuga ingendo y’umuntu bashaka kuvuga uko abayeho. Ubwo rero, kugera ikirenge mu cy’undi muntu bisobanura kumwigana cyangwa kubaho nka we.

4. Kugera ikirenge mu cya Yesu bisobanura iki?

4 None se kugera ikirenge mu cya Yesu bisobanura iki? Muri make ni ukumwigana. Mu murongo iki gice gishingiyeho, intumwa Petero yarimo asobanura ukuntu Yesu yadusigiye urugero rwiza rwo kwihanganira imibabaro. Ariko hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze dushobora kwigana (1 Pet 2:18-25). Mu by’ukuri, nitwigana Yesu haba mu byo yavuze no mu byo yakoze, tuzaba tugeze ikirenge mu ke.

5. Ese koko abantu badatunganye bashobora kwigana Yesu wari utunganye? Sobanura.

5 Ese koko abantu badatunganye bashobora kwigana Yesu? Yego, birashoboka. Wibuke ko icyo Petero adusaba ari ‘ukugera ikirenge’ mu cya Yesu, si ukumwigana mu buryo butunganye. Iyo dukoze uko dushoboye tukagera ikirenge mu ke nubwo tudatunganye, tuba twumvira amagambo y’intumwa Yohana agira ati: ‘Mukomeze kugenda nk’uko [Yesu] yagendaga.’—1 Yoh 2:6.

KUKI TUGOMBA KUGERA IKIRENGE MU CYA YESU?

6-7. Kuki kugera ikirenge mu cya Yesu bituma turushaho kuba inshuti za Yehova?

6 Kugera ikirenge mu cya Yesu bituma turushaho kuba inshuti za Yehova. Kubera iki? Icya mbere, Yesu ni we wagaragaje icyo umuntu yakora kugira ngo ashimishe Imana kurusha undi wese (Yoh 8:29). Ubwo rero nitumwigana, tuzashimisha Yehova. Nanone kandi, tuzi ko Data wo mu ijuru akunda abantu bakora uko bashoboye kugira ngo babe inshuti ze.—Yak 4:8.

7 Icya kabiri, Yesu yiganaga Se mu buryo butunganye. Na we ubwe yaravuze ati: “Uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Dushobora kwigana imico ya Yesu n’uko yafataga abandi. Urugero, yagiriye impuhwe umuntu wari urwaye ibibembe n’umugore wari urwaye indwara imubabaza cyane. Nanone yagiriraga impuhwe ababaga bapfushije. Iyo twiganye Yesu, tuba twiganye na Yehova (Mar 1:40, 41; 5:25-34; Yoh 11:33-35). Iyo dukoze uko dushoboye kose ngo twigane imico ya Yehova, turushaho kuba inshuti ze.

8. Sobanura uko gukomeza kugera ikirenge mu cya Yesu bidufasha ‘kunesha’ isi.

8 Kugera ikirenge mu cya Yesu bituma tutarangazwa n’iyi si ya Satani. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yaravuze ati: “Nanesheje isi” (Yoh 16:33). Yashakaga kuvuga ko atemeye ko imitekerereze, intego n’ibikorwa by’abantu b’isi bimuyobya. Yakomeje gutekereza icyamuzanye ku isi, ni ukuvuga kweza izina rya Yehova. Twamwigana dute? Hari ibintu byinshi bishobora kuturangaza muri iyi si. Ariko nitwigana Yesu tukihatira gukora ibyo Imana ishaka, natwe ‘tuzanesha isi.’—1 Yoh 5:5.

9. Ni iki twakora ngo tuzabone ubuzima bw’iteka?

9 Kugera ikirenge mu cya Yesu bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Igihe umusore w’umukire yabazaga Yesu icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka, yaramushubije ati: ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ (Mat 19:16-21). Yesu yabwiye bamwe mu bemeraga ko ari Kristo ati: “Intama zanjye . . . zirankurikira. Nziha ubuzima bw’iteka” (Yoh 10:24-29). Yabwiye Nikodemu, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi wifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’inyigisho ze, ko ‘abamwizera bose bazabona ubuzima bw’iteka’ (Yoh 3:16). Tugaragaza ko twizera Yesu dukurikiza ibyo yigishaga kandi tugakora nk’ibyo yakoraga. Ibyo nitubikora tuzabona ubuzima bw’iteka.—Mat 7:14.

TUGERA IKIRENGE MU CYA YESU DUTE?

10. Ni iki twakora ngo turusheho ‘kumenya’ Yesu? (Yoh 17:3)

10 Kugira ngo tugere ikirenge mu cya Yesu, tugomba kubanza kumumenya. (Soma muri Yohana 17:3.) ‘Kumenya’ Yesu ni igikorwa gikomeza. Tugomba gukomeza kwiga ibimwerekeye, tukamenya imico ye, imitekerereze ye n’amahame yagenderagaho. Uko igihe tumaze turi Abahamya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza kumenya Yehova n’Umwana we.

11. Ni ibiki dusanga mu Mavanjiri ane?

11 Kubera ko Yehova adukunda, yashyize mu Ijambo rye Amavanjiri ane adufasha kumenya neza Umwana we. Ayo Mavanjiri avuga ibyaranze ubuzima bwa Yesu n’umurimo wo kubwiriza yakoze. Inkuru zirimo zitubwira ibyo Yesu yavuze, ibyo yakoze n’uko yiyumvaga. Ibyo bitabo bine bidufasha ‘gutekereza twitonze’ ku rugero Yesu yadusigiye (Heb 12:3). Twavuga ko bigaragaza aho Yesu yanyuze. Ubwo rero nitwiga ibivugwa muri ayo Mavanjiri, tuzarushaho kumenya neza Yesu. Ibyo bizadufasha kugera ikirenge mu ke.

12. Ni iki twakora ngo ibyo dusoma mu Mavanjiri birusheho kutugirira akamaro?

12 Kugira ngo inkuru zo mu Mavanjiri zitugirire akamaro mu buryo bwuzuye, kuzisoma gusa ntibihagije. Ahubwo tugomba no gufata umwanya wo kuziga twitonze kandi tukazitekerezaho mu buryo bwimbitse. (Gereranya na Yosuwa 1:8.) Reka turebe ibintu bibiri byadufasha gutekereza ku byo dusoma mu Mavanjiri n’uko twabikurikiza.

13. Ni iki cyagufasha kwiyumvisha inkuru zo mu Mavanjiri?

13 Icya mbere, kwiyumvisha ibyo dusoma mu Mavanjiri. Gerageza gusa n’ureba ibyabaga, utege amatwi kandi wiyumvishe uko byari bimeze. Kugira ngo ubigereho, ushobora gukora ubushakashatsi mu bitabo duhabwa n’umuryango wa Yehova. Reba ibivugwa mu mirongo ibanziriza aho urimo usoma n’ibivugwa mu mirongo ikurikira iyo usoma. Shaka ibindi bisobanuro birebana n’abantu bavugwa muri iyo nkuru n’ahantu ibyo bintu byabereye. Gereranya iyo nkuru usoma n’indi imeze nka yo mu yindi Vanjiri. Hari igihe usangamo amakuru y’inyongera undi mwanditsi atavuze.

14-15. Twakurikiza dute ibyo dusoma mu Mavanjiri?

14 Icya kabiri, kurikiza ibyo usoma mu Mavanjiri (Yoh 13:17). Wabikora ute? Niba umaze kwiga witonze inkuru ivugwa mu Ivanjiri, ibaze uti: “Ni irihe somo navana muri iyi nkuru? Ibivugwamo nabikoresha nte mfasha abandi?” Gerageza gutekereza umuntu wabifashisha, hanyuma mu gihe gikwiriye, uzabikore ubigiranye amakenga.

15 Reka turebe uko twakora ibyo bintu bibiri tumaze kwiga. Tugiye kwifashisha inkuru y’umupfakazi w’umukene Yesu yabonye mu rusengero.

UMUPFAKAZI W’UMUKENE WARI MU RUSENGERO

16. Ibivugwa muri Mariko 12:41 bishobora kuba byari bimeze bite?

16 Kwiyumvisha ibivugwa mu nkuru. (Soma muri Mariko 12:41.) Gerageza gusa n’ureba uko byari byifashe. Ni ku itariki ya 11 Nisani mu mwaka wa 33. Harabura iminsi mike ngo Yesu yicwe. Yesu yiriwe yigisha abantu mu rusengero. Ariko abayobozi b’idini bamurwanyaga, ntibari bamworoheye. Bamwe muri bo, bibazaga aho yavanaga ububasha yari afite. Abandi bo bamubazaga ibibazo birimo imitego (Mar 11:27-33; 12:13-34). Noneho ubu Yesu ari mu kandi gace k’urusengero. Birashoboka ko aho ngaho ari ho bitaga mu Rugo rw’Abagore. Aho hari amasanduku y’amaturo. Aricaye, atangiye kureba uko abantu bashyiramo amaturo. Abonye ukuntu abantu benshi b’abakire bashyiramo ibiceri byinshi. Birashoboka ko ahegereye cyane, ku buryo yumva ukuntu ibiceri bijegera biguye muri ayo masanduku.

17. Umupfakazi w’umukene uvugwa muri Mariko 12:42, yakoze iki?

17 Soma muri Mariko 12:42. Hashize akanya, hari umugore Yesu yabonye. Ni “umupfakazi w’umukene.” Arakennye cyane ku buryo no kubona ibimutunga bimugora. Yegereye imwe muri ayo masanduku y’amaturo maze ashyiramo uduceri tubiri ntawumubona. Kubera ko twari utw’agaciro gake cyane birashoboka ko tutanajegeye ngo byumvikane. Yesu yabonye ko ashyizemo uduceri tubiri twa leputoni akaba ari two duceri tw’agaciro gake cyane twakoreshwaga muri icyo gihe. Ayo mafaranga yari make cyane ku buryo ataguraga n’igishwi kimwe, imwe mu nyoni zaribwaga zari zihendutse cyane.

18. Dukurikije ibivugwa muri Mariko 12:43, 44, Yesu yavuze iki ku ituro ry’umupfakazi?

18 Soma muri Mariko 12:43, 44. Yesu yatangajwe cyane n’ibyo uwo mupfakazi akoze, maze ahamagara abigishwa be abereka uwo mupfakazi arababwira ati: “Uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose” bashyizemo. Hanyuma arabasobanuriye ati: “[Abakire] bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro.” Igihe uwo mupfakazi w’indahemuka yatangaga amafaranga yari asigaranye, yari yiringiye ko ari Yehova uzamwitaho.—Zab 26:3.

Jya wigana Yesu, ushimire abandi baha Yehova ibyiza kurusha ibindi (Reba paragarafu ya 19 n’iya 20) *

19. Ni irihe somo ry’ingenzi twavana ku byo Yesu yavuze ku mupfakazi w’umukene?

19 Uko twakurikiza ibivugwa muri iyi nkuru. Ibaze uti: “Ni irihe somo navana ku magambo Yesu yavuze kuri uyu mupfakazi w’umukene?” Tekereza kuri uwo mupfakazi. Nta gushidikanya ko yifuzaga guha Yehova ibirenze ibyo yatanze. Ariko yakoze ibyo yari ashoboye. Yahaye Yehova ibyiza kurusha ibindi. Yesu na we yari azi ko Se abona ko ituro atanze rifite agaciro kenshi. Hari isomo ry’ingenzi tuvana muri iyi nkuru: Iyo duhaye Yehova ibyiza kurusha ibindi, mu yandi magambo tukamukorera n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose, biramushimisha (Mat 22:37; Kolo 3:23). Yehova ashimishwa n’uko twihatira gukora ibyo dushoboye byose mu murimo we. Ihame riri muri iyo nkuru, rifite aho rihuriye n’igihe n’imbaraga dukoresha mu murimo wa Yehova, hakubiyemo kubwiriza n’amateraniro.

20. Wakurikiza ute isomo tuvana mu nkuru y’umupfakazi w’umukene? Tanga urugero.

20 Ibivugwa muri iyo nkuru y’umupfakazi w’umukene twabikurikiza dute? Tekereza abantu ushobora gutera inkunga ubizeza ko ibyo bakora bishimisha Yehova. Urugero, ese hari mushiki wacu uzi ugeze mu za bukuru utagifite amagara mazima n’imbaraga bihagije wumva yicira urubanza cyangwa akumva nta cyo amaze, bitewe n’uko atakibasha gukora byinshi mu murimo wa Yehova nka mbere? Ushobora no kuba uzi umuvandimwe urwaye indwara idakira kandi imubabaza, wumva acitse intege bitewe n’uko atakibasha kujya mu materaniro yose. Abantu nk’abo jya ubabwira ‘amagambo yo kububaka’ (Efe 4:29). Ushobora kubafasha ukoresheje isomo tuvana muri iyi nkuru y’umupfakazi w’umukene. Amagambo ubabwiye ashobora kubibutsa ko iyo duhaye Yehova ibyiza kurusha ibindi bimushimisha (Imig 15:23; 1 Tes 5:11). Iyo ushimiye abandi kubera ibyiza bakorera Yehova nubwo byaba bisa naho ari bike, uba ugera ikirenge mu cya Yesu.

21. Ni iki wiyemeje gukora?

21 Dushimishwa no kuba dufite Amavanjiri atubwira byinshi ku buzima bwa Yesu, bigatuma dushobora kumwigana, bityo tukagera ikirenge mu ke. Ushobora gushyiraho gahunda yo kuyasoma ubyitondeye mu gihe wiyigisha cyangwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Wibuke ko kugira ngo izo nkuru zitugirire akamaro mu buryo bwuzuye tugomba kuziyumvisha kandi tugakurikiza ibivugwamo. Nanone tugomba kwigana Yesu, haba mu byo yakoraga no mu byo yavugaga. Mu gice gikurikira, tuzareba amasomo twavana mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi.

INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!

^ par. 5 Twebwe Abakristo b’ukuri tugomba ‘kugera ikirenge’ mu cya Yesu. Ibyo bisobanura iki? Iki gice kiri busubize icyo kibazo. Nanone turi burebe impamvu tugomba kugera ikirenge mu ke n’uko twabikora.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu amaze gutekereza ku magambo Yesu yavuze ku mupfakazi w’umukene, none arimo arashimira undi mushiki wacu ugeze mu za bukuru ukorera Yehova n’imbaraga ze zose.