Ibibazo by’abasomyi
Mu gihe Umukristo atandukanye n’umugore we ku mpamvu zidashingiye ku Byanditswe maze agashaka undi, abagize itorero bagomba kubona bate ishyingiranwa rya mbere n’iryo shyingiranwa rishya?
Mu gihe bimeze bityo, abagize itorero bakwiriye kubona ko ishyingiranwa rya mbere ryarangiye, kuko umugabo aba yongeye gushaka undi mugore kandi bakabona ko ishyingiranwa rishya ryemewe n’amategeko. Kugira ngo tumenye impamvu, reka dusuzume ibyo Yesu yavuze ku birebana no gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka.
Nk’uko bivugwa muri Matayo 19:9, Yesu yagaragaje ko hariho impamvu imwe ishingiye ku Byanditswe, ishobora gutuma abashakanye batandukana. Yaravuze ati: “Ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.” Dukurikije ibyo Yesu yavuze, tubonye ko (1) ubusambanyi ari yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe ishobora gutuma abashakanye batandukana (2) kandi ko umugabo utandukana n’umugore we bidatewe n’iyo mpamvu ishingiye ku Byanditswe maze agashaka undi, aba asambanye. a
Ese Yesu yashakaga kuvuga ko mu gihe umugabo asambanye maze agatana n’umugore we, Ibyanditswe biba bimwemerera kongera gushaka undi? Oya si ko bimeze byanze bikunze. Iyo umugabo aciye inyuma umugore we, icyo gihe umugore we aba afite uburenganzira bwo kumubabarira cyangwa kutamubabarira. Iyo atamubabariye maze bakemererwa gutana mu buryo bwemewe n’amategeko, bose baba bafite uburenganzira bwo kongera gushaka mu gihe bamaze kubona ubutane.
Ku rundi ruhande, umugore ashobora kugaragaza ko atifuza gutana n’umugabo we wamuhemukiye, maze akamubabarira. None se byagenda bite mu gihe umugabo yanze imbabazi z’umugore we akajya gusaba gatanya, maze amategeko akamwemerera ko batana? Kubera ko umugore we aba yaramubabariye kandi akifuza ko bongera kubana, icyo gihe Ibyanditswe ntibiba bimwemerera kongera gushaka. Iyo akomeje gutsimbarara, agashaka ubutane budashingiye ku Byanditswe, kandi akongera gushaka undi mugore nyamara Ibyanditswe bitamwemerera kongera gushaka, aba yongeye gusambana kandi icyo gihe yongera gushyirirwaho komite y’urubanza.—1 Kor 5:1, 2; 6:9, 10.
None se iyo umugabo yongeye gushaka undi umugore kandi Ibyanditswe bitabimwemerera, abagize itorero bakwiriye kubona bate ishyingiranwa rya mbere n’iryo shyingiranwa rishya? Ese dukurikije Bibiliya, ishyingiranwa rya mbere riba rigifite agaciro? Ese umugore wahemukiwe, aba agifite uburenganzira bwo kubabarira cyangwa kutababarira uwahoze ari umugabo we? Ese abagize itorero bakwiriye kubona ko abagize ishyingiranwa rishya ari abasambanyi?
Mu gihe cyashize, abagize itorero babonaga ko abagize ishyingiranwa rishya ari abasambanyi, igihe cyose uwahemukiwe akiriho, akaba atarongeye gushaka kandi akaba atarasambanye. Icyakora, igihe Yesu yavugaga ibyo gutana no
kongera gushaka, nta cyo yavuze ku wahemukiwe. Ahubwo yavuze ko umugabo utana n’umugore we ku mpamvu idashingiye ku Byanditswe, maze agashaka undi aba asambanye. Ubwo rero, Yesu yavuze ko iyo umuntu atanye kandi akongera gushaka, aba asambanye kandi icyo gihe ishyingiranwa rya mbere riba rihagaze.“Umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Mat 19:9
Iyo umugabo atanye n’umugore agashaka undi, umugore babanaga mbere ntaba agishobora kumubabarira cyangwa kutamubabarira kuko biba byararangiye. Ubwo rero, ntiyagombye guhangayikishwa no kubabarira cyangwa kutababarira uwahoze ari umugabo we. Nanone kuba uwahemukiwe yarapfuye, yarongeye gushaka cyangwa yarasambanye, si byo abagize itorero bashingiraho bemera iryo shyingiranwa rishya. b
Urugero twabonye haruguru, rugaragaza umugabo watanye n’umugore we bitewe n’icyaha cy’ubusambanyi. Ariko se byagenda bite mu gihe umugabo atakoze icyaha cy’ubusambanyi, ariko n’ubundi agatana n’umugore we kandi agashaka undi? None se byagenda bite niba umugabo atarakoze icyaha cy’ubusambanyi mbere y’uko atana n’umugore we, ariko bamara gutana agasambana kandi akongera gushaka undi, nubwo umugore we yari yiteguye kumubabarira? Muri izo ngero zose, umugabo watanye n’umugore we akongera gushaka undi, aba asambanye kandi ibyo bituma ishyingiranwa rya mbere rirangira. Icyo gihe abagize itorero bakwiriye kubona ko iryo shyigiranwa rishya ryemewe n’amategeko. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1980, ku ipaji ya 32 mu Gifaransa wagize uti: “Uwo mugabo washatse undi mugore ntashobora kumuta ngo yongere kubana n’uwa mbere, kuko ishyingiranwa rya mbere riba ryararangiye bitewe n’uko batanye, agasambana kandi akongera gushaka.”
Ibi bisobanuro bishya, ntibishatse kuvuga ko Abakristo bakwiriye kubona ko ishyingiranwa ritakiri iryera cyangwa ko ubusambanyi atari icyaha gikomeye. Umugabo utana n’umugore we ku mpamvu idashingiye ku Byanditswe, akongera gushaka undi nyamara Ibyanditswe bitabimwemerera, azashyirirwaho komite y’urubanza bitewe n’uko aba yakoze icyaha cy’ubusambanyi. (Nanone uwo bashakanye niba ari Umukristo, na we azashyirirwaho komite y’urubanza kuko na we aba yasambanye.) Nubwo abagize iryo shyingiranwa batazafatwa nk’abasambanyi, uwo mugabo azamara imyaka myinshi atarahabwa inshingano zihariye mu itorero, kugeza igihe abo yahemukiye bazaba batakimurakariye kandi babona ko ari umuntu ukwiriye kubahwa. Mbere y’uko abasaza bamuha inshingano, bagomba kuzirikana imimerere y’uwahoze ari umugore we yahemukiye n’abana bato yataye.—Mal 2:14-16.
Iyo Abakristo biganye Yehova bakabona ko ishyingiranwa ari iryera, birinda ingaruka zibabaje ziterwa no gutana no kongera gushaka binyuranyije n’Ibyanditswe.—Umubw 5:4, 5; Heb 13:4.
a Kugira ngo byumvikane mu buryo bworoshye, muri iyi ngingo turi buvuge ko umugabo ari we wakoze icyaha cy’ubusambanyi na ho umugore akaba ari we wahemukiwe. Icyakora nk’uko bigaragara muri Mariko 10:11, 12, Yesu yagaragaje neza ko inama yatanze, ireba abagabo n’abagore.
b Ibi bitandukanye n’uko twabonaga ibintu mbere, kuko twabonaga ko abagize ishyingiranwa rishya baba ari abasambanyi, igihe cyose uwahemukiwe akiriho, atarongeye gushaka cyangwa atarasambanye.