IGICE CYO KWIGWA CYA 15
Ibitangaza Yesu yakoze bitwigisha iki?
‘Yesu agenderera imigi yose n’imidugudu yose, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.’—MAT 9:35.
INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu
INCAMAKE a
1. Ni iki cyatumye Yesu akora igitangaza cya mbere?
TEKEREZA ibyabaye mu mpera z’umwaka wa 29, igihe Yesu yatangiraga umurimo we. Yesu na mama we Mariya hamwe na bamwe mu bigishwa be, bari batumiwe mu bukwe bwari bwabereye mu mudugudu w’i Kana, wari mu majyaruguru y’i Nazareti, aho Yesu yakuriye. Mariya yari inshuti y’uwo muryango wari wakoze ubukwe, kandi birashoboka ko yabafashaga kwakira abashyitsi. Mu gihe ibirori byari bishyushye, havutse ikibazo. Divayi yarashize, kandi ibyo byashoboraga gukoza isoni abageni n’imiryango yabo. b Birashoboka ko hari haje abantu benshi kuruta abo bari biteze. Mariya yahise abwira umuhungu we ati: “Nta divayi bafite” (Yoh 2:1-3). None se Yesu yakoze iki? Yakoze ikintu abantu batari biteze. Yakoze igitangaza maze ahindura amazi “divayi nziza.”—Yoh 2:9, 10.
2-3. (a) Ni ibihe bitangaza Yesu yakoze? (b) Gusuzuma ibitangaza Yesu yakoze biri butugirire akahe kamaro?
2 Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yakoze ibindi bitangaza byinshi. c Yakoresheje ubushobozi yari afite bwo gukora ibitangaza, maze afasha abantu benshi cyane. Reka dufate urugero rw’ibitangaza bibiri Yesu yakoze. Hari igihe yagaburiye abagabo 5.000, nyuma yaho agaburira abandi 4.000. Ubaze neza, ushobora gusanga yaragaburiye abantu barenga 27.000, ubariyemo abagore n’abana (Mat 14:15-21; 15:32-38). Izo nshuro ebyiri zose, Yesu yakijije n’abantu bari barwaye (Mat 14:14; 15:30, 31). Tekereza ukuntu abo bantu bishimye cyane, Yesu amaze gukora igitangaza cyo kubakiza no kubagaburira.
3 Ibitangaza Yesu yakoze bitwigisha byinshi muri iki gihe. Muri iki gice, tugiye kureba amwe mu masomo y’ingenzi ibyo bitangaza bitwigisha. Nanone iyo Yesu yakoraga ibitangaza, yicishaga bugufi kandi akagira impuhwe. Turi burebe uko twamwigana.
ICYO IBYO BITANGAZA BITWIGISHA KURI YEHOVA NA YESU
4. Ibitangaza Yesu yakoze bituma turushaho kumenya nde?
4 Ibitangaza Yesu yakoze, bituma tumumenya neza. Ariko nanone bituma tumenya byinshi kuri papa we Yehova. Kubera iki? Kubera ko Yehova ari we wamuhaga imbaraga zo gukora ibyo bitangaza. Mu Byakozwe 10:38 hagira hati: ‘Imana yamusutseho umwuka wera n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.’ Nanone uzirikane ko ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga byose, hakubiyemo n’ibitangaza yakoze, bigaragaza ko yiganaga Se (Yoh 14:9). Reka turebe amasomo atatu twavana ku bitangaza Yesu yakoze.
5. Ni iki cyatumye Yesu akora ibitangaza? (Matayo 20:30-34)
5 Isomo rya mbere: Yesu na Yehova baradukunda cyane. Igihe Yesu yari ku isi, yakoze ibitangaza kugira ngo afashe abantu babaga bafite ibibazo. Ibyo byagaragaje ko yabakundaga cyane. Urugero, hari igihe abagabo babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona batatse cyane, bamusaba ko yabafasha. (Soma muri Matayo 20:30-34.) Bibiliya ivuga ko Yesu ‘yabagiriye impuhwe’ maze akabakiza. Impuhwe nk’izo, zigaragaza ko umuntu akunda abantu cyane, kandi ni zo zatumye Yesu agaburira abantu bari bashonje, agakiza n’umuntu wari urwaye ibibembe (Mat 15:32; Mar 1:41). Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova Imana igira ‘impuhwe zirangwa n’ubwuzu’ n’Umwana we badukunda cyane, kandi bakababazwa n’ibibazo duhura na byo (Luka 1:78; 1 Pet 5:7). Bifuza cyane kuvanaho imibabaro yose igera ku bantu.
6. Imana yahaye Yesu ubushobozi bwo gukora iki?
6 Isomo rya kabiri: Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu byose. Ibitangaza Yesu yakoze, byagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo twe tutakwikemurira. Urugero, afite ubushobozi bwo gukuraho icyaha, kuko ari cyo gituma abantu bahura n’ibibazo. Nanone azakuraho ingaruka zacyo, hakubiyemo indwara n’urupfu (Mat 9:1-6; Rom 5:12, 18, 19). Ibitangaza yakoze byagaragaje ko ashobora no gukiza “indwara z’ubwoko bwose,” kandi akazura abapfuye (Mat 4:23; Yoh 11:43, 44). Afite n’imbaraga zo gutuma imiyaga ikaze ituza n’izo kwirukana abadayimoni (Mar 4:37-39; Luka 8:2). Kuba Yehova yarahaye Umwana we imbaraga zingana zityo, biradushimisha cyane.
7-8. (a) Ibitangaza Yesu yakoze bituma twizera iki? (b) Ni ikihe gitangaza wifuza cyane kuzabona mu isi nshya?
7 Isomo rya gatatu: Dushobora kwizera tudashidikanya ko ibintu byiza byose Imana yadusezeranyije, bizabaho. Ibitangaza Yesu yakoze, bigaragaza ko azakora ibirenze ibyo, igihe azaba ategeka isi. Reka turebe uko icyo gihe ubuzima buzaba bumeze. Vuba aha tuzagira ubuzima bwiza, kuko azakuraho indwara zose n’ubumuga bwose (Yes 33:24; 35:5, 6; Ibyah 21:3, 4). Nta wuzongera kubura ibyokurya cyangwa ngo ahure n’ibibazo biterwa n’ibiza (Yes 25:6; Mar 4:41). Ngaho tekereza ibyishimo tuzagira, igihe tuzaba twakira abantu bacu bazutse (Yoh 5:28, 29). None se ni ikihe gitangaza wifuza cyane kuzabona mu isi nshya?
8 Iyo Yesu yakoraga ibitangaza, yicishaga bugufi cyane kandi akagira impuhwe. Iyo ni imico myiza natwe dukwiriye kwitoza. Reka turebe ibitangaza bibiri Yesu yakoze, duhereye ku cyabereye mu bukwe bw’i Kana.
YESU YATWIGISHIJE UMUCO WO KWICISHA BUGUFI
9. Kuki Yesu yakoze igitangaza mu bukwe bw’i Kana? (Yohana 2:6-10)
9 Soma muri Yohana 2:6-10. Ese igihe divayi yashiraga mu bukwe, Yesu yari ategetswe kugira icyo akora? Oya rwose. Nta buhanuzi na bumwe bwari bwaravuze ko Mesiya yari gukora igitangaza cyo guhindura amazi divayi. Ngaho tekereza uko wakumva umeze, ibyo kunywa bibaye bike mu bukwe bwawe, ku buryo abantu benshi batabona icyo kunywa. Uko bigaragara Yesu yagiriye impuhwe uwo muryango, cyane cyane abageni, kugira ngo badakorwa n’isoni. Ubwo rero nk’uko twabivuze tugitangira, Yesu yakoze igitangaza. Yafashe litiro 390 z’amazi, azihinduramo divayi nziza cyane. Ashobora kuba yarakoze divayi nyinshi gutyo, kugira ngo isaguka abageni bazayikoreshe nyuma yaho cyangwa bayigurishe maze babone amafaranga. Nta gushidikanya ko ibyo byashimishije abo bageni.
10. Vuga bimwe mu bintu bishishikaje biboneka mu nkuru iri muri Yohana igice cya 2. (Reba n’ifoto.)
10 Reka turebe bimwe mu bintu bishishikaje biboneka muri iyo nkuru iri muri Yohana igice cya 2. Ese wabonye ko atari Yesu ubwe wujuje amazi muri ibyo bibindi binini? Aho kugira ngo abikore ashaka ko abantu bamureba, yasabye abagaragu aba ari bo babikora (umurongo wa 6 n’uwa 7). Nanone amaze guhindura amazi divayi, si we wayishyiriye umusangwa mukuru, ahubwo yongeye gusaba abagaragu aba ari bo babikora (umurongo wa 8). Ikindi kandi, Yesu ntiyigeze afata igikombe cya divayi ngo akizamure ari imbere y’abashyitsi, maze abiyemereho ababwira ati: “Ngaho nimunyweho mwumve ukuntu divayi nakoze itandukanye n’izindi!”
11. Igitangaza Yesu yakoze kitwigisha iki?
11 Igitangaza Yesu yakoze cyo guhindura amazi divayi, kitwigisha iki? Kitwigisha ko tugomba kwicisha bugufi. Yesu ntiyigeze yiyemera kubera icyo gitangaza yakoze, kandi n’ibindi bintu byose yakoze ntibyatumaga yiyemera. Ahubwo yicishaga bugufi, kandi buri gihe agahesha Yehova icyubahiro (Yoh 5:19, 30; 8:28). Natwe nitwigana Yesu, tuzakomeza kwicisha bugufi kandi ntitwiyemere bitewe n’ibyo twagezeho. Uko ibyo twakora mu murimo wa Yehova byaba bingana kose, ntitukiyemere ahubwo tujye duhesha icyubahiro Yehova Imana dukorera, kuko abikwiriye (Yer 9:23, 24). N’ubundi kandi nta kintu na kimwe twageraho Yehova atadufashije.—1 Kor 1:26-31.
12. Ni ikihe kintu kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko twicisha bugufi nka Yesu? Tanga urugero.
12 Reka turebe ikindi kintu twakora, kugira ngo tugaragaze ko twicisha bugufi nka Yesu. Urugero, tuvuge ko umusaza w’itorero yamaze igihe afasha umukozi w’itorero ukiri muto, gutegura disikuru ye ya mbere. Hanyuma uwo mukozi w’itorero atanze disikuru ye neza, bishimisha abagize itorero. Nyuma y’amateraniro, umuntu araje abwira wa musaza w’itorero ati: “Uriya muvandimwe yaduhaye disikuru nziza cyane.” Ese byaba bikwiriye ko uwo musaza w’itorero avuga ati: “Ni byo rwose! Ariko namaze igihe kinini mufasha kuyitegura,” cyangwa yakwicisha bugufi akavuga ati: “Yayitanze neza rwose, kandi nanjye yanshimishije?” Iyo twicisha bugufi, twirinda kugenda tuvuga ibintu byiza twakoreye abandi. Tuba tuzi ko Yehova abibona kandi akabyishimira. (Gereranya na Matayo 6:2-4; Heb 13:16) Iyo twiganye Yesu tukicisha bugufi, bishimisha Yehova.—1 Pet 5:6.
YESU YATWIGISHIJE UMUCO WO KUGIRA IMPUHWE
13. Ni iki Yesu yabonye ageze hafi y’umujyi witwaga Nayini, kandi se yakoze iki? (Luka 7:11-15)
13 Soma muri Luka 7:11-15. Reka dutekereze ku bintu bivugwa muri iyo nkuru byabaye Yesu amaze hafi imyaka ibiri akora umurimo we. Yesu yagiye mu mujyi wa Nayini wari muri Galilaya, aho hakaba hari hafi y’i Shunemu, aho umuhanuzi Elisa yari yarakoreye igitangaza cyo kuzura umwana w’Umushunemukazi. Icyo gihe hari hashize imyaka 900 Elisa akoze icyo gitangaza (2 Abami 4:32-37). Igihe Yesu yari ageze hafi y’irembo ry’uwo mujyi, yahuye n’abantu bari bajyanye umurambo. Ibyo bintu byari bibabaje cyane, kubera ko mama w’uwo mwana wari wapfuye yari umupfakazi, kandi uwo mwana akaba ari we wenyine yari afite. Icyakora, uwo mubyeyi wari wishwe n’agahinda ntiyari wenyine, ahubwo yari kumwe n’abandi bantu benshi bo muri uwo mujyi. Yesu yahagaritse abari bajyanye uwo murambo, maze akora ikintu cyashimishije cyane uwo mubyeyi wari ufite agahinda kenshi. Yazuye umwana we! Uwo ni umuntu wa mbere mu bantu batatu Yesu yazuye, bavugwa mu buryo bweruye mu Mavanjili.
14. Vuga bimwe mu bintu by’ingenzi biboneka mu nkuru iri muri Luka igice cya 7. (Reba n’ifoto.)
14 Reka turebe bimwe mu bintu bishishikaje bivugwa muri iyo nkuru, iri muri Luka igice cya 7. Zirikana ko Yesu ‘yabonye’ ko uwo mubyeyi yari yishwe n’agahinda maze ‘akamugirira impuhwe’ (umurongo wa 13). Ubwo rero ibyo Yesu yabonye, urugero nko kubona uwo mubyeyi agenda arira, ari imbere y’umurambo w’umuhungu we, byamukoze ku mutima maze amugirira impuhwe. Yesu ntiyumvise amugiriye impuhwe gusa, ahubwo yanamweretse ko azimufitiye. Nta gushidikanya ko yamuvugishije mu ijwi rituje, akamubwira ati: “Wikomeza kurira.” Hanyuma yagize icyo akora kugira ngo amufashe. Yazuye uwo mwana maze “amuhereza nyina.”—Umurongo wa 14 n’uwa 15.
15. Igitangaza Yesu yakoze kitwigisha iki?
15 Igitangaza Yesu yakoze cyo kuzura umwana w’umupfakazi, kitwigisha iki? Kitwigisha ko tugomba kugirira impuhwe abapfushije ababo. Birumvikana ko tudashobora kubazura nk’uko Yesu yabigenje. Ariko dushobora kumwigana maze tukaba abantu bazi kwitegereza. Ibyo bizatuma twiyumvisha uko abagize ibyago bamerewe, maze tubagirire impuhwe. Hanyuma dushobora kubabwira amagambo yo kubahumuriza, kandi tukagira icyo dukora kugira ngo tubafashe d (Imig 17:17; 2 Kor 1:3, 4; 1 Pet 3:8). Ujye uzirikana ko guhumuriza umuntu wapfushije, bidasaba ibintu byinshi. Niyo wamubwira amagambo yoroheje cyangwa ukagira utuntu duto umukorera, bishobora kumukora ku mutima.
16. Nk’uko bigaragara ku ifoto, ibyabaye ku mubyeyi wari uherutse gupfusha umwana we, bitwigisha iki?
16 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu mu myaka mike ishize. Igihe yari ari mu materaniro barimo kuririmba indirimbo y’Ubwami, yabonye umubyeyi warimo arira. Iyo ndirimbo yavugaga iby’umuzuko, kandi uwo mubyeyi yari aherutse gupfusha umukobwa we. Uwo mushiki wacu yahise amwegera amufata ku rutugu maze bafatanya kuririmba iyo ndirimbo. Nyuma yaho, uwo mubyeyi yaravuze ati: “Niboneye rwose ko abavandimwe na bashiki bacu bankunda.” Yashimishijwe cyane n’uko icyo gihe yari yagiye mu materaniro. Yaravuze ati: “Ku Nzu y’Ubwami tuhabonera ihumure.” Iyo tugiriye impuhwe abavandimwe bacu baba bafite “umutima ushenjaguwe” bitewe n’uko bapfushije ababo, maze tukagira icyo tubakorera, niyo cyaba ari gito, Yehova arabibona kandi akabyishimira—Zab 34:18.
KWIGA NO GUTEKEREZA KU BITANGAZA BYA YESU BITUGIRIRA AKAMARO
17. Ni iki twize muri iki gice?
17 Kwiga inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibitangaza Yesu yakoze, bitugirira akamaro. Bituma tubona ko Yehova na Yesu badukunda cyane, kandi ko Yesu afite imbaraga zo gukemura ibibazo byose abantu bahura na byo. Nanone bituma twizera ko ibintu byiza byose Yehova yadusezeranyije, igihe Ubwami bwe buzaba butegeka iyi si, biri hafi kubaho. Mu gihe dusuzuma izo nkuru, dushobora kureba uko twakwigana imico ya Yesu. Ubwo rero mu gihe wiyigisha cyangwa muri muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mushobora kwiga ibindi bitangaza Yesu yakoze. Ujye ureba icyo bikwigisha kandi umenyeshe abandi ibyo wamenye. Ibyo bizatuma muterana inkunga kandi mukomeze ukwizera kwanyu.—Rom 1:11, 12.
18. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?
18 Yesu ari hafi kurangiza umurimo we hano ku isi, yazuye umuntu wa gatatu, akaba ari na we muntu wa nyuma Bibiliya ivuga ko yazuye. Icyakora uwo muntu yari yihariye kuko yari inshuti ya Yesu, kandi akaba yaramuzuye mu buryo bwihariye. None se ni ayahe masomo twavana mu nkuru ivuga icyo gitangaza? Ni iki cyadufasha kwizera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho? Ibisubizo by’ibyo bibazo tuzabibona mu gice gikurikira.
INDIRIMBO YA 20 Watanze Umwana wawe ukunda
a Iyo dusomye inkuru zivuga ibitangaza Yesu yakoze, ziradushimisha cyane. Urugero, yatumye umuyaga ukaze utuza, akiza abarwayi kandi azura n’abapfuye. Izo nkuru ntizanditswe muri Bibiliya kugira ngo zidushimishe gusa, ahubwo zandikiwe no kutwigisha. Muri iki gice turi busuzume zimwe muri zo, maze turebe amasomo zitwigisha kuri Yehova na Yesu. Nanone turi burebe imico myiza dukwiriye kwitoza, igaragara muri izo nkuru.
b Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ati: “Abantu bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, babonaga ko umuco wo kwakira abashyitsi ari uw’ingenzi cyane, ku buryo uwabaga yatumiye abantu, cyane cyane mu bukwe, yakoraga uko ashoboye akabaha ibirenze ibyo bakeneye. Yagombaga kubaha ibyokurya n’ibyo kunywa byinshi, ku buryo basigaza.”
c Mu Mavanjili havugwamo ibitangaza birenga 30 Yesu yakoze, atari muri rusange. Nanone hari igihe yakoraga ibitangaza, akabikorera abantu benshi icyarimwe. Urugero, hari aho Bibiliya ivuga ko abantu bo mu “mugi bose” baje aho ari, maze ‘agakiza abantu benshi bari barwaye.’—Mar 1:32-34.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo wavuga cyangwa wakora kugira ngo uhumurize abapfushije ababo, wareba ingingo ivuga ngo: “Jya uhumuriza abapfushije nk’uko Yesu yabigenje,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Ugushyingo 2010.
e IBISOBANURO BY’IFOTO: Yesu yitegereza abageni n’abashyitsi banywa divayi nziza yari amaze gukora.