Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 19

Izere udashidikanya ko isi nshya Yehova yadusezeranyije izabaho

Izere udashidikanya ko isi nshya Yehova yadusezeranyije izabaho

“Mbese ibyo [Yehova] yavuze ntazabikora?”​—KUB 23:19.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

INCAMAKE a

1-2. Ni iki twakora mu gihe dutegereje ko isi nshya iza?

 KUBA Yehova yaradusezeranyije ko azakuraho iyi si mbi akayisimbuza isi nshya, biradushimisha (2 Pet 3:13). Nubwo tutazi igihe ibyo bizabera, ibimenyetso bigaragaza ko igihe gisigaye, ari gito cyane.—Mat 24:32-34, 36; Ibyak 1:7.

2 Icyakora mu gihe dutegereje ko isi nshya iza, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo turusheho kubyizera, uko igihe twaba tumaze turi Abahamya cyaba kingana kose. Kubera iki? Kubera ko n’umuntu ufite ukwizera gukomeye, ashobora gucika intege. Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje igihe yavugaga ko kubura ukwizera ari “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” (Heb 12:1). Ubwo rero kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye, dukwiriye guhora dutekereza ku bintu bitwemeza ko isi nshya iri bugufi.—Heb 11:1.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu byatuma turushaho kwizera ko isi nshya Yehova yadusezeranyije, izabaho. (1) Gutekereza ku ncungu. (2) Gutekereza ku mbaraga Yehova afite. (3) Gukora ibintu bituma turushaho kuba inshuti za Yehova. Nanone turi burebe ukuntu ibyo Yehova yabwiye Habakuki, bituma tugira ukwizera gukomeye muri iki gihe. Icyakora, reka tubanze turebe imimerere dushobora kugeramo, ku buryo guhangana na yo bidusaba kwizera tudashidikanya ko isi nshya iri hafi.

IMIMERERE IDUSABA KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

4. Ni iyihe myanzuro tuba tugomba gufata idusaba kugira ukwizera gukomeye?

4 Buri munsi dufata imyanzuro idusaba kugira ukwizera gukomeye. Urugero, tuba tugomba guhitamo inshuti, imyidagaduro, amashuri tuziga, uwo tuzabana, niba tuzabyara cyangwa ntitubyare ndetse n’akazi dukora. Ubwo rero buri wese akwiriye kwibaza ati: “Ese imyanzuro mfata igaragaza ko nemera ntashidikanya ko Yehova ari hafi kurimbura iyi si mbi, akayisimbuza isi nshya? Ese nigana abantu bo muri iyi isi bumva ko batazabaho iteka, maze bagakora ibyo bishakiye” (Mat 6:19, 20; Luka 12:16-21)? Nitwizera tudashidikanya ko isi nshya iri hafi, tuzafata imyanzuro myiza.

5-6. Kuki tuba dukwiriye kugira ukwizera gukomeye, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo? Tanga urugero.

5 Hari n’igihe duhura n’ibigeragezo bitoroshye, ku buryo tuba tugomba kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo duhangane na byo. Urugero, dushobora gutotezwa cyangwa tukarwara indwara ikomeye cyangwa se tugahura n’ibindi bintu bishobora gutuma ducika intege. Iyo ikigeragezo kigitangira, hari igihe uba wumva ufite imbaraga zo guhangana na cyo. Ariko iyo gitinze, kandi inshuro nyinshi ni ko bigenda, tuba dukeneye kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo duhangane na cyo maze dukomeze gukorera Yehova twishimye.—Rom 12:12; 1 Pet 1:6, 7.

6 Iyo duhanganye n’ikigeragezo, hari igihe dushobora kumva ko isi nshya Yehova yadusezeranyije itinze kuza. Ese ibyo byaba bigaragaza ko tutagifite ukwizera gukomeye? Si ko bimeze byanze bikunze. Reka dufate urugero. Iyo ari mu mpeshyi izuba ari ryinshi cyane, dushobora kumva imvura itazagwa vuba. Nyamara tuba tuzi ko izagera aho ikagwa. Uko ni na ko bigenda iyo twacitse intege. Dushobora kumva ko isi nshya itazaza vuba. Ariko iyo dufite ukwizera gukomeye, tuba tuzi ko uko byagenda kose, isi nshya izaza, kuko ari Yehova wabivuze (Zab 94:3, 14, 15; Heb 6:17-19). Ibyo bituma dukomeza gushyira umurimo we mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.

7. Ni ibihe bitekerezo tugomba kwirinda?

7 Nanone dukwiriye kugira ukwizera gukomeye, kugira ngo dukomeze gukora umurimo wo kubwiriza. Abantu benshi tugezaho ‘ubutumwa bwiza’ tubabwira ko isi nshya iri hafi, bumva ari ibintu bidashoboka (Mat 24:14; Ezek 33:32). Tugomba kwitonda, kugira ngo ibyo bitekerezo byabo bidatuma dutangira gushidikanya ku masezerano ya Yehova. Niba twifuza ko ibyo bitatubaho, tugomba kugira icyo dukora ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye. Reka turebe ibintu bitatu twakora kugira ngo tubigereho.

GUTEKEREZA KU NCUNGU

8-9. Ni gute gutekereza ku ncungu bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye?

8 Ikintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku ncungu. Incungu ituma twizera ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho. Iyo dutekereje twitonze ku cyatumye incungu itangwa n’ukuntu Yehova yigomwe cyane, bituma twizera tudashidikanya ko tuzabaho iteka mu isi nshya, nk’uko Yehova yabidusezeranyije. None se kuki gutekereza ku ncungu bikomeza ukwizera kwacu?

9 Yehova yemeye ko Umwana we w’imfura akunda cyane, akaba n’inshuti ye ikomeye, avukira hano ku isi ari umuntu utunganye. Igihe Yesu yari ku isi, yahuye n’ibibazo byinshi. Yarababaye cyane kandi aricwa. Mbega ukuntu Yehova yigomwe cyane! None se ubwo Yehova yari kwemera ko Umwana we akunda cyane ababara atyo kandi agapfa, kugira ngo tubone ubuzima bwiza ariko bumara igihe gito (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19)? Oya rwose. Kuba Yehova yaraduhaye Umwana we akunda cyane, bigaragaza ko azaduha n’ubuzima bw’iteka mu isi nshya.

GUTEKEREZA KU MBARAGA YEHOVA AFITE

10. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 3:20, Yehova afite ubushobozi bwo gukora iki?

10 Ikintu cya kabiri twakora kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye, ni ugutekereza ku mbaraga za Yehova. Ashobora gukora ibyo yadusezeranyije byose. Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko kubaho iteka mu isi nshya, ari ibintu bidashoboka. Icyakora, ni kenshi Yehova yagiye avuga ko azakora ibintu abantu batashobora. Ibyo si igitangaza, kuko ari Imana Ishoborabyose (Yobu 42:2; Mar 10:27). Ubwo rero, iyo adusezeranyije ibintu abantu bumva bisa n’ibidashoboka, ntibidutangaza.—Soma mu Befeso 3:20.

11. Tanga urugero rw’ikintu cyasaga n’ikidashoboka Yehova yasezeranyije abantu. (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Amasezerano yasaga n’adashoboka yasohoye.”)

11 Reka turebe bimwe mu bintu bisa n’ibidashoboka, Yehova yagiye asezeranya abagaragu be bo mu gihe cya kera. Urugero, yabwiye Aburahamu na Sara ko bari kuzabyara umwana w’umuhungu, kandi bari bageze mu zabukuru (Intang 17:15-17). Nanone yabwiye Aburahamu ko abari kuzamukomokaho, bari kuzahabwa igihugu cy’i Kanani. Kubera ko abakomotse kuri Aburahamu bamaze imyaka myinshi ari abacakara muri Egiputa, hari abashoboraga kumva ko ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu bitari kubaho. Nyamara byarabaye. Nanone Yehova yabwiye Elizabeti wari ugeze mu zabukuru ko yari kuzabyara umwana. Nyuma yaho, yabwiye na Mariya wari isugi ko yari kuzabyara Umwana w’Imana; kandi koko ni ko byagenze. Ibyo byashohoje ubuhanuzi Yehova yari amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi avuze, mu busitani bwa Edeni.—Intang 3:15.

12. Amagambo ari muri Yosuwa 23:14 no muri Yesaya 55:10, 11, atubwira ko Yehova afite ubushobozi bwo gukora iki?

12 Iyo dutekereje ku masezerano yose Yehova yatanze n’ukuntu yayashohoje, bituma turushaho kwizera ko afite ubushobozi bwo kuzahindura iyi si ikaba nshya. (Soma muri Yosuwa 23:14; Yesaya 55:10, 11.) Nanone bituma dufasha abandi kwizera ko isezerano Yehova yaduhaye ryo guhindura iyi si ikaba nshya atari inzozi. Yehova yavuze ko hazabaho ijuru rishya n’isi nshya, kandi avuga ko “ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyah 21:1, 5.

GUKORA IBINTU BITUMA URUSHAHO KUBA INSHUTI YA YEHOVA

AMATERANIRO

Ni mu buhe buryo ibi bintu byatuma ugira ukwizera gukomeye? (Reba paragarafu ya 13)

13. Sobanura ukuntu kujya mu materaniro byadufasha kugira ukwizera gukomeye.

13 Ikintu cya gatatu twakora kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye, ni ukumara igihe dukora ibintu bituma tuba inshuti za Yehova. Urugero, reka turebe ukuntu kujya mu materaniro bitugirira akamaro. Anna wamaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose yaravuze ati: “Kujya mu materaniro bituma ngira ukwizera gukomeye. Niyo utanga ikiganiro yaba atazi kwigisha cyane cyangwa ntagire ikintu gishya avuga, iyo nteze amatwi nitonze, inshuro nyinshi numvamo ikintu gituma ndushaho gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya. Ibyo bituma ngira ukwizera gukomeye.” b Nanone ibitekerezo abagize itorero batanga, bituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera.—Rom 1:11, 12; 10:17.

KUBWIRIZA

Ni mu buhe buryo ibi bintu byatuma ugira ukwizera gukomeye? (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni mu buhe buryo kubwiriza bituma tugira ukwizera gukomeye?

14 Kubwiriza na byo bituma tugira ukwizera gukomeye (Heb 10:23). Barbara umaze imyaka irenga 70 akorera Yehova, yaravuze ati: “Nabonye ko kubwiriza bituma ngira ukwizera gukomeye. Uko mbwira abandi ibintu byiza Yehova yadusezeranyije, ni na ko nanjye ndushaho kubyizera.”

KWIYIGISHA

Ni mu buhe buryo ibi bintu byatuma ugira ukwizera gukomeye? (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni mu buhe buryo kwiyigisha bituma tugira ukwizera gukomeye? (Reba n’amafoto.)

15 Ikindi kintu kidufasha kuba inshuti ya Yehova kandi kigatuma tugira ukwizera gukomeye, ni ukwiyigisha. Urugero, hari mushiki wacu witwa Susan wavuze ko gushyiraho gahunda y’ukuntu azajya yiyigisha, bimufasha. Yaravuze ati: “Ku Cyumweru ntegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi tuziga mu cyumweru gikurikiraho. Ku wa Mbere no ku wa Kabiri ntegura amateraniro yo mu mibyizi. Indi minsi isigaye nyikoresha niyigisha.” Kuba Susan afite gahunda ihoraho yo kwiyigisha, bituma akomeza kugira ukwizera gukomeye. Mushiki wacu witwa Irene umaze imyaka myinshi akora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, na we yabonye ko kwiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bituma agira ukwizera gukomeye. Yaravuze ati: “Kubona ukuntu ibintu Yehova yavuze byagiye bisohora no mu tuntu duto duto, birantangaza.” c

“RIZASOHORA”

16. Kuki amagambo Yehova yabwiye Habakuki adufitiye akamaro muri iki gihe? (Abaheburayo 10:36, 37)

16 Hari abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bategereje ko iyi si mbi irimbuka. Icyakora, dukurikije uko abantu babona ibintu, isezerano Yehova yaduhaye ryo kuzana isi nshya, rishobora gusa n’iritinze. Yehova azi uko abagaragu be biyumva. Ni yo mpamvu yabwiye umuhanuzi Habakuki ati: ‘Iyerekwa ni iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda’ (Hab 2:3). Ese Yehova yavuze ayo magambo kugira ngo atere inkunga Habakuki gusa, cyangwa natwe adufitiye akamaro muri iki gihe? Adufitiye akamaro rwose. Intumwa Pawulo na we yagarutse kuri ayo magambo, kugira ngo atere inkunga Abakristo bategereje isi nshya. (Soma mu Baheburayo 10:36, 37.) Nubwo twaba tubona isezerano Yehova yatanze ryo kuzana isi nshya risa n’aho ritinze, tujye twizera ko “rizasohora. Ntirizatinda.”

17. Mushiki wacu uvugwa muri iyi ngingo yakurikije ate inama Yehova yagiriye Habakuki?

17 Abagaragu ba Yehova benshi bamaze igihe kirekire bakurikiza inama Yehova yatugiriye yo gukomeza ‘gutegereza.’ Urugero, mushiki wacu witwa Louise yatangiye gukorera Yehova mu mwaka wa 1939. Yaravuze ati: “Icyo gihe nibwiraga ko Harimagedoni izaza mbere y’uko ndangiza amashuri yisumbuye. Ariko si ko byagenze. Icyakora gusoma inkuru zo muri Bibiliya z’abagaragu ba Yehova, urugero nka Nowa, Aburahamu, Yozefu n’abandi bamaze igihe kirekire bategereje ko ibyo Yehova yabasezeranyije bisohora, byagiye bimfasha. Gukomeza gutegereza byatumye njye n’abandi bagaragu ba Yehova, dukomeza kubona ko isi nshya iri hafi.” Uko ni na ko n’abandi bagaragu ba Yehova benshi bamaze igihe kirekire bamukorera, babibona.

18. Ni mu buhe buryo kwitegereza ibyo Yehova yaremye bituma turushaho kwizera ko isi nshya izaza?

18 Ni byo koko isi nshya ntiraza. Ariko tekereza kuri ibi bintu tubona, urugero nk’inyenyeri, ibiti, inyamaswa n’abantu. Nta muntu wahakana ko ibyo bintu biriho. Nyamara hari igihe bitari biriho! Impamvu biriho ni uko ari Yehova wabiremye (Intang 1:1, 26, 27). Yehova yanadusezeranyije ko azazana isi nshya, kandi azabikora. Icyo gihe abantu bazabaho iteka ryose kandi batunganye. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe Imana yagennye nikigera, isi nshya izaza.—Yes 65:17; Ibyah 21:3, 4.

19. Wakora iki kugira ngo urusheho kwizera ko isi nshya izaza?

19 Mu gihe ugitegereje ko isi nshya iza, jya ugira icyo ukora kugira ngo urusheho kwizera ko izaza. Jya ugaragaza ko ushimira Yehova kuba yaremeye ko Yesu adupfira. Nanone jya utekereza ku mbaraga afite. Hanyuma ujye ukora ibintu bituma urushaho kuba inshuti ye. Nubigenza utyo, ‘uzaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.’—Heb 6:11, 12; Rom 5:5.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

a Muri iki gihe, abantu benshi ntibemera ko isi nshya Yehova yadusezeranyije izabaho. Bumva ari nk’inzozi. Icyakora, twe twemera ko ibintu byose Yehova yadusezeranyije bizabaho. Nubwo bimeze bityo, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukomeze kubyizera. None se ni iki twakora? Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Niba wifuza ingingo zitandukanye zagiye zivuga ku buhanuzi bwo muri Bibiliya, wareba mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, ahanditse ngo: “Ubuhanuzi.” Urugero, wareba ingingo ivuga ngo: “Ibyo Yehova avuga bitaraba birasohora” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2008.