Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 16

“Musaza wawe arazuka”

“Musaza wawe arazuka”

‘Yesu abwira [Marita] ati: “Musaza wawe arazuka.”’​—YOH 11:23.

INDIRIMBO YA 151 Imana izabazura

INCAMAKE a

1. Ni mu buhe buryo umwana uvugwa muri iyi ngingo yagaragaje ko yizeraga ko umuzuko uzabaho?

 UMWANA w’umuhungu witwa Matthew, arwaye indwara ikomeye yatumye abagwa kenshi. Igihe yari afite imyaka irindwi, we n’abagize umuryango we barebye ikiganiro cy’ukwezi gihita kuri Televiziyo ya JW. Icyo kiganiro kigiye kurangira, hajemo indirimbo igaragaza abantu bakira umuntu wabo wazutse. b Kimaze kurangira Matthew yafashe ababyeyi be mu ntoki, maze arababwira ati: “Murabona ko niyo napfa nzazuka. Tuzongera tubonane, nta kibazo.” Ese uriyumvisha ukuntu abo babyeyi bashimishijwe n’uko umwana wabo, yizeraga adashidikanya ko umuzuko uzabaho?

2-3. Kuki dukwiriye gutekereza ku byiringiro by’umuzuko?

2 Byaba byiza tugiye dufata akanya tugatekereza ku byiringiro by’umuzuko (Yoh 5:28, 29). Kubera iki? Kubera ko mu buryo butunguranye dushobora kurwara indwara ikomeye, cyangwa tugapfusha umuntu twakundaga (Umubw 9:11; Yak 4:13, 14). Kuba tuzi ko umuzuko uzabaho, bidufasha kwihanganira ibibazo nk’ibyo (1 Tes 4:13). Bibiliya itwizeza ko Yehova atuzi neza kandi ko adukunda cyane (Luka 12:7). Ikigaragaza ko atuzi neza, ni uko azatuzura dufite imico nk’iyo twari dufite kandi twibuka neza ibintu byose byatubayeho. Yehova aradukunda cyane, ku buryo azatuma tubaho iteka. Niyo twapfa azatuzura.

3 Muri iki gice, tugiye kubanza kureba impamvu twizera ko umuzuko uzabaho. Nanone turi burebe inkuru yo muri Bibiliya ituma turushaho kwizera ko abapfuye bazazuka. Iyo nkuru ni na yo ibonekamo amagambo iki gice gishingiyeho, avuga ngo: “Musaza wawe arazuka” (Yoh 11:23). Hanyuma turi burebe icyo twakora kugira ngo twizere tudashidikanya ko umuzuko uzabaho.

IMPAMVU DUKWIRIYE KWIZERA KO UMUZUKO UZABAHO

4. Ni iki cyatuma wemera ko ibyo umuntu yagusezeranyije azabikora? Tanga urugero.

4 Kugira ngo wemere ko ibyo umuntu yagusezeranyije azabikora, ugomba kuba wizera ko yifuza gukora ibyo yagusezeranyije, kandi ko afite n’ubushobozi bwo kubikora. Reka dufate urugero. Tekereza inzu yawe yarangiritse bitewe n’inkubi y’umuyaga. Noneho inshuti yawe igusezeranyije ko izayisana. Ibyo akubwiye abikuye ku mutima, kandi urabona rwose yifuza kugufasha. Niba asanzwe ari umwubatsi w’umuhanga kandi afite n’ibikoresho, bikwemeje ko afite n’ubushobozi bwo kuyisana. Ibyo bitumye wemera ko ashobora kugufasha. Ese natwe twemera ko abapfuye bazazuka, nk’uko Imana yabidusezeranyije? Ese Imana yifuza kuzura abapfuye kandi ifite n’ubushobozi bwo kubikora?

5-6. Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza kuzura abapfuye?

5 Ese Yehova yifuza kuzura abapfuye? Cyane rwose. Hari abanditsi ba Bibiliya yakoresheje, maze bavuga ko umuzuko uzabaho (Yes 26:19; Hos 13:14; Ibyah 20:11-13). Uzirikane ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe agikora (Yos 23:14). Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Ibyo tubyemezwa n’iki?

6 Ibuka amagambo Yobu yavuze. Yari azi ko niyo yapfa, Yehova yari kwifuza cyane kumuzura (Yobu 14:14, 15). Yehova yifuza cyane kuzura abagaragu be bose bapfuye, bakongera kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ariko se bizagendekera bite abantu benshi cyane bapfuye bataramumenya? Abo na bo, Yehova Imana yacu igira urukundo, izabazura (Ibyak 24:15). Yifuza ko bamumenya bakaba inshuti ze kandi bakabaho iteka ku isi (Yoh 3:16). Uko bigaragara rero, Yehova yifuza kuzura abapfuye.

7-8. Ni iki kitwizeza ko Yehova afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye?

7 Ese Yehova afite n’ubushobozi bwo kuzura abapfuye? Yego rwose! Bibiliya ivuga ko yitwa “Ushoborabyose” (Ibyah 1:8). Ibyo bigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukuraho abanzi bacu bose, harimo n’urupfu (1 Kor 15:26). Kubimenya biraduhumuriza rwose. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Emma Arnold. We n’abagize umuryango we, bahuye n’ibigeragezo bikaze mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo gihe bapfushije abantu, bapfiriye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi. Yahumurije umukobwa we agira ati: “Abapfuye baramutse batazutse, byaba bisobanura ko urupfu rurusha Imana imbaraga; kandi ibyo ntibishoboka.” Nta kintu na kimwe cyarusha Yehova imbaraga. Yehova Imana ishobora byose yaturemye, ifite n’ubushobozi bwo kuzura abapfuye.

8 Indi mpamvu ituma twizera ko Imana ishobora kuzura abapfuye, ni uko ifite ubushobozi bwo kwibuka ibintu byose. Urugero, ihamagara inyenyeri zose mu mazina (Yes 40:26). Nanone yibuka abantu bose bapfuye (Yobu 14:13; Luka 20:37, 38). Ishobora no kwibuka utuntu duto twabarangaga, urugero nk’uko basaga, imico yabo, ibyababayeho n’ibyari biri mu bwenge bwabo.

9. Ni iki gituma wizera ko umuzuko uzabaho?

9 Nk’uko tumaze kubibona, dushobora kwizera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho, kubera ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kubikora. Reka turebe indi mpamvu ituma twizera isezerano Imana yaduhaye ry’uko umuzuko uzabaho. Ni uko hari abantu Yehova yazuye. Kera, hari abagabo b’indahemuka, harimo na Yesu, Yehova yahaye ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Reka turebe inkuru y’umuntu Yesu yazuye ivugwa muri Yohana igice cya 11.

YESU YAPFUSHIJE INSHUTI YE YAKUNDAGA CYANE

10. Ni iki cyabaye igihe Yesu yabwirizaga hakurya ya Yorodani, kandi se yakoze iki? (Yohana 11:1-3)

10 Soma muri Yohana 11:1-3. Reka turebe ibyabaye mu mudugudu w’i Betaniya, mu mpera z’umwaka wa 32. Aho ni ho Lazaro na bashiki be babiri, ari bo Mariya na Marita bari inshuti za Yesu, bari batuye (Luka 10:38-42). Icyakora Lazaro yaje kurwara maze bashiki be barahangayika cyane. Icyo gihe batumyeho Yesu wari uri hakurya ya Yorodani, ahantu umuntu yakoraga urugendo rw’iminsi ibiri ngo agere i Betaniya (Yoh 10:40). Ikibabaje ni uko Lazaro yapfuye ari bwo izo ntumwa zikigera kuri Yesu. Nubwo Yesu yamenye ko inshuti ye yari yapfuye, yagumye aho yari ari ahamara indi minsi ibiri, abona kujya i Betaniya. Ubwo rero Yesu yagezeyo, Lazaro amaze iminsi ine apfuye. Yesu yari agiye gukora ikintu cyari guhumuriza inshuti ze, kandi kigatuma Imana ihabwa icyubahiro.—Yoh 11:4, 6, 11, 17.

11. Ni irihe somo ry’ingenzi iyi nkuru itwigisha ku birebana n’uko dukwiriye gufata inshuti zacu?

11 Iyi nkuru itwigisha isomo ry’ingenzi ku birebana n’uko dukwiriye gufata inshuti zacu. Wibuke ko igihe Mariya na Marita batumagaho Yesu, batamusabye kuza i Betaniya. Ahubwo bamubwiye gusa ko inshuti ye irwaye (Yoh 11:3). Nanone igihe Lazaro yapfaga, Yesu yashoboraga kumuzura atabanje kujya i Betaniya. Ariko yahisemo kujyayo, kugira ngo ahumurize Mariya na Marita. Ese ufite inshuti nk’iyo, ishobora kugufasha utabanje kubiyisaba? Niba uyifite, ushobora kwiringira udashidikanya ko izagufasha “mu gihe cy’amakuba” (Imig 17:17). Tujye twigana Yesu, tubere abandi inshuti nk’izo. Reka noneho twongere dusuzume iyo nkuru, turebe uko byagenze nyuma yaho.

12. Ni iki Yesu yabwiye Marita, kandi se kuki Marita yashoboraga kwizera ko ibyo yamubwiye biri bube? (Yohana 11:23-26)

12 Soma muri Yohana 11:23-26. Marita yamenye ko Yesu ageze hafi y’i Betaniya. Yarirutse ajya kumusanganira, maze aramubwira ati: “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yoh 11:21). Ni byo koko, iyo Yesu aba ahari yari kumukiza. Icyakora, yashakaga gukora ikintu kidasanzwe, batari kuzigera bibagirwa. Yabwiye Marita ati: “Musaza wawe arazuka.” Nanone yamubwiye indi mpamvu yari gutuma yemera ko ari buzure musaza we. Yaramubwiye ati: “Ni jye kuzuka n’ubuzima.” Yehova yari yaramuhaye ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Mbere yaho, yari yarazuye umwana w’umukobwa wari umaze akanya gato apfuye. Nanone ikindi gihe, yari yarazuye umuhungu kandi uko bigaragara yamuzuye ku munsi yari yapfiriyeho (Luka 7:11-15; 8:49-55). Ariko se, yari gushobora kuzura umuntu wari umaze iminsi ine apfuye, n’umubiri we waratangiye kubora?

“LAZARO, SOHOKA!”

Yesu yagiriye impuhwe inshuti ze zari zifite agahinda (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13. Nk’uko bivugwa muri Yohana 11:32-35, igihe Yesu yabonaga Mariya n’abo bari kumwe barira, yumvise ameze ate? (Reba n’ifoto.)

13 Soma muri Yohana 11:32-35. Ngaho sa n’ureba ibyakurikiyeho. Undi mushiki wa Lazaro witwaga Mariya, na we yagiye aho Yesu yari ari. Amugezeho, yasubiyemo amagambo Marita yari yavuze agira ati: “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” We n’abo bari kumwe bari bishwe n’agahinda. Igihe Yesu yabonaga barira, byaramubabaje cyane. Yabagiriye impuhwe, maze na we ararira. Yiyumvishaga ukuntu gupfusha bibabaza. Ni yo mpamvu yifuzaga cyane kubahoza ayo marira.

14. Uko Yesu yitwaye igihe yabonaga Mariya arira, bitwigisha iki kuri Yehova?

14 Uko Yesu yitwaye igihe yabonaga Mariya arira, bitwigisha ko Yehova ari Imana igira impuhwe nyinshi. Ibyo tubyemezwa n’iki? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu yigana Se mu buryo bwuzuye, akabona ibintu nk’uko abibona kandi akagaragaza ibyiyumvo nk’ibye (Yoh 12:45). Ubwo rero, iyo dusomye iyo nkuru ivuga ukuntu Yesu yagiriye impuhwe inshuti ze zari zifite agahinda maze akarira, bitwigisha ko Yehova na we ababara cyane iyo dufite agahinda (Zab 56:8). Ese ibyo ntibituma wumva ukunze cyane Imana yacu igira impuhwe nyinshi?

Yesu yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. Ukurikije ibivugwa muri Yohana 11:41-44, vuga uko byagenze Yesu ageze ku mva ya Lazaro. (Reba n’ifoto.)

15 Soma muri Yohana 11:41-44. Yesu ageze ku mva ya Lazaro, yasabye ko bakuraho ibuye ryari riyipfundikiye. Icyakora Marita yarabyanze, avuga ko Lazaro ashobora kuba yari yatangiye kunuka. Yesu yaramubwiye ati: “Sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?” (Yoh 11:39, 40). Hanyuma Yesu yarebye hejuru maze asenga abantu bose bamureba. Yifuzaga ko ibyo yari agiye gukora, bihesha ikuzo Yehova. Yaranguruye ijwi aravuga ati: “Lazaro, sohoka!” Lazaro yahise asohoka, ava mu mva. Icyo gihe Yesu yari akoze ikintu abantu batekerezaga ko kidashoboka. c

16. Vuga ukuntu inkuru iri muri Yohana igice cya 11, ituma turushaho kwizera ko umuzuko uzabaho.

16 Ni mu buhe buryo inkuru iri muri Yohana igice cya 11, ituma turushaho kwizera ko umuzuko uzabaho? Ibuka ko Yesu yabwiye Marita ati: “Musaza wawe arazuka” (Yoh 11:23). Kimwe na Yehova, Yesu na we yifuza kuzura abapfuye kandi afite ubushobozi bwo kubikora. Kuba yararize, bigaragaza ko yifuza cyane gukuraho urupfu n’agahinda ruduteza. Igihe Lazaro yasohokaga mu mva, Yesu yongeye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Nanone tekereza amagambo Yesu yabwiye Marita. Yaramubwiye ati: “Sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?” (Yoh 11:40). Ubwo rero, dufite impamvu zumvikana zituma twizera ko Imana izazura abacu bapfuye, nk’uko yabidusezeranyije. Ariko se twakora iki ngo turusheho kwizera ko umuzuko uzabaho?

ICYO WAKORA KUGIRA NGO WIZERE UDASHIDIKANYA KO UMUZUKO UZABAHO

17. Wakora iki mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu bazutse?

17 Jya usoma inkuru z’abantu bazutse kandi uzitekerezeho. Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu umunani bazutse, bakongera kuba hano ku isi. d Ujye ufata akanya utekereze kuri buri nkuru. Nuzisoma uzasanga abo bantu bazutse bari bameze nkatwe. Harimo abagabo, abagore n’abana. Ujye ureba amasomo zikwigisha. Nanone ujye utekereza ukuntu buri nkuru igaragaza ko Yehova yifuza kuzura abapfuye, kandi ko abishoboye. Ikindi kandi, ujye utekereza ku nkuru ivuga ukuntu Yesu yazutse, uwo akaba ari wo muzuko ukomeye kuruta indi yose yabayeho. Ujye uzirikana ko igihe Yesu yazukaga, hari abantu benshi babibonye. Kuba yarazutse bituma twemera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho.—1 Kor 15:3-6, 20-22.

18. Wakora iki kugira ngo indirimbo zivuga iby’umuzuko zikugirire akamaro? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

18 Jya utega amatwi “indirimbo z’umwuka” zivuga iby’umuzuko, uziririmbe kandi uzitekerezeho e (Efe 5:19). Izo ndirimbo zituma twizera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho. Ubwo rero, ujye uzitega amatwi, witoze kuziririmba kandi muri gahunda y’iby’umwuka muganire ku magambo agize izo ndirimbo. Ujye ufata mu mutwe amagambo y’izo ndirimbo, uyatekerezeho witonze kugira ngo agukore ku mutima, maze urusheho kwizera ko umuzuko uzabaho. Nubigenza utyo, izo ndirimbo zizagufasha mu gihe uzaba uhanganye n’ibigeragezo bikomeye, urugero nk’igihe ubuzima bwawe buzaba buri mu kaga ku buryo ushobora no gupfa cyangwa mu gihe wapfushije. Icyo gihe umwuka wa Yehova uzagufasha uzibuke, ziguhumurize kandi zitume ugira imbaraga zo kwihangana.

19. Ni ibihe bintu twatekerezaho bifitanye isano n’umuzuko? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Ni iki wifuza kuzabaza abazazuka?”)

19 Jya utekereza uko bizaba bimeze mu isi nshya. Yehova yaduhaye ubushobozi bwo gusa n’abareba turi mu isi nshya. Hari mushiki wacu wavuze ati: “Nigeze gufata igihe gihagije, maze ntekereza ndi mu isi nshya, ku buryo nageze n’aho numva impumuro z’indabo z’amaroza zarabije.” Ngaho tekereza wahuye n’abagabo n’abagore b’indahemuka, bavugwa muri Bibiliya. Ni nde wifuza guhura na we? Ni ibihe bibazo wifuza kuzamubaza? Nanone sa n’ureba wongeye guhura n’abantu bawe bapfuye bazutse. Tekereza ikintu cya mbere uzababwira, ukuntu muzahoberana n’ukuntu muzarira amarira y’ibyishimo.

20. Ni iki twiyemeje gukora?

20 Dushimira Yehova kuba yaradusezeranyije ko azazura abapfuye. Twizera tudashidikanya ko azabazura, kubera ko abyifuza kandi akaba abifitiye ubushobozi. Nimucyo twiyemeze gukora ibishoboka byose, kugira ngo twizere tudashidikanya ko umuzuko uzabaho. Ibyo bizatuma turushaho kuba inshuti za Yehova Imana yacu, itubwira iti: ‘Abawe bapfuye bazazuka.’

INDIRIMBO YA 147 Isezerano ry’ubuzima bw’iteka

a Niba warapfushije umuntu ukunda, nta gushidikanya ko ibyiringiro by’umuzuko biguhumuriza. Ariko se, wasobanurira ute abandi impamvu wemera ko umuzuko uzabaho? None se ni iki cyatuma urushaho kwizera ko umuzuko uzabaho? Iki gice kiri budufashe kwemera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho.

b Iyo ndirimbo yitwa: Isi nshya iri bugufi,” yasohotse mu kiganiro cyo mu kwezi k’Ugushyingo 2016.

c Reba ingingo ivuga ngo: “Kuki kugera ku mva ya Lazaro byatwaye Yesu iminsi ine?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2008.

d Reba agasanduku kavuga ngo: “Abantu umunani bazutse bavugwa muri Bibiliya,” kari mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Kanama 2015 ku ipaji ya 4.

e Reba izi ndirimbo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye:Sa n’ureba isi yabaye nshya” (Indirimbo ya 139), “Imigisha tuzabona” (Indirimbo ya 144) na “Imana izabazura” (Indirimbo ya 151). Nanone reba ku rubuga rwa jw.org izi ndirimbo zisanzwe: “Isi nshya iri bugufi,” “Paradizo iri hafi” na “Bizaba.”