Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Ese ujya ukoresha ibisobanuro by’imirongo y’Ibyanditswe biboneka mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi?

Ibyo bisobanuro bidufasha kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Bigaragaza imimerere umurongo wo muri Bibiliya wanditswemo, impamvu wanditswe, abo ibivugwamo bireba cyangwa ibisobanuro by’amagambo amwe n’amwe n’interuro.

Iyo urebye umurongo w’Ibyanditswe ukoresheje Isomero ryo kuri interineti rya Watchtower cyangwa porogaramu ya JW Library®, ushobora kubona ibisobanuro Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi cyatanze kuri uwo murongo. Iyo ukanze ku murongo runaka, ku ruhande hahita haza akadirishya ushobora kubonamo ibyo bisobanuro. Ibyo ushobora kubibona muri Bibiliya iyo ari yo yose waba ufite mu gikoresho cya elegitoronike.

Mu gihe ureba ibyo bisobanuro, ujye ureba itariki byasohokeyeho. Ibishya ni byo bibanza hejuru. Ibiba biri hasi cyane, hari igihe biba birimo ibisobanuro bya kera.

  • Ibisobanuro biri mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi bihita byishyira ku Isomero ryo kuri interineti rya Watchtower.

  • Kugira ngo ubone ibyo bisobanuro muri porogaramu ya JW Library, ugomba kubanza gushyiramo Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kandi ukajya ugihuza n’igihe. Kugira ngo ubibone, ukanda ku gice ushaka cyo muri Bibiliya, maze ku ruhande hakaza akadirishya, hanyuma ugakanda ahagana hejuru.