Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 17

Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo utari witeze

Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo utari witeze

“Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose.”​—ZAB 34:19.

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

INCAMAKE a

1. Ni iki twemera tudashidikanya?

 TUZI ko Yehova adukunda kandi ko yifuza ko tubaho neza, kubera ko turi abagaragu be (Rom 8:35-39). Nanone twemera tudashidikanya ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo atwigisha, buri gihe bitugirira akamaro (Yes 48:17, 18). None se twakora iki mu gihe duhuye n’ibibazo tutari twiteze?

2. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo, kandi se bishobora gutuma twibaza iki?

2 Abagaragu ba Yehova bose bahura n’ibibazo. Urugero, mwene wacu ashobora kudutenguha. Dushobora no kurwara indwara ikomeye, igatuma tudakora byinshi mu murimo wa Yehova. Hari n’igihe agace dutuyemo gashobora kwibasirwa n’ibiza. Nanone dushobora gutotezwa tuzira ko dukorera Yehova. Iyo umuntu ahuye n’ibibazo nk’ibyo, ashobora kwibaza ati: “Kuki ibi bintu bimbayeho? Ese hari ikibi nakoze? Ese byaba bigaragaza ko Yehova atanyemera?” Ese nawe ibintu nk’ibyo byakubayeho? Niba byarakubayeho, ntugacike intege. Hari abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka na bo biyumvaga batyo.—Zab 22:1, 2; Hab 1:2, 3.

3. Amagambo ari muri Zaburi ya 34:19 atwigisha iki?

3 Soma muri Zaburi ya 34:19. Muri uyu murongo harimo ibintu bibiri by’ingenzi: (1) Abakiranutsi bahura n’ibibazo. (2) Yehova adukiza ibibazo duhura na byo. None se abidukiza ate? Adufasha kubona ibibazo duhura na byo mu buryo bushyize mu gaciro. Nubwo Yehova atubwira ko nitumukorera tuzagira ibyishimo, ntadusezeranya ko tutazahura n’ibibazo muri iki gihe (Yes 66:14). Atugira inama yo gukomeza gutekereza ku gihe kizaza. Icyo gihe tuzabaho iteka twishimye, nk’uko abyifuza (2 Kor 4:16-18). Mu gihe ibyo bitaraba, buri munsi adufasha gukomeza kumukorera twihanganye.—Amag 3:22-24.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Reka turebe amasomo twavana ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka, bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe. Turi bubone ko twese dushobora guhura n’ibibazo bidutunguye, ariko ko nitwiringira Yehova, azakomeza kudufasha (Zab 55:22). Mu gihe dusuzuma izo ngero, wibaze uti: “Ese iyo aba ari njye ibi bintu bibayeho, nari kwitwara nte? Ni gute izi ngero zamfasha kurushaho kwiringira Yehova? Ni ayahe masomo mvanyemo yamfasha?”

INGERO Z’ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

Nubwo Yakobo yamaze imyaka 20 akorera nyirarume witwaga Labani wamuriganyaga, Yehova yamuhaye umugisha (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni ibihe bibazo Labani yateje Yakobo? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

5 Hari abagaragu ba Yehova bavugwa muri Bibiliya, bahuye n’ibibazo batari biteze. Reka turebe ibyabaye kuri Yakobo. Papa we yamutegetse kujya kwa mwene wabo, na we wasengaga Yehova, witwaga Labani, maze agashaka umwe mu bakobwa be, akamubera umugore. Nanone yamwijeje ko Yehova yari kuzamuha umugisha (Intang 28:1-4). Yakobo yakoze ibyo papa we yamutegetse. Yavuye mu gihugu cy’i Kanani ajya kwa Labani, wari ufite abakobwa babiri, ari bo Leya na Rasheli. Yakobo yakunze umukobwa muto wa Labani, witwaga Rasheli, maze yemera gukorera Labani imyaka irindwi, kugira ngo azamumuhe amubere umugore (Intang 29:18). Ariko ibintu ntibyagenze nk’uko Yakobo yari abyiteze. Labani yaramuriganyije, maze aho kumuha Rasheli, amushyingira umukobwa we mukuru witwaga Leya. Labani yemeye kumushyingira na Rasheli nyuma y’icyumweru kimwe, ariko akamukorera indi myaka irindwi (Intang 29:25-27). Nanone igihe Yakobo yamukoreraga, na bwo Labani yagiye amuriganya. Mbese twavuga ko Labani yarenganyije Yakobo mu gihe cy’imyaka 20 yose!—Intang 31:41, 42.

6. Ni ibihe bibazo bindi Yakobo yahuye na byo?

6 Yakobo yahuye n’ibindi bibazo. Yari afite umuryango munini, ariko hari igihe abahungu be batumvikanaga. Urugero, bagurishije murumuna wabo witwaga Yozefu ngo abe umucakara. Nanone abahungu ba Yakobo babiri, ari bo Simeyoni na Lewi, basebeje umuryango wabo kandi batukisha izina rya Yehova. Ikindi kintu kibabaje Yakobo yahuye na cyo, ni uko yapfushije umugore we yakundaga cyane witwaga Rasheli, wapfuye abyara umwana wa kabiri. Nanone higeze gutera inzara ikomeye, bituma Yakobo ahungira muri Egiputa, kandi yari ageze mu zabukuru.—Intang 34:30; 35:16-19; 37:28; 45:9-11, 28.

7. Yehova yakoze iki kugira ngo yereke Yakobo ko amwemera?

7 Nubwo Yakobo yahuye n’ibyo bibazo byose, ntiyigeze areka kwizera Yehova n’amasezerano ye. Yehova na we yamweretse ko amwemera. Urugero, nubwo Labani yamuriganyije, Yehova yamuhaye umugisha agira ubutunzi bwinshi. Nanone nta gushidikanya ko Yakobo yashimiye Yehova cyane, igihe yongeraga guhura n’umuhungu we Yozefu, yatekerezaga ko amaze imyaka myinshi apfuye. Kuba Yakobo yari inshuti ya Yehova, ni byo byatumye yihanganira ibyo bibazo byose yahuye na byo (Intang 30:43; 32:9, 10; 46:28-30). Natwe nidukomeza kuba inshuti za Yehova, tuzihanganira ibibazo dushobora guhura na byo mu buryo butunguranye.

8. Ni iki Umwami Dawidi yifuzaga gukora?

8 Hari ibintu byinshi Umwami Dawidi yifuzaga gukora mu murimo wa Yehova, ariko si ko byose yabigezeho. Urugero, yifuzaga cyane kubakira Yehova inzu yo kumusengeramo. Ubwo rero yabwiye umuhanuzi Natani icyo cyifuzo yari afite. Natani na we yaramubwiye ati: “Genda ukore ibiri mu mutima wawe byose, kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe” (1 Ngoma 17:1, 2). Dushobora kwiyumvisha ukuntu ayo magambo yashimishije Dawidi cyane. Birashoboka ko yahise atangira gutekereza uko yari kubaka iyo nzu.

9. Igihe Natani yabwiraga Dawidi ibintu atari yiteze yabyakiriye ate?

9 Bidatinze, umuhanuzi Natani yasubiye kureba Dawidi, amubwira ibintu atari yiteze. “Muri iryo joro,” Yehova yabwiye Natani ko Dawidi atari we wari kuzamwubakira inzu, ahubwo ko ari umwe mu bahungu be (1 Ngoma 17:3, 4, 11, 12). None se Dawidi yabyakiriye ate? Yahise ahindura intego yari afite. Yahise atangira gukusanya amafaranga n’ibikoresho umuhungu we Salomo yari kuzakoresha, yubaka iyo nzu.—1 Ngoma 29:1-5.

10. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Dawidi umugisha?

10 Yehova akimara kubwira Dawidi ko atari we uzamwubakira inzu, yagiranye na we isezerano. Yamusezeranyije ko hari umuntu uzamukomokaho uzategeka iteka ryose (2 Sam 7:16). Mu isi nshya mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, Dawidi azishimira cyane kuba ayobowe n’Umwami wamukomotseho. Hari ikintu iyi nkuru itwigishije. Nubwo hari igihe tudashobora gukora ibintu byose twifuzaga mu murimo wa Yehova, hari ubwo usanga Yehova aba aduteganyiriza ibindi bintu byiza tutatekerezaga.

11. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye umugisha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, nubwo Ubwami bw’Imana butaje mu gihe bari babwiteze? (Ibyakozwe 6:7)

11 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bahuye n’ibintu batari biteze. Urugero, bifuzaga cyane ko Ubwami bw’Imana buza, ariko ntibari bazi igihe buzazira (Ibyak 1:6, 7). None se bakoze iki? Bakomeje kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Igihe babonaga ubutumwa bwiza bugera hirya no hino ku isi, byaberetse ko Yehova yari abashyigikiye.—Soma mu Byakozwe 6:7.

12. Ni iki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoze igihe inzara yateraga?

12 Bibiliya ivuga ko hari igihe ‘inzara ikomeye yateye mu isi yose ituwe’ (Ibyak 11:28). Ubwo rero, birumvikana ko yageze no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ese ushobora kwiyumvisha ibibazo bahuye na byo bitewe n’iyo nzara? Abatware b’imiryango barahangayitse bibaza uko bari gutunga abagize imiryango yabo. Byagendekeye bite se Abakristo bari bakiri bato, bifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova? Ese baba baratekereje ko byaba byiza babaye baretse gato maze iyo nzara ikabanza ikarangira? Uko byaba byaragenze kose, abo Bakristo bakomeje gukorera Yehova bakurikije imimerere bari barimo, kandi bishimiraga gusangira ibyo bari bafite n’abavandimwe babo bari i Yudaya.—Ibyak 11:29, 30.

13. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye umugisha Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, igihe inzara yateraga?

13 Ni iyihe migisha abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere babonye, igihe iyo nzara yateraga? Mbere na mbere, abahawe imfashanyo biboneye ko Yehova yabafashije (Mat 6:31-33). Nanone barushijeho gukunda Abakristo bagenzi babo baboherereje imfashanyo. Ikindi kandi, abatanze izo mfashanyo cyangwa abafashije abo bavandimwe mu bundi buryo butandukanye, babonye ibyishimo biterwa no gutanga (Ibyak 20:35). Yehova yahaye umugisha abo bavandimwe bose bo mu kinyejana cya mbere, kubera ko bihanganiye imimerere bari barimo, bagakomeza kumukorera.

14. Ni iki cyabaye kuri Pawulo na Barinaba, kandi se byagize akahe kamaro? (Ibyakozwe 14:21, 22)

14 Hari igihe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batotezwaga, kandi rimwe na rimwe bikabaho mu buryo butunguranye. Reka turebe ibyabaye kuri Pawulo na Barinaba, igihe babwirizaga i Lusitira. Bakigera muri uwo mujyi, abantu baho babanje kubakirana urugwiro, kandi babatega amatwi. Ariko nyuma yaho, ababarwanyaga ‘boheje rubanda,’ maze bamwe muri bo batera Pawulo amabuye bamusiga bazi ko yapfuye (Ibyak 14:19). Icyakora Pawulo na Barinaba bakomeje kubwiriza mu tundi duce. Ibyo byagize akahe kamaro? ‘Bahinduye abantu batari bake abigishwa,’ kandi ibyo bavugaga n’urugero rwiza batanze, byateye inkunga abandi Bakristo bagenzi babo. (Soma mu Byakozwe 14:21, 22.) Kuba Pawulo na Barinaba bataracitse intege ngo bareke gukora umurimo wabo nubwo bahuye n’ibitotezo bitunguranye, byafashije abantu benshi. Natwe nitudacika intege ahubwo tugakomeza gukora umurimo Yehova yaduhaye, azaduha umugisha.

INGERO Z’ABANTU BO MURI IKI GIHE

15. Ibyabaye ku muvandimwe Macmillan bitwigisha iki?

15 Mbere y’umwaka wa 1914, abagaragu ba Yehova bari biteze ko hari ibintu byari kuba muri uwo mwaka. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muvandimwe A. H. Macmillan. Icyo gihe we n’abandi bavandimwe benshi bumvaga ko bari bagiye kwigira mu ijuru. Ni yo mpamvu muri disikuru yatanze muri Nzeri 1914, yavuze ati: “Birashoboka ko iyi ari yo disikuru ya nyuma ntanze.” Icyakora yaribeshyaga. Nyuma yaho yaranditse ati: “Birashoboka ko bamwe muri twe twibeshyaga dutekereza ko twari guhita tujya mu ijuru ako kanya.” Yongeyeho ati: “Tugomba guhugira mu murimo w’Umwami.” Ibyo ni byo umuvandimwe Macmillan yakoze. Yakomeje kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nanone yafashije abavandimwe benshi bari bafunzwe, bazira ko banze kujya muri politike. Ikindi kandi, yakomeje kujya mu materaniro, ndetse n’igihe yari ageze mu zabukuru. None se kuba umuvandimwe Macmillan yarakomeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova, mu gihe yari ategereje ingororano ye yo kujya mu ijuru, byamugiriye akahe kamaro? Mu mwaka wa 1966 mbere gato y’uko apfa, yaranditse ati: “Ukwizera kwanjye ntikwigeze gucogora.” Yatubereye urugero rwiza, cyane cyane niba duhanganye n’ikigeragezo kimaze igihe kirekire kuruta uko twabitekerezaga.—Heb 13:7.

16. Ni ikihe kibazo gitunguranye umuvandimwe uvugwa muri iyi ngingo hamwe n’umugore we bahuye na cyo? (Yakobo 4:14)

16 Hari abagaragu ba Yehova benshi barwara mu buryo butunguranye. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Herbert Jennings. b Mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, avuga ko we n’umugore we bari bishimiye cyane umurimo w’ubumisiyonari, bakoreraga muri Gana. Icyakora yaje kurwara indwara ikomeye cyane yo mu byiyumvo. Uwo muvandimwe yifashishije amagambo ari muri Yakobo 4:14, kugira ngo asobanure ukuntu ubuzima bwe bwahindutse mu buryo butunguranye. (Hasome.) Yavuze ko nta kindi bari gukora uretse kwakira iyo mimerere. Yaranditse ati: ‘Twavuye muri Gana dusiga n’inshuti zacu nyinshi, maze dusubira muri Kanada [kwivuza].’ Nubwo uwo muvandimwe n’umugore we bari bahanganye n’icyo kibazo, Yehova yarabafashije bakomeza kumukorera.

17. Ni mu buhe buryo ibyabaye ku muvandimwe Jennings byafashije abandi Bakristo?

17 Kuba umuvandimwe Jennings atarahishe ibyamubayeho, byafashije abandi cyane. Hari mushiki wacu wanditse ati: “Iyi nkuru ni yo yankoze ku mutima kurusha izindi zose. . . . Igihe nasomaga ukuntu umuvandimwe Jennings yahagaritse inshingano kugira ngo abone uko akurikirana iby’indwara ye, byamfashije kubona ibirebana n’uburwayi bwanjye mu buryo bukwiriye.” Nanone hari undi muvandimwe wanditse ati: “Nyuma y’imyaka icumi nari maze ndi umusaza mu itorero, byabaye ngombwa ko nsezera ku nshingano kubera uburwayi bwo mu mutwe. Numvaga nta cyo nagezeho ku buryo incuro nyinshi nacibwaga intege cyane no gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho. . . . [Icyakora] kuba umuvandimwe Jennings yarihanganye byanteye inkunga.” Ibyo bitwibutsa ko iyo twihanganiye ibibazo bitunguranye duhura na byo, bifasha abandi. Ubwo rero mu gihe duhuye n’ibibazo tutari twiteze, dushobora kugira ukwizera gukomeye kandi tukihangana maze tukabera abandi urugero rwiza.—1 Pet 5:9.

Iyo twiringira Yehova, ibibazo bitunguranye duhura na byo bishobora gutuma turushaho kuba inshuti ze (Reba paragarafu ya 18)

18. Nk’uko bigaragara ku mafoto, ni iki ibyabaye ku mupfakazi wo muri Nijeriya bitwigisha?

18 Ibiza n’indwara zitandukanye, urugero nk’icyorezo cya COVID-19, byagiye bigera ku bagaragu ba Yehova benshi kandi bikabateza ibibazo. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu w’umupfakazi wo muri Nijeriya, wari usigaranye utwokurya duke cyane. Umunsi umwe ari mu gitondo, umukobwa we yamubajije uko biri bugende, nibamara kurya agaceri gake cyane bari basigaranye. Uwo mushiki wacu yamubwiye ko nta mafaranga cyangwa ibyokurya byari bisigaye, ahubwo ko bari kwigana wa mupfakazi w’i Sarefati, maze bagateka utwokurya twa nyuma, ubundi bakiringira Yehova (1 Abami 17:8-16). Kuri uwo munsi bataranatekereza icyo bari burye saa sita, bagiye kubona babona abavandimwe babazaniye ibyokurya. Ibyo babazaniye byari kumara ibyumweru birenga bibiri. Uwo mushiki wacu yavuze ko yatangajwe cyane n’ukuntu burya Yehova yari yakurikiranye ikiganiro yari yagiranye n’umukobwa we mu gitondo. Ibyo bigaragaza ko iyo twiringira Yehova, ibibazo bitunguranye duhura na byo bishobora gutuma turushaho kuba inshuti ze.—1 Pet 5:6, 7.

19. Ni ibihe bitotezo Aleksey Yershov yahuye na byo?

19 Mu myaka mike ishize, abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye batotezwa mu buryo butunguranye. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe Aleksey Yershov wo mu Burusiya. Igihe yabatizwaga mu mwaka wa 1994, Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya ntibatotezwaga. Icyakora nyuma y’igihe, ibintu byarahindutse. Mu mwaka wa 2020, abapolisi bateye urugo rw’uwo muvandimwe bararusaka, kandi bafatira ibintu bye byinshi. Nyuma y’amezi runaka, leta yakoze idosiye igaragaza ibyaha aregwa. Icyatumye ibintu birushaho kuba bibi, ni uko ibyo birego byari bishingiye kuri za videwo zafashwe n’umuntu wamaze umwaka wose yariyoberanyije, akigira nk’umuntu ushimishijwe no kwiga Bibiliya. Mbega ibintu bibabaje!

20. Umuvandimwe Yershov yakoze iki kugira ngo akomeze kuba inshuti ya Yehova?

20 Ese ibyabaye ku muvandimwe Yershov hari ikintu cyiza byatanze? Cyane rwose. Yarushijeho kuba inshuti ya Yehova. Yaravuze ati: “Njye n’umugore wanjye dukunda gusengera hamwe. Namenye ko ntari gushobora guhangana n’ibyo bigeragezo iyo Yehova atamfasha.” Yakomeje avuga ko kwiyigisha bituma adacika intege. Yaravuze ati: “Ntekereza ku ngero z’abagaragu ba Yehova ba kera babaye indahemuka. Hari inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ko ari iby’ingenzi gukomeza gutuza no kwiringira Yehova.”

21. Ni iki twize muri iki gice?

21 Ni iki twize muri iki gice? Muri iyi si duhura n’ibibazo bitunguranye. Ariko iyo dukomeje kwiringira Yehova, aradufasha. Nk’uko twabibonye mu murongo iki gice gishingiyeho, “ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose” (Zab 34:19). Ubwo rero, ntitukibande ku bibazo duhura na byo, ahubwo tujye twibanda ku mbaraga Yehova afite zo kudufasha. Nitubigenza dutyo, tuzavuga amagambo nk’ay’intumwa Pawulo yavuze agira ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Fili 4:13.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

a Nubwo muri iki gihe duhura n’ibibazo bitunguranye, dushobora kwiringira ko Yehova azakomeza gufasha abagaragu be b’indahemuka. None se Yehova yafashije ate abagaragu be bo mu gihe cya kera? Adufasha ate muri iki gihe? Gusuzuma ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya n’izo muri iki gihe, biri butume tubona ko nitwiringira Yehova natwe azadufasha.