IBINTU WAKWIYIGISHA
Abantu bifuza gushimisha Yehova bafata imyanzuro myiza
Soma mu Ntangiriro 25:29-34 kugira ngo umenye niba Esawu na Yakobo barafashe imyanzuro myiza.
Kora ubushakashatsi kuri iyo nkuru. Ni iki cyari cyabanje kuba (Intang. 25:20-28)? Nyuma yaho byagenze bite?—Intang. 27:1-46.
Kora ubushakashatsi ku tuntu duto duto tuvugwamo. Muri icyo gihe, ni ubuhe burenganzira n’inshingano umwana w’imfura yabaga afite?—Intang. 18:18, 19; w10 1/5 13.
-
Ese muri ubwo burenganzira harimo no kuzajya mu gisekuruza cya Mesiya? (w17.12 14-15)
Tekereza ku masomo wakuyemo n’uko wayashyira mu bikorwa. Kuki Yakobo yabonaga ko uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura, bufite agaciro kuruta uko Esawu yabibonaga? (Heb. 12:16, 17; w03 15/10 28-29) Yehova yabonaga ate abo bavandimwe babiri, kandi kuki (Mal. 1:2, 3)? Ni iki Esawu yashoboraga guhindura kugira ngo afate imyanzuro myiza?
-
Ibaze uti: “Nagaragaza nte ko gukora ibyo Imana ishaka ari byo by’ingenzi muri gahunda zanjye z’icyumweru, urugero nk’igihe ngena ibizigwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?”