Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

INDIRIMBO YA 56 Ukuri kugire ukwawe

“Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka”

“Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka”

“Nimucyo duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka.”​—HEB. 6:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri budufashe kumenya uko Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka atekereza n’uko yafata imyanzuro ishimisha Yehova.

1. Ni iki Yehova adusaba?

 NTA kintu gishimisha ababyeyi cyane nko kubyara umwana ufite ubuzima bwiza. Ariko nubwo abo babyeyi baba bakunze umwana wabo cyane, ntibakwishimira ko akomeza kuba uruhinja. Mu by’ukuri, uwo mwana wabo adakomeje gukura, byabahangayikisha cyane. Yehova na we arishima iyo dutangiye kumumenya, tukaba abigishwa ba Yesu. Ariko aba ashaka ko dukomeza gukura (1 Kor. 3:1). Ni yo mpamvu adusaba kuba Abakristo “bakuze rwose.”​—1 Kor. 14:20.

2. Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?

2 Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka atekereza ate, kandi se ni iki akora? Twakora iki ngo tube Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka? Inyigisho zikomeye cyangwa ibyokurya bikomeye, byadufasha bite gukura mu buryo bw’umwuka? Kuki tudakwiriye kwibwira ko twamaze gukura mu buryo bw’umwuka? Iki gice, kiri busubize ibyo bibazo.

UMUKRISTO UKUZE MU BURYO BW’UMWUKA ATEKEREZA ATE KANDI SE NI IKI AKORA?

3. Gukura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

3 Muri Bibiliya ijambo ryahinduwemo umuntu ‘ukuze,’ nanone ryumvikanisha igitekerezo cy’umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka a (1 Kor. 2:6). Nk’uko umwana akura, akaba umuntu mukuru, natwe tugomba gukomeza gukura, tukarushaho kuba incuti za Yehova. Iyo tubigenje dutyo, tuba tubaye Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Birumvikana ko n’iyo twabigeraho, tutagomba kumva ko twageze iyo tujya (1 Tim. 4:15). Abakristo twese harimo n’abakiri bato, dushobora kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Ariko se twabwirwa n’iki ko dukuze mu buryo bw’umwuka?

4. Ni ibiki biranga Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka?

4 Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka yumvira amategeko ya Yehova yose, aho guhitamo ayo akurikiza n’ayo adakurikiza. Birumvikana ko hari igihe yakora amakosa kubera ko adatunganye. Icyakora mu mibereho ye ya buri munsi, agaragaza ko ibyo atekereza n’ibyo akora bihuje n’ibyo Imana ishaka. Aba yarahindutse, kandi ahora ahatana kugira ngo abone ibintu nk’uko Imana ibibona (Efe. 4:22-24). Nanone aba yaritoje gufata imyanzuro myiza ihuje n’amategeko n’amahame ya Yehova, ku buryo aba adakeneye urutonde rurerure rw’amategeko amubwira ibyo akora n’ibyo adakora. Iyo afata imyanzuro, agerageza gukora uko ashoboye ngo iyo myanzuro ibe ihuje n’ibyo yiyemeje.​—1 Kor. 9:26, 27.

5. Ni ibihe bibazo umuntu utarigeze akura mu buryo bw’umwuka ashobora guhura na byo? (Abefeso 4:14, 15)

5 Umukristo utarigeze akura mu buryo bw’umwuka, aba ashobora kuyoba mu buryo bworoshye, bitewe n’‘uburyarya’ n’ubundi ‘buryo bwo kuyobya abantu’ bukwirakwizwa n’itangazamakuru cyangwa abahakanyi. b (Soma mu Befeso 4:14, 15.) Ashobora kugirira abandi ishyari, akagirana ibibazo n’abandi kandi akarakazwa n’ubusa. Nanone ashobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye.​—1 Kor. 3:3.

6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umuntu agenda akura mu buryo bw’umwuka. (Reba n’ifoto.)

6 Nk’uko twabibonye mbere, Bibiliya igereranya gukura mu buryo bw’umwuka no gukura bisanzwe. Kubera ko umwana nta bushobozi aba afite, aba akeneye ko umuntu mukuru amurinda kandi akamuyobora. Urugero, umubyeyi ashobora kubwira umukobwa we ukiri muto, ngo ajye amufata ukuboko mu gihe bagiye kwambuka umuhanda. Iyo uwo mwana amaze gukura, umubyeyi we ashobora kumwemerera kujya yiyambutsa umuhanda, ariko akamwibutsa ko mbere yo kwambuka, agomba kujya abanza kureba ko nta modoka zihari. Iyo uwo mukobwa amaze kuba mukuru, aba azi icyo yakora ngo yirinde ibintu bishobora kumuteza akaga. Nk’uko umwana muto aba akeneye ko umuntu mukuru amufasha kwirinda ibintu byamuteza akaga, Abakristo batarakura mu buryo bw’umwuka na bo baba bakeneye ko Abakristo bakuze babafasha kumenya ibintu bishobora kubateza akaga mu buryo bw’umwuka, kandi bakabafasha gufata imyanzuro myiza. Ariko Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bo iyo bagiye gufata imyanzuro, batekereza ku mahame yo muri Bibiliya, abafasha kumenya uko Yehova abona ibintu, hanyuma bakayakurikiza.

Abakristo batarakura mu buryo bw’umwuka baba bagomba kwitoza gufata imyanzuro bakurikije amahame yo muri Bibiliya (Reba paragarafu ya 6)


7. Ese Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakenera ko abandi babafasha?

7 Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka adakenera ko abandi bamufasha? Oya. Rimwe na rimwe, n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakenera ko abandi babafasha. Icyakora umuntu utarakura mu buryo bw’umwuka, aba ashaka ko abandi bamubwira icyo yakora cyangwa akabasaba ko bamufatira umwanzuro. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka we, agisha inama abandi bantu bazi ubwenge, kandi akavana amasomo ku byababayeho. Impamvu ni uko aba azi ko ari we ugomba kwifatira umwanzuro, kubera ko Yehova yavuze ko “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—Gal. 6:5.

8. Ni mu buhe buryo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka na bo baba batandukanye?

8 Nk’uko abantu bakuru baba batandukanye, ni na ko n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka na bo baba bafite imico itandukanye, urugero nk’ubwenge, ubutwari, kugira ubuntu no kwishyira mu mwanya w’abandi. Nanone hari igihe Abakristo babiri bakuze mu buryo bw’umwuka baba bafite ikibazo kimwe, ariko bagafata imyanzuro itandukanye kandi yose ihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Ibyo bikunze kubaho, cyane cyane iyo Abakristo baba bagomba gufata imyanzuro bashingiye ku mitimanama yabo. Ubwo rero nta wukwiriye gucira mugenzi we urubanza bitewe n’uko yafashe umwanzuro utandukanye n’uw’undi. Ahubwo bakwiriye kwibanda ku cyatuma bose bakomeza kunga ubumwe.—Rom. 14:10; 1 Kor. 1:10.

TWAKORA IKI NGO TUBE ABAKRISTO BAKUZE MU BURYO BW’UMWUKA?

9. Ese gukura mu buryo bw’umwuka birizana? Sobanura.

9 Ubusanzwe, uko igihe kigenda gihita, umwana agenda akura. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, ntibipfa kwizana. Urugero, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Korinto, bemeye ubutumwa bwiza, barabatizwa, bahabwa umwuka wera kandi hari ibintu byinshi intumwa Pawulo yagiye abigisha (Ibyak. 18:8-11). Icyakora na nyuma y’imyaka runaka abo Bakristo babatijwe, abenshi muri bo bari bagikeneye gukura mu buryo bw’umwuka (1 Kor. 3:2). None se twe twakora iki ngo dukomeze gukura mu buryo bw’umwuka?

10. Twakora iki ngo dukure mu buryo bw’umwuka? (Yuda 20)

10 Ikintu cy’ibanze cyadufasha gukura mu buryo bw’umwuka, ni ukugira icyo cyifuzo. Abantu badashaka kuba “inararibonye” kandi bakumva bakomeza kumera batyo, ntibagira amajyambere (Imig. 1:22). Ntitwifuza kumera nk’abo bantu. Iyo ubarebye ubona ari abantu bakuru, ariko bagakomeza gusaba ababyeyi babo ngo babafatire imyanzuro y’icyo bakora. Ahubwo ni twe tugomba kugira icyo dukora, kugira ngo dukomeze gukura mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Yuda 20.) Niba wifuza gukora uko ushoboye kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka, ujye usenga Yehova. Azatuma ugira “ubushake no gukora” ibikenewe, maze ubigereho.—Fili. 2:13.

11. Ni iki Yehova aduha kidufasha gukura mu buryo bw’umwuka? (Abefeso 4:11-13)

11 Yehova ntiyiteze ko twakura mu buryo bw’umwuka atadufashije. Yaduhaye abasaza n’abigisha mu itorero, kugira ngo badufashe kuba ‘abantu bakuze rwose, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo.’ (Soma mu Befeso 4:11-13.) Nanone Yehova aduha umwuka wera kugira ngo udufashe kugira “imitekerereze ya Kristo” (1 Kor. 2:14-16). Ikindi kandi, Yehova yandikishije Amavanjiri ane, kugira ngo tubashe kumenya uko Yesu yatekerezaga, ibyo yavuze n’ibyo yakoze igihe yari hano ku isi. Nawe niwigana ibyo Yesu yakoze n’uko yatekerezaga, ushobora kuzagera ku ntego yawe yo kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.

TUJYE TWIYIGISHA INYIGISHO ZIKOMEYE ZO MU IJAMBO RY’IMANA

12. Ni izihe “nyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo”?

12 Niba twifuza kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, ntitugomba kwiyigisha gusa ‘inyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo,’ ni ukuvuga inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Muri izo nyigisho harimo izivuga ibirebana no kwihana, kwizera, umubatizo n’umuzuko (Heb. 6:1, 2). Izo ni zimwe mu nyigisho z’ibanze Abakristo bose bemera. Ni yo mpamvu intumwa Petero ari zo yigishije abantu benshi bari baje mu munsi mukuru wa Pentekote (Ibyak. 2:32-35, 38). Tugomba kwemera izo nyigisho z’ibanze, kugira ngo tube abigishwa ba Kristo. Urugero, Pawulo yavuze ko tudashobora kuvuga ko turi abigishwa ba Kristo niba tutemera umuzuko (1 Kor. 15:12-14). Icyakora niba twifuza kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, ntitugomba kwiga inyigisho z’ibanze gusa.

13. Twakora iki ngo inyigisho zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana zitugirire akamaro (Abaheburayo 5:14)? (Reba n’ifoto.)

13 Inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zitandukanye n’inyigisho zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana, cyangwa ibyokurya bikomeye. Izo nyigisho zikubiyemo amategeko ya Yehova n’amahame ye, adufasha kumenya uko abona ibintu. Kugira ngo izo nyigisho zitugirire akamaro, tugomba kuziyigisha, tukazitekerezaho kandi tukazikurikiza. Iyo tubikoze, bituma dufata imyanzuro ishimisha Yehova. c​—Soma mu Baheburayo 5:14.

Kwiyigisha inyigisho zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana bidufasha gufata imyanzuro ishimisha Yehova (Reba paragarafu ya 13) d


14. Pawulo yafashije ate Abakristo b’i Korinto gukura mu buryo bw’umwuka?

14 Abakristo batarakura mu buryo bw’umwuka, iyo bagiye gufata imyanzuro ku bintu bibasaba gutekereza ku mahame yo muri Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa, birabagora. Kubera iki? Ni ukubera ko bumva ko iyo nta tegeko ryo muri Bibiliya rihari, bakora ibyo bishakiye. Hari n’abasaba abandi ko bababwira itegeko ryo muri Bibiliya bakurikiza, kandi nta rihari. Urugero, birashoboka ko Abakristo b’i Korinto, basabye Pawulo ko yabashyiriraho itegeko rirebana no kurya ibyatambiwe ibigirwamana. Icyakora aho kugira ngo Pawulo abashyirireho itegeko ry’icyo bagombaga gukora, yabasobanuriye ko buri wese yagombaga gukoresha umutimanama we, kuko ‘abifitiye uburenganzira.’ Pawulo yagaragaje amahame yo muri Bibiliya yabafasha gufata imyanzuro myiza, kandi agatuma badakomeza kugira umutimanama ubacira urubanza cyangwa badasitaza bagenzi babo (1 Kor. 8:4, 7-9). Ubwo rero Pawulo yafashije Abakristo b’i Korinto gukura mu buryo bw’umwuka, bagatoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, aho gushaka ko abandi babafatira imyanzuro cyangwa ngo babashyirireho amategeko bakurikiza.

15. Pawulo yafashije ate Abakristo b’Abaheburayo gukura mu buryo bw’umwuka?

15 Hari irindi somo ry’ingenzi twavana ku byo Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo. Bamwe muri bo ntibari barakomeje gukura mu buryo bw’umwuka. Ahubwo bari barasubiye inyuma, bamera nk’‘abakeneye amata aho gukenera ibyokurya bikomeye’ (Heb. 5:12). Ntibemeraga inyigisho nshya Yehova yabigishaga, binyuze ku itorero (Imig. 4:18). Urugero, Abayahudi benshi bari bagishishikariza abandi gukurikiza Amategeko ya Mose, kandi hari hashize imyaka 30 Kristo abaye igitambo cyatumye ayo Mategeko areka gukurikizwa (Rom. 10:4; Tito 1:10). Iyo myaka 30 yose yari ihagije kugira ngo Abakristo b’Abayahudi bumve ko badakwiriye gukomeza gukurikiza Amategeko ya Mose. Ubwo rero igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, yashakaga kubafasha kwemera izo nyigisho zikomeye yabigishaga. Nanone ibaruwa yabandikiye yabafashije kubona ko uburyo bushya bwo gusenga Yehova binyuze kuri Yesu, ari bwo bwari bwiza kuruta gukurikiza Amategeko ya Mose. Nanone yabateye inkunga yo gukomeza kubwiriza, nubwo Abayahudi babarwanyaga.​—Heb. 10:19-23.

NTUKIBWIRE KO WAMAZE GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA

16. Ni iki dusabwa gukora nubwo twaba turi Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka?

16 Tugomba gukora uko dushoboye, tukaba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi tugakomeza gukura, ntidusubire inyuma. Twakora iki ngo tubigereho? Ntitugomba kumva ko twamaze gukura mu buryo bw’umwuka, ku buryo twahagararira aho (1 Kor. 10:12). Ahubwo dukwiriye ‘gukomeza kwisuzuma’ kugira ngo tumenye niba dukomeza kugira amajyambere.—2 Kor. 13:5.

17. Ni mu buhe buryo ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, igaragaza ko tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka?

17 Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, nanone yagaragaje ko tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Nubwo abo Bakristo bari bakuze mu buryo bw’umwuka, yabagiriye inama yo gukomeza kuba maso, kugira ngo badashukwa n’imitekerereze y’isi (Kolo. 2:6-10). Nanone Epafura wari uzi neza abagize iryo torero, yahoraga asenga abasabira kugira ngo ‘amaherezo bazahagarare bashikamye kandi buzuye’ cyangwa bakuze mu buryo bw’umwuka (Kolo. 4:12). None se ibyo bitwigisha iki? Ibyo bitwigisha ko kugira ngo dukomeze kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, Yehova agomba kudufasha kandi natwe tukagira icyo dukora kugira ngo tubigereho. Ibyo Pawulo na Barinaba bari babisobanukiwe neza. Bifuzaga ko Abakristo b’i Kolosayi bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka, nubwo hari ibibazo bari bahanganye na byo.

18. Ni iki gishobora kuba ku Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? (Reba n’ifoto.)

18 Pawulo yaburiye Abakristo b’Abaheburayo bari bakuze mu buryo bw’umwuka, ababwira ko badakomeje kuba maso Imana itari gukomeza kubemera. Iyo Umukristo yanze kumvira Yehova akanga kwihana, Imana ntimubabarira. Igishimishije ni uko Abakristo b’Abaheburayo batari barageze aho hose (Heb. 6:4-9). None se twavuga iki ku bantu bo muri iki gihe bakonje cyangwa abaciwe, ariko nyuma bakaza kwihana? Iyo bicishije bugufi bakihana, baba bagaragaje ko batameze nk’abantu Pawulo yavuze, batakomeje kwemerwa n’Imana. Icyakora iyo bagarukiye Yehova, baba bakeneye ko abafasha (Ezek. 34:15, 16). Abasaza bashobora gusaba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka, akabafasha kongera kuba incuti za Yehova.

Yehova afasha abantu bifuza kongera kuba incuti ze (Reba paragarafu ya 18)


19. Ni iyihe ntego dukwiriye kwishyiriraho?

19 Niba ushaka kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, ushobora kubigeraho rwose. Jya ukomeza kwiyigisha inyigisho zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana, kandi wihatire kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone niba waramaze kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, jya ukora ibishoboka byose kugira ngo ukomeze, kugeza iteka ryose.

WASUBIZA UTE?

  • Kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

  • Twakora iki ngo tube Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka?

  • Kuki tutagomba kwibwira ko twamaze gukura mu buryo bw’umwuka?

INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!

a Nubwo Ibyanditswe by’Igiheburayo bidakoresha amagambo “gukura mu buryo bw’umwuka” cyangwa “kudakura,” harimo imvugo zerekeza kuri ayo magambo. Urugero, igitabo cy’Imigani gishyira itandukaniro hagati y’umuntu ukiri muto kandi utaraba inararibonye, n’umuntu uzi ubwenge kandi ufite ubushishozi.​—Imig. 1:4, 5.

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Irinde amakuru y’ibinyoma” iri ahavuga ngo: “Izindi ngingo,” ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri JW Library.®

c Reba ingingo ivuga ngo: “Ibintu wakwiyigisha” iri muri iyi gazeti.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ushyira mu bikorwa amahame yize mu Ijambo ry’Imana mu gihe ahitamo uko yidagadura.