Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 17

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

Guma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka

Guma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka

“Munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.”​—YES. 65:18.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri budufashe kumenya uko paradizo yo mu buryo bw’umwuka itugirira akamaro n’icyo twakora ngo tuyitumiremo abandi.

1. Paradizo yo mu buryo by’umwuka ni iki, kandi se ni iki dukwiriye kwiyemeza?

 KU ISI hari paradizo irimo abantu benshi kandi bafite byinshi byo gukora. Abantu bayirimo babarirwa muri za miriyoni kandi babanye amahoro. Abayigezemo ntibifuza kuyivamo. Ahubwo bifuza ko n’abandi bantu benshi baza bakayibasangamo. Iyo paradizo ni iyihe? Ni paradizo yo mu buryo bw’umwuka! a

2. Ni iki kigutangaza iyo utekereje paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

2 Biratangaje kuba muri iki gihe, Yehova yarashyize abagaragu be ahantu h’ikigereranyo, aho baba bafite amahoro kandi bunze ubumwe nubwo baba mu isi mbi ya Satani, iteje akaga kandi irimo abantu banga abandi (1 Yoh. 5:19; Ibyah. 12:12). Imana yacu idukunda, ibona ukuntu abantu bose bo muri iyi si bagenda barushaho kuba babi, maze igafasha abagaragu bayo bakumva batekanye kugira ngo bayikorere bishimye. Bibiliya igereranya iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka n’“ubuhungiro” cyangwa ubusitani butoshye (Yes. 4:6; 58:11). Muri iyi minsi igoye y’imperuka, Yehova aha imigisha ababa muri iyo paradizo, maze bakumva bishimye kandi bafite umutekano.​—Yes. 54:14; 2 Tim. 3:1.

3. Vuga ukuntu ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 65 bwasohoye ku nshuro ya mbere.

3 Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, maze asobanura uko ubuzima bwari kuba bumeze muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ubuhanuzi buvuga iby’iyo paradizo tubusanga muri Yesaya igice cya 65. Ubwo buhanuzi bwabanje gusohora mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Icyo gihe Abayahudi bihannye, bararekuwe bava i Babuloni basubira mu gihugu cyabo. Yehova yahaye umugisha abagize ubwoko bwe kandi abafasha kongera kubaka Yerusalemu yari yarahindutse amatongo, iba umujyi mwiza. Nanone yatumye urusengero rwaho rwongera kuba ahantu h’ibanze ho kumusengera muri Isirayeli.​—Yes. 51:11; Zek. 8:3.

4. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 65 busohora bute muri iki gihe?

4 Ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwasohoye ku nshuro ya kabiri guhera mu mwaka wa 1919, igihe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bitandukanyaga na Babuloni Ikomeye. Icyo gihe ni bwo paradizo yo mu buryo bw’umwuka yatangiye gukwirakwira hirya no hino ku isi. Ababwiriza barangwa n’ishyaka bashinze amatorero menshi kandi bakomeza kugaragaza imico ya gikristo. Abantu bahoze ari abanyarugomo cyangwa biyandarika, bambaye “kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka” (Efe. 4:24). Birumvikana ko imigisha myinshi Yesaya yavuze muri ubwo buhanuzi, tuzayibona mu isi nshya mu gihe kizaza. Ariko no muri iki gihe hari imigisha myinshi tubona bitewe no kuba turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Reka turebe akamaro paradizo yo mu buryo bw’umwuka idufitiye, turebe n’impamvu tudakwiriye kuyivamo.

ABARI MURI PARADIZO YO MU BURYO BW’UMWUKA BUMVA BAMEZE BATE?

5. Nk’uko bivugwa muri Yesaya 65:13, ni iyihe migisha tubona muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

5 Barya neza kandi bamerewe neza. Ubuhanuzi bwa Yesaya bugaragaza ukuntu ubuzima bw’abari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka butandukanye cyane n’ubw’abatayirimo. (Soma muri Yesaya 65:13.) Yehova aha abari muri iyo paradizo ibyo bakeneye byose kugira ngo bakomeze kuba incuti ze. Aduha umwuka wera, Bibiliya n’imfashanyigisho zayo, ku buryo ari nk’aho ‘turya, tukanywa’ kandi ‘tukishima.’ (Gereranya n’Ibyahishuwe 22:17.) Ariko abatari muri iyo paradizo bo bicwa n’inzara, bakicwa n’inyota kandi bakorwa n’isoni. Babayeho nabi kuko batazi Imana.—Amosi 8:11.

6. Muri Yoweli 2:21-24 hagaragaza hate ibyo Yehova aduha, kandi se bitugirira akahe kamaro?

6 Umuhanuzi Yoweli yakoresheje ibintu abantu bakunze gukenera urugero nk’ibinyampeke, divayi n’amavuta, kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova agira ubuntu. Aha abagaragu be ibyo bakenera, kugira ngo bagire ukwizera gukomeye, harimo inyigisho zo muri Bibiliya (Yow. 2:21-24). Urugero, aduha Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo, urubuga rwacu, amateraniro n’amakoraniro. Ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka tuyabona buri gihe, ibyo bigatuma mu buryo bw’ikigereranyo tumera nk’aho turya neza kandi tukamererwa neza.

7. Ni iki gituma tugira “imimerere myiza yo mu mutima”? (Yesaya 65:14)

7 Bumva bishimye kandi banyuzwe. Abagaragu b’Imana barangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’uko baba bashaka kumushimira ibyiza yabakoreye. (Soma muri Yesaya 65:14.) Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zikomeza ukwizera kwacu, zikaduhumuriza kandi zigatuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza, kuko twizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ibyo bituma tugira “imimerere myiza yo mu mutima.” Iyo turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu maze tukaganira kuri iyo migisha, biradushimisha cyane.—Zab. 34:8; 133:1-3.

8. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi biranga abari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

8 Ibintu bibiri by’ingenzi biranga abagaragu ba Yehova bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ni urukundo no kunga ubumwe. Urwo ‘rukundo rwunga abantu,’ rugaragaza uko ibintu bizaba bimeze mu isi nshya, igihe abagaragu ba Yehova bazaba bakundana kandi bunze ubumwe kuruta uko bimeze ubu (Kolo. 3:14). Hari mushiki wacu wavuze ikintu yabonye agihura n’Abahamya ba Yehova ku nshuro ya mbere. Yaravuze ati: “Sinari nzi icyo umuntu yakora ngo yishime, kandi umuryango wanjye na wo nta byishimo wagiraga. Ariko igihe nabonaga Abahamya ba Yehova bwa mbere, niboneye ko bakundana by’ukuri.” Ubwo rero, umuntu wifuza kugira ibyishimo nyakuri kandi akumva anyuzwe, agomba kuza muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Nubwo abantu b’isi bashobora gusuzugura abagaragu ba Yehova, bafite izina ryiza ry’icyubahiro, kandi bunze ubumwe n’Imana n’abayisenga bose.—Yes. 65:15.

9. Muri Yesaya 65:16, 17 havuga ko bizagendekera bite imibabaro?

9 Bumva batuje. Muri Yesaya 65:14 havuga ko abahisemo kutajya muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka ‘bataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima, kandi bakaboroga bitewe n’uko bafite intimba ku mutima.’ None se Bibiliya ivuga iki ku mibabaro igera ku bagaragu ba Yehova? Bibiliya, ivuga ko ‘izibagirana, kandi ko rwose izahishwa amaso y’Imana.’ (Soma muri Yesaya 65:16, 17.) Yehova azakuraho ibibazo byacu byose, kandi atwibagize agahinda twatewe na byo.

10. Kuki wishimira kuba mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu? (Reba n’ifoto.)

10 Muri iki gihe nabwo, iyo turi mu materaniro ya gikristo, twumva dutuje kuko tuba twirengagije imihangayiko yo muri iyi si mbi. Iyo tugaragaje imbuto z’umwuka ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kugwa neza no kugira neza, bituma mu itorero haba umutuzo (Gal. 5:22, 23). Rwose kuba mu muryango w’abagaragu ba Yehova, biradushimisha cyane! Abantu bakomeza kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, bazibonera ukuntu hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya” nk’uko Imana yabisezeranyije.

Twishimira kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu (Reba paragarafu ya 10) c


11. Ukurikije ibivugwa muri Yesaya 65:18, 19, paradizo yo mu buryo bw’umwuka Yehova yashyizeho idufitiye akahe kamaro, kandi se kuki?

11 Bumva bishimye kandi banezerewe. Yesaya yakomeje avuga impamvu tugomba ‘kunezerwa kandi tugahora twishimye’ muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ni ukubera ko iyo paradizo ari Yehova wayishyizeho. (Soma muri Yesaya 65:18, 19.) Birumvikana ko Yehova adukoresha kugira ngo dufashe abantu kuva muri iyi si mbi itabafasha kumenya ukuri ku byerekeye Imana, maze tukabafasha kuba muri paradizo nziza cyane yo mu buryo bw’umwuka. Dushimishwa n’imigisha tubona bitewe n’uko tuzi ukuri, kandi twumva twabibwira abandi.—Yer. 31:12.

12. Isezerano rivugwa muri Yesaya 65:20-24 rituma wumva umeze ute, kandi se kuki?

12 Nanone twishimira ko turi incuti za Yehova. Ngaho tekereza ukuntu ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya. Tekereza ku byo tuzabona n’ibyo tuzakora icyo gihe! Bibiliya idusezeranya ko ‘hatazongera kubaho umwana umara iminsi mike, n’umusaza utujuje iminsi ye.’ Nanone ‘tuzubaka amazu tuyabemo kandi tuzatera inzabibu turye imbuto zazo.’ ‘Ntituzaruhira ubusa’ kuko tuzaba twarahawe “umugisha na Yehova.” Yehova adusezeranya ko tuzagira umutekano n’ubuzima bushimishije. Yehova azaba azi icyo buri wese akeneye ‘na mbere y’uko amutakira,’ kandi ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Yes. 65:20-24; Zab. 145:16.

13. Vuga ukuntu muri Yesaya 65:25 hagaragaza uko abantu bahinduka iyo batangiye gukorera Yehova.

13 Bumva bafite amahoro n’umutekano. Umwuka wera wafashije abantu benshi, bahoze ari abanyarugomo, bagira amahane kandi atari inyangamugayo, barahinduka. (Soma muri Yesaya 65:25.) Bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bareke izo ngeso mbi bari bafite (Rom. 12:2; Efe. 4:22-24). Birumvikana ko n’ubu abagaragu b’Imana badatunganye. Ubwo rero bashobora gukora amakosa. Icyakora, Yehova yahurije hamwe “abantu b’ingeri zose” bamukunda. Abo bantu barakundana, bigatuma babana amahoro kandi bakunga ubumwe (Tito 2:11). Ibyo nta wundi washoboraga kubikora, uretse Imana Ishoborabyose.

14. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 65:25 byabaye ku muvandimwe uvugwa muri iyi paragarafu?

14 Ese koko umuntu ashobora guhindura imyitwarire ye? Reka turebe urugero rubigaragaza. Hari umusore wagize imyaka 20 amaze gufungwa inshuro nyinshi azira ibikorwa by’urugomo n’ubwiyandarike. Nanone yigeze gufungwa azira kwiba imodoka, kwambura abantu ibyabo akoresheje imbaraga n’ibindi byaha bikomeye. Igihe cyose yabaga yiteguye kurwana n’uwo ari we wese. Igihe yamenyaga bwa mbere inyigisho zo muri Bibiliya kandi agatangira kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, yavuze ko yari abonye uko umuntu agomba kubaho, ni ukuvuga gukorera Yehova ari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Amaze kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, inshuro nyinshi yatekerezaga ukuntu ibivugwa muri Yesaya 65:25 byamubayeho. Yarahindutse areka kumera nk’intare, ari umunyarugomo, ahubwo ahinduka nk’intama, aba umunyamahoro.

15. Kuki dutumira abandi ngo baze muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi se tubikora dute?

15 Muri Yesaya 65:13 hatangira havuga ngo: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati.’ Umurongo wa 25 usoza uvuga ngo: “Ni ko Yehova avuga.” Ayo magambo agaragaza ko ibyo Yehova asezeranya byose biba byanze bikunze (Yes. 55:10, 11). Ubu paradizo yo mu buryo bw’umwuka iriho. Yehova yashyizeho umuryango w’abavandimwe bo ku isi utasanga ahandi. Twese abagize umuryango we, twibonera ukuntu tubanye mu mahoro kandi dufite umutekano muri iyi si yuzuye urugomo (Zab. 72:7). Ubwo rero, tuba twifuza gufasha abantu benshi bashoboka kugira ngo baze muri uwo muryango w’abavandimwe wo ku isi hose. Ibyo tubikora mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.—Mat. 28:19, 20.

UKO TWAFASHA ABANDI KUZA MURI PARADIZO YO MU BURYO BW’UMWUKA

16. Ni iki gituma abantu bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

16 Buri wese muri twe afite inshingano y’ingenzi yo gutuma abandi bumva bakunze paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwigana Yehova. Nta muntu ahatira kuza mu muryango we. Ahubwo Bibiliya ivuga ko ‘yireherezaho’ abantu mu bugwaneza (Yoh. 6:44; Yer. 31:3). Abantu bifuza kumenya Yehova, iyo bamaze kumenya ukuntu Yehova abakunda bakamenya n’imico ye, bumva bifuza kujya mu muryango we. Twakora iki ngo imico n’imyifatire yacu myiza bitume abantu bifuza kuza muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka?

17. Twakora iki ngo dutume abandi bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

17 Kimwe mu byo twakora ngo dutume abantu bifuza kuza muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka, ni ugukunda Abakristo bagenzi bacu kandi tukabagirira neza. Iyo abantu bashya baje mu materaniro yacu, tuba twifuza ko bamera nk’uko abantu b’i Korinto batizeraga bumvise bameze, igihe bajyaga mu materaniro y’Abakristo. Baravuze bati: “Imana iri muri mwe” (1 Kor. 14:24, 25; Zek. 8:23). Ubwo rero, tugomba gukomeza gukurikiza inama igira iti: “Mubane amahoro.”—1 Tes. 5:13.

18. Ni iki gishobora gutuma abantu bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

18 Buri gihe, tugomba gukora uko dushoboye kose, tukabona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona. Ibyo tubikora twibanda ku mico yabo myiza aho kwibanda ku kuba badatunganye, kuko amaherezo ibyo bizavaho. Nanone buri gihe twihatira gukemura ibibazo byose tugirana, tukagaragarizanya urukundo, ‘tukagirirana neza, tukagirirana impuhwe, kandi tukaba twiteguye kubabarirana rwose’ (Efe. 4:32). Ibyo bizatuma abantu bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo na bo tubagaragarize iyo mico. b

IYEMEZE KUGUMA MURI PARADIZO YO MU BURYO BW’UMWUKA

19. (a) Nk’uko bivugwa mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Baragiye baragaruka,” ni iki bamwe bavuze bamaze kugaruka muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni iki dukwiriye kwiyemeza? (Reba n’ifoto.)

19 Twishimira rwose kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Igenda irushaho kuba nziza, kandi abantu basingiza Yehova bagenda barushaho kuyizamo. Twifuza guhora twishimira paradizo Yehova yadushyiriyeho yo mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero umuntu wese wifuza kubaho yishimye, anyuzwe, atuje kandi afite umutekano, agomba kuza muri iyo paradizo kandi akiyemeza kutayivamo. Ariko tugomba kuba maso, kuko Satani akora ibishoboka byose ngo ayidukuremo (1 Pet. 5:8; Ibyah. 12:9). Ntitugomba kumwemerera. Nimureke dukore uko dushoboye kose ngo turinde iyo paradizo, ikomeze kuba nziza, itanduye, kandi irimo amahoro.

Abaguma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bazabona imigisha yo kuba paradizo nyayo (Reba paragarafu ya 19)


WASUBIZA UTE?

  • Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni iki?

  • Ni iyihe migisha tubona bitewe n’uko turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

  • Twakora iki ngo dutume abandi bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?

INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona

a AMAGAMBO YASOBANUWE: “Paradizo yo mu buryo bw’umwuka” igereranya imimerere abasenga Yehova barimo igatuma bamukorera bishimye. Iyo turi muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka, tuba dufitanye ubucuti na Yehova kandi dukundanye n’abavandimwe na bashiki bacu.

b Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: Bakora iki muri iki gihe? Alena Žitníková: Uko nageze ku byo nahoze nifuza,” maze urebe imigisha mushiki wacu yabonye bitewe no kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

c IBISOBANURO BY’IFOTO.: Mu gihe abandi bavandimwe na bashiki bacu basabana mbere cyangwa nyuma y’amateraniro, hari umuvandimwe witandukanyije na bo.