IGICE CYO KWIGWA CYA 15
INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka
Rushaho kwiringira umuryango wa Yehova
“Mwibuke ababayobora bababwiye ijambo ry’Imana.”—HEB. 13:7.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri budufashe kumenya icyo twakora kugira ngo turusheho kwiringira umuryango wa Yehova no kubaha abafite inshingano.
1. Ni gute amatorero yo mu kinyejana cya mbere yayoborwaga?
IYO Yehova ahaye abagaragu be inshingano, aba ashaka ko bayisohoza kuri gahunda (1 Kor. 14:33). Urugero, Imana ishaka ko ubutumwa bwiza bubwirizwa mu isi yose (Mat. 24:14). Yehova yahaye Yesu inshingano yo kuyobora uwo murimo. Yesu yatumye uwo murimo ukorwa kuri gahunda. Mu kinyejana cya mbere, hashyirwagaho abasaza kugira ngo bayobore amatorero yagendaga ashingwa mu duce dutandukanye (Ibyak. 14:23). I Yerusalemu, hari inteko y’abasaza igizwe n’intumwa n’abakuru, bafataga imyanzuro amatorero yose yagombaga gukurikiza (Ibyak. 15:2; 16:4). Iyo abavandimwe na bashiki bacu bakurikizaga ayo mabwiriza, amatorero yakomezaga ‘gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ugakomeza kwiyongera.’—Ibyak. 16:5.
2. Vuga ukuntu guhera mu mwaka wa 1919, Yehova yayoboye abamusenga, kandi akabaha amabwiriza.
2 Muri iki gihe na bwo Yehova akomeje kuyobora abamusenga. Kuva mu mwaka wa 1919, Yesu yashyizeho itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka kugira ngo bayobore umurimo wo kubwiriza kandi bahe abigishwa be amabwiriza ashingiye ku Ijambo ry’Imana a (Luka 12:42). Twibonera ko Yehova yahaye umugisha uwo murimo bakora.—Yes. 60:22; 65:13, 14.
3-4. (a) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko gukorera kuri gahunda. (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Iyo tuza kuba tudakorera kuri gahunda, ntitwari gushobora gukora umurimo Yesu yadushinze (Mat. 28:19, 20). Urugero, ngaho tekereza ukuntu byari kugenda, iyo tuza kuba tudahabwa amafasi yo kubwirizamo. Buri wese yari kujya abwiriza aho yishakiye. Amafasi amwe yari kujya abwirizwamo kenshi n’ababwiriza batandukanye, mu gihe andi yari kuba atarabwirizwamo na gato. Urwo ni urugero rumwe, ariko nawe ushobora kubona izindi ngero zigaragaza akamaro ko gukorera kuri gahunda.
4 Yesu yayoboye abigishwa be igihe yari ari hano ku isi, kandi akomeje kutuyobora no muri iki gihe. Muri iki gice, turi burebe urugero Yesu yadusigiye n’ukuntu umuryango wacu urukurikiza. Nanone turi burebe uko twagaragaza ko twiringira umuryango wa Yehova.
UMURYANGO WACU UKURIKIZA URUGERO RWA YESU
5. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umuryango wacu wigana Yesu. (Yohana 8:28)
5 Ibyo Yesu yakoraga n’ibyo yavugaga yabyigishijwe na Papa we wo mu ijuru. Umuryango wacu na wo wigana urugero rwa Yesu, ugatanga inyigisho n’amabwiriza bishingiye ku Ijambo ry’Imana. (Soma muri Yohana 8:28; 2 Tim. 3:16, 17). Uwo muryango uhora utwibutsa gusoma Ijambo ry’Imana no gukurikiza ibivugwamo. Iyo twumviye iyo nama bitugirira akahe kamaro?
6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kwiyigisha Bibiliya bitugirira akamaro.
6 Iyo twiyigishije Bibiliya twifashishije ibitabo bitangwa n’umuryango wa Yehova birushaho kutugirira akamaro. Urugero, tugereranya inyigisho dusanga muri Bibiliya n’amabwiriza duhabwa n’uwo muryango. Ubwo rero, iyo twiboneye ko amabwiriza duhabwa ashingiye kuri Bibiliya, turushaho kwiringira umuryango wa Yehova.—Rom. 12:2.
7. Ni ubuhe butumwa Yesu yabwirizaga, kandi se abagize umuryango wa Yehova bamwigana bate?
7 Yesu yabwirizaga “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” (Luka 4:43, 44). Nanone Yesu yategetse abigishwa be kumenyesha abandi ibirebana n’ubwo Bwami (Luka 9:1, 2; 10:8, 9). Muri iki gihe abantu bose bagize umuryango wa Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, aho baba bari hose n’inshingano baba bafite uko zaba zingana kose.
8. Ni iyihe nshingano nziza cyane twahawe?
8 Tubona ko kubwira abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana ari inshingano ishimishije cyane. Ni inshingano idafitwe na buri wese! Urugero, igihe Yesu yari ku isi, ntiyemeye ko abadayimoni babwira abandi ibimwerekeye (Luka 4:41). No muri iki gihe, mbere y’uko umuntu afatanya n’Abahamya ba Yehova gukora umurimo wo kubwiriza, hari ibintu aba agomba kuba yujuje. Tugaragaza ko twishimira cyane iyo nshingano iyo tubwiriza aho ari ho hose, n’igihe icyo ari cyo cyose. Natwe dufite inshingano nk’iya Yesu yo gutera imbuto z’Ubwami mu mitima y’abantu no kuzuhira.—Mat. 13:3, 23; 1 Kor. 3:6.
9. Vuga uko umuryango wacu umenyesha abandi izina ry’Imana.
9 Yesu yamenyeshaga abandi izina ry’Imana. Yesu yigeze gusenga Papa we wo mu ijuru, aravuga ati: “Nabamenyesheje izina ryawe” (Yoh. 17:26). Umuryango wacu wigana Yesu ugakora ibishoboka byose kugira ngo ufashe abandi kumenya izina ry’Imana. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yagize uruhare rukomeye mu gusubiza izina ry’Imana mu mwanya waryo. Iyo Bibiliya, yaba yuzuye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi zirenga 270. Iyo urebye mu gatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana ku ngingo ivuga ngo: “Izina ry’Imana mu Byanditswe b’Igiheburayo,” n’indi ivuga ngo: “Izina ry’Imana mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo,” ubona ibisobanuro birambuye bigaragaza ukuntu izina ry’Imana ryasubijwe mu mwanya waryo muri Bibiliya. Iyo ngingo ya nyuma igaragaza impamvu izina ry’Imana rikwiriye kuboneka mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo inshuro 237.
10. Ibyavuzwe n’umugore wo muri Miyanimari bitwigisha iki?
10 Natwe twigana Yesu, tugakora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abantu benshi kumenya izina ry’Imana. Igihe umugore wo muri Miyanimari wari ufite imyaka 67 yamenyaga ko Imana ifite izina, yararize maze aravuga ati: “Kuva nabaho ni ubwa mbere numvise ko Imana yitwa Yehova. . . . Munyigishije ikintu cy’ingenzi ntari kuzigera menya.” Nk’uko ibyabaye kuri uwo mugore bibigaragaza, iyo abantu bamenye izina ry’Imana bishobora guhindura ibintu byinshi mu mibereho yabo.
KOMEZA KWIRINGIRA UMURYANGO WA YEHOVA
11. Abasaza bagaragaza bate ko biringira umuryango wa Yehova? (Reba n’ifoto.)
11 Ni ikihe kintu abasaza bakora kugira ngo bagaragaze ko biringira umuryango wa Yehova? Kimwe mu byo bakora, ni ukumvira amabwiriza bahawe. Bayasoma bitonze kandi bagakora ibishoboka byose ngo bayakurikize. Urugero, bahabwa amabwiriza avuga uko ibiganiro bitangwa mu materaniro, uko basengera abagize itorero n’uko bakwita ku ntama za Kristo. Iyo abasaza bakurikije amabwiriza bahabwa n’umuryango wacu, bituma abavandimwe na bashiki bacu bumva ko Yehova abakunda kandi ko abitaho.
12. (a) Kuki tugomba kumvira abatuyobora? (Abaheburayo 13:7, 17) (b) Kuki tugomba kwibanda ku mico myiza y’abatuyobora?
12 Iyo abasaza baduhaye amabwiriza, tuba tugomba kuyumvira twishimye. Ibyo bituma gusohoza inshingano zabo neza biborohera. Bibiliya idutera inkunga yo kumvira no kugandukira abatuyobora. (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Icyakora hari igihe ibyo biba bitoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko abo bavandimwe badatunganye. Icyakora iyo twibanze ku byo badakora neza aho kwibanda ku mico myiza bafite, tuba turi gufasha abanzi bacu. Kuki tuvuze dutyo? Impamvu ni uko abanzi bacu baba bashaka ko tutiringira abo Yehova yashyizeho kugira ngo atuyobore. Ubwo rero iyo dutangiye kwibanda ku makosa y’abasaza, bituma dutakariza icyizere umuryango wa Yehova. None se, twakora iki kugira ngo tumenye ibinyoma by’abanzi bacu kandi tubyirinde?
NTUKEMERE KO HAGIRA IKIKUBUZA KWIRINGIRA UMURYANGO WA YEHOVA
13. Ni iki abanzi ba Yehova bakora kugira ngo basebye umuryango we?
13 Abantu barwanya Imana bagerageza kutwumvisha ko ibyiza umuryango wacu ukora, burya ari bibi. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova ashaka ko tugira isuku yo ku mubiri, tukagira imyifatire myiza kandi tukamusenga mu buryo yemera. Avuga ko umuntu ukomeza kugira imyifatire mibi kandi ntiyihane, agomba kuvanwa mu itorero (1 Kor. 5:11-13; 6:9, 10). Twumvira iryo tegeko rishingiye kuri Bibiliya. Ariko abaturwanya babishingiraho bakavuga ko tutorohera abandi, ko ducira abandi urubanza kandi ko tudakundana.
14. Ni nde soko y’ibinyoma bivugwa ku muryango wa Yehova?
14 Tujye tumenya neza umwanzi wacu. Satani ni we soko y’ibinyoma bivugwa ku muryango wacu. Bibiliya ivuga ko ari “se w’ibinyoma” (Yoh. 8:44; Intang. 3:1-5). Ubwo rero ntibitangaje kuba akoresha abakozi be, bakagenda basebya umuryango wa Yehova. Ibyo ni byo yakoreye Yesu n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.
15. Ni ki abayobozi b’idini bakoreye Yesu, kandi se nyuma yaho ni iki bakoreye abigishwa be?
15 Nubwo Yesu yari Umwana w’Imana, atunganye kandi agakora ibitangaza byinshi, Satani yatumye abantu bamusebya. Urugero, abayobozi b’amadini bo muri icyo gihe, bagendaga babwira abantu ko imbaraga zatumaga Yesu akora ibitangaza, yazihabwaga n’“umutware w’abadayimoni” (Mar. 3:22). Nanone igihe urubanza rwa Yesu rwabaga, abayobozi b’amadini bamureze gutuka Imana, kandi bashuka abantu ngo basabe ko yicwa (Mat. 27:20). Nyuma yaho igihe Abakristo babwirizaga ubutumwa bwiza, ababarwanyaga ‘batumye abanyamahanga bivumbagatanya’ barabatoteza (Ibyak. 14:2, 19). Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1998, wasobanuye ibivugwa mu Byakozwe 14:2, ugira uti: ‘Abayahudi banze ubwo butumwa kandi bashuka abanyamahanga kugira ngo bange Abakristo.’
16. Ni iki tuba tugomba kwibuka igihe twumvise inkuru z’ibinyoma zivugwa ku muryango wa Yehova?
16 No muri iki gihe, Satani akomeje kubeshya abantu. Bibiliya ivuga ko ‘ayobya isi yose ituwe’ (Ibyah. 12:9). Niwumva hari ibinyoma bivugwa ku muryango wa Yehova cyangwa ku bavandimwe bashinzwe kutuyobora, uzibuke ibyo abanzi b’Imana bakoreye Yesu n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere. Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova baratotezwa kandi bagashinjwa ibinyoma nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye. (Mat. 5:11, 12). Nitumenya ukwirakwiza ibyo binyoma, ntituzabyemera kandi tuzahita tugira icyo dukora kugira ngo tubyirinde. Twabyirinda dute?
17. Twakwirinda dute inkuru z’ibinyoma? (2 Timoteyo 1:13) (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko wakwirinda inkuru z’ibinyoma.”)
17 Jya wirinda inkuru z’ibinyoma. Intumwa Pawulo yasobanuye neza icyo twakora, mu gihe twumvise inkuru z’ibinyoma. Yabwiye Timoteyo ngo: ‘Ategeke bamwe kutita ku migani y’ibinyoma,’ kandi amusaba kwirinda inkuru z’ibinyoma (1 Tim. 1:3, 4; 4:7). Urugero, umwana ukiri muto ashobora gutoragura ibintu hasi, akabishyira mu kanwa. Ariko umuntu mukuru we ntiyabikora, kuko asobanukiwe akaga byamuteza. Ubwo rero natwe, tujye twirinda inkuru z’ibinyoma, kuko tuzi aho zituruka. Ahubwo tujye dutega amatwi “amagambo mazima” y’ukuri.’—Soma muri 2 Timoteyo 1:13.
18. Twagaragaza dute ko twiringira umuryango wa Yehova?
18 Tumaze gusuzuma nibura ibintu bitatu umuryango wacu ukora, bikagaragaza ko wigana Yesu. Igihe uzaba wiyigisha Bibiliya, uzashakishe ibindi bintu umuryango wacu ukora, wigana Yesu. Nanone ujye ufasha abo mu itorero ryanyu kugira ngo barusheho kwiringira umuryango wa Yehova. Ikindi kandi, komeza kugaragaza ko wiringira umuryango wa Yehova, umukorera mu budahemuka, kandi ntiwitandukanye n’umuryango akoresha kugira ngo ibyo ashaka bikorwe (Zab. 37:28). Nimureke dukomeze kwishimira inshingano dufite yo gukorana n’umuryango wa Yehova ugizwe n’abantu bakundana kandi b’indahemuka.
WASUBIZA UTE?
-
Abagize umuryango wa Yehova bigana Yesu bate?
-
Twagaragaza dute ko twiringira umuryango wa Yehova?
-
Twakora iki mu gihe twumvise inkuru z’ibinyoma?
INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abasaza b’itorero barangije kuganira ku mabwiriza arebana no kubwiriza mu ruhame. Umugenzuzi w’itsinda ari kumenyesha ababwiriza ko bakwiriye kujya bahagarara bateye umugongo urukuta mu gihe babwiriza ku kagare.