UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mutarama 2020

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 2 Werurwe–5 Mata 2020.

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

Isomo ry’umwaka mwaka wa 2020 rizadufasha gutekereza uko twarushaho gukora neza umurimo wo guhindura abantu abigishwa.

Ushobora guhumuriza abandi

Menya imico itatu yatuma ushobora guhumuriza abandi.

Yehova Imana yawe aguha agaciro

Mu gihe twihebye bitewe n’uburwayi, ibibazo by’amafaranga cyangwa iza bukuru, tuge tuzirikana ko nta cyabuza Data wo mu ijuru gukomeza kudukunda.

‘Umwuka w’Imana uhamya ko ari abana b’Imana’

Umuntu abwirwa n’iki ko yasutsweho umwuka? Bigenda bite iyo Yehova amutoranyije?

Turajyana namwe

Twagombye kubona dute abantu barya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso? Ese niba umubare w’abo bantu wiyongereye, byagombye kuduhangayikisha?