Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

ISOMO RY’UMWAKA WA 2020: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubabatize.’​—MAT 28:19.

INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki umumarayika yabwiye abagore bari ku mva ya Yesu, kandi se Yesu yabasabye iki?

HARI mu gitondo cya kare, ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33. Hari abagore bakundaga Imana bari bababaye cyane, bagiye ku mva y’Umwami Yesu Kristo, hakaba hari hashize iminsi ibiri ashyinguwe. Bari bagiye gusiga umubiri we imibavu n’amavuta ahumura neza. Ariko bahageze batunguwe n’uko basanze imva irimo ubusa. Umumarayika yababwiye ko Yesu yari yazutse, maze yongeraho ati: “Agiye kubabanziriza kujya i Galilaya; aho ni ho muzamubonera.”—Mat 28:1-7; Luka 23:56; 24:10.

2 Abo bagore bavuye ku mva, bahuye na Yesu, maze arababwira ati: “Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera” (Mat 28:10). Yesu yari afite amabwiriza y’ingenzi cyane yashakaga guha abigishwa be, kubera ko akimara kuzuka, yahise ategura iyo gahunda yo guhura na bo.

NI BA NDE YESU YAHAYE ITEGEKO RYO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA?

“Igihe Yesu yari amaze kuzuka agahurira n’intumwa ze n’abandi bantu i Galilaya, yarababwiye ati: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’ (Reba paragarafu ya 3-4)

3-4. Ni iki kitwemeza ko itegeko riri muri Matayo 28:19, 20 ritarebaga intumwa zonyine? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

3 Soma muri Matayo 28:16-20. Igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be mu kinyejana cya mbere, yababwiye umurimo w’ingenzi cyane bagombaga gukora, kandi uwo murimo ni wo natwe dukora muri iki gihe. Yaravuze ati: ‘Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.’

4 Yesu ashaka ko abigishwa be bose bakora umurimo wo kubwiriza. Iryo tegeko ntiryarebaga gusa intumwa ze 11 z’indahemuka. Ibyo tubyemezwa n’iki? Ni uko igihe Yesu yatangaga itegeko ryo guhindura abantu abigishwa ari ku musozi w’i Galilaya, atari kumwe n’intumwa ze zonyine. Ibuka ko umumarayika yabwiye ba bagore ati: ‘Muzamubonera i Galilaya.’ Ubwo rero abo bagore b’indahemuka na bo bashobora kuba bari bahari. Ariko si ibyo gusa.

5. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:6 bigaragaza iki?

5 Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu “yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe” (1 Kor 15:6). None se abo bantu bari he? Hari impamvu zitwemeza ko Pawulo yerekezaga ku iteraniro ryabereye i Galilaya, rivugwa muri Matayo igice cya 28. Iya mbere ni uko abenshi mu bigishwa ba Yesu bari Abanyagalilaya. Bityo rero, byari bikwiriye ko abo bantu bangana batyo bahurira ku musozi w’i Galilaya, aho guhurira mu rugo rw’umuntu i Yerusalemu. Iya kabiri ni uko mbere yaho Yesu yari yarabonanye n’intumwa ze 11 mu rugo rw’umuntu i Yerusalemu. Iyo Yesu aza kuba ashaka ko intumwa ze zonyine ari zo zibwiriza kandi zigahindura abantu abigishwa, aba yarahise aziha iryo tegeko bari i Yerusalemu. Ntiyari kuzisaba guhurira na we i Galilaya, ahari kuba hateraniye ba bagore n’abandi bantu.—Luka 24:33, 36.

6. Muri Matayo 28:20 hagaragaza hate ko itegeko Yesu yatanze rireba n’abigishwa be bo muri iki gihe, kandi se abaryumvira bangana iki?

6 Reka turebe ikindi kintu k’ingenzi kigaragaza ko itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa, ritarebaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere gusa. Yesu yashoje amabwiriza yahaga abigishwa be agira ati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). Nk’uko Yesu yabivuze, muri iki gihe hari abantu benshi bakora umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Tekereza nawe! Buri mwaka abantu bagera ku 300.000 baba abigishwa ba Yesu Kristo, bakabatizwa bakaba Abahamya ba Yehova.

7. Ni iki turi busuzume muri iki gice kandi kuki?

7 Abantu benshi biga Bibiliya bagira amajyambere, bakabatizwa. Icyakora hari abandi biga Bibiliya kuri gahunda ariko bagatinya kuba abigishwa ba Kristo. Bashimishwa no kwiga ariko ntibagire amajyambere ngo babatizwe. Iyo twigisha abantu Bibiliya, tuba twifuza kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, maze bakaba abigishwa ba Kristo. Muri iki gice, turi busuzume uko twafasha umuntu twigisha Bibiliya gukunda Yehova no gukura mu buryo bw’umwuka. Kuki dukwiriye kubisuzuma? Ni uko hari igihe bishobora kuba ngombwa ko dufata umwanzuro wo gukomeza kumwigisha cyangwa kubihagarika.

JYA UFASHA UWO WIGISHA BIBILIYA GUKUNDA YEHOVA

8. Kuki gufasha abo twigisha Bibiliya gukunda Yehova bishobora kugorana?

8 Yehova yifuza ko abantu bamukorera babitewe n’urukundo bamukunda. Ni yo mpamvu tuba twifuza gufasha abo twigisha Bibiliya kumva ko Yehova abitaho buri wese ku giti ke kandi ko abakunda cyane. Tuba twifuza ko bamenya ko Yehova ari “se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi” (Zab 68:5). Nibibonera ukuntu Imana ibakunda, bishobora kuzabakora ku mutima, na bo bakarushaho kuyikunda. Bamwe mu bo twigisha Bibiliya bashobora kudahita bumva ko Yehova yababera Se wuje urukundo, kubera ko ba se batigeze babakunda cyangwa ngo babiteho (2 Tim 3:1, 3). Bityo rero, mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, uge umufasha kubona ko Yehova afite imico myiza. Jya umusobanurira ko Imana yacu irangwa n’urukundo, ishaka ko abona ubuzima bw’iteka kandi ko yiteguye kubimufashamo. Ariko hari n’ikindi twakora.

9-10. Ni ibihe bitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya, kandi se kuki ari byo dukoresha?

9 Jya ukoresha igitabo “Ni iki Bibiliya itwigisha?” n’igitabo “Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana.” Ibyo bitabo bigamije gufasha abo twigisha Bibiliya gukunda Yehova. Urugero, igice cya 1 k’igitabo Icyo Bibiliya itwigisha gisubiza ibibazo bigira biti: “Ese Imana itwitaho cyangwa irangwa n’ubugome? Imana yiyumva ite iyo ibona abantu bababara? Ese ushobora kuba incuti ya Yehova?” Naho se igitabo Urukundo rw’Imana, cyo gikubiyemo iki? Gifasha umuntu wiga Bibiliya kumenya ko gukurikiza amahame yayo byamufasha kurushaho kugira ubuzima bwiza no kuba inshuti ya Yehova. Nubwo ibyo bitabo waba warabyigishije abantu benshi, jya utegura neza uko ugiye kwigisha umuntu kugira ngo ushobore kumufasha uhuje n’ibyo akeneye.

10 Ariko se wakora iki mu gihe uwo wigisha Bibiliya ashishikajwe n’ingingo iboneka mu kindi gitabo kitari mu byo twigishirizamo Bibiliya? Ushobora kumugira inama yo kwisomera icyo gitabo, bityo ugakomeza kumwigisha ukoresheje bya bitabo tumaze kuvuga.

Jya usenga mbere yo gutangira kwigisha umuntu Bibiliya (Reba paragarafu ya 11)

11. Mu gihe twigisha umuntu Bibiliya, ni ryari twagombye kujya dutangira kandi tugasoza n’isengesho? Twamusobanurira dute impamvu ari iby’ingenzi?

11 Jya usenga mbere y’uko mutangira kwiga. Muri rusange, niba mumaze gushyiraho gahunda ihamye yo kwiga Bibiliya, mukwiriye kujya musenga mbere yo kwiga na nyuma yaho. Tugomba gufasha uwo twigisha Bibiliya kumva ko umwuka wera ari wo wonyine ushobora kudufasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Hari abasobanurira abo bigisha Bibiliya impamvu gusenga mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya ari iby’ingenzi. Bifashisha amagambo yo muri Yakobo 1:5 agira ati: “Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana.” Iyo bamaze kuhasoma babaza abo bigisha Bibiliya bati: “Dusaba Imana ubwenge dute?” Abenshi bahita bibonera ko gusenga ari ngombwa.

12. Ibivugwa muri Zaburi ya 139:2-4 byagufasha bite gutoza uwo wigisha Bibiliya gusenga?

12 Jya umwigisha gusenga. Uge ubwira uwo wigisha Bibiliya ko Yehova aba yifuza kumva amasengesho ye avuye ku mutima. Uge umusobanurira ko mu masengesho yacu bwite, dushobora kubwira Yehova uko twiyumva, tukamubwira n’ibintu tutabwira abandi. N’ubundi Yehova aba azi neza ibyo dutekereza. (Soma muri Zaburi ya 139:2-4.) Nanone dushobora gushishikariza uwo twigisha Bibiliya gusenga Imana ayisaba ko yamufasha guhindura imitekerereze idakwiriye no gucika ku ngeso mbi yaba afite. Reka tuvuge ko umaze igihe runaka wigisha umuntu Bibiliya, ariko hakaba hari umunsi mukuru wa gipagani agikunda. Azi neza ko uwo munsi mukuru udakwiriye, ariko hari ibintu bikorwa kuri uwo munsi agikunda. Jya umutera inkunga yo gusenga Yehova, amubwire uko yiyumva kandi amusabe kumufasha gukunda ibyiza.—Zab 97:10.

Jya umutumira mu materaniro (Reba paragarafu ya 13)

13. (a) Kuki twagombye guhita dutumira mu materaniro abo twigisha Bibiliya? (b) Ni iki twakora ngo uwo twigisha Bibiliya azumve yisanzuye igihe azaba ari ku Nzu y’Ubwami?

13 Jya umutumira mu materaniro vuba uko bishoboka. Ibyo umwigishwa wa Bibiliya yumva n’ibyo abona mu materaniro, bishobora gutuma akunda Yehova maze akamukorera. Jya umwereka videwo ivuga ngo: Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?,” hanyuma umutumire mujyane mu materaniro. Niba bishoboka, uge umufasha kuhagera. Byaba byiza ugiye usaba ababwiriza batandukanye mukajyana kumwigisha. Ibyo bizatuma amenyana n’abandi bagize itorero kandi najya mu materaniro azumva yisanzuye.

JYA UFASHA UWO WIGISHA BIBILIYA GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA

14. Gukunda Yehova bizatuma umwigishwa wa Bibiliya akora iki?

14 Tuba twifuza ko abo twigisha Bibiliya bakura mu buryo bw’umwuka (Efe 4:13). Iyo umuntu yemeye kwiga Bibiliya, ahanini aba ashishikajwe n’uko yamufasha ku giti ke. Ariko uko agenda arushaho gukunda Yehova, ashobora gutangira gutekereza uko yafasha abandi, hakubiyemo n’abagize itorero (Mat 22:37-39). Mu gihe gikwiriye uzamubwire ko dusabwa gushyigikira umurimo wo kubwiriza dutanga amafaranga.

Jya umwigisha uko yakemura ibibazo (Reba paragarafu ya 15)

15. Twafasha dute uwo twigisha Bibiliya gukemura neza ibibazo?

15 Jya umwigisha icyo yakora mu gihe havutse ibibazo. Reka tuvuge ko uwo wigisha Bibiliya ari umubwiriza utarabatizwa, none akubwiye ko hari umuntu wo mu itorero wamubabaje. Aho kugira aho ubogamira, uge umwereka icyo Ibyanditswe bimusaba gukora. Ashobora kumubabarira, yaba atabishoboye akajya kumureba bakabiganiraho mu bugwaneza, agamije ‘kunguka umuvandimwe.’ (Gereranya na Matayo 18:15.) Mufashe gutegura ibyo azavuga. Mwereke uko yakoresha porogaramu ya JW Library®, Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi n’urubuga rwa jw.org® kugira ngo amenye uko yakemura icyo kibazo. Iyo yitoje gukemura neza ibibazo agirana n’abandi mbere y’uko abatizwa, bimufasha kubana neza n’abagize itorero na nyuma yo kubatizwa.

16. Kuki kujyana n’ababwiriza batandukanye kwigisha umuntu Bibiliya ari byiza?

16 Jya utumira abagize itorero mujyane kwigisha umuntu Bibiliya cyangwa utumire umugenzuzi w’akarere mu gihe yasuye itorero ryanyu. Kuki ari iby’ingenzi? Hari igihe abandi babwiriza bashobora kugira ibyo bamufasha. Reka tuvuge ko uwo wigisha Bibiliya yagerageje kureka itabi, bikamunanira. Ushobora gutumira undi mubwiriza na we wacitse kuri iyo ngeso ariko bimugoye, mukajyana kumwigisha. Uwo mubwiriza ashobora kumugira inama zamugirira akamaro. Niba kwigisha umuntu uri kumwe n’umubwiriza umenyereye bituma wumva utisanzuye, jya umusaba abe ari we umwigisha. Kujyana n’ababwiriza batandukanye, bigirira akamaro kenshi uwo wigisha Bibiliya. Jya uzirikana ko icyo tuba tugamije ari ugufasha uwo twigisha Bibiliya, agakura mu buryo bw’umwuka.

ESE NKWIRIYE KUREKA KUMWIGISHA?

17-18. Ni iki ukwiriye gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo kureka kwigisha umuntu Bibiliya?

17 Mu gihe uwo wigisha Bibiliya adakurikiza ibyo yiga, uba ugomba gufata umwanzuro wo gukomeza kumwigisha cyangwa kubihagarika. Mbere yo gufata umwanzuro, jya ubanza utekereze ku bushobozi bwe. Bamwe mu bo twigisha Bibiliya bagira amajyambere yihuse, abandi bo bikabasaba igihe. Ubwo rero, uge wibaza uti: “Ese nkurikije uko uwo nigisha Bibiliya ameze, agira amajyambere? Ese yatangiye ‘gukurikiza’ ibyo yiga” (Mat 28:20)? Bishobora gusaba igihe kirekire kugira ngo umuntu abe umwigishwa wa Yesu Kristo. Ariko nibura yagombye kugira ibintu bifatika agenda ahindura.

18 None se twakora iki niba tumaze igihe twigisha umuntu Bibiliya, ariko akaba asa n’aho adaha agaciro ibyo yiga? Reka dufate urugero. Tuvuge ko yarangije kwiga igitabo Icyo Bibiliya itwigisha, wenda akaba yaratangiye no kwiga igitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana, ariko akaba atarajya mu materaniro na rimwe, habe no mu Rwibutso. Nanone inshuro nyinshi yanga kwiga nta mpamvu zifatika. Niba uwo wigisha Bibiliya ari uko ameze, byaba byiza mubiganiriyeho udaciye ku ruhande. *

19. Wakora iki mu gihe uwo wigisha Bibiliya asa n’aho adaha agaciro ibyo yiga, kandi se ni iki kindi ukwiriye gusuzuma?

19 Ushobora kubaza uwo wigisha Bibiliya uti: “Ni iki wumva cyakugora uramutse ubaye Umuhamya wa Yehova?” Ashobora gusubiza ati: “Kwiga Bibiliya nta cyo bintwaye, ariko sinaba Umuhamya wa Yehova.” Ese aramutse agushubije atyo kandi amaze igihe kirekire yiga, waba uruhira iki? Ariko hari n’igihe ashobora guhita akubwira ikimubuza kugira amajyambere. Urugero, ashobora kuba yumva ko atashobora kubwiriza ku nzu n’inzu. Iyo umaze kumenya ikibazo afite, uba ushobora kumufasha.

Ntugate igihe wigisha umuntu utagira amajyambere (Reba paragarafu ya 20)

20. Mu Byakozwe 13:48 hadufasha hate gufata umwanzuro wo gukomeza kwigisha umuntu cyangwa kubireka?

20 Ikibabaje ariko, ni uko hari abigishwa ba Bibiliya bameze nk’Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli. Yehova yamubwiye uko bari bameze agira ati: “Dore ubamereye nk’umuntu uririmba indirimbo nziza z’urukundo, nk’umuntu ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza. Bazumva amagambo yawe ariko nta n’umwe uzayakurikiza” (Ezek 33:32). Kubwira umuntu ko ugiye kureka kumwigisha, bishobora kukugora. Icyakora ‘igihe gisigaye kiragabanutse’ (1 Kor 7:29). Aho guta igihe twigisha umuntu utagira amajyambere, twagombye gushaka undi ugaragaza ko ‘yiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.’—Soma mu Byakozwe 13:48.

Mu ifasi ubwirizamo hashobora kuba hari abandi bantu basenga basaba kumenya Imana (Reba paragarafu ya 20)

21. Isomo ry’umwaka wa 2020 ni irihe, kandi se rizadufasha rite?

21 Mu mwaka wa 2020, isomo ry’umwaka rizadufasha gutekereza uko twarushaho gukora neza umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Iryo somo ririmo amwe mu magambo Yesu yavugiye mu iteraniro ritazibagirana ryabereye ku musozi w’i Galilaya. Iryo somo rigira riti: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubabatize.’Mat 28:19.

Twiyemeze kurushaho gukora neza umurimo wo guhindura abantu abigishwa kandi tubafashe babatizwe (Reba paragarafu ya 21)

INDIRIMBO YA 70 Dushakishe abakwiriye

^ par. 5 Isomo ry’umwaka wa 2020 ridusaba ‘guhindura abantu abigishwa.’ Abagaragu ba Yehova bose basabwa kubikora. Ni iki cyadufasha kugera ku mutima abo twigisha Bibiliya, bityo bakaba abigishwa ba Kristo? Iki gice kiri butwereke uko twabafasha, bakarushaho kuba inshuti za Yehova. Turi bunasuzume icyadufasha kumenya niba dukwiriye gukomeza kwigisha umuntu Bibiliya cyangwa tukabihagarika.

^ par. 18 Reba videwo ivuga ngo: “Jya ureka kwigisha Bibiliya abantu batagira amajyambere,” kuri Tereviziyo ya JW®.