Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

‘Umwuka w’Imana uhamya ko ari abana b’Imana’

‘Umwuka w’Imana uhamya ko ari abana b’Imana’

“Umwuka w’Imana ubwawo ufatanya n’umwuka wacu guhamya ko turi abana b’Imana.”​—ROM 8:16.

INDIRIMBO YA 25 Umutungo w’Imana

INSHAMAKE *

Kuri Pentekote Yehova yasutse umwuka wera mu buryo budasanzwe ku Bakristo 120 (Reba paragarafu ya 1-2)

1-2. Ni ikihe kintu kidasanzwe cyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33?

HARI ku Cyumweru mu gitondo, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Abigishwa bagera ku 120 bari bateraniye hamwe i Yerusalemu, mu cyumba cyo hejuru (Ibyak 1:13-15; 2:1). Hari hashize iminsi mike Yesu abasabye kuguma i Yerusalemu, kubera ko bari guhabwa impano yihariye (Ibyak 1:4, 5). Nyuma yaho byagenze bite?

2 Bibiliya igira iti: “Mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane.” Abari aho bose bumvise urwo rusaku. Hanyuma “indimi zimeze nk’iz’umuriro” zagiye kuri buri mwigishwa, maze bose “buzuzwa umwuka wera” (Ibyak 2:2-4). Uko ni ko Yehova yasutse umwuka wera kuri abo bantu, mu buryo budasanzwe (Ibyak 1:8). Abo ni bo ba mbere basutsweho umwuka wera * kandi bahabwa ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru bagafatanya na Yesu gutegeka.

UKO BIGENDA IYO UMUNTU ASUTSWEHO UMWUKA

3. Kuki abasutsweho umwuka wera kuri Pentekote batigeze babishidikanyaho?

3 Iyo uza kuba uri muri abo bigishwa bari muri icyo cyumba cyo hejuru, ntiwari kuzigera ubyibagirwa. Tekereza nawe iyo uza kubona ikintu kimeze nk’ururimi rw’umuriro kije ku mutwe wawe, maze ugatangira kuvuga izindi ndimi (Ibyak 2:5-12)! Wari kwemera udashidikanya ko usutsweho umwuka wera. Ariko se abasukwaho umwuka bose, bawusukwaho muri ubwo buryo budasanzwe? Oya. Tubyemezwa n’iki? Ubundi se bawusukwaho ryari?

4. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basutsweho umwuka wera, bagiye bawusukwaho ryari?

4 Reka dusuzume igihe abantu bagiye basukirwaho umwuka. Ba Bakristo bagera ku 120, si bo bonyine basutsweho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Kuri uwo munsi, hari abandi bantu bagera ku 3.000 bahawe umwuka wera Yesu yari yarasezeranyije. Basutsweho umwuka igihe babatizwaga (Ibyak 2:37, 38, 41). Ariko mu myaka yakurikiyeho, Abakristo basutsweho umwuka si ko bose bawuhawe igihe babatizwaga. Urugero, Abasamariya bahawe umwuka wera nyuma y’igihe runaka babatijwe (Ibyak 8:14-17). Koruneliyo n’abo mu rugo rwe bo basutsweho umwuka wera mbere y’uko babatizwa, kandi ibyo ntibyari bisanzwe.—Ibyak 10:44-48.

5. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:21, 22, bigenda bite iyo umuntu asutsweho umwuka?

5 Reka noneho turebe uko bigenda iyo umuntu asutsweho umwuka wera. Hari abo Yehova asukaho umwuka, kwemera ko yabatoranyije bikabanza kubagora. Bashobora kwibaza bati: “Kuki Imana yantoranyije?” Abandi bo bashobora kutabyibazaho. Uko umuntu yabyakira kose, intumwa Pawulo yasobanuye uko bigenda iyo Yehova atoranyije umuntu kugira ngo amusukeho umwuka. Yaravuze ati: “Binyuze kuri we, mumaze kwizera mwashyizweho ikimenyetso * binyuze ku mwuka wera wasezeranyijwe, ukaba ari gihamya y’umurage wacu yatanzwe mbere y’igihe” (Efe 1:13, 14). Imana ikoresha uwo mwuka wera kugira ngo ifashe abo Bakristo kwemera badashidikanya ko yabatoranyije. Ubwo rero, umwuka wera ni “gihamya [cyangwa isezerano]” bahabwa, kugira ngo bemere ko bazaba mu ijuru iteka, aho kuba ku isi.—Soma mu 2 Abakorinto 1:21, 22.

6. Ni iki Umukristo wasutsweho umwuka asabwa kugira ngo azabone ingororano ye mu ijuru?

6 Ese iyo Umukristo asutsweho umwuka, biba bivuga ko byanze bikunze azabona ingororano ye mu ijuru? Oya. Mu by’ukuri, aba amenye ko atoranyijwe kugira ngo azage mu ijuru. Icyakora aba akwiriye kuzirikana umuburo ugira uti: “Bavandimwe, murusheho gukora uko mushoboye kose kugira ngo mutume guhamagarwa kwanyu no gutoranywa kwanyu kurushaho guhama, kuko mutazigera mugwa nimukomeza kubigenza mutyo” (2 Pet 1:10). Ubwo rero, nubwo Umukristo wasutsweho umwuka aba yaratoranyijwe, azabona ingororano ye mu ijuru ari uko gusa akomeje kuba indahemuka.—Fili 3:12-14; Heb 3:1; Ibyah 2:10.

UMUNTU ABWIRWA N’IKI KO YASUTSWEHO UMWUKA?

7. Umuntu abwirwa n’iki ko yatoranyirijwe kujya mu ijuru?

7 None se umuntu abwirwa n’iki ko yatoranyirijwe kujya mu ijuru? Igisubizo kigaragara mu magambo Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma bari ‘barahamagariwe kuba abera.’ Yarababwiye ati: “Ntimwahawe umwuka w’ububata utuma mwongera kugira ubwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana, uwo mwuka ukaba ari wo utuma turangurura tuti ‘Abba, Data!’ Umwuka w’Imana ubwawo ufatanya n’umwuka wacu guhamya ko turi abana b’Imana” (Rom 1:7; 8:15, 16). Bityo rero, Imana ikoresha umwuka wera kugira ngo ifashe abasutsweho umwuka kwemera ko batoranyirijwe kujya mu ijuru.—1 Tes 2:12.

8. Muri 1 Yohana 2:20, 27 hagaragaza hate ko Abakristo basutsweho umwuka badakeneye umuntu ubibemeza?

8 Yehova atuma abasutsweho umwuka badashidikanya na gato ko batoranyirijwe kujya mu ijuru. (Soma muri 1 Yohana 2:20, 27.) Birumvikana ko bakenera kwigishwa na Yehova binyuze ku itorero nk’uko bimeze no ku bandi Bakristo bose. Ariko ntibaba bakeneye ko umuntu abemeza ko basutsweho umwuka. Yehova aba yarakoresheje imbaraga zikomeye kurusha izindi zose mu ijuru no ku isi, ni ukuvuga umwuka wera, kugira ngo bemere badashidikanya ko basutsweho umwuka.

‘BONGERA KUBYARWA’

9. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 1:18, ni ibiki bihinduka iyo umuntu asutsweho umwuka?

9 Abenshi mu bagaragu b’Imana bo muri iki gihe bashobora kutiyumvisha uko bigenda iyo umuntu asutsweho umwuka. Ibyo kandi birumvikana kuko baba batarasutsweho umwuka. Imana yaremeye abantu kuba ku isi iteka ryose, aho kuba mu ijuru (Intang 1:28; Zab 37:29). Ariko hari abantu Yehova yatoranyirije kuba mu ijuru. Bityo rero, iyo abasutseho umwuka, ahindura burundu ibyiringiro byabo n’imitekerereze yabo, ku buryo bumva bategerezanyije amatsiko ingororano yabo mu ijuru.—Soma mu Befeso 1:18.

10. ‘Kongera kubyarwa’ bisobanura iki? (Reba nanone ibisobanuro.)

10 Iyo Abakristo basutsweho umwuka, baba ‘bongeye kubyarwa.’ * Yesu yagaragaje ko umuntu utarasutsweho umwuka adashobora gusobanukirwa neza uko ‘uwongeye kubyarwa’ cyangwa ‘uwabyawe binyuze ku mwuka,’ aba yiyumva.—Yoh 3:3-8.

11. Sobanura uko imitekerereze y’umuntu ihinduka iyo asutsweho umwuka.

11 Iyo Abakristo basutsweho umwuka, imitekerereze yabo ihinduka ite? Mbere y’uko Yehova abasukaho umwuka, baba basanzwe bishimira kuzaba ku isi iteka ryose. Baba bategerezanyije amatsiko igihe Yehova azavanira ibibi byose ku isi, maze akayihindura paradizo. Biranashoboka ko baba batekereza uko bazakira bene wabo cyangwa inshuti zabo igihe bazaba bazutse. Ariko iyo basutsweho umwuka, imitekerereze yabo irahinduka. Biterwa n’iki? Ntibiterwa n’uko baba batagishimishijwe n’ibyiringiro byo kuba ku isi. Nta nubwo biba bitewe n’ihungabana cyangwa ibibazo bahuye na byo. Nanone ntibiba bitewe n’uko bumva ko kuba ku isi iteka ryose bishobora kuzabarambira. Ahubwo Yehova aba akoresheje umwuka wera, agahindura imitekerereze yabo n’ibyiringiro byabo.

12. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 1:3, 4, Abakristo basutsweho umwuka biyumva bate iyo batekereje ku byiringiro bafite?

12 Umuntu wasutsweho umwuka ashobora kumva adakwiriye iyo mpano ihebuje. Ariko nta na rimwe ajya ashidikanya ko Yehova yamutoranyije. Iyo atekereje ku byiringiro afite byo kuzaba mu ijuru, asabwa n’ibyishimo kandi agashimira Yehova.—Soma muri 1 Petero 1:3, 4.

13. Abakristo basutsweho umwuka babona bate ubuzima bwabo bwo ku isi?

13 None se ibyo bishatse kuvuga ko abasutsweho umwuka baba bifuza gupfa kugira ngo bahabwe ingororano yabo? Intumwa Pawulo yashubije icyo kibazo. Yagereranyije umubiri wabo n’ihema, maze arandika ati: “Koko rero, twebwe abari muri iri hema turaniha turemerewe cyane, ariko icyo twifuza si ukuryiyambura, ahubwo twifuza kwambara irindi kugira ngo igipfa kimirwe bunguri n’ubuzima” (2 Kor 5:4). Abo Bakristo ntibaba bararambiwe kuba kuri iyi si, ku buryo bumva bahita bipfira. Ahubwo bishimira ubuzima, kandi baba bifuza gukomeza gukorera Yehova bari kumwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo. Icyakora, igihe cyose baba bazirikana ibyiringiro byabo bihebuje.—1 Kor 15:53; 2 Pet 1:4; 1 Yoh 3:2, 3; Ibyah 20:6.

ESE YEHOVA YAGUSUTSEHO UMWUKA?

14. Ni bihe bintu bishobora gutuma umuntu atekereza ko yasutsweho umwuka kandi atari byo?

14 Ushobora kuba wibaza niba Yehova yaragusutseho umwuka wera. Niba ari ko biri, tekereza kuri ibi bibazo by’ingenzi: Ese wifuza cyane gukora ibyo Yehova ashaka? Ese wumva ugira ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza? Ese wiga Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete, ugashishikazwa cyane n’“ibintu byimbitse by’Imana” (1 Kor 2:10)? Ese ubona Yehova agufasha kugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza? Ese wumva inshingano yo gufasha abandi kumenya Yehova ikureba cyane? Ese ufite ibimenyetso bikwemeza ko Yehova yagiye agufasha cyane? Ese niba ushubije ibyo bibazo byose wemeza, bigaragaza ko wahamagariwe kuba mu ijuru? Oya rwose. Kubera iki? Ni ukubera ko abagaragu b’Imana bose, baba abasutsweho umwuka n’abatarawusutsweho, bashobora kwiyumva batyo. Nanone Yehova ashobora gukoresha umwuka wera, agatuma uwo ari we wese mu bagaragu be agera ku bintu nk’ibyo, uko ibyiringiro afite byaba biri kose. Mu by’ukuri, kuba wibaza niba warasutsweho umwuka ubwabyo, bigaragaza ko utawusutsweho. Abo Yehova yatoranyije ntibajya bibaza niba barasutsweho umwuka cyangwa batarawusutsweho. Barabizi.

Yehova yakoresheje umwuka wera atuma Aburahamu, Sara, Dawidi na Yohana Umubatiza bagira imbaraga zo gukora ibintu bihambaye, ariko ntiyawukoresheje abatoranyiriza kuzaba mu ijuru (Reba paragarafu ya 15-16) *

15. Ni iki kitwemeza ko abantu bagiye bahabwa umwuka wera, atari ko bose batoranyirijwe kujya mu ijuru?

15 Bibiliya irimo ingero z’abantu benshi b’indahemuka bahawe umwuka wera, ariko badafite ibyiringiro byo kuba mu ijuru. Urugero, Dawidi yayoborwaga n’umwuka wera (1 Sam 16:13). Uwo mwuka watumye asobanukirwa ibintu byimbitse byerekeye Yehova kandi yandika ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya (Mar 12:36). Nubwo byari bimeze bityo ariko, intumwa Petero yavuze ko Dawidi ‘atazamutse ngo ajye mu ijuru’ (Ibyak 2:34). Yohana Umubatiza na we ‘yujujwe umwuka wera’ (Luka 1:13-16). Yesu yavuze ko hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana, ariko yongeraho ko Yohana atazajya mu ijuru (Mat 11:10, 11). Yehova yakoresheje umwuka wera aha abo bagaragu be imbaraga zo gukora ibintu bihambaye, ariko ntiyawukoresheje ngo abatoranyirize kuzaba mu ijuru. Ese ibyo bivuga ko batari indahemuka kimwe n’abatoranyirijwe kuzajya mu ijuru gutegeka? Oya. Ahubwo bisobanura ko Yehova azabazura, bakaba hano ku isi izaba yahindutse Paradizo.—Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15.

16. Ni ibihe byiringiro abenshi mu bagaragu b’Imana bo muri iki gihe bafite?

16 Abenshi mu bagaragu b’Imana bari ku isi, ntibafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. Bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bayobowe n’Ubwami bw’Imana, kimwe na Aburahamu, Sara, Dawidi, Yohana Umubatiza n’abandi bagabo n’abagore benshi bavugwa muri Bibiliya.—Heb 11:10.

17. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Muri iki gihe, hari abasutsweho umwuka bakiri ku isi. Ni yo mpamvu hari ibibazo dushobora kwibaza (Ibyah 12:17). Urugero, abasutsweho umwuka bagombye kumva ko ari bantu ki? Ese niba umuntu wo mu itorero ryanyu atangiye kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso, wagombye kumubona ute? Ese niba umubare w’abavuga ko basutsweho umwuka ugenda wiyongera, byagombye kuguhangayikisha? Ibyo bibazo bizasubizwa mu gice gikurikira.

^ par. 5 Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yahaye Abakristo bamwe ibyiringiro bihebuje byo kuzajya mu ijuru, bagafatanya n’Umwana we gutegeka. Ariko se abo Bakristo babwirwa n’iki ko batoranyijwe, kugira ngo bazahabwe iyo nshingano ihebuje? Bigenda bite iyo Yehova abatoranyije? Iki gice kiri budufashe kubona ibisubizo by’ibyo bibazo bishishikaje. Ibivugwamo byavanywe mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2016.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Gusukwaho umwuka wera: Yehova akoresha umwuka wera atoranya abazajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka. Akoresha uwo mwuka agatuma abo bantu bahabwa isezerano ry’ibyiringiro by’igihe kizaza, cyangwa ‘gihamya itanzwe mbere y’igihe’ (Efe 1:13, 14). Abo Bakristo bashobora kuvuga ko umwuka wera ‘ufatanya n’uwabo guhamya,’ cyangwa kubemeza ko bazajya mu ijuru.—Rom 8:16.

^ par. 5 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ikimenyetso. Abasutsweho umwuka bashyirwaho icyo kimenyetso burundu mbere gato y’uko bapfa ari indahemuka, cyangwa bakazagishyirwaho mbere gato y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Efe 4:30; Ibyah 7:2-4; reba “Ibibazo by’abasomyi,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Mata 2016.

^ par. 10 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo kongera kubyarwa bisobanura, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2009, ku ipaji ya 3-12.

INDIRIMBO YA 27 Guhishurwa kw’abana b’Imana

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Twaba dufunzwe tuzira ukwizera kwacu cyangwa dufite umudendezo wo kubwiriza no kwigisha, dutegerezanyije amatsiko kuzaba ku isi izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana.