Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 2

Ushobora guhumuriza abandi

Ushobora guhumuriza abandi

‘Abo ni bo dukorana umurimo ku bw’ubwami bw’Imana, kandi barampumurije cyane.’​—KOLO 4:11, NWT.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bibazo abagaragu ba Yehova benshi bahanganye na byo?

HIRYA no hino ku isi, abagaragu ba Yehova benshi bahura n’ibibazo bibatera agahinda n’imihangayiko. Ese no mu itorero ryawe ni uko bimeze? Abakristo bamwe usanga barwaye indwara zikomeye cyangwa barapfushije ababo. Abandi bafite agahinda kenshi baterwa n’uko umwe mu bagize umuryango wabo cyangwa inshuti, yaretse gukorera Yehova. Hari n’abahanganye n’ibibazo batewe n’ibiza. Abo bose bakeneye guhumurizwa. Twabahumuriza dute?

2. Kuki hari igihe intumwa Pawulo yabaga akeneye guhumurizwa?

2 Intumwa Pawulo yagiye ahura n’ibibazo byinshi (2 Kor 11:23-28). Nanone yari ahanganye n’“ihwa ryo mu mubiri,” rishobora kuba ryari uburwayi (2 Kor 12:7). Hari n’igihe yababaye cyane kuko Dema bakoranaga umurimo yamutaye “bitewe n’uko yakunze iyi si” (2 Tim 4:10). Pawulo yari Umukristo wasutsweho umwuka warangwaga n’ubutwari kandi agafasha abandi atizigamye. Ariko hari igihe na we yumvaga yacitse intege.—Rom 9:1, 2.

3. Ni ba nde bahumurije Pawulo kandi bakamukomeza?

3 Pawulo yarahumurijwe kandi aterwa inkunga. Yahumurijwe ate? Yehova yamuhumurije akoresheje umwuka wera (2 Kor 4:7; Fili 4:13). Nanone yamuhumurije akoresheje Abakristo bagenzi be. Pawulo yavuze ko bamwe muri abo Bakristo ‘bamuhumurije cyane’ (Kolo 4:11NWT). Mu bantu yavuze bamuhumurije, harimo Arisitariko, Tukiko na Mariko. Baramukomeje, bityo bamufasha kwihangana. Ni iyihe mico abo Bakristo bari bafite yatumye bashobora kumuhumuriza? Twabigana dute?

JYA UBA INSHUTI NYANSHUTI NKA ARISITARIKO

Dushobora kwigana Arisitariko, tukabera abavandimwe na bashiki bacu inshuti nyanshuti, dukomeza kubaba hafi ‘mu bihe by’amakuba’ (Reba paragarafu ya 4-5) *

4. Ni mu buhe buryo Arisitariko yabereye Pawulo inshuti nyanshuti?

4 Arisitariko wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike, yabereye Pawulo inshuti nyanshuti. Avugwa bwa mbere muri Bibiliya, igihe Pawulo yasuraga umugi wa Efeso mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari. Igihe yari aherekeje Pawulo, yaguye mu gico cy’abantu bari barakaye (Ibyak 19:29). Abo bantu bamaze kumurekura, ntiyatereranye Pawulo ngo ahunge, ahubwo baragumanye. Yamaranye na Pawulo amezi runaka mu Bugiriki, nubwo hari abantu bahigaga Pawulo ngo bamwice (Ibyak 20:2-4). Ahagana mu mwaka wa 58, igihe Pawulo yoherezwaga i Roma ari imfungwa, Arisitariko yamuherekeje muri urwo rugendo rurerure. Icyo gihe ubwato bwabamenekeyeho bakiri kumwe (Ibyak 27:1, 2, 41). Bamaze kugera i Roma, ashobora kuba yaramaze igihe runaka afunganywe na Pawulo (Kolo 4:10). Nta gushidikanya ko iyo nshuti ya Pawulo yamuhumurije kandi ikamukomeza.

5. Dukurikije ibivugwa mu Migani 17:17, twagaragaza dute ko turi inshuti nyanshuti?

5 Natwe dushobora kwigana Arisitariko, tugakomeza kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu, atari mu bihe byiza gusa, ahubwo no ‘mu bihe by’amakuba.’ (Soma mu Migani 17:17.) Abavandimwe na bashiki bacu baba bakeneye ko dukomeza kubahumuriza, na nyuma y’igihe kirekire bahuye n’ibibazo. Frances * wapfushije ababyeyi be mu mezi atatu gusa bazize indwara ya kanseri, yaravuze ati: “Burya iyo umuntu ahuye n’ibibazo bikomeye, bimugiraho ingaruka igihe kirekire. Nshimira cyane inshuti nyakuri zizirikana ko ngifite agahinda, nubwo hashize igihe kirekire ababyeyi bange bapfuye.”

6. Ni iki tuzakora niba turi inshuti nyanshuti?

6 Inshuti nyanshuti zemera kwigomwa kugira ngo zishyigikire Abakristo bagenzi babo. Urugero, umuvandimwe witwa Peter yagiye kwa muganga, bamubwira ko arwaye indwara ikomeye, yari hafi kumuhitana. Umugore we Kathryn yaravuze ati: “Icyo gihe, hari umugabo n’umugore we bo mu itorero ryacu bari badutwaye mu modoka. Bahise biyemeza kutwitaho muri ibyo bihe bikomeye, kandi bakomeje kutuba hafi.” Kugira inshuti nyanshuti zidufasha kwihanganira ibibazo, birahumuriza rwose.

JYA UBA UMUNTU WIRINGIRWA NKA TUKIKO

Dushobora kwigana Tukiko, tukabera abandi inshuti ziringirwa mu gihe bafite ibibazo (Reba paragarafu ya 7-9) *

7-8. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 4:7-9, Tukiko yagaragaje ate ko yari inshuti yiringirwa?

7 Tukiko wakomokaga mu ntara ya Aziya yayoborwaga n’Abaroma, yabereye Pawulo inshuti yiringirwa (Ibyak 20:4). Ahagana mu mwaka wa 55, Pawulo yashyizeho gahunda yo gukusanya imfashanyo zari zigenewe Abakristo b’i Yudaya, kandi ashobora kuba yarasabye Tukiko kumufasha muri iyo nshingano y’ingenzi (2 Kor 8:18-20). Nyuma yaho, igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku nshuro ya mbere, yakundaga gutuma Tukiko. Ni we wajyanye amabaruwa Pawulo yandikiye amatorero yo muri Aziya kandi ni na we yatumye kugira ngo abahumurize.—Kolo 4:7-9.

8 Tukiko yakomeje kubera Pawulo inshuti yiringirwa (Tito 3:12). Icyakora Abakristo b’icyo gihe si ko bose biringirwaga nka Tukiko. Ahagana mu mwaka wa 65, igihe Pawulo yafungwaga ku nshuro ya kabiri, yavuze ko abavandimwe benshi bo mu ntara ya Aziya bamwihunzaga, wenda bikaba byaraterwaga n’uko batinyaga ibitotezo (2 Tim 1:15). Icyakora Pawulo yabonaga ko Tukiko ari umuntu wiringirwa, ku buryo yamutumye n’ahandi hantu (2 Tim 4:12). Nta gushidikanya ko Pawulo yashimishwaga cyane n’uko Tukiko yamubereye inshuti nziza.

9. Twakwigana Tukiko dute?

9 Natwe dushobora kwigana Tukiko tukabera abandi inshuti ziringirwa. Urugero, twizeza abavandimwe na bashiki bacu ko tuzababa hafi, ariko tukagira n’icyo dukora ngo tubafashe (Mat 5:37; Luka 16:10). Iyo abakeneye gufashwa bazi ko hari icyo dushobora kubamarira, birabahumuriza rwose. Hari mushiki wacu wasobanuye impamvu agira ati: “Wumva utuje kuko uba wizeye ko ibyo abantu bagusezeranyije bazabikora.”

10. Dukurikije ibivugwa mu Migani 18:24, ni ba nde bashobora guhumuriza abahanganye n’ibigeragezo?

10 Abantu bahanganye n’ibigeragezo, akenshi bahumurizwa no kubiganiraho n’inshuti bizeye. (Soma mu Migani 18:24.) Urugero, umuhungu wa Bijay amaze gucibwa, Bijay yumvise acitse intege. Yaravuze ati: “Nari nkeneye umuntu nizeye natura agahinda kange.” Umuvandimwe witwa Carlos we, yakuwe ku nshingano yakundaga bitewe n’ikosa yakoze. Yaravuze ati: “Nari nkeneye umuntu nizeye nabwira ibindi ku mutima, ntahangayikishijwe n’uko yamfata uko ntari.” Carlos yabiganiriyeho n’abasaza, bamufasha kwihanganira icyo kibazo yari afite. Nanone yahumurijwe no kuba yari azi ko abo basaza bari kuzamubikira ibanga.

11. Ni iki cyadufasha kubera abandi inshuti ziringirwa?

11 Niba twifuza kubera abandi inshuti ziringirwa, tugomba kwitoza umuco wo kwihangana. Igihe umugabo wa Zhanna yamutaga, yahumurizwaga no kuganira n’inshuti ze magara. Zhanna yaravuze ati: “Bantegaga amatwi bihanganye nubwo nshobora kuba narasubiragamo ibyo nababwiye.” Niba nawe wifuza kubera abandi inshuti nziza, jya ubatega amatwi wihanganye.

JYA WISHIMIRA GUKORERA ABANDI NKA MARIKO

Ibikorwa by’ineza Mariko yakoreraga Pawulo byamufashije kwihangana. Natwe dushobora gufasha Abakristo bagenzi bacu bari mu makuba (Reba paragarafu ya 12-14) *

12. Mariko yari muntu ki, kandi se yagaragaje ate ko yari yiteguye gukorera abandi?

12 Mariko yari Umukristo w’Umuyahudi wakomokaga i Yerusalemu. Yari mubyara wa Barinaba, wari umumisiyonari uzwi cyane (Kolo 4:10). Uko bigaragara iwabo wa Mariko bari bakize, ariko ubutunzi si bwo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Mariko yashimishwaga no gukorera abandi. Urugero, yagiye akorana n’intumwa Pawulo na Petero, igihe babaga basohoza inshingano zabo. Uko bigaragara yabashakiraga aho kuba, akabafasha no mu yindi mirimo (Ibyak 13:2-5; 1 Pet 5:13). Pawulo yavuze ko ‘yakoranye na Mariko umurimo ku bw’ubwami bw’Imana,’ kandi ko yamubereye ‘ubufasha bumukomeza.’—Kolo 4:10, 11.

13. Ibivugwa muri 2 Timoteyo 4:11 bigaragaza bite ko Pawulo yishimiye ibyo Mariko yamukoreye?

13 Mariko yabaye inshuti magara ya Pawulo. Urugero, ahagana mu mwaka wa 65, igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku nshuro ya nyuma, yandikiye Timoteyo urwandiko rwa kabiri. Muri urwo rwandiko, Pawulo yasabye Timoteyo kuza i Roma, azanye na Mariko (2 Tim 4:11). Pawulo yishimiye ko Mariko yamubereye indahemuka, akaba ari yo mpamvu yifuzaga ko baba bari kumwe muri ibyo bihe bigoye. Mariko yafashije Pawulo, wenda akaba yaramushakiraga ibyokurya cyangwa ibikoresho yifashishaga yandika. Kuba yarafashije Pawulo kandi akamutera inkunga, bishobora kuba byaratumye yihangana igihe yari hafi kwicwa.

14-15. Muri Matayo 7:12 hatwigisha iki ku birebana no gufasha abandi?

14 Soma muri Matayo 7:12. Iyo duhanganye n’ibibazo maze abantu bakadufasha, bidukora ku mutima. Ryan wapfushije se azize impanuka ikomeye yaravuze ati: “Iyo ubabaye, hari ibintu byinshi bikugora ndetse n’ibyo uba umenyereye gukora. Icyo gihe iyo ubonye ugufasha, n’iyo yagukorera ikintu cyoroheje, biraguhumuriza cyane.”

15 Iyo tuzi gutega abandi amatwi no kwitegereza, tumenya uko twabafasha. Urugero, wa mugore twigeze kuvuga wiyemeje kujya afasha Peter na Kathryn, yakoraga ibishoboka byose kugira ngo bagere kwa muganga. Peter na Kathryn ntibari bagishoboye gutwara imodoka. Ubwo rero, uwo mushiki wacu yakoze ingengabihe kugira ngo abagize itorero babyifuza bage babatwara. Iyo gahunda yabafashije ite? Kathryn agira ati: “Twumvise ari nk’aho dutuye umutwaro wari uturemereye.” Jya uzirikana ko icyo wakora cyose gishobora guhumuriza umuntu, nubwo cyaba cyoroheje.

16. Ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kuvana kuri Mariko, mu birebana no guhumuriza abandi?

16 Wa mwigishwa witwa Mariko wabayeho mu kinyejana cya mbere, yashohoje inshingano nyinshi ziremereye, harimo no kwandika Ivanjiri yamwitiriwe. Ariko yashakaga umwanya agahumuriza Pawulo, kandi Pawulo na we yari azi ko yashoboraga kumwiyambaza igihe cyose. Angela wababajwe cyane no gupfusha nyirakuru, yashimishijwe n’ukuntu abandi bamuhumurije. Yaravuze ati: “Iyo ufite inshuti ziteguye kugufasha, kuzibwira icyo utekereza birakorohera. Mba mbona inshuti zange ziteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo zimfashe.” Nawe ibaze uti: “Ese Abakristo bagenzi bange babona ko ndi umuntu uhora yiteguye guhumuriza abandi?”

IYEMEZE KUJYA UHUMURIZA ABANDI

17. Ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:3, 4 byadufasha bite guhumuriza abandi?

17 Abavandimwe na bashiki bacu bakeneye guhumurizwa ni benshi. Dushobora kubahumuriza dukoresheje amagambo abandi batubwiye baduhumuriza. Mushiki wacu witwa Nino wapfushije nyirakuru, yaravuze ati: “Yehova ashobora kudukoresha tugahumuriza abandi, igihe cyose tubyemeye.” (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Frances twigeze kuvuga yaravuze ati: “Niboneye ko ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:4 ari ukuri rwose. Dushobora guhumuriza abandi dukoresheje amagambo abandi batubwiye baduhumuriza cyangwa tukabakorera nk’ibyo badukoreye.”

18. (a) Kuki hari igihe guhumuriza abandi bishobora kutugora? (b) Twakora iki ngo duhumurize abandi by’ukuri? Tanga urugero.

18 Dukwiriye kugira icyo dukora tugahumuriza abandi, nubwo twaba tutazi neza uko twabigenza. Urugero, dushobora kuba tutazi icyo twabwira umuntu uhangayitse cyangwa tutazi icyo twamukorera. Umusaza w’itorero witwa Paul yibuka ukuntu abantu bagerageje kumuhumuriza igihe yari yapfushije se. Yaravuze ati: “Nabonaga rwose babuze aho bampera. Bari babuze icyo bambwira. Ariko nishimiye ukuntu bifuzaga kumpumuriza no kumfasha.” Umutingito ukaze wigeze kwibasira agace umuvandimwe witwa Tajon yari atuyemo. Yaravuze ati: “Mvugishije ukuri, sinibuka ubutumwa bwose abantu banyandikiye nyuma yawo. Ariko nibuka ko banyitayeho, bakajya bakora uko bashoboye bakamenya uko merewe.” Niba twifuza guhumuriza abandi by’ukuri, tugomba kubereka ko tubitaho.

19. Kuki wiyemeje kujya ‘uhumuriza’ abandi?

19 Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si mbi, ni ko ibintu bizagenda birushaho kuzamba, kandi ubuzima burusheho kugorana (2 Tim 3:13). Ikindi kandi, duhora dukeneye guhumurizwa kubera ko tudatunganye, tukaba dukora amakosa. Intumwa Pawulo yashoboye kwihangana kugeza apfuye, bitewe ahanini n’uko Abakristo bagenzi be bamuhumurizaga. Nimucyo twiyemeze kuba inshuti nyanshuti nka Arisitariko, tube abiringirwa nka Tukiko, kandi tuge duhora twiteguye gukorera abandi nka Mariko. Ibyo bizatuma dufasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka.—1 Tes 3:2, 3.

^ par. 5 Intumwa Pawulo yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye. Igihe yari muri ibyo bibazo, hari abavandimwe bamuhumurije. Muri iki gice, turi busuzume imico itatu yatumaga abo bavandimwe bashobora guhumuriza abandi. Nanone turi busuzume uko twabigana, tugahumuriza abandi mu buryo bufatika.

^ par. 5 Muri iki gice, amazina amwe yarahinduwe.

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Arisitariko na Pawulo ubwato bwabamenekeyeho.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Pawulo yahaga Tukiko amabaruwa ngo ayajyane mu matorero.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mariko yafashaga Pawulo mu mirimo itandukanye.