Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

Yehova Imana yawe aguha agaciro

Yehova Imana yawe aguha agaciro

“Ni we watwibutse ubwo twari twihebye.”​—ZAB 136:23NWT.

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

INSHAMAKE *

1-2. Abagaragu ba Yehova benshi bahanganye n’ibihe bibazo? Ni izihe ngaruka bishobora kubagiraho?

TEKEREZA kuri ibi bintu bitatu bishobora kubaho: Umuvandimwe ukiri muto baramusuzumye, bamusangana indwara ikomeye. Undi muvandimwe uri mu kigero k’imyaka 50 ukorana umwete yirukanywe ku kazi, ashakisha akandi ariko araheba. Mushiki wacu w’indahemuka ugeze mu za bukuru, ntagishoboye gukora byinshi mu murimo wa Yehova.

2 Niba nawe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, ushobora kumva ko nta cyo ukimaze. Bishobora gutuma ubura ibyishimo, ukitakariza ikizere kandi kubana neza n’abandi bikakugora.

3. Satani n’abafite imitekerereze nk’iye babona bate abantu?

3 Abantu bo muri iyi si babona ubuzima nk’uko Satani abubona. Kuva kera Satani yagiye afata abantu nk’abadafite agaciro. Yabeshye Eva ko gusuzugura Imana byari kumuhesha umudendezo kandi azi neza ko byari kumukururira urupfu. Mbega ubugome! Nanone Satani ni we uyobora gahunda y’ubucuruzi, poritiki n’amadini yose y’ikinyoma. Ni yo mpamvu usanga abacuruzi benshi, abanyaporitiki n’abayobozi b’amadini, badaha agaciro abantu cyangwa ngo babiteho.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Yehova we yifuza ko twumva ko dufite agaciro, kandi iyo duhuye n’ibibazo bituma twumva nta cyo tumaze, aradufasha (Zab 136:23; Rom 12:3). Muri iki gice turi busuzume ukuntu Yehova adufasha (1) mu gihe turwaye, (2) mu gihe dufite ibibazo by’amafaranga, (3) mu gihe twumva nta cyo tugishoboye gukora mu murimo wa Yehova bitewe n’iza bukuru. Reka tubanze dusuzume impamvu dukwiriye kwemera tudashidikanya ko Yehova aha agaciro buri wese muri twe.

YEHOVA ADUHA AGACIRO

5. Ni iki kikwemeza ko Yehova aha abantu agaciro?

5 Nubwo twaremwe mu mukungugu, dufite agaciro kenshi (Intang 2:7). Reka turebe bimwe mu bintu bituma twemera ko Yehova aduha agaciro. Yaturemanye ubushobozi bwo kwigana imico ye (Intang 1:27). Yaduhaye agaciro karuta kure ak’ibindi biremwa byose byo ku isi, aduha inshingano yo kwita ku isi no gutegeka inyamaswa.—Zab 8:4-8.

6. Ni iki kindi kigaragaza ko Yehova aduha agaciro nubwo tudatunganye?

6 Adamu amaze gukora icyaha, na bwo Yehova yakomeje guha abantu agaciro. Abona ko dufite agaciro kenshi, ku buryo yemeye gutanga Umwana we akunda ari we Yesu, kugira ngo aducungure (1 Yoh 4:9, 10). Yehova azashingira kuri iyo nshungu, azure “abakiranutsi n’abakiranirwa” bapfuye bazize icyaha cya Adamu (Ibyak 24:15). Ijambo rye rigaragaza ko aduha agaciro, niyo twaba turwaye, dufite ibibazo by’amafaranga cyangwa tugeze mu za bukuru.—Ibyak 10:34, 35.

7. Ni ibihe bintu bindi bitwemeza ko Imana iha agaciro abagaragu bayo?

7 Hari izindi mpamvu zituma twemera ko Yehova aduha agaciro. Yatwireherejeho kandi yashimishijwe n’ukuntu twemeye ubutumwa bwiza (Yoh 6:44). Igihe twatangiraga gukunda Yehova, na we yaradukunze (Yak 4:8). Nanone kuba Yehova ashishikazwa no kutwigisha kandi akabigenera igihe gihagije, bigaragaza ko aduha agaciro. Azi ubushobozi dufite n’ibindi bintu byiza dushobora kugeraho. Ikindi kandi, araduhana kubera ko adukunda (Imig 3:11, 12). Ese ibyo ntibigaragaza ko aduha agaciro?

8. Ibivugwa muri Zaburi ya 18:27-29 byadufasha bite guhangana n’ibibazo dufite?

8 Hari abantu babonaga ko Umwami Dawidi nta gaciro yari afite, ariko we yari azi ko Yehova amukunda kandi ko amushyigikiye. Ibyo byatumye akomeza kwihanganira ibibazo yari afite (2 Sam 16:5-7). Igihe twihebye cyangwa dufite ibibazo, Yehova atuma tugira ikizere, tugashobora kwihangana. (Soma muri Zaburi ya 18:27-29.) Iyo Yehova adushyigikiye, nta kitubuza gukomeza kumukorera twishimye (Rom 8:31). Reka noneho dusuzume ibintu bitatu bishobora kutubaho, tukaba dukeneye kwibuka ko Yehova adukunda kandi ko aduha agaciro.

MU GIHE TURWAYE

Gusoma Ijambo ry’Imana bituma twumva dutuje nubwo tuba turwaye (Reba paragarafu ya 9-12)

9. Uburwayi bushobora kutugiraho izihe ngaruka?

9 Uburwayi bushobora gutuma twiheba, tukumva ko nta cyo tukimaze. Dushobora kumva dutewe isoni n’uko abantu babona ko hari ibintu tutagishoboye gukora cyangwa ko dukeneye kwitabwaho. Niyo abandi baba batazi iby’uburwayi bwacu, dushobora kumva dufite ipfunwe bitewe n’uko nta cyo tugishoboye. Iyo turi muri ibyo bihe bigoye, Yehova aradukomeza. Mu buhe buryo?

10. Dukurikije ibivugwa mu Migani 12:25, ni iki cyadufasha mu gihe turwaye?

10 Iyo turwaye, “ijambo ryiza” rishobora kudutera inkunga. (Soma mu Migani 12:25.) Hari amagambo menshi Yehova yandikishije mu Ijambo rye, atwibutsa ko aduha agaciro nubwo twaba turwaye (Zab 31:19; 41:3). Iyo dusomye kenshi ayo magambo yahumetswe, Yehova atuma twumva dutuje.

11. Yehova yafashije ate umuvandimwe wari urwaye?

11 Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Jorge. Igihe yari akiri muto, yafashwe n’indwara yahise imuzahaza, bituma yumva nta cyo akimaze. Jorge yaravuze ati: “Kwiyakira ubwabyo byarangoye. Nanone iyo nabonaga ukuntu abantu bandyanira inzara, byanshenguraga umutima. Uko narushagaho kuremba, ni ko narushagaho kwibaza amaherezo yange. Narahangayitse cyane, ninginga Yehova ngo amfashe.” Yehova yamufashije ate? Jorge yaravuze ati: “Kumara umwanya munini nsoma, byarangoraga. Ubwo rero, nasomaga imirongo mike yo muri Zaburi, igaragaza ukuntu Yehova yita ku bagaragu be. Iyo mirongo nayisomaga kenshi ku munsi, kandi yarampumurizaga rwose. Nyuma y’igihe, abantu babonaga ko nsigaye mfite ibyishimo. Banavuze ko iyo babonye ukuntu mba nishimye bibatera inkunga. Niboneye ko Yehova yashubije amasengesho yange, akamfasha guhindura imitekerereze. Natangiye kwibanda ku cyo Ijambo rye rivuga ku birebana n’uko ambona, nubwo ndwaye.”

12. Mu gihe urwaye wakora iki ngo Yehova agufashe?

12 Niba urwaye, jya wizera ko Yehova azi uko umerewe. Jya umwinginga kugira ngo agufashe kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Hanyuma uge usoma Bibiliya kugira ngo ubone amagambo yaguhumuriza. Jya wibanda ku mirongo igaragaza ko Yehova aha agaciro kenshi abagaragu be. Nubigenza utyo, uzibonera ko Yehova agirira neza abantu bose bamukorera mu budahemuka.—Zab 84:11.

MU GIHE DUFITE IBIBAZO BY’AMAFARANGA

Kwibuka ko Yehova yadusezeranyije ko azatwitaho, bizadufasha mu gihe dufite ibibazo by’ubushomeri (Reba paragarafu ya 13-15)

13. Umutware w’umuryango wirukanywe ku kazi ashobora kumva ameze ate?

13 Buri mutware w’umuryango aba yifuza kubonera abagize umuryango we iby’ibanze baba bakeneye. Ariko reka tuvuge ko umuvandimwe yirukanywe ku kazi kandi nta kosa yakoze. Agerageje gushakisha akandi ariko araheba. Ibyo bishobora gutuma yumva nta cyo amaze. None se gutekereza ku masezerano ya Yehova byamufasha bite?

14. Ni iki gituma Yehova asohoza amasezerano ye?

14 Buri gihe Yehova asohoza amasezerano ye (Yos 21:45; 23:14). Abiterwa n’impamvu zitandukanye. Mbere na mbere asohoza amasezerano ye abigiriye izina rye. Yasezeranyije abagaragu be b’indahemuka ko azabitaho kandi yumva ko agomba gusohoza iryo sezerano (Zab 31:1-3). Nanone Yehova azi ko aramutse atitaye ku bagize umuryango we, twamutakariza ikizere. Adusezeranya ko azaduha ibidutunga n’ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka kandi nta cyamubuza kubikora.—Mat 6:30-33; 24:45.

15. (a) Ni ibihe bibazo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye na byo? (b) Muri Zaburi ya 37:18, 19 hatwizeza iki?

15 Iyo tuzirikana ko Yehova asohoza amasezerano ye, dukomeza kwiringira ko azatwitaho no mu gihe dufite ibibazo by’amafaranga. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Igihe itorero ry’i Yerusalemu ryahuraga n’ibitotezo bikaze, ‘abigishwa bose, uretse intumwa, baratatanye’ (Ibyak 8:1). Bashobora kuba barahuye n’ibibazo bitandukanye, urugero nk’ubukene. Uko bigaragara basize amazu yabo kandi ntibakomeza gukora imirimo bakoraga. Icyakora Yehova ntiyabatereranye kandi bakomeje kugira ibyishimo (Ibyak 8:4; Heb 13:5, 6; Yak 1:2, 3). Yehova yafashije abo Bakristo b’indahemuka kandi natwe azadufasha.—Soma muri Zaburi ya 37:18, 19.

MU GIHE DUHANGANYE N’IBIBAZO BY’IZA BUKURU

Nitwibanda ku byo dushoboye gukora no mu gihe tugeze mu za bukuru, bizadufasha kubona ko Yehova aduha agaciro, kandi ko yishimira umurimo tumukorera mu budahemuka (Reba paragarafu ya 16-18)

16. Ni iki gishobora gutuma twibaza niba Yehova aha agaciro umurimo tumukorera?

16 Iyo tugeze mu za bukuru, dushobora kumva tutagikorera Yehova nk’uko tubyifuza. Umwami Dawidi na we ashobora kuba yariyumvaga atyo, igihe yari ageze mu za bukuru (Zab 71:9). None se mu gihe duhanganye n’ibibazo by’iza bukuru, Yehova adufasha ate?

17. Ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Joanna bitwigisha iki?

17 Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Joanna. * Yatumiwe mu mahugurwa yo kwita ku nyubako z’umuryango wacu yari kubera ku Nzu y’Ubwami, ariko ntiyashakaga kujyayo. Yaravuze ati: “Dore ndashaje, ndi umupfakazi kandi nta n’ubuhanga mfite bwatuma nkora iyo mirimo. Nta cyo namara rwose.” Mu ijoro ryabanjirije amahugurwa, yasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima. Bukeye bwaho, yagiye ku Nzu y’Ubwami arinda agerayo akibaza icyo agiye kumara. Igihe bari muri ayo mahugurwa, umwe mu babahuguraga yavuze ko nta bundi buhanga bukenewe uretse kwemera kwigishwa na Yehova. Joanna yaravuze ati: “Mu mutima nahise mvuga nti: ‘Ibyo nange ndabishoboye!’ Nahise ntangira kurira kuko nari mbonye ko Yehova ashubije isengesho ryange. Yarimo anyizeza ko mfite ikintu cy’agaciro nshobora gutanga kandi ko yari yiteguye kunyigisha.” Yakomeje agira ati: “Nagiye muri ayo mahugurwa numva mfite ubwoba, nacitse intege kandi numva nta cyo namara. Ariko nayavuyemo ikizere ari cyose, mfite imbaraga kandi numva ko mfite agaciro.”

18. Bibiliya igaragaza ite ko Yehova akomeza guha agaciro umurimo tumukorera, nubwo twaba tugeze mu za bukuru?

18 Twiringira tudashidikanya ko Yehova akomeza kudukoresha nubwo twaba tugeze mu za bukuru (Zab 92:12-15). Yesu yavuze ko ibyo dukora byose mu murimo Yehova abiha agaciro, nubwo twaba tubona ko ari bike cyane (Luka 21:2-4). Bityo rero, jya wibanda ku byo ushoboye. Urugero, ushobora kubwira abandi ibyerekeye Yehova, ugasenga usabira abavandimwe bawe kandi ukabatera inkunga kugira ngo bakomeze kumubera indahemuka. Yehova yemera ko mukorana. Ibyo ntabiterwa n’ibyo ugeraho, ahubwo abiterwa n’uko uhora witeguye kumwumvira.—1 Kor 3:5-9.

19. Mu Baroma 8:38, 39 hatwizeza iki?

19 Twishimira cyane ko dukorera Yehova, Imana iha agaciro kenshi abayikorera. Yaturemeye gukora ibyo ashaka kandi kumusenga by’ukuri ni byo bituma tugira ibyishimo (Ibyah 4:11). Nubwo abantu bashobora kubona ko nta gaciro dufite, Yehova we si uko abibona (Heb 11:16, 38). Bityo rero, mu gihe twumva twihebye bitewe n’uburwayi, ibibazo by’amafaranga cyangwa iza bukuru, tuge tuzirikana ko nta cyabuza Data wo mu ijuru gukomeza kudukunda.—Soma mu Baroma 8:38, 39.

^ par. 5 Ese uhanganye n’ibibazo bituma wumva nta cyo umaze? Iki gice kiri butume wibuka ko Yehova aguha agaciro. Turi busuzume uko wakomeza kurangwa n’ikizere, uko ibibazo wahura na byo byaba biri kose.

^ par. 17 Izina ryarahinduwe.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye