Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 2

Amasomo twavana ku “mwigishwa Yesu yakundaga”

Amasomo twavana ku “mwigishwa Yesu yakundaga”

Nimucyo dukomeze gukundana, kuko urukundo ruturuka ku Mana.”—1 YOH 4:7.

INDIRIMBO YA 105 “Imana ni urukundo”

INSHAMAKE *

1. Kuba Yehova agukunda bituma wumva umeze ute?

INTUMWA Yohana yaranditse ati: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yoh 4:8). Dusanzwe tuzi ko Imana ari yo Soko y’ubuzima. Ariko ayo magambo make yo muri Bibiliya tumaze kubona, agaragaza ko Imana ari na yo Soko y’urukundo. Yehova aradukunda. Kuba adukunda bituma twumva dutuje, twishimye kandi nta cyo tubuze.

2. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 22:37-40, ni ayahe mategeko abiri akomeye kuruta ayandi? Kuki kumvira irya kabiri bishobora kutugora?

2 Soma muri Matayo 22:37-40. Abakristo bagomba kugaragaza urukundo. Ni itegeko bahawe. Iyo tumaze kumenya Yehova neza, kubahiriza itegeko rya mbere biratworohera. Impamvu bitworohera ni uko Yehova atunganye, akaba atwitaho kandi akaba ari umugwaneza. Icyakora kumvira itegeko rya kabiri bishobora kutugora. Kubera iki? Ni ukubera ko abavandimwe na bashiki bacu, akaba ari bamwe muri bagenzi bacu bavugwa muri iyo mirongo, badatunganye. Ubwo rero, bashobora kuvuga amagambo akatubabaza cyangwa bagakora ibikorwa bitubabaza. Yehova yari azi ko kumvira iryo tegeko byari kuzatugora. Ni yo mpamvu yakoresheje bamwe mu banditsi ba Bibiliya, kugira ngo atwigishe impamvu tugomba gukundana n’uko twabikora. Umwe muri bo ni Yohana.—1 Yoh 3:11, 12.

3. Ni iki Yohana yavuze ku birebana n’urukundo?

3 Mu byo Yohana yanditse, yavuze kenshi ko Abakristo bagomba kugaragaza urukundo. Urugero, mu nkuru yanditse ivuga iby’ubuzima bwa Yesu, yagarutse ku ‘rukundo’ kuruta abandi banditsi b’Amavanjiri batatu ubahurije hamwe. Igihe Yohana yandikaga iyo nkuru hamwe n’amabaruwa atatu, yari afite imyaka igera hafi ku ijana. Izo nyandiko zahumetswe, zigaragaza ko ibyo Abakristo bakora byose bagomba kuba babitewe n’urukundo (1 Yoh 4:10, 11). Ariko kugira ngo na Yohana ubwe abisobanukirwe, byamusabye igihe.

4. Ese Yohana yagaragazaga urukundo buri gihe?

4 Yohana akiri muto, si ko buri gihe yagaragazaga urukundo. Urugero, igihe kimwe Yesu n’abigishwa be banyuze i Samariya bagiye i Yerusalemu. Abaturage bo mu mudugudu umwe w’i Samariya, banze kwakira Yesu n’abo bari kumwe. Yohana yitwaye ate? Yabajije Yesu niba basaba ko umuriro uturuka mu ijuru ukarimbura abo baturage (Luka 9:52-56). Hari ikindi gihe atagaragarije izindi ntumwa ko azikunda. Birashoboka ko we n’umuvandimwe we Yakobo babwiye mama wabo ngo agende abasabire Yesu, azabahe imyanya ikomeye mu Bwami bwe. Igihe izindi ntumwa zamenyaga ibyo bakoze, zarabarakariye cyane (Mat 20:20, 21, 24). Nubwo Yohana yakoze ayo makosa yose, Yesu yaramukundaga.—Yoh 21:7.

5. Ni iki turi bwige muri iki gice?

5 Muri iki gice, turi burebe urugero rwiza Yohana yadusigiye, turebe na bimwe mu byo yanditse ku birebana n’urukundo. Ibyo biri butume tumenya uko twakunda abavandimwe na bashiki bacu. Nanone turi bumenye uko umutware w’umuryango yagaragariza abagize umuryango we ko abakunda.

URUKUNDO RUGARAGARIRA MU BIKORWA

Yehova yagaragaje ko adukunda yohereza Umwana we ku isi, kugira ngo adupfire (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7)

6. Ni iki Yehova yakoze kigaragaza ko adukunda?

6 Dushobora gutekereza ko gukunda umuntu ari ukumugaragariza urugwiro, kandi ukamubwira amagambo meza. Ariko niba koko tumukunda, tugomba kubimwereka no mu byo tumukorera. (Gereranya no muri Yakobo 2:17, 26.) Urugero, Yehova aradukunda (1 Yoh 4:19). Abitubwira mu magambo meza yandikishije muri Bibiliya (Zab 25:10; Rom 8:38, 39). Ariko ibyo si byo byonyine bitwemeza ko adukunda. Nanone tubyemezwa n’ibyo adukorera. Yohana yaranditse ati: “Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we” (1 Yoh 4:9). Yehova yemeye ko Umwana we akunda cyane ababara kandi akicwa, kugira ngo adukize (Yoh 3:16). Ese icyo si ikimenyetso kitwereka rwose ko Yehova adukunda?

7. Ni iki Yesu yakoze kigaragaza ko adukunda?

7 Yesu yabwiraga abigishwa be ko yabakundaga (Yoh 13:1; 15:15). Nanone yabiberekaga mu bikorwa. Natwe urukundo adukunda ntiturubonera mu byo yavuze gusa, ahubwo turubonera no mu byo yakoze. Yaravuze ati: “Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze” (Yoh 15:13). None se gutekereza ibyo Yehova na Yesu badukoreye, byagombye gutuma dukora iki?

8. Muri 1 Yohana 3:18 havuga ko tugomba gukora iki?

8 Tugaragaza ko dukunda Yehova na Yesu, tubumvira (Yoh 14:15; 1 Yoh 5:3). Nanone Yesu yadutegetse gukundana (Yoh 13:34, 35). Tugomba kubwira abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda, tukanabigaragaza mu byo tubakorera. (Soma muri 1 Yohana 3:18.) None se ni nk’ibihe bintu twabakorera?

JYA UKUNDA ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

9. Kuba Yohana yarakundaga abandi byatumye akora iki?

9 Yohana yashoboraga kugumana na se, agakomeza akazi ko kuroba, akabona amafaranga. Ariko yahisemo kureka ako kazi, akora umurimo wo kwigisha abandi ibirebana na Yehova na Yesu. Ubwo buzima yari atangiye ntibwari bworoshye. Yatotejwe azira kubwiriza ubutumwa bwiza. Nanone ahagana ku mpera z’ikinyejana cya mbere, ubwo yari ageze mu za bukuru, yaciriwe ku kirwa kitwa Patimosi (Ibyak 3:1; 4:1-3; 5:18; Ibyah 1:9). N’igihe yari afunzwe azira kubwiriza ibya Yesu, yagaragaje ko yakundaga abandi. Urugero, ubwo yari afungiwe kuri icyo kirwa, yanditse ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe abyoherereza amatorero, kugira ngo amenye ‘ibyagombaga kubaho bidatinze’ (Ibyah 1:1). Amaze gufungurwa akava kuri icyo kirwa, birashoboka ko ari bwo yanditse Ivanjiri ye ivuga inkuru y’ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze. Nanone yanditse amabaruwa atatu, ashaka gukomeza abavandimwe. Wakwigana ute umuco wo kwigomwa Yohana yagaragaje?

10. Wagaragaza ute ko ukunda abandi?

10 Ushobora kugaragaza ko ukunda abandi, mu gihe uhitamo ibyo uzakora mu mibereho yawe. Isi ya Satani ishaka ko witekerezaho wenyine, ugakoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe ushaka amafaranga, cyangwa wubaka izina. Ariko ababwiriza b’Ubwami bo hirya no hino ku isi, barigomwa bagakoresha igihe kinini babwiriza ubutumwa bwiza, bakanafasha abandi kuba inshuti za Yehova. Hari n’abakoresha igihe cyabo cyose mu murimo wo kubwiriza no kwigisha abandi.

Tugaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abagize imiryango yacu mu byo tubakorera (Reba paragarafu ya 11 n’iya 17) *

11. Ababwiriza benshi b’indahemuka bagaragaza bate ko bakunda Yehova na bagenzi babo?

11 Hari Abakristo b’indahemuka benshi bakora akazi gasanzwe, kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo. Ariko bakora ibishoboka byose bagashyigikira umuryango wa Yehova. Urugero, bamwe bifatanya mu bikorwa by’ubutabazi, abandi bagakora mu mishinga y’ubwubatsi, kandi buri wese ashobora gutanga amafaranga yo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Ibyo byose babiterwa n’uko bakunda Imana na bagenzi babo. Buri cyumweru tugaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, tujya mu materaniro kandi tugatanga ibitekerezo. Niyo twaba tunaniwe, dukora uko dushoboye tukayajyamo. Nubwo hari igihe twumva gutanga ibitekerezo biduteye ubwoba, dukora uko dushoboye tukabitanga. Nanone tuganira n’abandi tukabatera inkunga mbere na nyuma y’amateraniro, nubwo twese tuba twifitiye ibibazo (Heb 10:24, 25). Twishimira cyane ibyo abavandimwe na bashiki bacu bakora.

12. Ni iki kindi Yohana yakoze kigaragaza ko yakundaga Abakristo bagenzi be?

12 Yohana yagaragaje ko yakundaga Abakristo bagenzi be abashimira, ariko nanone yabigaragaje abagira inama. Urugero, mu nzandiko yanditse yabashimiye ko bagaragazaga ukwizera kandi bagakora imirimo myiza. Ariko nanone yabagiriye inama zitajenjetse ku bijyanye n’icyaha (1 Yoh 1:8–2:1, 13, 14). Natwe tugomba gushimira abavandimwe na bashiki bacu ibyiza bakora. Ariko niba umuntu atangiye kwitwara nabi, tuzagaragaza ko tumukunda tumugira inama mu bugwaneza. Kugira inama umuntu bisaba ubutwari. Ariko Bibiliya itubwira ko inshuti nyakuri zikosorana.—Imig 27:17.

13. Ni iki tugomba kwirinda?

13 Rimwe na rimwe hari ibintu twirinda gukora, kugira ngo twereke abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda. Urugero, twirinda guhita turakazwa n’ibyo batubwiye. Reka turebe ibyabaye igihe Yesu yari ku isi. Yabwiye abigishwa be ko kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka, bagombaga kurya umubiri we, bakanywa n’amaraso ye (Yoh 6:53-57). Ayo magambo yatunguye abantu ku buryo benshi mu bigishwa be bamutaye. Ariko abari inshuti ze nyakuri harimo na Yohana, bagumanye na we. Mu by’ukuri na bo baratunguwe, kandi ntibari basobanukiwe ibyo Yesu yashakaga kuvuga. Ariko kubera ko bamukundaga by’ukuri, ntibatekereje ko yari avuze ibintu bidakwiriye ngo bahite bamurakarira. Ahubwo baramwiringiye, kuko bari bazi ko ibyo yavugaga byose ari ukuri (Yoh 6:60, 66-69). Natwe ntitwagombye guhita turakazwa n’ibyo Abakristo bagenzi bacu bavuze. Ahubwo mu gihe umuntu avuze ikintu tukacyumva nabi, twagombye kumusaba kudusobanurira icyo yashakaga kuvuga.—Imig 18:13; Umubw 7:9.

14. Kuki tugomba kwirinda kwanga abavandimwe na bashiki bacu?

14 Nanone Yohana yatugiriye inama yo kwirinda kwanga abavandimwe na bashiki bacu. Tutumviye iyo nama, twagwa mu mutego wa Satani (1 Yoh 2:11; 3:15). Ibyo byabaye ku Bakristo bamwe, ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere. Icyo gihe Satani yakoze ibishoboka byose kugira ngo Abakristo bangane, bityo abacemo ibice. Yohana yanditse inzandiko ze mu itorero haramaze gucengeramo abantu bari bafite imigambi nk’iya Satani. Urugero, Diyotirefe yatezaga amacakubiri akomeye cyane mu itorero yarimo (3 Yoh 9, 10). Yasuzuguraga ababaga batumwe n’inteko nyobozi. Yageze nubwo agerageza guca mu itorero abakiraga abantu yabaga adashaka. Mbega umwibone! Muri iki gihe, Satani aracyagerageza guteza amacakubiri mu bagize itorero kugira ngo abigarurire. Ntitukemere kumushyigikira twanga abavandimwe bacu.

JYA UKUNDA UMURYANGO WAWE

Yesu yasabye Yohana kwita kuri nyina no kumufasha gukorera Yehova. Abatware b’imiryango na bo bagomba gukomeza kwita ku bagize imiryango yabo (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. Ni iki umutware w’umuryango agomba kwibuka?

15 Kimwe mu bigaragaza ko umutware w’umuryango akunda abagize umuryango we, ni ukubaha ibibatunga (1 Tim 5:8). Ariko agomba kwibuka ko ik’ingenzi kurushaho, ari ukubafasha kuba inshuti za Yehova (Mat 5:3). Reka turebe urugero Yesu yasigiye abatware b’imiryango. Ivanjiri ya Yohana igaragaza ko igihe Yesu yari ku giti cy’umubabaro agiye gupfa, yakomeje gutekereza ku muryango we. Yohana yari ahagararanye na Mariya nyina wa Yesu, bari aho Yesu yari agiye kwicirwa. Nubwo yababaraga cyane, yasabye Yohana kuzita kuri Mariya (Yoh 19:26, 27). Yesu yari afite barumuna be na bashiki be bashoboraga kwita kuri nyina. Ariko birashoboka ko icyo gihe bari bataraba abigishwa be. Ubwo rero yashakaga umuntu wari kwita kuri nyina, akamufasha gukomeza gukorera Yehova.

16. Ni izihe nshingano Yohana yari afite?

16 Yohana yari afite inshingano nyinshi. Kubera ko yari intumwa, yagombaga kubwiriza ashyizeho umwete. Nanone ashobora kuba yari yarashatse. Ubwo rero yagombaga gushakira abagize umuryango we ibibatunga, ari na ko abafasha kuba inshuti za Yehova (1 Kor 9:5). Ni irihe somo yasigiye abatware b’imiryango?

17. Kuki ari iby’ingenzi ko umutware w’umuryango afasha abawugize kuba inshuti za Yehova?

17 Umuvandimwe ufite umuryango, ashobora kuba afite inshingano zitoroshye. Urugero, aba agomba gukora cyane ku kazi kugira ngo adatukisha Yehova (Efe 6:5, 6; Tito 2:9, 10). Ashobora no kuba afite inshingano mu itorero, urugero nko kwita ku barigize no kubafasha mu murimo wo kubwiriza. Ariko ik’ingenzi cyane, aba agomba kwiga Bibiliya buri gihe ari kumwe n’umugore we n’abana. Ibyo bizatuma abagize umuryango we barushaho kwishimira ko abaha ibibatunga, agatuma bagira ibyishimo kandi bagakomeza kuba inshuti za Yehova.—Efe 5:28, 29; 6:4.

“MUGUME MU RUKUNDO RWANJYE”

18. Ni iki Yohana yari yizeye?

18 Yohana yabayeho imyaka myinshi kandi hari ibintu bishishikaje byamubayeho. Yahuye n’ibibazo byinshi byashoboraga kumuca intege. Ariko buri gihe yakoraga uko ashoboye agakomeza kumvira amategeko ya Yesu, harimo n’iryo gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo byatumaga ahora yizeye ko Yehova na Yesu bamukunda kandi ko bari kumuha imbaraga zo gutsinda ibigeragezo yari guhura na byo (Yoh 14:15-17; 15:10; 1 Yoh 4:16). Nta kintu na kimwe Satani n’isi ye bari gukora, ngo babuze Yohana gukunda abavandimwe be. Yabiberekaga mu byo yababwiraga no mu byo yakoraga.

19. Muri 1 Yohana 4:7 hadusaba gukora iki, kandi kuki?

19 Natwe turi mu isi iyoborwa na Satani, utagira urukundo na mba (1 Yoh 3:1, 10). Nubwo aba ashaka ko tudakomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu, ntashobora kubigeraho tutabimwemereye. Nimureke twiyemeze gukunda abavandimwe na bashiki bacu, tuge tubibabwira, ariko tunabibereke mu byo tubakorera. Ibyo bizatuma twishimira kuba mu muryango wa Yehova, kandi turusheho kubaho neza.—Soma muri 1 Yohana 4:7.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

^ par. 5 Umwigishwa Yesu yakundaga’ uvugwa muri Bibiliya, ashobora kuba ari intumwa Yohana (Yoh 21:7). Nubwo Yohana yari akiri muto, agomba kuba yari afite imico myiza myinshi. Ubwo yari amaze kugera mu za bukuru, Yehova yaramukoresheje yandika ibintu byinshi ku birebana n’urukundo. Muri iki gice turi burebe bimwe mu byo yanditse, turebe n’icyo twakwigira ku rugero yadusigiye.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO:Umutware w’umuryango ukunda kuba ahuze, yagiye gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, ari gutanga amafaranga y’impano, kandi yatumiye abandi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango.