Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amagambo yanditswe ku ibuye agira ati: “Yahwe Sabawoti avume Hagafu umuhungu wa Hagavu”

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Inyandiko ya kera ishyigikira ite ibivugwa muri Bibiliya?

MU NZU ndangamurage y’i Yerusalemu, hari ibuye ryanditsweho amagambo hagati y’umwaka wa 700 n’uwa 600 Mbere ya Yesu. Barivanye mu buvumo bashyinguragamo, buri hafi y’i Heburoni muri Isirayeli. Ryanditsweho ngo: “Yahwe Sabawoti avume Hagafu umuhungu wa Hagavu.” None se ayo magambo ashyigikira ate ibivugwa muri Bibiliya? Agaragaza ko abantu ba kera bari bazi neza izina ry’Imana Yehova, ryandikwaga mu nyuguti z’Igiheburayo cya kera (YHWH), kandi ko barikoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu by’ukuri hari n’izindi nyandiko zavumbuwe mu buvumo, zigaragaza ko ababuhuriragamo cyangwa ababwihishagamo bakundaga kwandika ku nkuta zabwo izina ry’Imana n’andi mazina yabaga arimo iryo zina.

Dogiteri Rachel Nabulsi wigisha muri kaminuza yo muri Jeworujiya, yaravuze ati: “Kuba izina Yahwe (YHWH) rigaragara kenshi muri izo nyandiko, bitwigisha byinshi. . . . Umwandiko wa Bibiliya n’izo nyandiko bigaragaza agaciro abaturage bo muri Isirayeli n’abo mu Buyuda bahaga izina Yahwe (YHWH).” Ibyo bishyigikira Bibiliya kuko izina ry’Imana Yehova, rigaragaramo inshuro zibarirwa mu bihumbi. Akenshi n’amazina y’abantu yabaga arimo iryo zina.

Amagambo ngo: “Yahwe Sabawoti,” asobanura ngo: “Yehova nyir’ingabo.” Ibyo bisobanura ko abantu ba kera bakoreshaga izina ry’Imana ariko nanone bagakoresha amagambo ngo: “Yehova nyir’ingabo” inshuro nyinshi. Ibyo na byo bigaragaza impamvu Bibiliya ikunda gukoresha amagambo ngo: “Yehova nyir’ingabo.” Agaragara mu Byanditswe by’Igiheburayo inshuro 283, cyanecyane mu gitabo cya Yesaya, icya Yeremiya n’icya Zekariya.