Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

Imbaga y’abantu benshi bo mu bagize izindi ntama basingiza Imana na Kristo

Imbaga y’abantu benshi bo mu bagize izindi ntama basingiza Imana na Kristo

“Agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama.”—IBYAH 7: 10.

INDIRIMBO YA 14 Dusingize Umwami mushya w’isi

INSHAMAKE *

1. Ni iki cyabaye ku musore umwe amaze kumva disikuru yatangiwe mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1935?

HARI umugabo n’umugore we bari Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga kera, bari bafite abahungu batatu n’abakobwa babiri. Abo babyeyi batoje abana babo gukorera Yehova no kwigana Yesu Kristo. Umwe mu bahungu babo yabatijwe mu mwaka wa 1926, afite imyaka 18. Buri mwaka yaryaga ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso, nk’uko byari bimeze ku bandi Bigishwa ba Bibiliya. Ariko igihe yumvaga disikuru itazibagirana yari ifite umutwe uvuga ngo: “Imbaga y’abantu benshi,” ibyiringiro bye byarahindutse. Iyo disikuru yatanzwe na J. F. Rutherford mu mwaka wa 1935, mu ikoraniro ryabereye muri leta ya Washingitoni muri Amerika. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bamenyeye muri iryo koraniro?

2. Ni ikihe kintu gishishikaje umuvandimwe Rutherford yasobanuye muri disikuru yatanze?

2 Muri iyo disikuru, umuvandimwe Rutherford yasobanuye abagize “imbaga y’abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:9. Icyo gihe Abigishwa ba Bibiliya batekerezaga ko imbaga y’abantu benshi igizwe n’abantu bari kuzajya mu ijuru, ariko bakaba batarabaye indahemuka cyane nk’abasutsweho umwuka. Umuvandimwe Rutherford yakoresheje Ibyanditswe, asobanura ko abagize imbaga y’abantu benshi batari kuzajya mu ijuru, ahubwo ko ari abagize izindi ntama * za Kristo, bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ bagahabwa ubuzima bw’iteka ku isi (Ibyah 7:14). Yesu yaravuze ati: “Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo; izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe” (Yoh 10:16). Abo bagize izindi ntama ni Abahamya ba Yehova b’indahemuka, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse Paradizo (Mat 25:31-33, 46). Reka turebe ukuntu ibyo bintu bishya bamenye byahinduye ubuzima bw’Abahamya benshi, hakubiyemo na wa muvandimwe wari ufite imyaka 18.—Zab 97:11; Imig 4:18.

IBISOBANURO BISHYA BYAHINDUYE UBUZIMA BWA BENSHI

3-4. Ni iki abantu babarirwa mu bihumbi bari mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1935 basobanukiwe ku birebana n’ibyiringiro byabo, kandi se babyemejwe n’iki?

3 Hari ikintu gishishikaje cyabaye muri iryo koraniro. Uwatangaga disikuru yaravuze ati: “Ese mwebwe abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi iteka ryose, mushobora guhaguruka?” Umuvandimwe wari muri iryo koraniro, yavuze ko yabonye abarenga kimwe cya kabiri cy’abari bateranye bahaguruka. Hanyuma umuvandimwe Rutherford yaravuze ati: “Dore iyi ni yo mbaga y’abantu benshi!” Abantu bahise bakoma amashyi menshi cyane. Abahagurutse bose, bari bamaze kumenya ko Yehova atabatoranyirije kujya kuba mu ijuru. Icyabibemeje ni uko bari bamaze gusobanukirwa neza ko atabasutseho umwuka we. Ku munsi wakurikiyeho habatijwe abantu 840, kandi benshi muri bo bari mu bagize izindi ntama.

4 Nyuma y’iyo disikuru, wa musore twigeze kuvuga n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi, ntibongeye kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa mu gihe cy’Urwibutso. Benshi bumvaga bameze nk’umuvandimwe wicishaga bugufi wavuze ati: “Mu Rwibutso rwo mu mwaka wa 1935 ni bwo bwa nyuma nariye ku mugati nkanywa no kuri divayi. Nabitewe n’uko nari maze gusobanukirwa ko Yehova atakoresheje umwuka wera kugira ngo antoranyirize kujya kuba mu ijuru. Ahubwo nari mfite ibyiringiro byo kuzatura ku isi, nkanagira uruhare mu kuyihindura paradizo” (Rom 8:16, 17; 2 Kor 1:21, 22). Kuva icyo gihe, abagize imbaga y’abantu benshi bakomeje kwiyongera, kandi bashyigikira abasigaye * basutsweho umwuka.

5. Yehova abona ate abareka kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso?

5 Yehova abona ate abaretse kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso kuva mu mwaka wa 1935? Naho se muri iki gihe abona ate Abahamya barya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa mu gihe cy’Urwibutso, ariko nyuma bakaza kubona ko batasutsweho umwuka (1 Kor 11:28)? Hari abaryaga ku mugati bakanywa no kuri divayi kubera ko bari baribeshye ku byiringiro byabo. Ariko iyo bisuzumye batibereye bakabona ko bibeshye, bakareka kurya ku mugati no kunywa kuri divayi maze bagakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, rwose abakira mu bagize izindi ntama. Nubwo baba batakirya ku mugati ngo banywe no kuri divayi, bakomeza kujya mu Rwibutso kubera ko baha agaciro kenshi ibyo Yehova na Yesu babakoreye.

IBYIRINGIRO BYIZA CYANE

6. Ni iki Yesu yategetse abamarayika?

6 Umubabaro ukomeye uregereje cyane. Ubwo rero dukwiriye gusuzuma ibindi bintu bivugwa mu Byahishuwe igice cya 7, birebana n’Abakristo basutsweho umwuka n’imbaga y’abantu benshi bo mu bagize izindi ntama. Yesu yategetse abamarayika gukomeza gufata imiyaga ine irimbura. Ntibagomba kwemera ko iyo miyaga ihuha ku isi, kugeza igihe Abakristo basutsweho umwuka bose bazaba bamaze gushyirwaho ikimenyetso, ni ukuvuga igihe Yehova azaba amaze kwemeza ko babaye indahemuka (Ibyah 7:1-4). Kubera ko abo bavandimwe ba Kristo bazaba barakomeje kuba indahemuka, Yehova azabahemba kuba abami n’abatambyi hamwe na Kristo mu ijuru (Ibyah 20:6). Yehova, Yesu Kristo n’abamarayika bazishimira cyane kubona abasutsweho umwuka 144.000 bahabwa igihembo cyabo mu ijuru.

Abagize imbaga y’abantu benshi bambaye amakanzu yera kandi bafite amashami y’imikindo. Bahagaze imbere y’intebe y’Ubwami y’Imana n’imbere y’Umwana w’Intama (Reba paragarafu ya 7)

7. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 7:9, 10, ni bande Yohana yabonye mu iyerekwa, kandi se barimo bakora iki? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

7 Yohana amaze kuvuga ibirebana n’abo bantu 144.000, yabonye ikindi kintu gishishikaje cyane. Yabonye “imbaga y’abantu benshi” barokotse Harimagedoni. Aho iryo tsinda ritandukaniye n’irya mbere, ni uko ryo rigizwe n’abantu benshi cyane ku buryo utamenya umubare wabo. (Soma mu Byahishuwe 7:9, 10.) “Bambaye amakanzu yera,” bikaba bisobanura ko batigeze ‘banduzwa’ n’isi ya Satani, kandi ko bakomeje kubera Imana na Kristo indahemuka (Yak 1:27). Bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye ko bakijijwe, bitewe n’ibyo Yehova na Yesu, ari we Mwana w’intama w’Imana, babakoreye. Nanone bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo, bikaba bigaragaza ko bemera ko Yesu ari we Mwami washyizweho na Yehova.—Gereranya na Yohana 12:12, 13.

8. Mu Byahishuwe 7:11, 12 hatubwira iki ku birebana n’ababa mu ijuru?

8 Soma mu Byahishuwe 7:11, 12. Byagenze bite igihe abo mu ijuru babonaga abagize imbaga y’abantu benshi? Yohana yabonye bose bishimye kandi basingiza Imana. Ibyo bisobanura ko bazishimira cyane kubona ibyo Yohana yeretswe bisohora, igihe abagize imbaga y’abantu benshi bazaba barokotse umubabaro ukomeye.

9. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 7:13-15, ni iki abagize imbaga y’abantu benshi bakora muri iki gihe?

9 Soma mu Byahishuwe 7:13-15. Yohana yavuze ko abagize imbaga y’abantu benshi, ‘bameshe amakanzu yabo bakayejesha amaraso y’Umwana w’intama.’ Ibyo bisobanura ko Yehova abona ko bafite umutimanama ukeye kandi ko abemera (Yes 1:18). Ni Abakristo biyeguriye Imana, barabatizwa, bizera igitambo k’inshungu cya Yesu, kandi ni inshuti za Yehova (Yoh 3:36; 1 Pet 3:21). Ubwo rero bakwiriye guhagarara imbere y’intebe y’Ubwami y’Imana, “bakayikorera umurimo wera ku manywa na nijoro” hano ku isi. Muri iki gihe, bagira umwete bagakora byinshi mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, kubera ko Ubwami bw’Imana ari bwo bashyira mu mwanya wa mbere.—Mat 6:33; 24:14; 28:19, 20.

Abagize imbaga y’abantu benshi bo mu bagize izindi ntama barokotse umubabaro ukomeye barishimye (Reba paragarafu ya 10)

10. Ni iki abagize imbaga y’abantu benshi bizeye, kandi se ni irihe sezerano bazabona risohozwa?

10 Abagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye, bizeye ko Imana izakomeza kubitaho kubera ko Bibiliya ivuga ko “Uwicaye ku ntebe y’ubwami azababambaho ihema rye.” Isezerano abagize izindi ntama bari bamaze igihe kirekire bategereje, rizaba risohoye. Iryo sezerano rigira riti: ‘Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.’—Ibyah 21:3, 4.

11-12. (a) Mu Byahishuwe 7:16, 17 hagaragaza ko ari iyihe migisha abagize imbaga y’abantu benshi bazabona? (b) Ni iki abagize izindi ntama bashobora gukora ku munsi w’Urwibutso kandi kuki?

11 Soma mu Byahishuwe 7:16, 17. Muri iki gihe, bamwe mu basenga Yehova bafite ikibazo k’inzara bitewe n’ibibazo by’ubukungu cyangwa intambara. Abandi bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Ariko abagize imbaga y’abantu benshi bashimishwa no kumenya ko iyi si mbi nimara kurimburwa, bazajya bahora bafite ibyokurya bihagije kandi Yehova akabigisha. Igihe isi ya Satani izaba irimburwa, Yehova ntazemera ko abagize imbaga y’abantu benshi bagerwaho n’uburakari bwe bugereranywa n’“ubushyuhe bwotsa.” Umubabaro ukomeye nurangira, Yesu azayobora abazaba barokotse, abajyane ku masoko “y’amazi y’ubuzima” bw’iteka. Abagize imbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro bihebuje rwose. Ibaze nawe: Mu bantu babarirwa muri za miriyari babaye hano ku isi, ni bo bonyine bashobora kutazigera bapfa!—Yoh 11:26.

12 Abagize izindi ntama bashimira cyane Yehova na Yesu kubera ibyiringiro bitagereranywa babahaye. Ntibatoranyirijwe kujya kuba mu ijuru. Ariko ibyo ntibisobanura ko Yehova atabakunda cyane nk’uko akunda abasutsweho umwuka. Abagize ayo matsinda yombi bashobora gusingiza Imana na Kristo. Kimwe mu byo bakora kugira ngo babasingize, ni ukujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

JYA USINGIZA YEHOVA MU BURYO BWUZUYE KU MUNSI W’URWIBUTSO

Umugati na divayi bitambagizwa mu gihe cy’Urwibutso, bitwibutsa ko Yesu yadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka (Reba paragarafu ya 13-15)

13-14. Kuki abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bagomba kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo?

13 Muri iki gihe, ugereranyije umuntu 1 mu bantu 1.000 baba bateranye ku Rwibutso, ni we urya ku mugati akanywa no kuri divayi. Mu matorero menshi nta muntu urya ku mugati ngo anywe no kuri divayi. Abenshi mu baterana ku Rwibutso baba bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. None se kuki bajya mu Rwibutso? Impamvu ituma bajyayo ni nk’ituma bajya mu bukwe bw’inshuti yabo. Bajyayo kubera ko baba bashaka kwereka abageni ko babakunda kandi ko babashyigikiye. Abagize izindi ntama na bo bajya mu Rwibutso, kubera ko baba bashaka kwereka Yesu n’abasutsweho umwuka ko babakunda kandi ko babashyigikiye. Nanone baba bashaka gushimira Yehova kubera ko yatanze igitambo k’inshungu cya Yesu, ari na cyo kizatuma babona ubuzima bw’iteka ku isi.

14 Indi mpamvu ituma abagize izindi ntama bajya mu Rwibutso, ni uko baba bashaka kumvira itegeko rya Yesu. Igihe yatangizaga umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari kumwe n’intumwa ze z’indahemuka, yarazibwiye ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (1 Kor 11:23-26). Ubwo rero abagize izindi ntama bakomeza kujya muri uwo munsi mukuru, igihe cyose abasutsweho umwuka bakiri hano ku isi. Nanone batumira abandi bakaza kwifatanya na bo.

15. Ni iki twakora kugira ngo dusingize Imana na Kristo ku Rwibutso?

15 Iyo turi mu Rwibutso, dusingiza Imana na Kristo turirimbira hamwe n’abandi kandi tugasenga. Disikuru izatangwa muri uyu mwaka, izaba ivuga ngo: “Jya ushimira Imana na Kristo ibyo bagukoreye.” Izatuma turushaho gushimira Yehova na Kristo. Igihe umugati na divayi bizaba bitambagizwa, abazaba bateranye bazibutswa ko bigereranya umubiri wa Yesu n’amaraso ye. Nanone tuzibuka ukuntu Yehova yatugaragarije urukundo igihe yemeraga ko Umwana we adupfira (Mat 20:28). Umuntu wese ukunda Data wo mu ijuru n’Umwana we, azajya mu Rwibutso.

JYA USHIMIRA YEHOVA IBYIRINGIRO YAGUHAYE

16. Kuki abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama nta ho batandukaniye?

16 Abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama, nta ho batandukaniye. Bose Yehova arabakunda. Kugira ngo bose abakize, yatanze ubuzima bw’Umwana we akunda cyane. Mu by’ukuri ikintu kimwe kibatandukanya ni ibyiringiro bafite. Bose basabwa kubera indahemuka Imana na Kristo (Zab 31:23). Nanone wibuke ko bose Imana ibaha umwuka wera. Ibyo bisobanura ko Yehova aha umwuka wera buri wese akurikije icyo akeneye.

17. Ni iki abasutsweho umwuka bifuza cyane?

17 Abakristo basutsweho umwuka ntibavukana ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Ni Imana yabibahaye. Batekereza kuri ibyo byiringiro, bagasenga babivuga kandi bategereje kuzabona igihembo cyabo mu ijuru. Icyakora ntibazi uko imibiri yabo izaba imeze igihe bazaba bari mu ijuru (Fili 3:20, 21; 1 Yoh 3:2). Nubwo bimeze bityo ariko, bafite amatsiko yo kuzabona Yehova, Yesu, abamarayika hamwe n’abandi basutsweho umwuka. Bifuza cyane kubana na bo mu ijuru.

18. Ni ibihe bintu abagize izindi ntama bategereje kuzabona?

18 Abagize izindi ntama bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, kandi ibyo ni byo byiringiro abantu bose muri rusange bavukana (Umubw 3:11). Si bo bazarota igihe kigera bagatangira gufatanya n’abandi guhindura isi paradizo! Bifuza kuzubaka amazu yabo, bagahinga imirima yabo kandi bakagira abana bafite ubuzima bwiza (Yes 65:21-23). Bafite amatsiko yo gutembera isi bakareba ibyiza biyirimo, nk’imisozi, amashyamba, inyanja kandi bakiga ibintu byose Yehova yaremye. Ariko ikibashimisha cyane ni ukumenya ko bazarushaho kuba inshuti za Yehova.

19. Urwibutso rutuma buri wese akora iki? Muri uyu mwaka ruzaba ryari?

19 Yehova yahaye buri wese mu bamusenga ibyiringiro bihebuje (Yer 29:11). Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rutuma buri wese muri twe ashobora gushimira Imana na Kristo ibyiza badukoreye bizatuma tubaho iteka. Mu by’ukuri, Urwibutso ni wo munsi mukuru w’ingenzi mu Bakristo b’ukuri. Ruzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021, izuba rirenze. Abenshi bazaterana ku Rwibutso bisanzuye, kubera ko baba mu duce tubaha umudendezo wo gusenga Yehova. Hari n’abarwanywa ariko ntibizababuza guterana. Abandi bo bazaterana bari muri gereza. Aho uzaba uri hose, uzibuke ko Yehova, Yesu, abamarayika n’abasutsweho umwuka bamaze kuzuka, bazaba bari kumwe na we. Buri torero, buri tsinda na buri muntu ku giti ke, tubifurije Urwibutso rwiza!

INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe

^ par. 5 Itariki ya 27 Werurwe 2021 izaba ari umunsi wihariye ku Bahamya ba Yehova. Ku mugoroba w’uwo munsi, tuzibuka urupfu rwa Kristo. Abenshi mu bazitabira uwo muhango, bari mu itsinda Yesu yise “izindi ntama.” Ni ikihe kintu gishishikaje Abahamya bamenye ku birebana n’iryo tsinda mu mwaka wa 1935? Ni ibihe bintu byiza abagize izindi ntama bazabona nyuma y’umubabaro ukomeye? Iyo abagize izindi ntama bagiye mu Rwibutso, basingiza Imana na Kristo bate?

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Abagize izindi ntama ni abigishwa ba Kristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka. Bamwe muri bo batangiye gukorera Yehova mu minsi y’imperuka. Imbaga y’abantu benshi ni abagize izindi ntama bazaba bakiriho ubwo Kristo azaba acira urubanza abantu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, kandi bazawurokoka.

^ par. 4 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo “abasigaye” ryerekeza ku Bakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi, barya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso.