Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

Komeza gutuza wiringire Yehova

Komeza gutuza wiringire Yehova

ISOMO RY’UMWAKA WA 2021: ‘Nimukomeza gutuza no kwiringira Yehova, ni bwo muzakomera.’—YES 30:15, NWT

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE *

1. Ni ikihe kibazo Umwami Dawidi yabajije, bamwe muri twe bashobora kubaza?

TWESE twifuza kubaho dutuje kandi dufite amahoro. Nta muntu wishimira guhangayika. Ariko hari igihe tugira ibibazo bikaduhangayikisha. Ni yo mpamvu bamwe mu basenga Yehova bashobora kubaza ikibazo nk’icyo Umwami Dawidi yabajije Yehova ati: “Nzarwana intambara muri jye ngeze ryari, mfite agahinda mu mutima umunsi wose?”​—Zab 13:2.

2. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?

2 Nta cyo twakora ngo tureke guhangayika. Ariko hari icyadufasha ngo tudahangayika bikabije. Muri iki gice, turi burebe bimwe mu bintu bishobora kuduhangayikisha. Hanyuma turi busuzume ibintu bitandatu twakora kugira ngo dutuze.

IBINTU BISHOBORA KUDUHANGAYIKISHA

3. Bimwe mu bintu biduhangayikisha ni ibihe, kandi se hari icyo twabikoraho?

3 Hari ibintu byinshi bishobora kuduhangayikisha, tukaba nta cyo twakora ngo bitatugeraho. Urugero, nta cyo twakora ngo ibiciro by’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga y’ubukode, bireke kwiyongera buri mwaka. Nta n’icyo twakora ngo tubuze abo twigana cyangwa abo dukorana kudushuka ngo dukore ibikorwa by’ubuhemu cyangwa tugwe mu cyaha cy’ubusambanyi. Nanone ntidushobora guhagarika ibikorwa by’urugomo bibera mu gace dutuyemo. Ibyo biterwa n’uko turi mu isi yiganjemo abantu batumvira inama zo muri Bibiliya. Nanone Satani we mana y’iyi si azi ko hari abantu bashobora kureka gukorera Yehova bitewe n’“imihangayiko yo muri iyi si” (Mat 13:22; 1 Yoh 5:19). Ubwo rero ntidutangazwa n’uko muri iyi si harimo ibibazo byinshi biduhangayikisha.

4. Guhangayikishwa cyane n’ibibazo dufite, bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

4 Ibibazo duhura na byo bishobora kuduhangayikisha bikabije, ku buryo bitubuza kugira ikindi dutekerezaho. Urugero, dushobora guhangayikishwa n’uko tutazabona amafaranga ahagije yo kugura ibyo dukeneye cyangwa ko tuzarwara tukananirwa gukora, ndetse wenda tugatakaza akazi dufite. Nanone dushobora guhangayikishwa n’uko tuzahura n’ibishuko tugahemukira Yehova. Vuba aha Satani azakoresha abo ayobora, bagabe igitero ku basenga Yehova. Ubwo rero dushobora guhangayika twibaza uko tuzitwara icyo gihe. None se guhangayikishwa n’ibibazo nk’ibyo ni bibi?

5. Igihe Yesu yavugaga ngo: ‘Ntimukomeze guhangayika’ yashakaga kuvuga iki?

5 Yesu yabwiye abigishwa be ati: ‘Ntimukomeze guhangayika’ (Mat 6:25). Ese yashakaga kuvuga ko nta kintu na kimwe cyagombye kuduhangayikisha? Oya. Ibuka ko hari abantu b’indahemuka basengaga Yehova bo mu bihe bya kera bagiye bahangayika, ariko Yehova agakomeza kubemera * (1 Abami 19:4; Zab 6:3). Mu by’ukuri, Yesu yashakaga kuduhumuriza. Ntiyashakaga ko duhangayikishwa cyane no gushaka ibintu dukenera, ku buryo tureka gushyira imbere umurimo dukorera Yehova. None se ni ibihe bintu twakora kugira ngo tudahangayika bikabije?—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyo wakora.”

IBINTU BITANDATU BYADUFASHA GUTUZA

Reba paragarafu ya 6 *

6. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, ni iki cyadufasha gutuza mu gihe duhangayitse?

6 (1) Jya usenga kenshi. Mu gihe ufite ikibazo kiguhangayikishije, jya usenga Yehova umusabe kugufasha (1 Pet 5:7). Ashobora gusubiza amasengesho yawe, akaguha “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” by’abantu. (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Ayo mahoro ayaguha binyuze ku mwuka wera ufite imbaraga nyinshi.—Gal 5:22.

7. Ni iki ugomba gukora mu gihe usenga?

7 Mu gihe usenga Yehova jya umubwira ibiguhangayikishije byose. Jya umusobanurira neza ikibazo ufite kandi umubwire uko wiyumva. Niba ikibazo ufite gishobora gukemuka, jya umusaba ubwenge bwo kumenya icyo wakora ngo ugikemure, umusabe n’imbaraga zo kugikora. Niba nta cyo wagikoraho, jya umusaba agufashe gutuza, ntuhangayike bikabije. Iyo usenze Yehova ukamusobanurira neza ikibazo ufite, kubona uko yagushubije birushaho kukorohera. Nubwo utahita ubona ko yashubije amasengesho yawe, ntukareke gusenga. Yehova yifuza ko wamusobanurira neza ikibazo ufite kandi ukamusenga kenshi.—Luka 11:8-10.

8. Ni iki wagombye kwibuka mu gihe usenga?

8 Mu gihe usenga Yehova umubwira ibiguhangayikishije, ntukibagirwe kumushimira. Niyo waba ufite ibibazo byinshi, jya usubiza amaso inyuma urebe imigisha ufite. Mu gihe wabuze amagambo wakoresha agaragaza uko wiyumva, jya wibuka ko Yehova ashobora kugusubiza niyo wamubwira gusa uti: “Ntabara.”—2 Ngoma 18:31; Rom 8:26.

Reba paragarafu ya 9 *

9. Twabona dute umutekano nyakuri?

9 (2) Jya uyoborwa n’ubwenge bwa Yehova, aho kwishingikiriza ku bwenge bwawe. Mu gihe cy’umuhanuzi Yesaya, abantu b’i Buyuda bari bafite ubwoba bw’uko Abashuri bari kuzabagabaho igitero. Kubera ko batashakaga ko Abashuri babigarurira, bitabaje Abanyegiputa batasengaga Yehova (Yes 30:1, 2). Yehova yababwiye ko iryo kosa bari bakoze ryari kuzabakururira ibibazo bikomeye (Yes 30:7, 12, 13). Yatumye umuhanuzi Yesaya ngo ababwire icyo bagombaga gukora, kugira ngo babone umutekano nyakuri. Uwo muhanuzi yarababwiye ati: ‘Nimukomeza gutuza no kwiringira Yehova, ni bwo muzakomera.’—Yes 30:15bNWT.

10. Ni ibihe bintu bishobora kudusaba kugaragaza ko twiringira Yehova?

10 Twagaragaza dute ko twiringira Yehova? Reka turebe ingero. Ushobora kubona akazi kaguhemba amafaranga menshi ariko kakagusaba gukora amasaha y’ikirenga, ku buryo udashobora gukorera Yehova nk’uko wari usanzwe umukorera. Nanone umuntu mukorana ashobora kukwereka ko agukunda kandi atari Umuhamya wa Yehova. Hari n’igihe umuntu wo mu muryango wawe ukunda cyane ashobora kugusaba guhitamo hagati ye na Yehova. Igihe uzaba ufite ikibazo nk’icyo, uzaba usabwa gufata umwanzuro utoroshye. Ariko Yehova azakuyobora agufashe gufata umwanzuro mwiza (Mat 6:33; 10:37; 1 Kor 7:39). None se uziringira Yehova umwumvire?

Reba paragarafu ya 11 *

11. Ni izihe nkuru zo muri Bibiliya twasoma, kugira ngo zidufashe gutuza mu gihe turwanywa?

11 (3) Jya uvana amasomo ku bantu bavugwa muri Bibiliya, baba abakoze ibyiza cyangwa ibibi. Bibiliya irimo inkuru nyinshi zigaragaza akamaro ko gukomeza gutuza, ukiringira Yehova. Mu gihe usoma izo nkuru, jya ureba icyafashije abasengaga Imana bagakomeza gutuza mu gihe barwanywaga cyane. Urugero, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwategekaga intumwa kureka kubwiriza, ntizagize ubwoba. Ahubwo zagaragaje ubutwari ziravuga ziti: “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyak 5:29). Ndetse na nyuma yo kuzikubita, ntizigeze zigira ubwoba. Ni iki cyazifashije gukomeza gutuza? Ni uko zari zizi ko Yehova azishyigikiye. Yashimishwaga n’ibyo zikora. Ni yo mpamvu zakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyak 5:40-42). Igihe umwigishwa Sitefano na we yari hafi kwicwa, yakomeje gutuza no kugira amahoro, ku buryo ‘mu maso he hari hameze nko mu maso h’umumarayika’ (Ibyak 6:12-15). Ni iki cyamufashije? Ni uko yari azi ko Yehova amwemera.

12. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:14 n’igice cya 4:14, kuki dushobora kwishima mu gihe dutotezwa?

12 Intumwa zari zifite ikimenyetso gifatika kigaragaza ko Yehova yari azishyigikiye. Yari yarazihaye ububasha bwo gukora ibitangaza (Ibyak 5:12-16; 6:8). Twe ntidufite ubushobozi bwo kubikora. Ariko Yehova akoresha Ijambo rye, akatubwira ko mu gihe dutotezwa tuzira gukiranuka aba atwishimiye kandi ko umwuka we uba uri kumwe natwe. (Soma muri 1 Petero 3:14; 4:14.) Ubwo rero ntitugomba guhangayika ngo twibaze icyo tuzakora nituramuka dutotejwe. Ahubwo tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kwiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kudufasha no kudutabara. Kimwe n’abigishwa ba kera, tugomba kwiringira isezerano Yesu yatanze rigira riti: “Nzabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.” Nanone yaradusezeranyije ati: “Nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu” (Luka 21:12-19). Ntitukibagirwe kandi ko Yehova yibuka ibintu byose biranga abamusenga bapfa ari indahemuka. Ubwo rero, azabazura rwose.

13. Ingero z’abantu batashoboye gutuza ngo biringire Yehova, zidufasha zite?

13 Nanone dushobora kuvana isomo ku bantu batashoboye gutuza ngo biringire Yehova. Kumenya ibyababayeho bishobora gutuma twirinda gukora amakosa nk’ayo bakoze. Urugero, Umwami Asa w’u Buyuda agitangira gutegeka yiringiye Yehova igihe ingabo nyinshi zamuteraga, kandi Yehova yaramufashije arazitsinda (2 Ngoma 14:9-12). Nyuma yaho yatewe n’ingabo nke z’umwami wa Isirayeli witwaga Basha. Icyo gihe bwo, ntiyiringiye ko Yehova yari kumutabara. Ahubwo yafashe ifeza na zahabu abyoherereza Abasiriya ngo babe ari bo bamutabara (2 Ngoma 16:1-3). Nanone igihe yarwaraga indwara ikomeye ari hafi gupfa, ntiyiringiye ko Yehova yashoboraga kumukiza.—2 Ngoma 16:12.

14. Ibyo Asa yakoze bitwigisha iki?

14 Asa agitangira gutegeka, iyo yahuraga n’ibibazo yitabazaga Yehova. Ariko nyuma yagiye akemura ibibazo akurikije uko abyumva, aho kumutabaza. Igihe Asa yafataga umwanzuro wo gutabaza Abasiriya kugira ngo bamufashe kurwanya ingabo za Isirayeli, uwo mwanzuro wasaga n’aho ari mwiza. Nubwo yatsinze, ayo mahoro ntiyamaze kabiri. Yehova yatumye umuhanuzi aramubwira ati: “Kubera ko wishingikirije ku mwami wa Siriya ntiwishingikirize kuri Yehova Imana yawe, ni cyo gitumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika” (2 Ngoma 16:7). Ubwo rero tugomba kuba maso ntitwiyiringire, ngo dushake kwikemurira ibibazo. Ahubwo tugomba gushakira inama mu Ijambo ry’Imana. Ndetse n’igihe duhuye n’ikibazo kidutunguye, tugomba gutuza tukiringira Yehova, kandi azadufasha dufate umwanzuro mwiza.

Reba paragarafu ya 15 *

15. Ni iki dushobora gukora mu gihe dusoma Bibiliya?

15 (4) Jya ufata mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya. Mu gihe ubonye imirongo yo muri Bibiliya igaragaza akamaro ko gutuza ukiringira Yehova, jya uyifata mu mutwe. Kugira ngo ubishobore, jya uyisoma mu ijwi riranguruye cyangwa uyandike ahantu maze uge uyisubiramo kenshi. Yehova yasabye Yosuwa kujya asoma igitabo cy’Amategeko buri gihe kandi akayatekerezaho, kugira ngo age akora ibyiza. Byari no gutuma atagira ubwoba, ahubwo akagira ubutwari bwo kuyobora ubwoko bw’Imana (Yos 1:8, 9). Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya ishobora kugufasha ugakomeza gutuza, mu gihe ufite ibibazo ubusanzwe byagombye kuguhangayikisha cyangwa bigatuma ugira ubwoba.—Zab 27:1-3; Imig 3:25, 26.

Reba paragarafu ya 16 *

16. Yehova akoresha ate abagize itorero kugira ngo adufashe gutuza no kumwiringira?

16 (5) Jya wifatanya n’abasenga Yehova. Yehova akoresha abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe gukomeza gutuza no kumwiringira. Iyo turi mu materaniro, dufashwa cyane n’inyigisho zitangwa, ibitekerezo by’abateranye ndetse n’ibiganiro tugirana n’abavandimwe na bashiki bacu (Heb 10:24, 25). Nanone iyo tuganiriye n’inshuti zacu zo mu itorero tukazibwira ibibazo dufite, zishobora kudufasha. Iyo inshuti yacu itubwiye “ijambo ryiza,” bituma tudakomeza guhangayika cyane.—Imig 12:25.

Reba paragarafu ya 17 *

17. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 6:19, ibyiza tuzabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana bidufasha bite gutuza mu gihe dufite ibibazo?

17 (6) Komeza kugira ukwizera gukomeye. Ibyiza tuzabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana “bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu,” kuko bituma dutuza mu gihe dufite ibibazo biduhangayikishije. (Soma mu Baheburayo 6:19.) Jya utekereza kuri icyo gihe, ubwo nta mihangayiko izaba ikiriho (Yes 65:17). Tekereza wageze mu isi nshya hari amahoro, ibibazo byose byarakemutse (Mika 4:4). Nanone kubwira abandi uko ubuzima bwo mu isi nshya buzaba bumeze, bituma ukwizera kwawe kurushaho gukomera. Jya ukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa uko ubishoboye kose. Nubikora, ‘uzakomeza kwizera udashidikanya ibyo wiringiye kugeza ku iherezo.’—Heb 6:11.

18. Ni iki gishobora kuzabaho mu gihe kiri imbere, kandi se ni iki twiyemeje?

18 Uko imperuka igenda irushaho kwegereza, tuzagenda duhura n’ibibazo byinshi biduhangayikisha. Isomo ry’uyu mwaka wa 2021 rizadufasha kubyihanganira, dukomeze gutuza twiringire Yehova, aho kwiringira imbaraga zacu. Muri uyu mwaka, nimureke twiyemeze kugaragaza ko twiringira isezerano rya Yehova rigira riti: ‘Nimukomeza gutuza no kwiringira Yehova, ni bwo muzakomera.’Yes 30:15NWT.

INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu

^ par. 5 Isomo ry’umwaka wa 2021 rigaragaza akamaro ko kwiringira Yehova mu gihe dufite ibibazo biduhangayikishije, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Iki gice kiri butwereke uko twakurikiza inama iri mu isomo ry’uyu mwaka.

^ par. 5 Hari abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bagira ikibazo cyo guhangayika bikabije. Icyo kiba ari ikibazo cy’uburwayi bukomeye kandi ntitwagombye kubyitiranya no guhangayika Yesu yavuze muri uyu murongo.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (1) Mushiki wacu yasenze kenshi ku munsi, abwira Yehova ibibazo afite.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (2) Mu gihe ari mu kiruhuko cya saa sita, ashakiye inama muri Bibiliya.

^ par. 67 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (3) Arimo aratekereza ku bantu bavugwa muri Bibiliya, baba abakoze ibyiza n’abakoze ibibi.

^ par. 69 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (4) Yometse kuri firigo ye agapapuro kariho umurongo yifuza gufata mu mutwe.

^ par. 71 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (5) Yishimiye kuba ari kumwe n’inshuti nziza mu murimo wo kubwiriza.

^ par. 73 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: (6) Atekereje ku byiza azabona mu gihe kizaza kugira ngo arusheho kugira ukwizera gukomeye.