Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura’

‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura’

ISOMO RY’UMWAKA WA 2022: ‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura.’​—ZAB 34:10.

INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”

INSHAMAKE *

Dawidi yumvaga ko ‘nta kintu cyiza yabuze’ ndetse n’igihe yari mu bibazo (Reba paragarafu ya 1-3) *

1. Ni ibihe bibazo Dawidi yahuye na byo?

 DAWIDI yari arimo ahunga Sawuli umwami wa Isirayeli, wari wiyemeje kumwica. Igihe Dawidi yasonzaga, yagiye mu mugi wa Nobu asaba imigati itanu (1 Sam 21:1, 3). Nyuma yaho, we n’abo bari kumwe bahungiye mu buvumo (1 Sam 22:1). Ariko se, byagenze bite kugira ngo Dawidi agere muri iyo mimerere?

2. Ni ibihe bintu Sawuli yakoze byashoboraga kumuteza akaga? (1 Samweli 23:16, 17)

2 Sawuli yagiriye ishyari Dawidi, bitewe n’uko abantu bamukundaga cyane kandi agatsinda intambara nyinshi. Nanone Sawuli yari azi ko Yehova yari yaranze ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli, bitewe n’uko yamwigometseho kandi ko yari yaratoranyije Dawidi ngo amusimbure ku ngoma. (Soma muri 1 Samweli 23:16, 17.) Icyakora kubera ko Sawuli yari akiri umwami wa Isirayeli kandi afite ingabo nyinshi n’abantu benshi bamushyigikiye, byatumye Dawidi ahunga kugira ngo atamwica. Ese Sawuli yibwiraga ko yari kuburizamo umugambi Yehova yari afite wo kwimika Dawidi (Yes 55:11)? Nubwo Bibiliya nta cyo ibivugaho, icyo tuzi cyo ni uko ibyo Sawuli yakoraga, byari kumuteza akaga. Kubera iki? Ni ukubera ko abarwanya Yehova buri gihe batsindwa.

3. Dawidi yumvaga ameze ate nubwo yari afite ibibazo?

3 Dawidi yicishaga bugufi. Si we wahisemo kuba umwami wa Isirayeli, ahubwo ni Yehova wamutoranyije (1 Sam 16:1, 12, 13). Ibyo byatumye Sawuli amwanga cyane. Dawidi ntiyigeze avuga ko Yehova ari we wamuteje ibyo bibazo. Nta nubwo yigeze yitotomba bitewe n’uko atari afite ibyokurya bihagije kandi akaba yarihishaga mu buvumo. Igitangaje ni uko igihe yari yihishe muri ubwo buvumo, ari bwo yahimbye indirimbo nziza cyane yo gusingiza Yehova, irimo amagambo agize umurongo w’ifatizo agira ati: ‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura.’—Zab 34:10.

4. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma, kandi se kuki ari iby’ingenzi?

4 Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova benshi ntibafite ibyokurya bihagije n’ibintu by’ibanze bakenera mu buzima. * Ibyo byarushijeho kugaragara mu gihe k’icyorezo cya COVID 19. Nanone tugomba kwitega ko ibintu bizarushaho kuba bibi, kubera ko “umubabaro ukomeye” wegereje cyane (Mat 24:21). Ubwo rero, byaba byiza dushatse ibisubizo by’ibibazo bine bikurikira: Kuki Dawidi yavuze ko “nta kintu cyiza” yigeze abura? Kuki tugomba kwitoza umuco wo kunyurwa? Kuki tugomba kwiringira ko Yehova azatwitaho? Twakora iki ngo twitegure guhangana n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere?

“NTA CYO NZABURA”

5-6. Zaburi ya 23:1-6 idufasha ite gusobanukirwa impamvu Dawidi yavuze ko abagaragu b’Imana “nta kintu cyiza bazabura”?

5 Ni iki Dawidi yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko abagaragu ba Yehova “nta kintu cyiza bazabura”? Igisubizo k’icyo kibazo tukibona iyo dusuzumye amagambo asa n’ayo ari muri Zaburi ya 23. (Soma muri Zaburi ya 23:1-6.) Dawidi yatangiye iyo zaburi agira ati: “Yehova ni Umwungeri wanjye. Nta cyo nzabura.” Mu mirongo ikurikiraho, Dawidi yavuzemo ibintu yabonaga ko ari iby’ingenzi cyane. Urugero, yavuzemo ibintu byiza Yehova yamuhaye bitewe n’uko yemeye ko amubera Umwungeri. Nanone yavuze ko Yehova yamuyoboye “mu nzira zo gukiranuka,” kandi akamufasha mu bihe byiza no mu bihe bigoye. Dawidi yari azi ko nubwo Yehova yari kumushyira “mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye,” bitari kumubuza guhura n’ibibazo. Hari igihe yari kujya acika intege, akamera nk’umuntu unyura “mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,” kandi yari kugira n’abanzi. Ariko kubera ko Yehova yari Umwungeri we, yavuze ko ‘atazatinya ikibi.’

6 Ubwo rero tubonye igisubizo cya cya kibazo cya mbere kivuga ngo: “Kuki Dawidi yavuze ko ‘nta kintu cyiza yigeze abura’?” Dawidi yari afite ibyo akeneye byose kugira ngo akomeze kuba inshuti ya Yehova. Yari azi ko ibyishimo bidaterwa no gutunga ibintu byinshi. Dawidi yanyurwaga n’ibyo Yehova yamuhaga. Yabonaga ko ik’ingenzi cyane, ari uko Yehova amuha umugisha kandi akamurinda.

7. Dukurikije ibivugwa muri Luka 21:20-24, ni uwuhe mwanzuro ukomeye Abakristo b’i Yudaya bo mu kinyejana cya mbere bagombaga gufata?

7 Ibyo Dawidi yavuze bitwereka ko tutagomba kubona ko ubutunzi, ari cyo kintu k’ingenzi cyane mu buzima bwacu. Nubwo twishimira ibyo dutunze, si byo dukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye i Yudaya, babonye ko ibyo ari ukuri. (Soma muri Luka 21:20-24.) Yesu yavuze ko hari igihe umugi wa Yerusalemu wari kugotwa “n’ingabo zikambitse.” Yari yarababwiye ko ibyo bintu nibiba, bagombaga gutangira “guhungira mu misozi.” Guhunga byari gutuma barokoka, ariko byari kubasaba gusiga ibintu byinshi bari batunze. Mu myaka ishize, hari Umunara w’Umurinzi wavuze ko ‘basize imirima yabo n’amazu yabo, kandi ko nta n’ibintu bavanye mu mazu yabo. Biringiye ko Yehova yari kubafasha kandi akabarinda, bituma babona ko gushyira mu mwanya wa mbere ibyo ashaka, ari cyo kintu cyari ik’ingenzi cyane kuruta ibintu byose bari batunze.’

8. Ni irihe somo ry’ingenzi twavana ku byabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye i Yudaya?

8 Ni irihe somo ry’ingenzi twavana ku byabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye i Yudaya? Wa Munara w’Umurinzi twigeze kuvuga, wavuze ko ‘mu gihe kiri imbere dushobora kuzahura n’ibigeragezo, bizagaragaza niba dukunda ubutunzi cyangwa tutabukunda. Ese ibyo dutunze ni byo duha agaciro cyangwa ik’ingenzi ni ukuzarokoka, bitewe n’uko twabereye Yehova indahemuka? Mu gihe tuzaba duhunga, dushobora kuzahura n’ingorane kandi ntitubone ibyo dukeneye. Tugomba kuzaba twiteguye gukora icyo dusabwa cyose, nk’uko bagenzi bacu bo mu kinyejana cya mbere babigenje, igihe bahungaga bava i Yudaya.’ *

9. Inama Pawulo yagiriye Abaheburayo itwigisha iki?

9 Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu byagoye abo Bakristo gusiga ibintu hafi ya byose bari batunze, bakajya gutangira ubuzima bushya aho bari bahungiye? Bagombaga kugira ukwizera, bakiringira ko Yehova yari kubaha iby’ibanze bakeneye. Icyakora hari ikintu cyari kubafasha. Habura imyaka itanu ngo Abaroma bagote Yerusalemu, Pawulo yari yaragiriye Abaheburayo inama nziza igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’ Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’” (Heb 13:5, 6). Nta gushidikanya ko abumviye iyo nama ya Pawulo mbere y’uko Abaroma bagota Yerusalemu, kuba mu buzima buciriritse bw’aho bari bahungiye, byaboroheye. Bari biringiye ko Yehova yari kubaha iby’ibanze bari gukenera. Ayo magambo ya Pawulo, atwereka ko natwe dushobora kwiringira ko Yehova azatwitaho.

“TUZANYURWA” N’IBYO DUFITE

10. Ni irihe banga Pawulo yari yaramenye?

10 Pawulo yagiriye Timoteyo inama nk’iyo yagiriye Abaheburayo, kandi natwe iratureba. Yaranditse ati: “Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Tim 6:8). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko tutazarya neza, ngo duture ahantu heza cyangwa ngo rimwe na rimwe tugure imyenda mishya? Ibyo si byo Pawulo yashakaga kuvuga. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba kunyurwa n’ibyo dutunze (Fili 4:12). Iryo banga Pawulo yari yararimenye kera. Ikintu k’ingenzi mu buzima si ibyo dutunze, ahubwo ni ukuba inshuti ya Yehova.—Hab 3:17, 18.

Mu myaka 40 Abisirayeli bamaze mu butayu, ‘nta kintu cyiza babuze.’ Ese natwe muri iki gihe dushobora kunyurwa n’ibyo dufite? (Reba paragarafu ya 11) *

11. Amagambo Mose yabwiye Abisirayeli, atwigisha iki ku birebana no kunyurwa?

11 Hari igihe ibyo twibwira ko dukeneye, aba atari byo Yehova abona ko dukeneye. Reka turebe ibyo Mose yabwiye Abisirayeli igihe bari bamaze imyaka 40 mu butayu. Yarababwiye ati: “Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha mu byo ukora byose. Azi neza urugendo rwose wakoze muri ubu butayu bunini. Yehova Imana yawe yabanye nawe muri iyo myaka mirongo ine yose, nta cyo wigeze ubura” (Guteg 2:7). Muri iyo myaka 40 yose, Yehova yari yarahaye Abisirayeli manu ngo bage bayirya. Imyenda bari baravanye muri Egiputa na yo ntiyabasaziyeho (Guteg 8:3, 4). Nubwo hari Abisirayeli babonaga ko ibyo bari bafite bitari bihagije, Mose yabibukije ko bari bafite ibyo bari bakeneye byose. Nitunyurwa n’ibyo dufite bizashimisha Yehova. Yifuza ko twishimira ibyo aduha, n’iyo byaba bisa n’aho biciriritse, tukabona ko ari umugisha aduhaye.

JYA WIRINGIRA KO YEHOVA AZAKWITAHO

12. Ni iki kitwereka ko Dawidi yiringiraga Yehova aho kwiyiringira?

12 Dawidi yari azi ko Yehova ari indahemuka kandi ko yita cyane ku bamukunda. Nubwo igihe Dawidi yandikaga Zaburi ya 34 Sawuli yashakaga kumwica, Dawidi yiringiraga Yehova cyane, ku buryo yari yizeye ko “umumarayika wa Yehova” yari akambitse iruhande rwe ‘amugose’ (Zab 34:7). Birashoboka ko icyo gihe, Dawidi yagereranyaga umumarayika wa Yehova n’umusirikare ukambitse ahantu, uhora ari maso kugira ngo arebe aho umwanzi aturuka. Ubusanzwe Dawidi yari umusirikare w’intwari kandi Yehova yari yaramusezeranyije ko azamuha ubwami. Nanone yari azi gukoresha umuhumetso no kurwanisha inkota. Icyakora ibyo byose si byo yishingikirizagaho iyo yabaga agiye kurwana n’abanzi be (1 Sam 16:13; 24:12). Ahubwo yiringiraga Yehova, akizera ko umumarayika we ‘akiza abamutinya.’ Birumvikana ko muri iki gihe tutakwitega ko Yehova azaturinda mu buryo bw’igitangaza. Nubwo abiringira Yehova bashobora gupfa muri iki gihe, tuzi neza ko bazabaho iteka mu gihe kizaza.

Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ingabo za Gogi wo mu gihugu cya Magogi zishobora kuzatugabaho ibitero mu ngo zacu. Icyakora, duhumurizwa no kuba tuzi ko Yesu n’abamarayika be bazaba babona ibirimo kuba maze bagahita badutabara (Reba paragarafu ya 13)

13. Igihe Gogi wo mu gihugu cya Magogi azatugabaho igitero, kuki tuzaba tumeze nk’abadafite kirengera, ariko se kuki tutazagira ubwoba? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

13 Vuba aha, tuzahura n’ibigeragezo bizagaragaza niba twiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kuturinda. Igihe Gogi wo mu gihugu cya Magogi, ni ukuvuga amahanga azaba yishyize hamwe, azagaba igitero ku bwoko bw’Imana, dushobora kuzumva ko ibyacu birangiye. Icyo gihe, tugomba kuzizera tudashidikanya ko Yehova afite ubushobozi bwo kudukiza kandi ko azabikora. Amahanga azabona tumeze nk’intama idafite kirengera, mbese tudafite uwo kudukiza (Ezek 38:10-12). Nta ntwaro tuzaba dufite kandi ntitwize kurwana. Ubwo rero, ayo mahanga azibwira ko agiye kuturimbura mu buryo bworoshye. Kubera ko atizera Imana, ntazamenya ko abamarayika ba Yehova biteguye kuturwanirira. Ariko twe turabizi kuko dufite ukwizera. Icyo gihe ayo mahanga azatungurwa no kubona ingabo zo mu ijuru zije kuturwanirira.—Ibyah 19:11, 14, 15.

ITEGURE UHEREYE UBU IBINTU BIZABAHO MU GIHE KIRI IMBERE

14. Ni iki twakora muri iki gihe kugira ngo twitegure ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere?

14 Twakora iki ngo twitegure ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere? Mbere na mbere tugomba kwirinda gukunda ubutunzi, kuko hari igihe kizagera tugasiga ibyo dutunze. Nanone tugomba kwitoza kunyurwa n’ibyo dufite kandi tugashimishwa cyane n’uko turi inshuti za Yehova. Nitwihatira kumenya Yehova, tuzarushaho kwiringira ko afite ubushobozi bwo kudukiza, igihe Gogi wo mu gihugu cya Magogi azatugabaho igitero.

15. Ni ibihe bintu byabaye kuri Dawidi akiri muto, byatumye yizera adashidikanya ko Yehova atari kumutererana?

15 Reka turebe ikindi kintu cyafashije Dawidi kandi natwe kikaba cyadufasha kwitegura guhangana n’ibigeragezo. Dawidi yaravuze ati: “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza. Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho” (Zab 34:8). Ayo magambo agaragaza impamvu Dawidi yiringiraga ko Yehova yari kumufasha. Inshuro nyinshi, Dawidi yiringiraga Yehova kandi na we ntiyigeze amutenguha. Urugero, igihe yari akiri muto yagiye kurwana n’Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati. Yaramubwiye ati: “Uyu munsi Yehova arakungabiza” (1 Sam 17:46). Nyuma yaho, Dawidi yagiye gukorera Umwami Sawuli, wagerageje kumwica inshuro nyinshi. Icyakora, “Yehova yari kumwe” na Dawidi (1 Sam 18:12). Kubera ko Dawidi yari yariboneye ukuntu Yehova yagiye amufasha mu bihe byashize, yari yiringiye ko yari no kumufasha muri ibyo bigeragezo.

16. Ni iki twakora kugira ngo ‘dusogongere’ maze twibonere ukuntu Yehova ari mwiza?

16 Nitwitoza kwishingikiriza kuri Yehova muri iki gihe, bizatuma turushaho kwizera ko afite ubushobozi bwo kudukiza no mu gihe kizaza. Urugero, tugomba kugira ukwizera kandi tukiringira Yehova, kugira ngo dusabe umukoresha wacu uruhushya rwo kujya mu ikoraniro, cyangwa guhindura gahunda y’akazi kugira ngo tubone uko twifatanya mu materaniro yose kandi turusheho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Reka noneho tuvuge ko umukoresha wawe akwimye uruhushya, maze bikaba ngombwa ko uva kuri ako kazi. Ese icyo gihe uziringira ko Yehova atazigera agutererana kandi ko buri gihe azajya aguha ibyo ukeneye (Heb 13:5)? Abantu benshi bari mu murimo w’igihe cyose, bagiye bibonera ukuntu Yehova yagiye abafasha mu gihe babaga babikeneye cyane. Yehova ni indahemuka rwose.

17. Isomo ry’umwaka wa 2022 ni irihe, kandi se kuki rikwiriye?

17 Ntidutinya ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere kuko Yehova adushyigikiye. Nidukomeza gushyira Ubwami bwe mu mwanya wa mbere, ntazigera adutererana. Inteko Nyobozi yifuza kutwibutsa ko tugomba kwitegura duhereye ubu ibintu bikomeye bizabaho mu gihe kiri imbere, kandi tukiringira ko Yehova atazigera adutererana. Ni yo mpamvu yahisemo umurongo w’Ibyanditswe wo muri Zaburi ya 34:10, kugira ngo ube isomo ry’umwaka wa 2022. Uwo murongo ugira iti: ‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura.’

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

^ par. 5 Isomo ry’umwaka wa 2022 rishingiye muri Zaburi ya 34:10. Hagira hati: ‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura.’ Abagaragu ba Yehova benshi si abakire. None se kuki Bibiliya ivuga ko “nta kintu cyiza bazabura”? Gusobanukirwa ibivugwa muri uwo murongo, byadufasha bite kwitegura ibintu bikomeye bizabaho mu gihe kiri imbere?

^ par. 4 Reba “Ibibazo by’abasomyi” byo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2014.

^ par. 8 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1999, ku ipaji ya 19.

^ par. 54 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Dawidi yashimiraga Yehova ibyo yamuhaga byose n’igihe yari yihishe mu buvumo ahunga Sawuli kugira ngo atamwica.

^ par. 56 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Yehova yabahaye manu yo kurya kandi atuma imyenda yabo itabasaziraho.