Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

Jya ukoresha neza igihe cyawe

Jya ukoresha neza igihe cyawe

“Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.”—EFE 5:15, 16.

INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu

INSHAMAKE *

1. Twakora iki ngo tumarane igihe na Yehova?

 TWISHIMIRA kumarana igihe n’abantu dukunda. Umugabo n’umugore bakundana, bishimira kumara igihe bari kumwe. Abakiri bato na bo, bishimira kuba hamwe n’inshuti zabo. Nanone, twese twishimira kumarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ikiruta byose, twishimira kumarana igihe n’Imana yacu. Ibyo tubikora mu gihe dusenga, dusoma Bibiliya, dutekereza ku mugambi w’Imana no ku mico yayo myiza cyane. Icyo gihe tumarana na Yehova kitugirira akamaro cyane.—Zab 139:17.

2. Ni ibihe bintu bishobora kudutwara igihe?

2 Nubwo twishimira gusenga Yehova no gusoma Ijambo rye, si ko buri gihe bitworohera. Duhora duhuze, ku buryo kubona igihe cyo gukora ibintu byatuma tuba inshuti za Yehova, bishobora kutugora. Akazi, kwita ku muryango n’ibindi bintu tuba dusabwa gukora, bishobora kudutwara igihe ku buryo twumva ko nta mwanya dufite wo gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo dusoma.

3. Ni ikihe kintu kindi gishobora kudutwara igihe?

3 Hari ikindi kintu gishobora kudutwara igihe. Tutabaye maso, hari igihe dushobora kumara igihe mu bikorwa ubusanzwe bitari bibi, ariko bigatuma tutabona umwanya wo gukora ibintu bituma tuba inshuti za Yehova. Reka dufate urugero rw’imyidagaduro. Twese tujya dukenera igihe cyo gukora ibindi bintu bidushimisha bituma twumva turuhutse. Nubwo imyidagaduro duhitamo yaba ari myiza, hari igihe ishobora kudutwara igihe kinini, ku buryo tutabona umwanya uhagije wo gukora ibintu by’umwuka. Ubwo rero, ntitukemere ko imyidagaduro idutwara igihe kinini.—Imig 25:27; 1 Tim 4:8.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Muri iki gice, tugiye kureba impamvu tugomba kumenya ibikwiriye kuza mu mwanya wa mbere. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo tumarane igihe na Yehova n’uko byatugirira akamaro.

JYA UFATA IMYANZURO MYIZA KANDI UHITEMO IBYO USHYIRA MU MWANYA WA MBERE

5. Kumvira inama iri mu Befeso 5:15-17, byafasha bite umuntu ukiri muto guhitamo neza ibyo azakora mu buzima bwe?

5 Jya uhitamo neza icyo uzakora mu buzima bwawe. Akenshi abakiri bato bahangayikishwa n’icyo bakora kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Hari igihe abarimu babo n’abagize imiryango yabo batari Abahamya, babahatira kwiga kaminuza, kugira ngo bazabone akazi keza. Nyamara kwiga ayo mashuri menshi byazabatwara igihe kinini. Icyakora, ababyeyi n’inshuti zabo zo mu itorero, bashobora kubagira inama yo gukorera Yehova. None se, ni iki cyafasha abakiri bato bakunda Yehova, gufata umwanzuro mwiza? Gusoma amagambo ari mu Befeso 5:15-17 no kuyatekerezaho, byabafasha. (Hasome.) Mu gihe umuntu ukiri muto amaze kuyasoma ashobora kwibaza ati: “‘Ibyo Yehova ashaka’ ni ibihe? Ni uwuhe mwanzuro nafata ukamushimisha? Ni uwuhe mwanzuro uzatuma nkoresha neza igihe cyange?” Jya wibuka ko iyi ‘minsi ari mibi,’ kandi ko iyi si iyobowe na Satani iri hafi kurimbuka. Ubwo rero, dukwiriye gukoresha neza ubuzima bwacu, kugira ngo dushimishe Yehova.

6. Mariya yakoze iki, kandi se kuki yahisemo neza?

6 Jya uhitamo neza ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Kugira ngo dukoreshe neza igihe cyacu, tuba tugomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri. Hari igihe ibyo bintu byombi biba atari bibi. Ibyo tubisobanukirwa neza, iyo dusuzumye uko byagenze igihe Yesu yasuraga Mariya na Marita. Icyo gihe Marita yari ashimishijwe cyane no kwakira Yesu, maze ategura ibyokurya byinshi. Icyakora Mariya we, yahise agenda yicara iruhande rwa Yesu, atega amatwi inyigisho ze. Nubwo ibyo Marita yakoraga bitari bibi, Yesu yavuze ko Mariya yahisemo “umugabane mwiza” (Luka 10:38-42). Birashoboka ko nyuma y’igihe Mariya atibukaga ibyo bariye icyo gihe, ariko ntiyigize yibagirwa ibyo Yesu yabigishije. Nk’uko Mariya yishimiye igihe yamaranye na Yesu, natwe twishimira igihe tumarana na Yehova. None se twakoresha neza dute icyo gihe?

JYA UKORESHA NEZA IGIHE UMARANA NA YEHOVA

7. Kuki dukwiriye gushaka igihe cyo gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo dusoma?

7 Jya uzirikana ko gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo usoma, ni bimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga Imana. Iyo dusenga, tuba tuganira na Data wo mu ijuru udukunda cyane (Zab 5:7). Naho iyo twiyigisha Bibiliya ‘tumenya Imana,’ kandi ni yo izi ubwenge kurusha undi muntu uwo ari we wese (Imig 2:1-5). Nanone iyo dutekereje ku byo dusoma, twibonera imico myiza ya Yehova kandi tukiyibutsa ibintu byiza cyane azadukorera. Nguko uko twakoresha neza igihe cyacu! None se, twakora iki ngo dukoreshe neza igihe gito dufite?

Ese ushobora kubona ahantu hatuje wakwiyigishiriza? (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8. Uko Yesu yakoresheje igihe ari mu butayu bitwigisha iki?

8 Niba bishoboka jya ushaka ahantu hatuje. Reka turebe uko Yesu yabigenje. Mbere y’uko atangira umurimo we hano ku isi, yamaze iminsi 40 mu butayu (Luka 4:1, 2). Kubera ko hari hatuje, yashoboraga gusenga Yehova kandi agatekereza ku byo Yehova yifuzaga ko akora. Ibyo byatumye yitegura guhangana n’ibigeragezo yari hafi guhura na byo. None se twamwigana dute? Niba uba mu muryango urimo abantu benshi, kubona ahantu hatuje mu rugo bishobora kukugora. Icyo gihe ushobora gushaka ahandi hantu hatuje wajya. Uko ni ko Julie abigenza iyo ashaka gusenga. We n’umugabo we baba mu kazu gato mu Bufaransa, bigatuma atabona ahantu hatuje yasengera. Julie yaravuze ati: “Ubwo rero, buri munsi njya ahantu hari ubusitani, kugira ngo abe ari ho nsengera. Kubera ko haba hatuje kandi ndi ngenyine, mbona uko mbwira Yehova ibindi ku mutima.”

9. Nubwo Yesu yahoraga ahuze, yagaragaje ate ko yahaga agaciro ubucuti yari afitanye na Se?

9 Yesu yahoraga ahuze. Iyo yabaga ari mu murimo wo kubwiriza, abantu benshi baramukurikiraga kandi bose bashaka ko abitaho. Urugero, hari igihe abantu bo ‘mu mugi bose bateraniye imbere y’umuryango’ w’aho yari ari kugira ngo bamurebe. Nubwo byari bimeze bityo, yashatse umwanya wo gusenga Yehova. Mu gitondo cya kare, yagiye “ahantu hadatuwe” kugira ngo asenge.—Mar 1:32-35.

10-11. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 26:40, 41, ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be igihe bari mu busitani bwa Getsemani, kandi se byagenze bite?

10 Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi n’umurimo we ukaba wari ugeze ku iherezo, yongeye gushaka ahantu hatuje kugira ngo asenge kandi atekereze. Icyo gihe yagiye mu busitani bwa Getsemani (Mat 26:36). Nanone icyo gihe yibukije abigishwa be ko bagombaga gusenga kandi ibyo byari kubagirira akamaro.

11 Reka turebe uko byagenze. Birashoboka ko bageze mu busitani bwa Getsemani nyuma ya saa sita z’ijoro. Icyo gihe Yesu yasabye abigishwa be gukomeza ‘kuba maso,’ maze ajya gusenga (Mat 26:37-39). Igihe Yesu yari arimo asenga, abigishwa be barasinziriye. Asanze basinziriye, yarongeye arababwira ati: “Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora.” (Soma muri Matayo 26:40, 41.) Yesu yari azi ko bahangayitse kandi ko bananiwe cyane maze abagirira impuhwe aravuga ati: “Umubiri ufite intege nke.” Yasubiye gusenga inshuro ebyiri, ariko agarutse asanga aho gusenga bongeye gusinzira.—Mat 26:42-45.

Jya usenga hakiri kare utarananirwa cyane (Reba paragarafu ya 12)

12. Wakora iki niba wumva uhangayitse cyangwa unaniwe cyane ku buryo utabasha gusenga?

12 Jya uhitamo igihe kiza cyo gusenga. Hari igihe uba uhangayitse cyangwa unaniwe cyane ukumva utabasha gusenga. Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. None se wakora iki? Hari abantu bakunze gusenga nijoro, basanze byaba byiza bagiye basenga butarira cyane, kuko baba batarananirwa cyane. Hari abandi bakunda gusenga bari mu mimerere runaka, urugero bicaye cyangwa bapfukamye, bakumva ari byo bibafasha. None se wakora iki niba wumva uhangayitse cyane kandi wacitse intege ku buryo utashobora gusenga? Jya ubwira Yehova uko wiyumva. Ushobora kwizera udashidikanya ko Data ugira imbabazi aziyumvisha uko umerewe.—Zab 139:4.

Ese ushobora kwirinda kwandikirana n’abandi igihe uri mu materaniro? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13. Kuki ibikoresho bya eregitoronike bishobora kuturangaza mu gihe dusenga, twiyigisha no mu gihe turi mu materaniro?

13 Jya wirinda ibyakurangaza mu gihe wiyigisha. Isengesho si ryo ryonyine ridufasha kuba inshuti za Yehova. Kwiyigisha Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro, na byo bishobora kudufasha. None se wakora iki kugira ngo utarangara mu gihe wiyigisha n’igihe uri mu materaniro? Ibaze uti: “Ni ibihe bintu bishobora kundangaza mu gihe niyigisha cyangwa ndi mu materaniro?” Ese hari abantu baguhamagara kuri terefone cyangwa bakakoherereza mesaje? Muri iki gihe abantu benshi batunze terefone n’ibindi bikoresho bya eregitoronike. Hari abashakashatsi bavuga ko iyo terefone iri hafi yawe ishobora gutuma urangara, ntutekereze neza ku byo ukora. Hari n’umuhanga wavuze ko ibikoresho bya eregitoronike “bituma umuntu arangara, ubwenge bukigira mu bindi.” Akenshi iyo tugiye gutangira amakoraniro, batwibutsa ko tugomba gukura ijwi mu bikoresho byacu bya eregitoronike, kugira ngo bitarangaza abandi. Nawe ubigenje utyo mu gihe ugiye gusenga cyangwa wiyigisha ndetse n’igihe uri mu materaniro, byakurinda kurangara.

14. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7 Yehova azadufasha ate kutarangara?

14 Jya usenga Yehova agufashe kutarangara. Niba mu gihe wiyigisha cyangwa uri mu materaniro ubwenge bwawe bwigira mu bindi, uge usenga Yehova agufashe. Iyo uhangayitse hari igihe gutekereza ku byo wiga bishobora kukugora. Icyakora uba ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo utarangara. Jya usenga Yehova aguhe amahoro kugira ngo arinde umutima wawe n’‘ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu.’—Soma mu Bafilipi 4:6, 7.

KUMARANA IGIHE NA YEHOVA BITUGIRIRA AKAMARO

15. Kumarana igihe na Yehova bitugirira akahe kamaro?

15 Iyo ufashe umwanya ukaganira na Yehova, ukamutega amatwi kandi ugatekereza ku mico ye myiza cyane, bikugirira akamaro. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, bituma ufata imyanzuro myiza. Bibiliya itubwira ko “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge” (Imig 13:20). Yehova ni we munyabwenge uruta abandi bose. Ubwo rero numarana igihe na we, nawe uzaba umunyabwenge. Uzamenya icyo wakora kugira ngo umushimishe n’uko wakwirinda kumubabaza.

16. Kumarana igihe na Yehova bidufasha bite kwigisha neza?

16 Icya kabiri, kumarana igihe na Yehova bizatuma wigisha neza. Iyo twigisha umuntu Bibiliya, tuba twifuza mbere na mbere kumufasha kuba inshuti ya Yehova. Uko tumarana igihe na Yehova ni ko turushaho kumukunda. Ubwo rero, iyo dukunda Yehova cyane, gufasha abo twigisha Bibiliya kumukunda biratworohera. Reka turebe uko Yesu yabigenje. Iyo Yesu yavugaga ibyerekeye Yehova, yagaragazaga ko ari Umubyeyi wuje urukundo, ku buryo byatumye abigishwa be na bo bamukunda.—Yoh 17:25, 26.

17. Isengesho no kwiyigisha bidufasha bite kugira ukwizera gukomeye?

17 Icya gatatu, kumarana igihe na Yehova bizatuma urushaho kugira ukwizera gukomeye. Tekereza uko bigenda iyo usabye Yehova kukuyobora, kuguhumuriza cyangwa kugufasha. Igihe cyose ubonye ko Yehova ashubije ayo masengesho yawe, urushaho kumwizera (1 Yoh 5:15). Ni iki kindi cyagufasha kugira ukwizera gukomeye? Ni ukwiyigisha. Bibiliya ivuga ko “kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise” (Rom 10:17). Icyakora kwiyigisha ntibihagije kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye. Ni iki kindi cyadufasha?

18. Tanga urugero rugaragaza impamvu tugomba gutekereza ku byo dusoma.

18 Tugomba kujya dutekereza ku byo dusoma. Reka turebe ibyabaye ku mwanditsi wa Zaburi ya 77. Yari ahangayitse kubera ko yumvaga ko we n’abandi Bisirayeli, Yehova atabemeraga. Ibyo byatumaga adasinzira (umurongo wa 2-8). Yakoze iki? Yabwiye Yehova ati: “Nzatekereza ku mirimo yawe yose, nite no ku migenzereze yawe” (umurongo wa 12). Uwo mwanditsi wa zaburi, yari asanzwe azi ibyo Yehova yari yarakoreye ubwoko bwe mu gihe cyashize. Icyakora kubera ko yari ahangayitse, yaribazaga ati: “Mbese Imana yaba yaribagiwe kugaragaza ineza, cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi?” (Umurongo wa 9.) Uwo mwanditsi wa zaburi yatekereje ku byo Yehova yakoreye ubwoko bwe n’ukuntu yabugiriye impuhwe n’imbabazi (umurongo wa 11). None se byaramufashije? Yego rwose. Byatumye yemera adashidikanya ko Yehova atari guta ubwoko bwe (umurongo wa 15). Ubwo rero, nawe nutekereza ibyo Yehova yakoreye ubwoko bwe n’ibyo yagukoreye, uzarushaho kumwizera.

19. Ni ikihe kintu kindi kigaragaza ko kumarana igihe na Yehova bitugirira akamaro?

19 Ikintu cya kane ari na cyo k’ingenzi, ni uko kumarana igihe na Yehova bituma urushaho kumukunda. Urukundo ni rwo ahanini rutuma wumvira Yehova, ukagira ibyo wigomwa kugira ngo umushimishe kandi ukihanganira ibigeragezo (Mat 22:37-39; 1 Kor 13:4, 7; 1 Yoh 5:3). Nta kintu cyaturutira kuba inshuti za Yehova.—Zab 63:1-8.

20. Wakora iki ngo ubone igihe cyo gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo usoma?

20 Jya uzirikana ko gusenga, kwiyigisha no gutekereza ku byo usoma, ari bimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga Imana. Ubwo rero, jya wigana Yesu ushake ahantu hatuje wabikorera. Nanone jya wirinda ibyakurangaza. Hanyuma mu gihe wiyigisha cyangwa uri mu materaniro, uge usenga Yehova agufashe kugira ngo ubwenge bwawe butajya mu bindi. Nukoresha neza igihe cyawe, Yehova azaguha ubuzima bw’iteka mu isi nshya.—Mar 4:24.

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

^ par. 5 Yehova ni inshuti yacu iturutira izindi. Natwe twishimira kuba inshuti ze kandi twifuza kumumenya neza. Kumenya umuntu neza bisaba igihe. Ubwo rero, natwe tugomba gushaka igihe kugira ngo turusheho kumenya Yehova neza. None se ko duhora duhuze, twavana he igihe cyo gukora ibintu byadufasha kuba inshuti za Yehova, kandi se ibyo bidufitiye akahe kamaro?