IGICE CYO KWIGWA CYA 3
Kuba Yesu yararize bitwigisha iki?
“Yesu ararira.”—YOH 11:35.
INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu
INSHAMAKE *
1-3. Ni ibihe bintu bishobora gutuma abagaragu ba Yehova barira?
NI RYARI uheruka kurira? Hari igihe twishima tukarira. Ariko inshuro nyinshi turira bitewe n’uko tubabaye. Urugero, dushobora kurizwa n’uko twapfushije umuntu. Mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Lorilei, yaranditse ati: “Maze gupfusha umukobwa wange, nagiraga agahinda kenshi ku buryo numvaga nta kintu gishobora kumpumuriza. Icyo gihe numvaga umutima ugiye guhagarara.” *
2 Icyakora hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma turira. Umupayiniya wo mu Buyapani witwa Hiromi yaravuze ati: “Iyo abantu banze gutega amatwi ubutumwa bwiza, binsha intege. Hari igihe nsenga Yehova ndira, musaba ko yamfasha kubona umuntu wifuza kumenya ukuri.”
3 Ese hari igihe ujya wumva umeze nk’abo bashiki bacu? Abenshi muri twe bijya bitubaho (1 Pet 5:9). Twifuza ‘gukorera Yehova twishimye.’ Icyakora si ko buri gihe bigenda. Kubera iki? Kubera ko hari igihe tuba dufite agahinda twatewe no gupfusha, twacitse intege cyangwa duhanganye n’ibigeragezo bishobora gutuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka (Zab 6:6; 100:2). None se icyo gihe twakora iki?
4. Ni iki turi bwige muri iki gice?
4 Hari amasomo twavana kuri Yesu. Hari igihe yababaraga cyane cyangwa agahangayika bigatuma ‘arira’ (Yoh 11:35; Luka 19:41; 22:44; Heb 5:7). Reka turebe ibintu byatumye Yesu arira n’amasomo twamuvanaho. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo twihanganire ibintu bitubabaza, bigatuma turira.
YESU YARIJIJWE N’UKO YARI AHANGAYIKIYE INSHUTI ZE
5. Ni iki tumenya kuri Yesu iyo dusomye inkuru iri muri Yohana 11:32-36?
5 Mu itumba ryo mu mwaka wa 32, Yesu yamenye ko inshuti ye Lazaro yarwaye nuko aza gupfa (Yoh 11:3, 14). Lazaro yari afite bashiki be babiri, ari bo Mariya na Marita, kandi Yesu yakundaga cyane uwo muryango. Abo bashiki be bababajwe cyane no gupfusha musaza wabo. Lazaro amaze gupfa, Yesu yagiye mu mudugudu w’i Betaniya, aho Mariya na Marita bari batuye. Marita yumvise ko Yesu ari mu nzira aje kubareba, yahise yiruka ajya kumusanganira. Gerageza kwiyumvisha agahinda yari afite igihe yavugaga ati: “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yoh 11:21). Nyuma yaho, igihe Yesu yabonaga Mariya n’abandi barira, na we ‘yararize.’—Soma muri Yohana 11:32-36.
6. Kuki Yesu yarize igihe yari kwa Lazaro?
6 Kuki Yesu yarize igihe yari kwa Lazaro? Hari igitabo cyacu cyavuze ngo: “Urupfu rwa Lazaro n’agahinda kenshi bashiki be bari bafite, ni byo byatumye Yesu ‘asuhuza umutima akarira.’” * Yesu ashobora kuba yaratekereje ukuntu inshuti ye Lazaro yababaye igihe yari arwaye, kandi akiyumvisha ukuntu Lazaro yumvaga ameze igihe yari hafi gupfa. Nanone, Yesu yarijijwe no kubona ukuntu Mariya na Marita bari bababajwe cyane n’urupfu rwa musaza wabo. Niba warigeze gupfusha inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango wawe, ushobora kuba nawe warumvise umeze utyo. Reka turebe amasomo atatu twavana kuri iyo nkuru.
7. Kuba Yesu yararize igihe yabonaga inshuti ze zibabaye bitwigisha iki kuri Yehova?
7 Yehova yiyumvisha neza uko umerewe. Bibiliya ivuga ko Yesu ari ‘ishusho nyakuri ya kamere’ ya Yehova (Heb 1:3). Ubwo rero, igihe Yesu yariraga, yagaragaje ko na Se ababara cyane iyo twapfushije (Yoh 14:9). Niba warapfushije umuntu wawe, uge wizera ko Yehova azi agahinda kawe kandi ko na we bimubabaza. Yifuza kuguhumuriza.—Zab 34:18; 147:3.
8. Kuki twakwizera tudashidikanya ko Yesu azazura abacu bapfuye?
8 Yesu yifuza kuzura abawe bapfuye. Mbere gato y’uko Yesu arira, yabwiye Marita ati: “Musaza wawe arazuka.” Marita yizeye ibyo Yesu yamubwiye (Yoh 11:23-27). Marita yari umugaragu wa Yehova w’indahemuka. Ubwo rero, yari azi abantu Eliya na Elisa bari barazuye kera (1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37). Nanone ashobora kuba yari yarumvise abantu Yesu yari yarazuye mbere yaho (Luka 7:11-15; 8:41, 42, 49-56). Nawe ushobora kwizera udashidikanya ko abawe bapfuye bazazuka, ukongera kubabona. Kuba Yesu yararize igihe yahumurizaga inshuti ze zari zishwe n’agahinda ko gupfusha, bitwizeza ko yifuza cyane kuzura abapfuye.
9. Wakwigana Yesu ute mu gihe wita ku bapfushije ababo? Tanga urugero.
9 Jya wita ku bapfushije ababo. Igihe Yesu yari kumwe na Mariya na Marita ntiyarize gusa, ahubwo yanabateze amatwi kandi arabahumuriza. Natwe dushobora kumwigana mu gihe twita ku bapfushije ababo. Umusaza w’itorero witwa Dan wo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Maze gupfusha umugore wange, numvaga nkeneye ko abavandimwe bamba hafi. Hari abavandimwe n’abagore babo bazaga kundeba amanywa n’ijoro, bakantega amatwi. Barandekaga nkavuga agahinda kange kose kandi narira bakanyumva. Iyo numvaga nta mbaraga mfite zo gukora imirimo itandukanye, baramfashaga bakanyogereza imodoka, bakampahira kandi bakantekera. Nanone iyo twabaga turi kumwe, inshuro nyinshi baransengeraga. Bambereye inshuti nyakuri n’abavandimwe ‘mu gihe cy’amakuba.’”—Imig 17:17.
YESU YARIJIJWE N’UKO YARI AHANGAYIKIYE ABO YABWIRIZAGA
10. Ni ibihe bintu bivugwa muri Luka 19:36-40?
10 Yesu yageze i Yerusalemu ku itariki ya 9 Nisani mu mwaka wa 33. Ari hafi kwinjira muri uwo mugi, abantu benshi barambuye imyenda yabo mu nzira aho yari agiye kunyura, kugira ngo bagaragaze ko bemeraga ko ari Umwami wabo. Ibyo byari ibintu bishimishije rwose. (Soma muri Luka 19:36-40.) Icyakora ibyakurikiyeho, byatunguye cyane abigishwa be. Bibiliya ivuga ko Yesu ‘ageze hafi aho yarebye umugi, akawuririra.’ Mu gihe yari akirira, yahise avuga ibintu bibabaje cyane byari kugera ku bari batuye i Yerusalemu.—Luka 19:41-44.
11. Kuki Yesu yaririye abantu b’i Yerusalemu?
11 Nubwo abo bantu bari bamwakiranye urugwiro, Yesu yagize agahinda bitewe n’uko yari azi ko Abayahudi benshi batari kwemera ubutumwa bw’Ubwami. Ibyo byari gutuma Yerusalemu irimbuka kandi abarokotse bakajyanwa mu bunyage (Luka 21:20-24). Kandi koko nk’uko Yesu yari yarabivuze, Abayahudi benshi banze kumwemera. None se aho utuye, abantu batega amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Niba ukorana umwete umurimo wo kubwiriza, ariko abantu bake akaba ari bo bemera ubutumwa bwiza, ushobora kuvana amasomo kuri Yesu, igihe yaririraga abantu yabwirizaga. Dore ibindi bintu bitatu wamwigiraho.
12. Kuba Yesu yaraririye abantu bitwigisha iki kuri Yehova?
12 Yehova yita ku bantu. Kuba Yesu yararize, bigaragaza ko Yehova yita ku bantu cyane. Bibiliya ivuga ko Yehova “adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana” (2 Pet 3:9). Muri iki gihe, tugaragaza ko dukunda bagenzi bacu dukora uko dushoboye kose tukabagezaho ubutumwa bwiza.—Mat 22:39.
13-14. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragarije abantu impuhwe, kandi se twamwigana dute?
13 Yesu yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza. Igihe cyose yashakaga uko yabwiriza abantu kubera ko yabakundaga (Luka 19:47, 48). Ikindi kintu cyatumaga ababwiriza, ni uko yari abafitiye impuhwe. Hari igihe abantu benshi babaga bifuza kumva ibyo Yesu yigishaga, ku buryo we n’intumwa ze ‘batabonaga akanya ko kugira icyo barya’ (Mar 3:20). Hari n’igihe Yesu yigomwe kuruhuka nijoro kugira ngo aganirize umugabo wari waje kumureba (Yoh 3:1, 2). Nubwo abantu benshi Yesu yabwirije batemeye kuba abigishwa be, abemeraga kumutega amatwi bose yarababwirizaga. Muri iki gihe, natwe twifuza kubwiriza abantu bose kugira ngo bumve ubutumwa bwiza (Ibyak 10:42). Kugira ngo tubigereho tugomba guhindura uko tubwiriza.
14 Jya uhinduranya igihe ugira kubwiriza. Iyo buri gihe ujya kubwiriza ku masaha amwe, hari igihe utabona abantu bifuzaga kumenya ubutumwa bwiza. Umupayiniya witwa Matilda yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange tujya kubwiriza ku masaha atandukanye. Mu gitondo tubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi. Saa sita tubwiriza ku kagare kuko ari bwo abantu baba ari benshi mu nzira. Mu masaha ya nimugoroba bwo, tujya ku nzu n’inzu, kuko ari bwo dukunze gusanga abantu mu ngo zabo.” Ubwo rero, aho kugira ngo ubwirize buri gihe ku masaha amwe kuko wumva ari yo akunogeye, uge uhindura igihe ugira kubwiriza, ubwirize igihe abantu bakunda kubonekeraho. Nubikora bizashimisha Yehova.
YESU YARIZE BITEWE N’UKO YARI AHANGAYIKISHIJWE N’UKO IZINA RYA SE RYATUKWA
15. Dukurikije ibivugwa muri Luka 22:39-44, ni iki cyabaye mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu?
15 Mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu yagiye mu busitani bwa Getsemani. Agezeyo yasenze Yehova, amubwira ibyari bimuri ku mutima byose. (Soma muri Luka 22:39-44.) Icyo gihe ni bwo Yesu ‘yasenze yinginga, ataka cyane asuka amarira’ (Heb 5:7). None se ni iki Yesu yasengaga asaba muri iryo joro rya nyuma ry’ubuzima bwe? Yasenze Yehova amusaba ko yamuha imbaraga agakomeza kumubera indahemuka, kandi agakora ibyo ashaka. Yehova yumvise isengesho ry’Umwana we, yiyumvisha ukuntu yari afite agahinda kenshi, maze yohereza umumarayika ngo amufashe.
16. Kuki Yesu yari ahangayitse cyane igihe yasengeraga mu busitani bwa Getsemani?
16 Icyatumye Yesu arira igihe yasengeraga mu busitani bwa Getsemani, ni uko yari ahangayikishijwe n’uko yari agiye gupfa nk’umuntu watutse Imana. Nanone yazirikanaga ko yari afite inshingano ikomeye yo kweza izina ry’Imana. Kuba Yesu yararize, bidufitiye akamaro, kuko hari amasomo bishobora kutwigisha mu gihe duhanganye n’ibigeragezo byatuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Reka turebe andi masomo atatu twamuvanaho.
17. Kuba Yehova yarashubije amasengesho Yesu yamusenze amwinginga bitwigisha iki?
17 Iyo dusenze Yehova tumwinginga aratwumva. Igihe Yesu yasengaga Yehova amwinginga, yamuteze amatwi. Kubera iki? Kubera ko Yesu yari ahangayikishijwe no kubera Se indahemuka no kweza izina rye. Niba natwe duhangayikishwa no kubera Yehova indahemuka no kweza izina rye, maze tugasenga tumusaba ko yadufasha, azasubiza amasengesho yacu.—Zab 145:18, 19.
18. Kuki twagereranya Yesu n’inshuti yishyira mu mwanya wacu?
18 Yesu yishyira mu mwanya wacu, akiyumvisha uko tumerewe. Iyo duhangayitse, dushimishwa no guhumurizwa n’inshuti yishyira mu mwanya wacu, cyanecyane iyigeze guhura n’ibibazo nk’ibyo dufite. Yesu ameze nk’iyo nshuti. Yiyumvisha uko tuba tumeze iyo twacitse intege, dukeneye uwadufasha. Azi aho dufite intege nke kandi azadufasha “mu gihe gikwiriye” (Heb 4:15, 16). Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani ahangayitse, yemeye ko umumarayika amufasha. Ubwo rero, natwe tuge twemera ko Yehova adufasha. Ashobora gukoresha ibitabo by’umuryango wacu, videwo, disikuru, umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.
19. Wakora iki ngo ubone imbaraga mu gihe uhanganye n’ikigeragezo? Tanga urugero.
19 Yehova azaguha ‘amahoro ye.’ Yehova akora iki ngo adufashe? Iyo tumusenze aduha “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Fili 4:6, 7). Ayo mahoro atuma dutuza kandi tugatekereza neza. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Luz. Yaravuze ati: “Njya numva mfite irungu. Hari igihe ibyo bituma ntekereza ko Yehova atankunda. Ariko iyo ibyo bimbayeho, mpita nsenga Yehova nkamubwira uko niyumva. Isengesho rituma ntuza nkumva merewe neza.” Nk’uko ibyabaye kuri uwo mushiki wacu bibigaragaza, isengesho rituma tugira amahoro yo mu mutima.
20. Kuba Yesu yararize byatwigishije iki?
20 Kuba Yesu yararize byatwigishije amasomo y’ingenzi kandi biraduhumuriza. Twabonye ko dukwiriye gufasha inshuti zacu zapfushije, kandi natwe tukiringira ko Yehova na Yesu bazatwitaho mu gihe twapfushije. Nanone twabonye ko tugomba kwigana Yehova na Yesu Kristo, tukagaragariza abantu impuhwe mu gihe tubabwiriza no mu gihe tubigisha Bibiliya. Ikindi kandi, twahumurijwe no kumenya ko Yehova na Yesu Kristo bishyira mu mwanya wacu bakiyumvisha uko tumerewe, bakamenya intege nke zacu kandi bakadufasha kwihangana. Ubwo rero, nimucyo dukomeze gukurikiza ibyo twize kugeza igihe Yehova ‘azahanagurira amarira yose ku maso yacu.’—Ibyah 21:4.
INDIRIMBO YA 120 Tujye twiyoroshya nka Kristo
^ par. 5 Hari igihe Yesu yajyaga arira. Muri iki gice, turi burebe inshuro eshatu Yesu yarize n’amasomo twabivanamo.
^ par. 1 Amazina amwe yarahinduwe.
^ par. 6 Ushobora kureba igitabo Étude perspicace, umubumbe wa 2 ku ipaji ya 34 mu Gifaransa.
^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yahumurije Mariya na Marita. Natwe dukwiriye kumwigana tugahumuriza abapfushije ababo.
^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yigishije Nikodemu nijoro. Natwe tuge twigisha abantu Bibiliya ku gihe kibanogeye.
^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yasenze Yehova kugira ngo amufashe gukomeza kumubera indahemuka. Natwe tugomba kumwigana tugasenga Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.