Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

Jya wizera ko Ijambo ry’Imana ‘ari ukuri’

Jya wizera ko Ijambo ry’Imana ‘ari ukuri’

ISOMO RY’UMWAKA WA 2023: “Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa.”​—ZAB 119:160.

INDIRIMBO YA 96 Igitabo cy’Imana ni ubutunzi

INCAMAKE a

1. Kuki abantu benshi batemera ibyo Bibiliya ivuga?

 MURI iki gihe usanga abantu benshi nta muntu bapfa kwizera. Kubera iki? Kubera ko baba bibaza niba abantu basanzwe bubaha, urugero nk’abategetsi, abahanga mu bya siyansi n’abacuruzi, babitaho by’ukuri. Nanone ntibubaha abayobozi b’amadini bavuga ko bemera Kristo. Ni yo mpamvu batemera Bibiliya, kubera ko ari yo abo bayobozi b’amadini bavuga ko bakoresha.

2. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:160, ni iki twizera tudashidikanya?

2 Twe Abakristo b’ukuri tuzi ko Yehova ari ‘Imana ivugisha ukuri,’ kandi ko buri gihe aba atwifuriza ibyiza (Zab 31:5; Yes 48:17). Twemera ibintu byose Bibiliya ivuga, kubera ko Ijambo ry’Imana ‘ari ukuri gusa gusa.’ (Soma muri Zaburi ya 119:160.) Hari umuhanga mu gusesengura Bibiliya wavuze ati: “Ibyo Imana yavuze byose ni ukuri, kandi bizabaho nta kabuza. Ubwo rero, kubera ko Abakristo b’ukuri bizera Imana, bizera n’ibyo yavuze.” Ibyo rwose ni ukuri.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Twakora iki ngo dufashe abandi kwemera Bibiliya? Reka turebe impamvu eshatu zituma twemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Turi burebe ukuntu ubutumwa burimo butigeze buhinduka, ukuntu ubuhanuzi burimo bwagiye busohora n’ukuntu yafashije abantu benshi guhinduka.

UBUTUMWA BWO MURI BIBILIYA NTIBWIGEZE BUHINDUKA

4. Kuki hari abatekereza ko ubutumwa bwo muri Bibiliya bushobora kuba bwarahindutse?

4 Yehova yakoresheje abagabo b’indahemuka 40, kugira ngo bandike Bibiliya. Icyakora inyandiko z’umwimerere banditse, ntizikiriho muri iki gihe. Ahubwo zagiye zikorerwa kopi. Ubwo rero izo dufite ubu, ni inyandiko zagiye ziva kuri izo kopi. Ibyo rero, bituma hari abantu bibaza niba ibyo dusoma muri Bibiliya muri iki gihe, bihuye n’ibyari mu mwandiko w’umwimerere. None se, ni iki kitwemeza ko ubutumwa bwo muri Bibiliya butigeze buhinduka?

Abanditsi b’abahanga bandukuraga bitonze Ibyanditswe b’Igiheburayo kugira ngo Ijambo ry’Imana ritazamo amakosa (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni gute Ibyanditswe by’Igiheburayo byakoporowe? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

5 Yehova yasabye abagaragu be kwandukura Bibiliya, kugira ngo ayirinde. Urugero, yategetse abami ba Isirayeli gukoporora Amategeko, kandi ashyiraho n’Abalewi kugira ngo bajye bayigisha abantu (Guteg 17:18; 31:24-26; Neh 8:7). Nanone Abisirayeli bamaze kujyanwa i Babuloni, hari itsinda ry’abanditsi b’abahanga batangiye kwandukura Ibyanditswe b’Igiheburayo, maze haboneka kopi nyinshi (Ezira 7:6). Abo banditsi bandukuraga bitonze kugira ngo hatazamo amakosa. Bageze n’aho batangira kubara amagambo ndetse n’inyuguti, kugira ngo barebe niba nta cyo bibagiwe. Ariko kubera ko batari batunganye, hari udukosa duke kandi na two tudakomeye, twagiye tuboneka mu nyandiko zimwe na zimwe. Kubera ko inyandiko imwe yakopororwaga n’abanditsi benshi, byatumye kubona utwo dukosa byoroha. Mu buhe buryo?

6. Ni gute abahanga bamenya amakosa abakoporoye Bibiliya bashyizemo?

6 Muri iki gihe, abahanga bashobora kumenya mu buryo bworoshye amakosa abakoporoye Bibiliya bashyizemo. Reka dufate urugero. Tuvuge ko abantu 100 basabwe gukoporora ibintu biri ku ipaji imwe, maze umwe muri bo agashyiramo agakosa. Kugira ngo utahure ako agakosa, ushobora kugereranya ibyo uwo muntu yanditse n’ibyo bagenzi be banditse. Mu buryo nk’ubwo, abo bahanga bagereranya inyandiko za Bibiliya zakoporowe, maze bakabona amakosa umwe mu bakoporoye Bibiliya yashyizemo, cyangwa ibyo yibagiwe gushyiramo.

7. Ni iki kigaragaza ko abantu benshi bakoporoye Bibiliya, babikoze babyitondeye?

7 Abakoporoye Bibiliya, bagiye bakora uko bashoboye kugira ngo ubutumwa burimo budahinduka. Reka turebe urugero rubigaragaza. Inyandiko ya kera yuzuye y’Ibyanditswe by’Igiheburayo, yakoporowe mu mwaka wa 1008 cyangwa 1009. Iyo nyandiko yitwa Kodegisi y’i Leningrad. Icyakora vuba aha, hari inyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki n’uduce twazo zavumbuwe, zikaba zarandukuwe imyaka 1.000 mbere ya Kodegisi y’i Leningrad. Kubera ko izo kopi zagiye zikopororwa incuro nyinshi kandi mu gihe cy’imyaka irenga 1.000, hari igihe umuntu yatekereza ko ubutumwa burimo butandukanye rwose n’uburi muri Kodegisi y’i Leningrad. Nyamara si ko bimeze. Abahanga bagereranyije izo nyandiko za kera n’iza vuba, basanga hari ahantu hake hagiye hakoreshwa amagambo atandukanye, ariko muri rusange ubutumwa burimo butarahindutse.

8. Inyandiko zakoporowe z’Ibyanditswe by’Ikigiriki zitandukaniye he n’izindi nyandiko zakoporowe z’ibitabo bya kera?

8 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo, bakoporoye ibitabo 27 bigize Ibyanditswe by’Ikigiriki. Babikoze babyitondeye, kandi ni byo bakoreshaga mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Hari umuhanga wagereranyije inyandiko zakoporowe z’Ibyanditswe by’Ikigiriki n’ibindi bitabo byakoporowe mu gihe kimwe n’izo nyandiko. Yaravuze ati: “Muri rusange usanga izo nyandiko zakoporowe z’Ibyanditswe by’Ikigiriki, ari nyinshi kurusha ibyo bitabo kandi ugasanga zo zuzuye uzigereranyije n’ibyo bitabo.” Nanone hari igitabo cyavuze kiti: “Iyo umuntu asoma Ibyanditswe by’Ikigiriki muri Bibiliya yahinduwe neza, ashobora kwizera adashidikanya ko ibyo asoma bimeze neza nk’ibyo abanditsi ba kera banditse.”

9. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 40:8, ni iki twavuga ku butumwa bwo muri Bibiliya?

9 Hari abantu bamaze imyaka myinshi bakoporora Bibiliya, kandi bakabikora babyitondeye. Ni yo mpamvu Bibiliya dufite muri iki gihe, irimo ubutumwa buhuje n’ubwari mu mwandiko w’umwimerere. b Nta gushidikanya ko Yehova ari we warinze Bibiliya, kugira ngo ubutumwa burimo budahinduka. (Soma muri Yesaya 40:8.) Icyakora hari abantu bashobora kuvuga ko kuba ubutumwa bwo muri Bibiliya butarahindutse, atari byo bigaragaza ko yahumetswe n’Imana. Reka noneho turebe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana.

UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA BURASOHORA

Ibumoso: C. Sappa/DeAgostini/Getty Images; Iburyo: Image © Homo Cosmicos/Shutterstock

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwarasohoye kandi hari n’uburimo gusohora muri iki gihe (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11) d

10. Tanga urugero rw’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, bugaragaza ko ibivugwa muri 2 Petero 1:21 ari ukuri. (Reba amafoto.)

10 Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi bwagiye busohora, kandi bumwe muri bwo bwagiye busohora hashize imyaka ibarirwa mu magana buhanuwe. Amateka na yo, agaragaza uko ubwo buhanuzi bwagiye busohora. Icyakora ibyo ntibidutangaza, kuko ubuhanuzi bwose buri muri Bibiliya buturuka kuri Yehova. (Soma muri 2 Petero 1:21.) Urugero, reka turebe ubuhanuzi bwavugaga ukuntu Babuloni ya kera yari kurimbuka. Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, ni bwo umuhanuzi Yesaya yahanuye ko umugi ukomeye wa Babuloni, wari kuzarimbuka. Yavuze n’izina ry’umusirikare wari kuba uyoboye ingabo zari gufata uwo mugi, ari we Kuro, anavuga uko uwo mugi wari gufatwa (Yes 44:27–45:2). Nanone Yesaya yahanuye ko Babuloni yari kurimburwa burundu, ntiyongere guturwa (Yes 13:19, 20). Ubwo buhanuzi bwasohoye neza neza nk’uko Yesaya yari yarabuhanuye. Mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, Babuloni yafashwe n’Abamedi n’Abaperesi, kandi uwo mugi wari ukomeye ubu wahindutse amatongo.—Reba videwo ivuga ngo: Bibiliya yari yarahanuye ko Babuloni yari kuzafatwa,” iri mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, mu isomo rya 3 ingingo ya 5.

11. Sobanura uko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:41-43 busohora muri iki gihe.

11 Muri iki gihe na bwo, tubona ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugenda busohora. Urugero, reka turebe ukuntu ubuhanuzi Daniyeli yahanuye buvuga iby’ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, busohora muri iki gihe. (Soma muri Daniyeli 2:41-43.) Ubwo buhanuzi bwavuze ko igice kimwe cy’ubwo butegetsi bw’igihangange, cyari kuba “gikomeye” nk’icyuma, ikindi “kidakomeye” nk’ibumba. Ubwo buhanuzi burimo gusohora muri iki gihe. Ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwagaragaje ko bukomeye nk’icyuma, igihe bwagiraga uruhare rukomeye mu gutsinda intambara ebyiri z’isi zabayeho, kandi n’ubu ubwo butegetsi bufite igisirikare gikomeye. Icyakora bucibwa intege n’abaturage babwo bigaragambya, baharanira uburenganzira bwabo n’ubw’abakozi cyangwa barwanya leta. Hari umuhanga mu bya politike uherutse kuvuga ati: “Mu bihugu byose bivuga ko bigendera kuri demokarasi kurusha ibindi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyuzuyemo amacakubiri ashingiye kuri politike.” Mu myaka ya vuba aha, u Bwongereza na bwo bwacitsemo ibice, igihe bamwe mu baturage babwo bifuzaga kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi abandi bo bifuza kuwuvamo. Ibyo byose byagiye bituma ubwo butegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika, budakora ibintu byose nk’uko bubishaka.

12. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butwizeza iki?

12 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butuma twiringira ko n’ibindi bintu Imana yadusezeranyije bitarasohora, bizasohora. Twumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wasenze Yehova agira ati: “Ubugingo bwanjye bwazonzwe no kwifuza agakiza kawe, kuko nategereje ijambo ryawe” (Zab 119:81). Bibiliya igaragaza ko Yehova yifuza ko twagira “imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro” (Yer 29:11). Ibintu byiza tuzabona mu gihe kizaza, si abantu bazabitugezaho, ahubwo ni Yehova wabidusezeranyije. Ubwo rero, tujye twiga twitonze ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya, kuko bizatuma turushaho kwiringira ibivugwamo.

INAMA ZO MURI BIBILIYA ZIFASHA ABANTU BENSHI CYANE

13. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 119:66, 138, ni ikihe kintu kindi gituma twizera ibivugwa muri Bibiliya?

13 Ikindi kintu gituma twizera ibivugwa muri Bibiliya, ni uko abantu benshi bakurikiza inama zirimo bagira ubuzima bwiza. (Soma muri Zaburi ya 119:66, 138.) Urugero, hari abashakanye babaga bari hafi gutana, ariko bakurikiza inama ziri muri Bibiliya bakagira urugo rwiza. Ibyo bituma abana bakurira mu muryango mwiza, ugizwe n’ababyeyi babitaho, kandi babakunda.—Efe 5:22-29.

14. Tanga urugero rugaragaza ko gukurikiza inama zo muri Bibiliya, bituma abantu bahinduka bakaba beza.

14 Gukurikiza inama ziri muri Bibiliya, byatumye n’abantu bahoze ari abagizi ba nabi bahinduka, bakagira ubuzima bwiza. Reka turebe ukuntu izo nama zafashije umugabo wari ufunzwe, witwaga Jack. c Yagiraga urugomo cyane, ku buryo mu mfungwa zari zarakatiwe urwo gupfa, ari we wari umugome cyane kurusha abandi. Ariko umunsi umwe, Jack yateze amatwi igihe Abahamya bigishaga umuntu Bibiliya. Jack yashimishijwe n’imyifatire abo Bahamya bagaragaje, maze na we atangira kwiga Bibiliya. Yatangiye gukurikiza ibyo yigaga, maze arahinduka aba umuntu mwiza. Hashize igihe, Jack yabaye umubwiriza utarabatizwa, maze aza no kubatizwa. Yabwirije abo bari bafunganywe ababwira iby’Ubwami bw’Imana, kandi yafashije bane muri bo kwiga Bibiliya. Igihe cyo kwicwa cyageze Jack yarahindutse. Umwe mu bavoka be yaravuze ati: “Jack yarahindutse, atandukanye n’uko yari ameze mu myaka 20 ishize. Inyigisho z’Abahamya ba Yehova zaramuhinduye.” Nubwo Jack yahawe igihano cy’urupfu yari yarakatiwe, ibyamubayeho bigaragaza ko dukwiriye kwiringira ibivugwa muri Bibiliya, kuko ifite imbaraga zo guhindura abantu bakaba beza.—Yes 11:6-9.

Inama zo muri Bibiliya zatumye abantu benshi bakuriye ahantu hatandukanye bagira ubuzima bwiza (Reba paragarafu ya 15) e

15. Ni gute gukurikiza inama zo muri Bibiliya bituma abagaragu ba Yehova baba abantu batandukanye n’abandi? (Reba ifoto.)

15 Abagaragu ba Yehova bunze ubumwe, kubera ko bakurikiza ibyo Bibiliya ivuga (Yoh 13:35; 1 Kor 1:10). Iyo urebye ukuntu muri iyi isi abantu bacitsemo ibice kubera politike, ubwoko n’ubuzima babayemo, uhita wibonera ko abagaragu ba Yehova bo bunze ubumwe kandi babanye mu mahoro. Urugero, igihe umusore witwa Jean yabonaga ukuntu Abahamya ba Yehova bunze ubumwe, byaramutangaje cyane. Jean yakuriye muri Afurika. Igihe mu gihugu cye habaga intambara, yagiye mu gisirikare, ariko nyuma yaho aza guhungira mu gihugu cy’abaturanyi. Aho ni ho yahuriye n’Abahamya ba Yehova. Jean agira ati: “Namenye ko Abakristo b’ukuri batagomba kwivanga muri politike, kandi ko bagomba kunga ubumwe bagakundana.” Akomeza agira ati: “Nari nariyemeje kurwanirira igihugu ubuzima bwanjye bwose. Ariko maze kwiga Bibiliya, niyemeje gukorera Yehova igihe cyose nkiriho.” Jean yarahindutse rwose. Ubu ntakirwanya abantu badahuje ubwoko, ahubwo asigaye afasha abantu bose kunga ubumwe, abigisha Bibiliya. Nk’uko tubibonye, inama zo muri Bibiliya zifasha abantu batandukanye, bakagira ubuzima bwiza. Ubwo rero, icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko dukwiriye kwiringira ibivugwamo.

KOMEZA KWIZERA KO IBYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA ARI UKURI

16. Kuki kwizera ibivugwa mu Ijambo ry’Imana bidufitiye akamaro muri iki gihe?

16 Ibintu byo muri iyi si bizarushaho kuba bibi. Ibyo rero, bishobora kuzatuma kwizera ibyo Bibiliya ivuga, birushaho kutugora. Abantu bashobora gutuma dushidikanya ku byo Bibiliya ivuga, cyangwa tugatangira kwibaza niba koko Yehova yarashyizeho umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kugira ngo atuyobore. Icyakora niba twizera tudashidikanya ko ibyo Bibiliya ivuga buri gihe biba ari ukuri, ntituzemera ko ibyo binyoma byangiza ukwizera kwacu. Ahubwo tuziyemeza gukurikiza amategeko ya Yehova “kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza ku iherezo” (Zab 119:112). Nanone, ntituzagira “isoni” zo kubwira abandi ibyo Bibiliya yigisha, no kubashishikariza kubikurikiza mu mibereho yabo (Zab 119:46). Ikindi kandi, tuzakomeza gushikama mu bihe bigoye, urugero nko mu gihe cy’ibitotezo, maze ‘twihangane dufite ibyishimo.’—Kolo 1:11; Zab 119:143, 157.

17. Ni iki isomo ry’umwaka ritwibutsa?

17 Kuba Yehova yaradufashije tukamenya ukuri ko mu ijambo rye, biradushimisha. Uko kuri gutuma dukomeza gutuza kandi tukagira ibyiringiro. Nanone kudufasha kumenya uko twakwitwara muri iyi si, igenda irushaho kuba mbi. Ikindi kandi gutuma tugira ibyiringiro by’uko tuzabaho neza mu gihe kizaza, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Ubwo rero, twizeye ko isomo ry’umwaka wa 2023 rizadufasha, maze tugakomeza kwizera ko ibyo Ijambo ry’Imana rivuga ari ukuri gusa gusa.—Zab 119:160.

INDIRIMBO YA 94 Twishimira Ijambo ry’Imana

a Isomo ry’umwaka wa 2023 rituma tugira ukwizera gukomeye. Riravuga ngo: “Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa” (Zab 119:160). Nta gushidikanya ko nawe wemera ko ibyo ari ukuri. Icyakora abantu benshi ntibemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, kandi ko irimo inama nziza zadufasha muri iki gihe. Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu twakwifashisha kugira ngo dufashe abantu bafite imitima itaryarya kwizera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, kandi ko irimo inama nziza.

b Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu ubutumwa bwo muri Bibiliya butahindutse, jya ku rubuga rwa jw.org/rw maze ujye aho bashakira, wandikemo ngo: “Bibiliya n’amateka.”

c Amazina amwe yarahinduwe.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Imana yari yaravuze ko umugi wa Babuloni wari kuzarimbuka.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ifoto igaragaza uko byari bimeze mbere y’uko umusore wari umusirikare yiga Bibiliya. Ubu asigaye abana neza n’abandi kandi akabafasha kwiga Bibiliya.