Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 2

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose”

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose”

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”​—ROM 12:2.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

INCAMAKE a

1-2. Ni iki dukwiriye gukomeza gukora na nyuma yo kubatizwa? Sobanura.

 ESE ukunda gukora isuku iwawe? Birashoboka ko mbere yo kwimukira mu nzu ubamo, wabanje kuyikorera isuku cyane. Ariko se byagenda bite udakomeje kuyikora? Nyuma y’igihe gito, yakongera kwandura. Ubwo rero, ugomba gukomeza gukora isuku, kugira ngo inzu yawe ise neza.

2 Ibyo ni na ko bimeze ku bitekerezo byacu n’imyifatire yacu. Dukwiriye guhora twigenzura, twasanga hari ikitagenda neza, tukikosora. Birumvikana ko mbere yo kubatizwa, twakoze uko dushoboye kose ngo duhinduke, maze “twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka” (2 Kor 7:1). Icyakora dukwiriye kumvira inama intumwa Pawulo yatugiriye yo “gukomeza guhindurwa bashya” (Efe 4:23, NWT). None se kuki dukwiriye guhora twigenzura, byaba ngombwa tukikosora? Ni ukubera ko muri iyi si harimo ibintu bibi byatwangiza mu buryo bworoshye, bigatuma tudakomeza gushimisha Yehova. Ubwo rero tugomba guhora tugenzura ibitekerezo byacu, imyifatire yacu n’ibyifuzo byacu kugira ngo dushimishe Yehova.

MUKOMEZE ‘GUHINDURA IMITEKEREREZE RWOSE’

3. ‘Guhindura imitekerereze rwose’ bisobanura iki? (Abaroma 12:2)

3 Twakora iki ngo dukomeze guhindura imitekerereze rwose? (Soma mu Baroma 12:2.) Guhindura ikintu rwose, bitandukanye no kugihinduraho utuntu duke. Urugero, gutaka inzu bitandukanye no kuyivugurura, ugahindura uko yari imeze. Mu buryo nk’ubwo, gukora ibikorwa byiza rimwe na rimwe, ntibisobanura ko twahinduye imitekerereze rwose. Ubwo rero, niba twifuza guhindura imitekerereze yacu rwose, tugomba kwisuzuma tutibereye, twasanga hari ikitagenda tukikosora, kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka. Ibyo bigaragaza ko tugomba guhora twisuzuma.

Ese imyanzuro ufata ku birebana no kwiga kaminuza n’akazi uhitamo gukora, bigaragaza ko ushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere? (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5) c

4. Twakora iki kugira ngo twirinde kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu bo muri iyi si?

4 Nitumara kuba abantu batunganye, gukora ibishimisha Yehova bizajya bitworohera. Icyakora muri iki gihe bwo, ntibyoroshye. Bidusaba gushyiraho imbaraga. Ni yo mpamvu mu Baroma 12:2, Pawulo yatugiriye inama yo guhindura imitekerereze rwose, kugira ngo tumenye ibyo Yehova ashaka. Ntitukemere kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu bo muri iyi si. Ahubwo tujye twisuzuma turebe ko intego zacu n’imyanzuro dufata, bihuje n’ibyo Yehova ashaka.

5. Ni iki cyadufasha kumenya niba tuzirikana ko umunsi wa Yehova wegereje? (Reba ifoto.)

5 Reka dufate urugero. Yehova adusaba ‘guhoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi we’ (2 Pet 3:12). Ibaze uti: “Ese imibereho yanjye igaragaza ko mbona ko imperuka yegereje cyane? Ese imyanzuro mfata ku birebana no kwiga kaminuza n’akazi mpitamo gukora, bigaragaza ko gukorera Yehova ari byo nshyira mu mwanya wa mbere? Ese nizera ko Yehova azampa ibyo nkeneye, njye n’umuryango wanjye, cyangwa mpora mpangayikishijwe no gushaka amafaranga?” Tekereza ukuntu Yehova yishima cyane, iyo abona dukora uko dushoboye kose ngo dukore ibyo ashaka.—Mat 6:25-27, 33; Fili 4:12, 13.

6. Ni iki dukwiriye gukomeza gukora?

6 Tujye tugenzura ibitekerezo byacu buri gihe, hanyuma nitubona ibitagenda twikosore. Pawulo yagiriye Abakorinto inama igira iti: “Mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Kor 13:5). Kuba “mu byo kwizera,” si ukujya mu materaniro no kubwiriza gusa. Ahubwo bikubiyemo n’ibitekerezo byacu, ibyifuzo byacu n’intego zacu. Ubwo rero, tugomba guhindura imitekerereze yacu rwose. Ni iki kizabidufashamo? Ni ugusoma Bibiliya, kubona ibintu nk’uko Yehova abibona no gukora ibimushimisha.—1 Kor 2:14-16.

‘MWAMBARE KAMERE NSHYA’

7. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:31, 32, ni iki kindi tugomba gukora, kandi se kuki bishobora kutugora?

7 Soma mu Befeso 4:31, 32. Ikindi kintu cy’ingenzi tugomba gukora, ni ‘ukwambara kamere nshya’ (Efe 4:24). Nubwo bitoroshye, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubigereho. Zimwe mu ngeso tugomba kureka, harimo gusharira, uburakari n’umujinya. Kuki ibyo bishobora kutugora? Ni ukubera ko rimwe na rimwe, ingeso mbi ziba zarashinze imizi mu mitima yacu. Urugero, Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara kandi bagakunda kugira umujinya’ (Imig 29:22). Umuntu ufite izo ngeso aba agomba guhora ahatana, kugira ngo azireke, nubwo yaba yarabatijwe. Reka turebe urugero rubigaragaza.

8-9. Ibyabaye kuri Stephen bigaragaza bite ko dukwiriye gukomeza kwiyambura kamere ya kera?

8 Hari umuvandimwe witwa Stephen wakundaga kurakara. Yaravuze ati: “Maze kubatizwa na bwo nakomeje guhangana n’ikibazo cyo kunanirwa kwifata mu gihe ndakaye. Urugero, hari igihe nagiye kubwiriza ku nzu n’inzu hanyuma nirukankana umujura wari unyibye radiyo yo mu modoka. Ubwo nari hafi kumufata yayijugunye hasi arakomeza ariruka. Nabwiye abo twari kumwe uko byagenze, maze umusaza w’itorero wari aho ngaho arambaza ati: ‘Stephen, iyo uramuka umucakiye wari kumugenza ute?’ Icyo kibazo cyamfashije gutekereza, kinanshishikariza gukomeza guhatanira kuba umunyamahoro.” b

9 Nk’uko ibyabaye kuri Stephen bibigaragaza, hari igihe tuba twarakoze uko dushoboye kose ngo turwanye ingeso mbi, ariko ikagaruka mu buryo tutari twiteze. Mu gihe ibyo bikubayeho, ntugacike intege ngo wumve ko uri umuntu mubi. Intumwa Pawulo na we yaravuze ati: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Rom 7:21-23). Wibuke ko iyo ukoze isuku mu nzu, ivumbi ryongera rikagaruka. Natwe kubera ko tudatunganye, hari igihe ingeso mbi zongera kugaruka, nubwo twaba twarazirwanyije. Ni yo mpamvu tuba tugomba gukomeza kuzirwanya. Twabikora dute?

10. Wakora iki ngo ureke ingeso mbi? (1 Yohana 5:14, 15)

10 Jya usenga Yehova umubwira ingeso wifuza kureka, kandi wizere ko azumva isengesho ryawe, akagufasha. (Soma muri 1 Yohana 5:14, 15.) Nubwo Yehova atazagukuramo iyo ngeso mu buryo bw’igitangaza, azagufasha maze uyireke (1 Pet 5:10). Ubwo rero, ujye ukora ibihuje n’amasengesho yawe, wirinde ibintu bishobora gutuma iyo ngeso yongera kugaruka. Urugero, ujye wirinda kureba filime, ibiganiro byo kuri televiziyo cyangwa gusoma ibitabo, bigaragaramo izo ngeso wifuza kureka. Nanone mu gihe ibitekerezo bibi bikujemo, ujye uhita ubyikuramo.—Fili 4:8; Kolo 3:2.

11. Ni iki wakora kugira ngo ukomeze kwambara kamere nshya?

11 Kwiyambura kamere ya kera ntibihagije. Ugomba no kwambara kamere nshya. Ibyo wabikora ute? Jya wiga imico ya Yehova kandi wiyemeze kumwigana (Efe 5:1, 2). Urugero, mu gihe usomye inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ukuntu Yehova agira imbabazi, ujye wibaza uti: “Ese nanjye mbabarira abandi?” Nanone mu gihe usomye inkuru igaragaza ukuntu Yehova yagiriye impuhwe abantu bakennye kandi akabafasha, ujye wibaza uti: “Ese nanjye ngirira impuhwe abavandimwe na bashiki bacu bakennye, kandi nkabafasha?” Ujye wambara kamere nshya, kandi ntugacike intege mu gihe hari ibitagenze neza. Ibyo bizatuma ukomeza guhindura imitekerereze rwose.

12. Ibyabaye kuri Stephen bigaragaza bite ko Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura umuntu?

12 Stephen twavuze, yageze aho yambara kamere nshya. Yaravuze ati: “Kuva nabatizwa, nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye byashoboraga gutuma ngira urugomo. Iyo abantu banyiyenzagaho, nakoraga uko nshoboye nkabahunga, cyangwa nkabacururutsa. Umugore wanjye n’abandi bantu benshi banshimiraga uko nabaga nabyitwayemo. Nanjye ubwanjye byarantangazaga. Sinshobora kwiyemera mvuga ko kuba narahindutse ari jye byaturutseho. Ahubwo nizera ko icyo ari ikimenyetso kigaragaza ko Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.”

KOMEZA KURWANYA IBYIFUZO BIBI

13. Ni iki cyadufasha kwirinda ibyifuzo ibibi? (Abagalatiya 5:16)

13 Soma mu Bagalatiya 5:16. Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kurwanya ibibi maze dukore ibyiza. Iyo twiga Bibiliya, tuba twemeye ko uwo mwuka wera utuyobora. Nanone Yehova aduha umwuka wera, iyo turi mu materaniro. Muri ayo materaniro tuhahurira n’abavandimwe na bashiki bacu, na bo bahatana kugira ngo bakore ibyiza; kandi ibyo bidutera inkunga (Heb 10:24, 25; 13:7). Nanone iyo dusenze Yehova tumusaba ko yadufasha kureka ingeso runaka, aduha umwuka we wera ukadufasha gukomeza guhatana, kugira ngo tuyireke. Nubwo ibyo bintu tumaze kuvuga bitazatuma tureka burundu kugira ibyifuzo bibi, bizatuma tudakora ibihuje n’ibyo byifuzo. Mu Bagalatiya 5:16 havuga ko abakomeza kuyoborwa n’umwuka, ‘batazakora ibyo umubiri urarikira.’

14. Kuki dukwiriye gukomeza kwikuramo ibyifuzo bibi, tukabisimbuza ibyiza?

14 Niba twaratangiye gukora ibintu bidufasha kuba incuti za Yehova, ntitukabihagarike. Nanone tujye twirinda ibyifuzo bibi maze duhore tubisimbuza ibyiza. Kubera iki? Ni ukubera ko dufite umwanzi uhora aturwanya. Uwo mwanzi ni umutima wacu uhora urarikiye gukora ibibi. Niyo twaba twarabatijwe, umutima wacu ushobora kudushuka tukifuza ibintu twagombye kwirinda, urugero nko gukina urusimbi, kunywa inzoga nyinshi no kureba porunogarafiya (Efe 5:3, 4). Hari umuvandimwe ukiri muto wavuze ati: “Kimwe mu bintu byangoye kurusha ibindi, ni uko nararikiraga abo duhuje igitsina. Numvaga bizagera aho bigashira, ariko na n’ubu biracyanzamo.” None se wakora iki niba wumva ibyifuzo bibi bikurimo, bifite imbaraga?

Niba ufite ibyifuzo bibi kandi ukaba wumva bifite imbaraga, ntukihebe. Ujye wibuka ko hari abandi bahanganye na byo bakabitsinda (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. Kuki kumenya ko abantu bose bashobora kugira ibyifuzo bibi biguhumuriza? (Reba ifoto.)

15 Niba ufite ibyifuzo bibi kandi ukaba wumva bifite imbaraga ku buryo bishobora kukuganza, ujye wibuka ko atari wowe wenyine ufite icyo kibazo. Bibiliya ivuga ko ‘nta kigeragezo cyatugeraho kitari rusange ku bantu’ (1 Kor 10:13a). Ayo magambo Pawulo yayabwiraga abagabo n’abagore bo mu itorero ry’i Korinto. Bamwe muri bo, bari barahoze ari abasambanyi, baryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa ari abasinzi (1 Kor 6:9-11). None se utekereza ko bamaze kubatizwa, batongeye kugira ibyifuzo bibi? Oya rwose. Nubwo bose bari barasutsweho umwuka, bari bakiri abantu badatunganye. Ubwo rero, hari igihe bagiraga ibyifuzo bibi. Kuki ibyo biguhumuriza? Ni uko bigaragaza ko hari undi muvandimwe cyangwa mushiki wacu, wahanganye n’ibyifuzo bibi nk’ibyo ufite kandi akabitsinda. Ubwo rero, komeza ‘kugira ukwizera gukomeye,’ kuko uzi ko ‘imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe bawe.’—1 Pet 5:9.

16. Ni uwuhe mutego dukwiriye kwirinda, kandi kuki?

16 Ntukagwe mu mutego wo kumva ko nta muntu n’umwe wakwiyumvisha ikibazo uhanganye na cyo. Gutekereza gutyo bishobora gutuma wiheba, ukumva ko udashobora kurwanya ibyifuzo bibi bikurimo. Ariko ibyo si byo. Bibiliya igira iti: “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira” (1 Kor 10:13b). Ubwo rero, nubwo twaba twumva ko ibyifuzo bibi biturimo bifite imbaraga, dushobora kubirwanya, tugakomeza kubera Yehova indahemuka. Yehova azadufasha tubitsinde.

17. Ni iki dushobora gukora nubwo tudashobora kwirinda burundu ibyifuzo bibi?

17 Ujye uzirikana ko tudashobora kwirinda burundu ibyifuzo bibi, kubera ko tudatunganye. Ariko mu gihe bitujemo, dushobora guhita tubyikuramo, tukamera nka Yozefu wahise ahunga umugore wa Potifari (Intang 39:12). Ntuzigere wemera kuganzwa n’ibyifuzo byawe ngo ukore ibintu bibi.

KOMEZA GUKORA UKO USHOBOYE

18-19. Ni ibihe bibazo twakwibaza kugira ngo tumenye niba dukomeza guhindura imitekerereze yacu rwose?

18 Twabonye icyo guhindura imitekerereze rwose, bisobanura. Ni ugukora uko dushoboye tugakomeza kugira ibitekerezo byiza, kandi tugakora ibintu bishimisha Yehova. Ubwo rero, buri gihe ujye wisuzuma maze wibaze uti: “Ese ibyo nkora bigaragaza ko nzirikana ko imperuka yegereje cyane? Ese nkomeza kwambara kamere nshya? Ese nemera ko umwuka wera unyobora, kugira ngo ntakora iby’umubiri urarikira?”

19 Mu gihe wisuzuma, ujye wishimira ibintu byiza ukora, aho kwitega ko uzakora ibintu nk’umuntu utunganye. Nusanga hari ibyo ukeneye gukosora, ntugacike intege. Ahubwo ujye ukurikiza inama iri mu Bafilipi 3:16 igira iti: “Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.” Nukora uko ushoboye ngo ukomeze guhindura imitekerereze yawe rwose, uziringire ko Yehova azaguha umugisha.

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

a Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kwirinda kwishushanya n’iyi si. Iyo nama iratureba cyane muri iki gihe. Tugomba kuba maso kugira ngo twirinde gukora ibintu nk’ibyo abo muri iyi si bakora, cyangwa ngo tugire imitekerereze nk’iyabo. Ubwo rero, tugomba guhora tugenzura ibitekerezo byacu, kugira ngo turebe niba bihuje n’ibyo Imana ishaka. Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Nagendaga ndushaho kuba umuntu mubi,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2015.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe ukiri muto urimo kwibaza niba yajya kwiga kaminuza cyangwa niba yakora umurimo w’igihe cyose.