Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Ese ukunda gusoma inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abavandimwe na bashiki bacu?

Hari umugabo n’umugore we basoma inkuru imwe y’ibyabaye mu mibereho buri gitondo. Baravuze bati: “Gusoma izo nkuru byaduteye inkunga kandi biradushimisha cyane. Zitwibutsa ko natwe dushobora kubera Yehova indahemuka, uko imimerere turimo yaba imeze kose.” Hari mushiki wacu na we wavuze ati: “Izi nkuru zirampumuriza, zikantera inkunga kandi zikankora ku mutima. Niboneye ko abo bavandimwe na bashiki bacu, bagize ubuzima bwiza kandi bushimishije. Gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho yabo, bituma nifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kandi ngafasha n’abana banjye kuzakora umurimo w’igihe cyose.”

Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho, zishobora kugufasha kumenya icyo wakora ngo ukore byinshi mu murimo wa Yehova, utsinde intege nke zawe kandi wihanganire ibigeragezo bikomeye, ufite ibyishimo. Ese wazikura he?

  • Reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo: “Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova” kuri jw.org/rw cyangwa kuri JW Library®.

  • Shakisha “Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova” ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower cyangwa muri Watchtower Library.