Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

“Urukundo Kristo afite ruraduhata”

“Urukundo Kristo afite ruraduhata”

“Urukundo Kristo afite ruraduhata . . . kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo.”​—2 KOR 5:14, 15.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

INCAMAKE a

1-2. (a) Iyo dutekereje ku buzima bwa Yesu no ku murimo yakoze igihe yari ku isi, bituma twumva tumeze dute? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

 IYO dupfushije umuntu twakundaga, turamukumbura cyane. Hari igihe tubanza kugira agahinda kenshi iyo dutekereje ukuntu yari ameze mbere yo gupfa, cyane cyane niba yarababaraga. Icyakora uko igihe kigenda gihita, hari igihe twibuka ibyo yatwigishije, ibyo yakoze n’ibyo yavuze kugira ngo adutere inkunga cyangwa adusetse, bigatuma twongera kwishima.

2 Natwe iyo dusomye inkuru zivuga ukuntu Yesu yababaye kandi akicwa, biratubabaza. Mu gihe cy’Urwibutso, dufata igihe tugatekereza ukuntu incungu idufitiye akamaro (1 Kor 11:24, 25). Icyakora iyo dutekereje ibintu Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yari hano ku isi, biradushimisha cyane. Nanone, iyo dutekereje ibyo adukorera muri iki gihe n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza, biraduhumuriza. Ubwo rero, gutekereza kuri ibyo bintu no ku rukundo yadukunze, bizatuma tugira icyo dukora kugira ngo tugaragaze ko dushimira. Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

GUSHIMIRA BITUMA TUBA ABIGISHWA BA YESU

3. Kuki dukwiriye gushimira Yehova na Yesu kubera incungu?

3 Iyo dutekereje ku buzima bwa Yesu no ku rupfu rwe, bituma tumushimira. Igihe yari ku isi, yabwirizaga abantu ababwira imigisha Ubwami bw’Imana buzazana. Natwe twishimira incungu n’imigisha tuzabona tuyikesheje iyo ncungu. Kuba Yesu yaradupfiriye bituma tuba inshuti za Yehova na Yesu, kandi ibyo bituma tubashimira. Nanone abizera Yesu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, kandi bakongera kubona ababo bapfuye, bazutse (Yoh 5:28, 29; Rom 6:23). Nta cyo twakoze, ku buryo twari dukwiriye kubona iyo migisha. Nta n’icyo twabona twitura Yehova na Kristo, kubera ibyo badukoreye (Rom 5:8, 20, 21). Ariko hari icyo twakora, kugira ngo tugaragaze ko tubashimira tubikuye ku mutima. Twakora iki?

Gutekereza ku byabaye kuri Mariya Magadalena, byagufasha bite kugaragaza ko ushimira? (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5)

4. Mariya Magadalena yagaragaje ate ko yashimiraga Yesu ibyo yamukoreye? (Reba ifoto.)

4 Reka turebe ibyabaye ku mugore w’Umuyahudi, witwaga Mariya Magadalena. Yari yaratewe n’abadayimoni barindwi, kandi baramubabazaga cyane. Ashobora kuba yari yarihebye! Ngaho tekereza ukuntu yumvise ameze, igihe Yesu yamukuragamo abo badayimoni! Kugira ngo agaragaze ko ashimira, yabaye umwigishwa wa Yesu, kandi akajya akoresha igihe cye, imbaraga ze n’ibyo yari atunze, ashyigikira Yesu mu murimo we (Luka 8:1-3). Nubwo Mariya yari yishimiye cyane ibyo Yesu yamukoreye, birashoboka ko yari ataramenya ko hari ikindi kintu cyiza cyane, Yesu yari kuzakora. Icyo kintu ni ikihe? Yari gupfira abantu ‘kugira ngo umwizera wese abone ubuzima bw’iteka’ (Yoh 3:16). Icyakora nubwo Mariya ashobora kuba atari abizi, yagaragaje ko ashimira Yesu, akomeza kumubera indahemuka. Igihe Yesu yari amanitswe ku giti, Mariya yari ahagaze hafi aho, kubera ko yamukundaga kandi akaba yarifuzaga guhumuriza abandi bari aho (Yoh 19:25). Yesu amaze gupfa, Mariya n’abandi bagore babiri, bajyanye imibavu ku mva ye kugira ngo bayimusige (Mar 16:1, 2). Yehova yahaye Mariya imigisha myinshi, kubera ko yakomeje kubera Yesu indahemuka. Yesu na we amaze kuzuka yabonanye na Mariya kandi baraganira. Uwo ni umugisha abenshi mu bigishwa ba Yesu batabonye!—Yoh 20:11-18.

5. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova na Yesu ibyo badukoreye byose?

5 Natwe hari icyo twakora ngo tugaragaze ko dushimira Yehova na Yesu, ibyo badukoreye. Dushobora gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo dushyigikire Ubwami bw’Imana. Urugero, dushobora kwifatanya mu mirimo yo kubaka no kwita ku mazu y’umuryango wacu.

URUKUNDO YEHOVA NA YESU BADUKUNDA RUTUMA DUKUNDA ABANDI

6. Kuki twavuga ko Yesu yapfiriye buri muntu ku giti cye?

6 Iyo dutekereje ukuntu Yehova na Yesu badukunda, bituma natwe tubakunda (1 Yoh 4:10, 19). Turushaho kubakunda iyo dutekereje ukuntu Yesu yapfiriye buri muntu ku giti cye. Ibyo Pawulo yari abizi, kandi yagaragaje ko ashimira igihe yandikiraga Abagalatiya ati: ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira’ (Gal 2:20). Kubera ko Yesu yadupfiriye, byatumye Yehova akwireherezaho kugira ngo ube inshuti ye (Yoh 6:44). Tekereza nawe! Yehova yakubonyemo ikintu cyiza kandi atanga incungu y’agaciro kenshi kugira ngo ube inshuti ye. Ese ibyo ntibigukora ku mutima? Ese ntibituma urushaho gukunda Yehova na Yesu? Ubwo rero, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati: “Urwo rukundo nkunda Yehova na Yesu rwagombye gutuma nkora iki?”

Urukundo dukunda Imana na Kristo rutuma tubwiriza abantu bose tutarobanuye (Reba paragarafu ya 7)

7. Nk’uko tubibona ku ifoto, ni iki twese twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda Yehova na Yesu? (2 Abakorinto 5:14, 15; 6:1, 2)

7 Urukundo dukunda Imana na Kristo, rutuma dukunda abandi. (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15; 6:1, 2.) Ibyo dushobora kubigaragaza, tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Tubwiriza abantu bose duhura na bo. Ntiturobanura abantu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo n’ubwoko bwabo. Nanone, ntitureba niba ari abakire cyangwa ari abakene, niba barize cyangwa batarize. Iyo tubwiriza abantu bose, tuba dukora ibyo Yehova yifuza, kuko ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Tim 2:4.

8. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu?

8 Ikindi kintu twakora ngo tugaragaze ko dukunda Yehova na Kristo, ni ugukunda abavandimwe na bashiki bacu (1 Yoh 4:21). Tubitaho kandi tukabafasha mu gihe bafite ibibazo. Urugero, iyo bapfushije cyangwa barwaye, turabasura kandi tugakomeza kubaba hafi. Nanone iyo bihebye, turabahumuriza (2 Kor 1:3-7; 1 Tes 5:11, 14). Ikindi kandi, dukomeza gusenga tubasabira, kubera ko tuzi ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”—Yak 5:16.

9. Ni iki kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu ?

9 Hari ikindi kintu twakora, kugira ngo tugaragaze ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu. Tugomba gukora uko dushoboye, kugira ngo tubane amahoro na bo. Tugerageza kwigana Yehova tukababarira abandi nk’uko na we atubabarira. Yehova yatanze Umwana we ngo adupfire, kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. None se ubwo twe, ntitwagombye kubabarira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe badukoshereje? Ntitwifuza kuba nka wa mugaragu mubi wavuzwe mu mugani wa Yesu. Nubwo shebuja yamubabariye ideni rinini yari amurimo, uwo mugaragu we yanze kubabarira mugenzi we wari umurimo ideni rito (Mat 18:23-35). None se niba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu muteranira hamwe mwagiranye ikibazo, ntibyaba byiza ufashe iya mbere kugira ngo mugikemure mbere y’uko ujya mu Rwibutso (Mat 5:23, 24)? Nubigenza utyo uzaba ugaragaje ko ukunda cyane Yehova na Yesu.

10-11. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bagaragaze ko bakunda Yehova na Yesu? (1 Petero 5:1, 2)

10 Abasaza bagaragaza bate ko bakunda Yehova na Yesu? Ikintu cy’ingenzi bakora, ni ukwita ku ntama za Yesu. (Soma mu 1 Petero 5:1, 2.) Ibyo Yesu yabigaragaje neza mu magambo yabwiye intumwa Petero. Amaze kwihakana Yesu inshuro eshatu, yifuzaga cyane ko yakongera kubona uburyo bwo kumugaragariza ko amukunda. Yesu amaze kuzuka yabajije Petero ati: “Simoni mwene Yohana urankunda?” Nta gushidikanya ko Petero yari yiteguye gukora ibishoboka byose, ngo yereke Yesu ko amukunda. Yesu yabwiye Petero ati: “Ragira abana b’intama banjye” (Yoh 21:15-17). Kandi rwose ibyo ni byo Petero yakoze. Kuva icyo gihe yitaye ku ntama za Yesu, bityo agaragaza ko yamukundaga.

11 Basaza, mu gihe cy’Urwibutso mwagaragaza mute ko mukurikiza amagambo Yesu yabwiye Petero? Mujye musura abavandimwe na bashiki bacu mubatere inkunga, kandi mukore uko mushoboye mufashe abakonje kugira ngo bagarukire Yehova (Ezek 34:11, 12). Ibyo bizagaragaza ko mukunda cyane Yehova na Yesu. Nanone mujye mwita ku bigishwa ba Bibiliya n’abandi bantu bashya baje mu Rwibutso. Tuba twifuza kubitaho bakumva bisanzuye, kuko tuba dufite icyizere ko na bo bazaba abigishwa ba Yesu.

URUKUNDO DUKUNDA KRISTO RUTUMA TUGIRA UBUTWARI

12. Kuki gutekereza ku magambo Yesu yavuze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, bituma tugira ubutwari? (Yohana 16:32, 33)

12 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be ati: “Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.” (Soma muri Yohana 16:32, 33.) Ni iki cyatumye Yesu akomeza kugira ubutwari mu gihe abanzi be bamurwanyaga, kandi agakomeza kuba indahemuka kugeza apfuye? Ni uko yiringiraga Yehova. Yesu yari azi ko n’abigishwa be bazatotezwa. Ni yo mpamvu yasabye Yehova ko yabarinda (Yoh 17:11). Kuki ibyo bituma tugira ubutwari? Ni uko Yehova arusha imbaraga abanzi bacu (1 Yoh 4:4). Abona ibitubaho byose. Ni yo mpamvu twizera tudashidikanya ko nitumwiringira, azatuma tutagira ubwoba kandi agatuma tugira ubutwari.

13. Ni mu buhe buryo Yozefu wo muri Arimataya yagize ubutwari?

13 Reka turebe ibyabaye kuri Yozefu wo muri Arimataya. Abayahudi baramwubahaga, kandi yari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Icyakora igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, Yozefu ntiyagiraga ubutwari. Yohana yavuze ko Yozefu yari “umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi” (Yoh 19:38). Nubwo yari yaremeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ntiyemeraga ku mugaragaro ko yizeraga Yesu. Birashoboka ko yatinyaga ko abantu batari gukomeza kumwubaha, iyo bamenya ko yari umwigishwa wa Yesu. Icyakora Bibiliya ivuga ko Yesu amaze gupfa, Yozefu yagize ‘ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato akamusaba umurambo wa Yesu’ (Mar 15:42, 43). Icyo gihe ntiyari akihisha, ahubwo yagaragaje ku mugaragaro ko yari umwigishwa wa Yesu.

14. Wakora iki niba utinya abantu?

14 Ese nawe ujya utinya abantu nka Yozefu? Ese hari igihe wari ku ishuri cyangwa ku kazi, maze ukagira ubwoba bwo kuvuga ko uri Umuhamya wa Yehova? Ese utinya kuba umubwiriza cyangwa kubatizwa, kubera ko uhangayikishijwe n’uko abandi bagufata? Ntukemere ko gutinya abantu bikubuza gukora ibikwiriye. Jya usenga Yehova kenshi umubwire uko wiyumva. Jya umusaba aguhe ubutwari bwo gukora ibyo ashaka. Niwibonera ukuntu asubiza amasengesho yawe, bizatuma ugira ubutwari maze ntiwongere kugira ubwoba.—Yes 41:10, 13.

IBYISHIMO BITUMA DUKOMEZA GUKORERA YEHOVA

15. Yesu amaze kubonekera abigishwa be, ibyishimo bagize byatumye bakora iki? (Luka 24:52, 53)

15 Igihe Yesu yapfaga, abigishwa be barababaye cyane. Ngaho gerageza kwishyira mu mwanya wabo. Bari bapfushije inshuti yabo magara, kandi n’ibyo bari bamwitezeho byasaga n’aho bitagishobotse (Luka 24:17-21). Icyakora Yesu amaze kuzuka yarababonekeye, kandi abasobanurira ukuntu ibyamubayeho byashohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Nanone yabahaye umurimo w’ingenzi bagombaga gukora (Luka 24:26, 27, 45-48). Igihe yasubiraga mu ijuru nyuma y’iminsi 40, abigishwa be ntibari bagifite agahinda ahubwo bari bafite ibyishimo byinshi. Kuba bari bazi ko Shebuja ari muzima, kandi ko azabafasha gukora umurimo yabahaye, byarabashimishije. Ibyo byishimo, byatumye bakomeza gukorera Yehova.—Soma muri Luka 24:52, 53; Ibyak 5:42.

16. Twakwigana dute abigishwa ba Yesu?

16 Twakora iki ngo twigane abigishwa ba Yesu? Tujye dukomeza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, atari mu gihe cy’Urwibutso gusa, ahubwo n’ikindi gihe. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo. Kugira ngo tubigereho, tugomba gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Urugero, hari abagize icyo bahindura ku kazi bakoraga, kugira ngo babone umwanya wo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kujya mu materaniro no kugira gahunda y’iby’umwuka ihoraho. Nanone hari abagiye bigomwa ibintu abandi babona ko ari iby’ingenzi, kugira ngo bakore byinshi mu itorero, cyangwa bajye kubwiriza mu duce tutarabwirizwamo cyane. Nubwo gukomeza gukorera Yehova bidusaba kwihangana, adusezeranya ko nidushyira Ubwami bwe mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, azaduha imigisha.—Imig 10:22; Mat 6:32, 33.

Mu gihe cy’Urwibutso ujye ufata akanya utekereze ku byo Yehova na Yesu bagukoreye (Reba paragarafu ya 17)

17. Ni iki wiyemeje gukora muri iki gihe cy’Urwibutso? (Reba ifoto.)

17 Dutegerezanyije amatsiko Urwibutso ruzaba ku wa Kabiri, tariki ya 4 Mata. Icyakora na mbere y’uko iyo tariki igera, uzafate akanya utekereze ku buzima bwa Yesu no ku rupfu rwe, kandi utekereze ku rukundo we na Yehova badukunze. Ibyo uzarusheho kubitekerezaho mbere gato y’Urwibutso, na nyuma yaho. Urugero, ushobora gusoma kandi ugatekereza ku biri mu mbonerahamwe ivuga ngo: “Ibyabaye mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu ku isi,” iri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo ko muri Mata 2019, ku ipaji ya 4. Uzarebe imirongo y’Ibyanditswe izatuma urushaho gushimira Yehova na Yesu, kandi igatuma urushaho kugaragaza urukundo, ubutwari n’ibyishimo. Hanyuma uzatekereze icyo wakora, kugira ngo ugaragaze ko ushimira ubikuye ku mutima. Izere udashidikanya ko Yesu azishima cyane, nabona ukora uko ushoboye kugira ngo muri iki gihe cy’Urwibutso, wibuke ibyo yagukoreye.—Ibyah 2:19.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

a Mu gihe cy’Urwibutso, tuba dukwiriye gutekereza cyane ku buzima bwa Yesu, ku rupfu rwe no ku rukundo we na Se badukunze. Ibyo bituma tugira icyo dukora. Muri iki gice, turi burebe ibintu twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira kubera incungu, kandi tugashimira Yehova na Yesu urukundo badukunze. Nanone, turi burebe icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, tugire ubutwari kandi tugire ibyishimo mu murimo dukorera Yehova.