IGICE CYO KWIGWA CYA 2
INDIRIMBO YA 19 Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba
Ese witeguye umunsi ukomeye kuruta iyindi muri uyu mwaka?
“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—LUKA 22:19.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Reka turebe impamvu umunsi w’Urwibutso aba ari umunsi wihariye, uko tuwitegura n’uko twafasha abandi kugira ngo bawuzemo.
1. Kuki umunsi w’Urwibutso ari wo ukomeye kuruta iyindi mu mwaka? (Luka 22:19, 20)
ABAHAMYA BA YEHOVA babona ko umunsi w’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo, ari wo ukomeye kuruta indi yose mu mwaka. Uwo ni wo munsi wonyine Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza. (Soma muri Luka 22:19, 20.) Hari impamvu nyinshi zituma uwo munsi udushimisha. Reka turebe zimwe muri zo.
2. Ni izihe mpamvu zituma dukunda cyane umunsi w’Urwibutso?
2 Urwibutso rutuma dutekereza ku kamaro incungu idufitiye. Rutwibutsa icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira kuba Yesu yaradupfiriye (2 Kor. 5:14, 15). Nanone kuri uwo munsi ‘duterana inkunga’ n’abavandimwe na bashiki bacu (Rom. 1:12). Buri mwaka, hari abavandimwe na bashiki bacu baba barakonje, ariko bakaza mu Rwibutso. Ndetse hari bamwe muri bo bagarukira Yehova bitewe n’uko bakiriwe neza. Hari n’abakiri bashya bahita batangira kwiga Bibiliya, kubera ko ibyo baba babonye mu Rwibutso n’ibyo bahumviye, biba byabakoze ku mutima. Ibyo byose bituma dukunda cyane umunsi w’Urwibutso.
3. Ni gute Urwibutso rutuma twunga ubumwe ku isi hose? (Reba n’ifoto.)
3 Nanone tekereza ukuntu umunsi w’Urwibutso utuma twunga ubumwe. Uko izuba rigenda rirenga hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso. Icyo gihe twese twumva ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, kigaragaza akamaro incungu idufitiye. Turirimba indirimbo ebyiri zo gusingiza Yehova, tugatambagiza umugati na divayi kandi kuri uwo munsi havugwa amasengesho ane. Nyuma ya buri sengesho, tuvuga tubikuye ku mutima tuti: “Amen.” Ibyo ni na ko bigenda ku matorero yose y’Abahamya ba Yehova. Ngaho tekereza ukuntu Yehova na Yesu bishima, iyo babona ukuntu ku isi hose kuri uwo munsi, tubagaragariza ko tububashye.
4. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
4 Muri iki gice, tugiye kureba ibisubizo by’ibibazo bikurikira: Twakora iki ngo dutegure umutima wacu mu gihe cy’Urwibutso? Twafasha abandi dute kugira ngo uwo munsi ubagirire akamaro? Twakora iki ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu bakonje? Ibisubizo by’ibyo bibazo, biri budufashe kwitegura neza uwo munsi ukomeye cyane.
UKO TWATEGURA UMUTIMA WACU MU GIHE CY’URWIBUTSO
5. (a) Kuki dukwiriye gutekereza akamaro incungu idufitiye? (Zaburi 49:7, 8) (b) Videwo ivuga ngo Kuki Yesu yapfuye?, yakwigishije iki?
5 Kimwe mu bintu by’ingenzi twakora kugira ngo dutegure umutima wacu mu gihe cy’Urwibutso, ni ugutekereza akamaro igitambo cya Yesu Kristo kidufitiye. Uzirikane ko twe nta cyo twari gukora, kugira ngo dukire icyaha n’urupfu. (Soma muri Zaburi ya 49:7, 8; reba nanone videwo ivuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye?”) a Yehova yemeye ko Yesu atanga ubuzima bwe. Rwose Yehova na Yesu barigomwe cyane (Rom. 6:23). Ubwo rero, uko turushaho gutekereza ku byo badukoreye, ni ko turushaho kwishimira incungu. Reka turebe bimwe mu bintu bikomeye Yehova na Yesu bakoze, kugira ngo incungu itangwe. Icyakora, reka tubanze turebe icyo incungu isobanura.
6. Incungu isobanura iki?
6 Incungu ni ikiguzi umuntu atanga kugira ngo agaruze ikintu yari yabuze. Umuntu wa mbere ari we Adamu yaremwe atunganye. Icyakora amaze gukora icyaha, yabuze ubuzima bw’iteka kandi atuma n’abamukomotseho batabubona. Ubwo rero, Yesu yatanze igitambo cy’ubuzima bwe butunganye, kugira ngo agaruze icyo Adamu yari yatakaje. Igihe yari hano ku isi, “nta cyaha yigeze akora, kandi nta kinyoma cyabonetse mu kanwa ke” (1 Pet. 2:22). Ubwo rero, igihe yapfaga yatanze ubuzima bwe butunganye, bumeze neza neza nk’ubwo Adamu yari afite atarakora icyaha.—1 Kor. 15:45; 1 Tim. 2:6.
7. Vuga bimwe mu bigeragezo Yesu yahuye na byo igihe yari hano ku isi.
7 Igihe Yesu yari ku isi yakomeje kumvira Yehova muri byose, nubwo hari igihe bitabaga bimworoheye. Akiri umwana yumviraga ababyeyi be batari batunganye, nubwo we yari atunganye (Luka 2:51). Uko yagendaga akura, yagombaga kurwanya ibigeragezo byashoboraga gutuma atumvira ababyeyi be, cyangwa agahemukira Yehova. Amaze kuba mukuru bwo, yagombaga guhangana n’ibigeragezo Satani yamutezaga, urugero nk’igihe yamusabaga gukora ibintu byari gutuma adakomeza kubera Yehova indahemuka (Mat. 4:1-11). Satani yari yariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo atume Yesu akora icyaha, maze ntacungure abantu.
8. Ni ibihe bigeragezo bindi Yesu yihanganiye?
8 Hari ibindi bigeragezo Yesu yahuye na byo igihe yari hano ku isi. Urugero, abanzi be baramutoteje kandi bashaka kumwica (Luka 4:28, 29; 13:31). Nanone yagombaga kwihanganira abigishwa be batari batunganye. (Mar. 9:33, 34). N’igihe yari hafi kudupfira, yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo kandi abantu baramusuzugura cyane. Yishwe mu buryo bubabaje cyane nk’aho ari umugizi wa nabi, kandi bamukoza isoni (Heb. 12:1-3). Igihe yari amanitse ku giti agiye gupfa, yihanganiye ibintu bibabaje bamukoreye, kandi Yehova ntiyamurinze mu buryo bw’igitangaza ngo atumva ubwo bubabare. b—Mat. 27:46.
9. Wumva umeze ute, iyo utekereje ku bintu byose Yesu yigomwe kugira ngo agupfire? (1 Petero 1:8)
9 Nk’uko tumaze kubibona, Yesu yarababaye cyane kugira ngo adupfire. Ese iyo utekereje ibintu byose Yesu yigomwe kugira ngo agupfire, ntiwumva urushijeho kumukunda?—Soma muri 1 Petero 1:8.
10. Ni iki kigaragaza ko Yehova yigomwe cyane kugira ngo Yesu adupfire?
10 None se ni iki Yehova we yigomwe kugira ngo Yesu adupfire? Yehova akunda Yesu cyane nk’uko umubyeyi akunda umwana we (Imig. 8:30). Ngaho tekereza ukuntu Yehova yumvaga ameze, igihe yitegerezaga Umwana we ari hano ku isi, maze akabona ibintu byose bibabaje byamugeragaho. Birumvikana ko yababaye cyane, igihe yabonaga abantu bamukorera ibikorwa bibi, bakamwanga kandi bakamubabaza cyane.
11. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe yabonaga Yesu yicwa.
11 Umubyeyi wese wigeze gupfusha umwana, ashobora kwiyumvisha ukuntu ibyo bintu bibabaza cyane. Nubwo tuba twiringiye ko umuzuko uzabaho, ntibitubuza kubabara cyane, iyo dupfushije umuntu twakundaga. Ibyo bishobora gutuma twiyumvisha ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe mu mwaka wa 33 yabonaga Umwana we akunda cyane ababara kandi akicwa. c—Mat. 3:17.
12. Ni iki twakora mbere y’uko Urwibutso rugera?
12 Uhereye ubu kugeza igihe Urwibutso ruzabera, mu gihe twiyigisha cyangwa turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, byaba byiza twize ku ngingo zivuga ku ncungu. Kugira ngo ubone izo ngingo, ushobora kwifashisha Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi cyangwa ibindi bintu umuryango wacu udutegurira, byadufasha gusobanukirwa neza incungu. d Nanone jya usoma imirongo yo muri Bibiliya isomwa mu gihe cy’Urwibutso, iboneka mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Hanyuma Urwibutso nirugera, ntuzibagirwe kureba videwo y’isomo ry’umunsi ritangwa kuri uwo munsi wihariye. Nidutegura neza umutima wacu, bizatuma dufasha n’abandi kwitegura umunsi w’Urwibutso.—Ezira 7:10.
JYA UTUMIRA ABANDI BAZE MU RWIBUTSO KANDI UKOMEZE KUBAFASHA NYUMA YAHO
13. Ni ikihe kintu cya mbere twakora kugira ngo dufashe abandi mu gihe cy’Urwibutso?
13 Ni iki twakora kugira ngo dufashe abandi mu gihe cy’Urwibutso? Ikintu cya mbere twakora, ni ukubatumira. Uretse gutumira abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza, dushobora no gukora lisiti y’abantu tuzi twifuza gutumira. Kuri iyo lisiti dushobora gushyiraho bene wacu, abo dukorana, abo twigana n’abandi. Mu gihe tudafite impapuro z’itumira zihagije, dushobora kubatumira dukoresheje telefone cyangwa ibindi bikoresho bya elegitoronike. Ushobora kuzatangazwa n’uko abenshi mu bo watumiye bashobora kuzaza mu Rwibutso.—Umubw. 11:6.
14. Tanga urugero rugaragaza akamaro ko gutumira umuntu.
14 Gutumira umuntu ukoresheje urupapuro rw’itumira cyangwa ukoresheje igikoresho cya elegitoronike, bishobora gutuma aza mu Rwibutso. Urugero, hari mushiki wacu ufite umugabo utari Umuhamya watangajwe n’uko ku munsi w’Urwibutso, umugabo we yamubwiye ko ari buterane. Kuki byamutangaje? Ni ukubera ko hari hashize imyaka myinshi amutumira, ariko ntaze. None se ni iki cyatumye icyo gihe bwo yemera kuza? Uwo mugabo we yamubwiye ko hari umusaza w’itorero bari baziranye wari wamutumiye. Uwo mugabo yaje mu Rwibutso kandi yakomeje kuza no mu yindi myaka yakurikiyeho.
15. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dutumira umuntu ku Rwibutso?
15 Tujye tuzirikana ko abo dutumira mu Rwibutso, hari ibibazo bashobora kwibaza, cyane cyane niba ari ubwa mbere bazaba baje mu materaniro yacu. Dushobora gutekereza ku bibazo bashobora kuzatubaza, maze tukitegura uko tuzabasubiza (Kolo. 4:6). Urugero, hari abashobora kutubaza bati: “None se ni iki kizaba kuri uwo munsi? Bizamara igihe kingana iki? Ese hari imyenda yihariye umuntu agomba kwambara? Kwinjira bizaba ari angahe? Ese tuzatanga amaturo?” Mu gihe dutumira umuntu mu Rwibutso dushobora kumubaza niba hari ibibazo yifuza kutubaza, maze tukabimusubiza. Dushobora no gukoresha videwo ivuga ngo: “Kwibuka urupfu rwa Yesu” n’ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” kugira ngo tumufashe kubona uko muri rusange amateraniro yacu aba ameze. No mu isomo rya 28 ryo mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, harimo ibitekerezo byiza twakwifashisha.
16. Ni ibihe bibazo bindi abantu baje mu Rwibutso bashobora kwibaza?
16 Urwibutso nirurangira hari ibindi bibazo abakiri bashya bateranye bashobora kwibaza. Urugero, bashobora kwibaza impamvu abantu bake gusa (niba banahari), ari bo bariye ku mugati bakanywa no kuri divayi. Bashobora no kwibaza incuro twizihiza Urwibutso. Hari n’igihe bashobora kwibaza niba amateraniro yose y’Abahamya ba Yehova, ari uko aba ameze. Nubwo ibyinshi muri ibyo bintu biba byavuzwe muri disikuru itangwa ku Rwibutso, hari igihe abantu twatumiye baba bakeneye ibindi bisobanuro. Ingingo iri ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini?” ishobora kudufasha tugasubiza bimwe mu bibazo abo bantu baba bibaza. Tujye dukora uko dushoboye dufashe ‘abiteguye kwemera ukuri,’ kwishimira Urwibutso haba mbere y’uko ruba, mu gihe ruri kuba na nyuma yaho.—Ibyak. 13:48.
JYA UFASHA ABANTU BAKONJE
17. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bafashe abantu bakonje? (Ezekiyeli 34:12, 16)
17 Niba uri umusaza wakora iki mu gihe cy’Urwibutso kugira ngo ufashe abantu bakonje? Jya ubitaho. (Soma muri Ezekiyeli 34:12, 16.) Mbere y’Urwibutso, jya ugerageza guhamagara abo uzi bose bakonje. Jya ubabwira ko ubakunda kandi ko wifuza kubafasha. Hanyuma ubatumire mu Rwibutso. Nibaza uzabakire wishimye. Urwibutso nirurangira, uzagerageze kubasura cyangwa ubahamagare, kugira ngo ubafashe kongera gukorera Yehova.—1 Pet. 2:25.
18. Ni iki twese twakora kugira ngo dufashe abantu bari barakonje baje mu Rwibutso? (Abaroma 12:10)
18 Abagize itorero bose bashobora gufasha abantu bari barakonje baje mu Rwibutso. Babafasha bate? Babagaragariza urukundo, bakabitaho kandi bakabubaha. (Soma mu Baroma 12:10.) Tujye twibuka ko abo bavandimwe na bashiki bacu bashobora kuza mu materaniro bafite ubwoba. Hari igihe baba batekereza ko abagize itorero, batari bubakire neza. e Ni yo mpamvu tuba dukwiriye kwirinda kubabaza ibibazo byabakoza isoni, cyangwa kubabwira amagambo abababaza (1 Tes. 5:11). Tujye tuzirikana ko baba bakiri abavandimwe na bashiki bacu. Ubwo rero, tuba twishimiye ko bongeye kwifatanya natwe.—Zab. 119:176; Ibyak. 20:35.
19. Kwibuka urupfu rwa Yesu Kristo bitugirira akahe kamaro?
19 Dushimishwa rwose no kuba Yesu yaradutegetse kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe buri mwaka, kandi dusobanukiwe impamvu ari iby’ingenzi. Iyo tugiye mu Rwibutso bitugirira akamaro kandi bikakagirira n’abandi (Yes. 48:17, 18). Bituma turushaho gukunda Yehova na Yesu. Tuba tugaragaje ko tubashimira ibyo badukoreye. Nanone turushaho gukundana n’abavandimwe na bashiki bacu. Mu gihe cy’Urwibutso, tunafasha abandi kumenya icyo bakora kugira ngo na bo bazabone imigisha dukesha kuba Yesu yaradupfiriye. Ubwo rero, nimureke twese twitegure uwo munsi ukomeye kuruta iyindi uzaba muri uyu mwaka.
MU GIHE CY’URWIBUTSO TWAKORA IKI NGO . . .
-
Dutegure umutima wacu?
-
Dufashe abandi?
-
Dufashe abantu bakonje?
INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu
a Niba wifuza kubona videwo n’ingingo byavuzwe muri iki gice, wajya ku rubuga rwa jw.org hanyuma ukandika aho bashakira.
b Reba “Ibibazo by’abasomyi” biri mu Munara w’Umurinzi wo muri Mata 2021.
c Reba igitabo Egera Yehova igice cya 23, par. 8-9.
d Reba agasanduku kavuga ngo “ Ibintu wakoraho ubushakashatsi.”
e Reba amafoto n’agasanduku kavuga ngo “ Itorero ryabakiriye rite?” Umuvandimwe wari umaze igihe yarakonje yumva afite ubwoba bwo kwinjira mu Nzu y’Ubwami, ariko arihangana aragenda. Yakiriwe neza kandi ari kuganira n’abagize itorero.
f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abahamya ba Yehova barimo kwizihiza Urwibutso, mu gihe abandi bo mu tundi duce bari kwitegura kurujyamo.