Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WAKWIYIGISHA

Ibyo wakora mu gihe wiyigisha no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

Ibyo wakora mu gihe wiyigisha no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

Dusenga Yehova kandi tukiga Ijambo rye iyo turi mu materaniro no mu makoraniro. Ariko nanone dushobora kubikora igihe turi twenyine n’igihe turi kumwe n’abagize umuryango wacu. Dore bimwe mu bintu wakora mu gihe wiyigisha cyangwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango:

  • Gutegura amateraniro. Mushobora kwitoza indirimbo tuzaririmba no gufasha abagize umuryango bose gutegura igisubizo bazatanga.

  • Gusoma inkuru yo muri Bibiliya. Nyuma yo kuyisoma, mujye mushushanya bimwe mu byavuzwemo cyangwa mwandike ikintu cy’ingenzi mwize.

  • Gutekereza ku isengesho rivugwa muri Bibiliya no kureba uko ryabafasha kunonosora amasengesho yanyu.

  • Kureba videwo y’umuryango wacu, hanyuma mukayiganiraho cyangwa mukandika icyo yabigishije.

  • Kwitoza uko mwakora umurimo wo kubwiriza, wenda umwe mu bagize umuryango akabwiriza undi.

  • Kwitegereza ibyaremwe, kubitekerezaho no kuganira ku cyo bitwigisha kuri Yehova. a

a Reba ingingo ivuga ngo: “Ese ibyaremwe bituma urushaho kumenya Yehova?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Werurwe 2023.