Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 1

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

Kwiringira Yehova bizatuma utagira ubwoba

Kwiringira Yehova bizatuma utagira ubwoba

ISOMO RY’UMWAKA WA 2024: “Igihe cyose nzaba mfite ubwoba, nzakwiringira.”​—ZAB. 56:3.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kureba icyo twakora kugira ngo dukomeze kwiringira Yehova, kandi ntitugire ubwoba.

1. Kuki hari igihe tujya tugira ubwoba?

 HARI igihe twese tujya tugira ubwoba. Icyakora hari ibintu tutagitinya kubera ko twize Bibiliya. Urugero, ntitugitinya abapfuye, abadayimoni cyangwa ibizabaho mu gihe kiri imbere. Ariko muri iki gihe, hari ‘ibintu bibaho biteye ubwoba,’ urugero nk’intambara, ubugizi bwa nabi n’indwara (Luka 21:11). Nanone dushobora gutinya abantu, urugero nk’abategetsi cyangwa bene wacu baturwanya kubera ko dusenga Yehova. Hari n’abahangayitse bibaza niba bazakomeza kwihanganira ibibazo bafite, cyangwa ibyo bazahura na byo mu gihe kiri imbere.

2. Vuga uko byagendekeye Dawidi igihe yari i Gati.

2 Dawidi na we, hari igihe yagiraga ubwoba. Urugero, igihe Umwami Sawuli yamuhigaga ashaka kumwica, yahungiye i Gati mu mujyi w’Abafilisitiya. Bidatinze, Akishi umwami w’i Gati yamenye ko Dawidi ari umusirikare ukomeye, baririmbye mu ndirimbo bavuga ko yishe Abafilisitiya “ibihumbi bibarirwa muri za mirongo.” Icyo gihe Dawidi ‘yagize ubwoba bwinshi cyane’ (1 Sam. 21:10-12). Yari ahangayikishijwe n’ibyo uwo mwami yashoboraga kumukorera. None se yakoze iki kugira ngo adakomeza kugira ubwoba?

3. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 56:1-3, 11, ni iki Dawidi yakoze kugira ngo adakomeza kugira ubwoba?

3 Zaburi ya 56 igaragaza uko Dawidi yiyumvaga, igihe yari i Gati. Muri iyo zaburi, Dawidi yasobanuye neza ukuntu yagize ubwoba, ariko nanone avugamo icyamufashije kugira ngo adakomeza kubugira. Yavuze ko iyo yumvaga afite ubwoba, yiringiraga Yehova. (Soma muri Zaburi ya 56:1-3, 11.) Kwiringira Yehova, byaramufashije cyane. Igihe yari i Gati, yihinduye umusazi kandi icyo cyari ikintu kidasanzwe. Ariko Yehova yaramufashije, maze Akishi abona ko Dawidi yataye umutwe, aho kubona ko ari umuntu uteje akaga. Ibyo byatumye Dawidi abacika.—1 Sam. 21:13–22:1.

4. Ni iki cyadufasha kurushaho kwiringira Yehova? Tanga urugero.

4 Natwe nitwiringira Yehova bizadufasha kudakomeza kugira ubwoba. Ariko se, ni iki cyadufasha kurushaho kwiringira Yehova, cyane cyane mu gihe dufite ubwoba? Reka dufate urugero. Iyo umenye ko urwaye indwara ikomeye, bishobora kubanza kugutera ubwoba. Icyakora iyo ufitiye icyizere umuganga ukuvura, bigabanya ubwoba wari ufite. Ushobora kumenya ko uwo muganga yafashije abantu benshi, bari barwaye indwara nk’iyo urwaye. Ashobora kugutega amatwi yitonze, akakwizeza ko yiyumvisha neza uko umerewe. Nanone ashobora kuguha umuti yagiye akoresha avura abandi, ukabakiza. Natwe icyadufasha kurushaho kwiringira Yehova, ni ugutekereza ku byo yadukoreye, ibyo adukorera ubu n’ibyo ari hafi kudukorera. Ibyo ni byo Dawidi yakoze. Mu gihe turi bube dusuzuma ibivugwa muri Zaburi ya 56, nawe utekereze icyo wakora kugira ngo urusheho kwiringira Yehova, kuko byagufasha kudakomeza kugira ubwoba.

JYA UTEKEREZA KU BYO YEHOVA YAKOZE

5. Ni iki Dawidi yatekerejeho, bigatuma adakomeza kugira ubwoba? (Zaburi 56:12, 13)

5 Igihe Dawidi yari ahanganye n’ibibazo, yakomeje gutekereza ku byo Yehova yakoze. (Soma muri Zaburi ya 56:12, 13.) Ibyo ni ibintu Dawidi yari amenyereye gukora. Urugero, yakundaga gutekereza ku byo Yehova yaremye, bigatuma abona ko afite imbaraga nyinshi kandi ko yita ku bantu (Zab. 65:6-9). Nanone yatekerezaga ku byo Yehova yagiye akorera abandi (Zab. 31:19; 37:25, 26). Ariko cyane cyane, yatekerezaga ku byo Yehova yari yaramukoreye. Kuva akiri muto Yehova yari yararinze Dawidi kandi aramufasha (Zab. 22:9, 10). Nta gushidikanya ko gutekereza kuri ibyo bintu byose, byatumye arushaho kwiringira Yehova.

Dawidi yatekereje ku byo Yehova yari yarakoze, ibyo yamukoreraga n’ibyo yari kuzakora, bituma arushaho kumwiringira (Reba paragarafu ya 5, 8, 12) d


6. Mu gihe twumva dufite ubwoba, ni iki cyadufasha kwiringira Yehova?

6 Mu gihe ufite ubwoba, ujye wibaza uti: “Ni ibihe bintu Yehova yakoze?” Jya utekereza ku byo yaremye. Urugero, iyo ‘twitegereje twitonze’ ukuntu Yehova yita ku nyoni n’indabyo, nyamara ari ibintu bitaremwe mu ishusho ye kandi bikaba bitamusenga, bituma turushaho kwiringira ko natwe azatwitaho (Mat. 6:25-32). Nanone jya utekereza ku byo Yehova yakoreye abagaragu be. Ushobora kwiyigisha inkuru ivuga iby’umuntu wo muri Bibiliya wagaragaje ukwizera gukomeye, cyangwa ugasoma inkuru z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. a Ushobora no gutekereza ku byo Yehova yagukoreye, urugero nk’ukuntu yagufashije ukamenya ukuri (Yoh. 6:44). Nanone jya utekereza ukuntu asubiza amasengesho yawe (1 Yoh. 5:14). Ikindi kandi, buri munsi ujye utekereza ukuntu igitambo cy’incungu cy’Umwana we kikugirira akamaro.—Efe. 1:7; Heb. 4:14-16.

Natwe nidukomeza gutekereza ku byo Yehova yakoze, ibyo arimo gukora ubu n’ibyo azakora mu gihe kiri imbere, tuzarushaho kumwiringira (Reba paragarafu ya 6, 9-10, 13-14) e


7. Ni gute ibyabaye ku muhanuzi Daniyeli byafashije Vanessa ntiyakomeza kugira ubwoba?

7 Hari mushiki wacu wo muri Hayiti witwa Vanessa b, wari uhanganye n’ikibazo cyari kimuteye ubwoba. Hari umugabo wamuteshaga umutwe, akamuhamagara buri munsi kandi akamwoherereza mesaje, amusaba ko bakundana. Icyakora Vanessa yarabyanze. Uwo mugabo yararakaye cyane kandi atangira kumubwira ko azamugirira nabi. Ibyo byaramuhangayikishije cyane. None se, ni iki yakoze kugira ngo adakomeza kugira ubwoba? Yakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo yirinde. Hari n’umusaza w’itorero wamufashije kubibwira abayobozi. Nanone yakomeje gutekereza ukuntu Yehova yarinze abagaragu be ba kera. Vanessa yaravuze ati: “Umuntu wa mbere natekerejeho, ni umuhanuzi Daniyeli. Nubwo yarenganaga, yajugunywe mu rwobo rwarimo intare zishonje cyane. Ariko Yehova yaramurinze. Ubwo rero, nanjye nasabye Yehova ko andinda, akankiza uwo mugabo. Ibyo byatumye ntongera kugira ubwoba.”—Dan. 6:12-22.

JYA UTEKEREZA KU BYO YEHOVA AKORA MURI IKI GIHE

8. Ni iki Dawidi yemeraga adashidikanya? (Zaburi 56:8)

8 Nubwo igihe Dawidi yari i Gati abantu bashakaga kumwica, yirinze gutekereza ku bintu byari gutuma agira ubwoba. Ahubwo icyo gihe, yahisemo gutekereza ku byo Yehova yamukoreraga. Dawidi yari azi ukuntu Yehova yamuyoboraga, akamurinda kandi akiyumvisha akababaro ke. (Soma muri Zaburi ya 56:8.) Nanone yari afite incuti nziza, urugero nka Yonatani n’Umutambyi Mukuru Ahimeleki, bamuteraga inkunga kandi bakamufasha (1 Sam. 20:41, 42; 21:6, 8, 9). Ibyo byatumye acika Umwami Sawuli washakaga kumwica. Dawidi yemeraga adashidikanya ko Yehova yari azi neza ibibazo yari afite n’ukuntu byamuhangayikishaga.

9. Ni iki ukwiriye kuzirikana mu gihe ufite ibibazo biguteye ubwoba?

9 Mu gihe ufite ibibazo biguteye ubwoba, ujye wibuka ko Yehova abibona, akabona n’ukuntu biguhangayikishije. Urugero, igihe Abisirayeli bari muri Egiputa, Yehova yabonaga ukuntu Abanyegiputa babagiriraga nabi, akaniyumvisha “imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Nanone Dawidi yavuze ko Yehova yabonaga “akababaro” ke, akaniyumvisha “agahinda” ke (Zab. 31:7). No mu gihe abagaragu ba Yehova bababaye, nubwo byaba bitewe n’imyanzuro mibi bafashe, ‘biramubabaza’ (Yes. 63:9). Ubwo rero, mu gihe uhanganye n’ikintu kiguteye ubwoba, ujye uzirikana ko Yehova aba yiyumvisha ukuntu kiguhangayikishije, kandi ko aba yifuza kugufasha kugira ngo udakomeza kugira ubwoba.

10. Ni iki kikwizeza ko Yehova agukunda kandi ko yiteguye kugufasha guhangana n’ikibazo cyose wahura na cyo?

10 Icyakora mu gihe ufite ikibazo kiguteye ubwoba, ushobora kwibaza uti: “Ubu se Yehova aramfasha ate?” Ubwo rero, jya umusenga, umusabe agufashe kumenya icyo ari gukora kugira ngo agufashe (2 Abami 6:15-17). Hanyuma ujye utekereza kuri ibi bintu bikurikira: Ese haba hari disikuru cyangwa igitekerezo cyatangiwe mu materaniro cyaguteye inkunga? Ese haba hari ibintu umuryango wacu udutegurira, urugero nk’inyandiko, videwo cyangwa indirimbo, byaba byaragufashije? Ese haba hari umuntu wakubwiye amagambo meza cyangwa akagusomera umurongo w’Ibyanditswe, ukumva araguhumurije? Tutabaye maso, dushobora kutabona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu badukunda, kandi ntiduhe agaciro inama tubona mu Ijambo ry’Imana. Nyamara kandi, ubwo ni uburyo bwiza cyane Yehova akoresha kugira ngo adufashe (Yes. 65:13; Mar. 10:29, 30). Ibyo bigaragaza ko Yehova akwitaho (Yes. 49:14-16). Nanone bigaragaza ko ukwiriye kumwiringira.

11. Ni iki cyafashije mushiki wacu kudakomeza kugira ubwoba?

11 Hari mushiki wacu wo muri Senegali witwa Aida, wibuka ukuntu Yehova yamufashije, igihe yari afite ikibazo kitari cyoroshye. Kubera ko ari we mwana mukuru iwabo, ababyeyi be bari biteze ko azakorera amafaranga menshi kugira ngo abone ibyo akeneye kandi na bo abiteho. Ariko Aida yahisemo koroshya ubuzima kugira ngo abe umupayiniya. Icyakora ibyo byatumye atabona amafaranga ahagije yabaga akeneye. Abagize umuryango we baramurakariye, bakajya bamuvuga nabi. Yaravuze ati: “Natinyaga ko ntari gushobora gufasha ababyeyi banjye kandi ibyo byari gutuma abantu bose bambona nabi. Natangiye no kumva ndakariye Yehova kuko yemeye ko ibyo bintu bimbaho.” Nyuma yaho yaje kumva disikuru yatangiwe mu materaniro. Yakomeje agira ati: “Umuvandimwe watanze iyo disikuru, yatwibukije ko Yehova aba azi ikintu cyose kiba kiduhangayikishije. Buhoro buhoro, abasaza n’abandi bagize itorero baramfashije, batuma nongera kwizera ko Yehova ankunda. Kuva ubwo, natangiye gusenga Yehova niringiye ko anyumva, kandi ibyo byatumye numva ntuje, kuko niboneraga ukuntu yasubizaga amasengesho yanjye.” Aida yaje kubona akazi katumye abona amafaranga yo kumufasha gukomeza kuba umupayiniya kandi abona uko yita ku babyeyi be, afasha n’abandi. Yaravuze ati: “Nitoje kumvira Yehova mu buryo bwuzuye. Ubu iyo hari ikintu kinteye ubwoba maze ngasenga Yehova, ubwoba nari mfite burashira.”

JYA UTEKEREZA KU BYO YEHOVA ARI HAFI GUKORA

12. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 56:9, ni iki Dawidi yari yizeye adashidikanya?

12 Soma muri Zaburi ya 56:9. Uyu murongo ugaragaza ikindi kintu cyafashije Dawidi, bigatuma adakomeza kugira ubwoba. N’igihe yari agihanganye n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe bujya mu kaga, yakomezaga gutekereza ku byo Yehova yari kuzamukorera. Yari azi ko mu gihe gikwiriye, Yehova yari kuzamukiza. Yehova yari yaravuze ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli (1 Sam. 16:1, 13). Dawidi yabonaga ko ibyo bizasohora byanze bikunze, kuko iyo Yehova asezeranyije ikintu, agikora.

13. Twiringiye ko Yehova azakora iki?

13 Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije? Ntitwiteze ko Yehova azaturinda ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. c Icyakora, dushobora kwiringira ko uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose, Yehova azabivanaho mu isi nshya (Yes. 25:7-9). Umuremyi wacu afite imbaraga nyinshi, ku buryo azazura abapfuye, akavanaho indwara zose n’abamurwanya bose.—1 Yoh 4:4.

14. Ni iki ushobora gutekerezaho?

14 Mu gihe hari ikintu kiguteye ubwoba, ujye utekereza ibintu Yehova azakora mu isi nshya. Jya utekereza uko ubuzima buzaba bumeze igihe Satani azaba atakiriho, abantu babi barimbutse hasigaye abakiranutsi gusa, n’ukuntu tuzagenda buhoro buhoro tuba abantu batunganye. Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye mu mwaka wa 2014, harimo icyerekanwa cyagaragaje uko twajya dutekereza ku bintu byiza bizabaho mu gihe kiri imbere. Icyo gihe, umutware w’umuryango yarimo aganira n’abagize umuryango we, uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byasomwa, turi muri Paradizo. Yaravuze ati: “Mu isi nshya, hazabaho ibihe bishimishije. Abantu bazaba bakundana, bakunda Ijambo ry’Imana, biyoroshya, bicisha bugufi, basingiza Imana, bumvira ababyeyi, ari abantu bashimira, b’indahemuka, bakunda abagize imiryango yabo, bumvikana, bavuga neza abandi, bazi kwifata, bagwa neza, bakunda ibyiza, ari abantu biringirwa, bashyira mu gaciro, batishyira hejuru, bakunda Imana aho gukunda ibinezeza, kandi bariyeguriye Imana by’ukuri. Abantu bameze batyo, ujye ubagira incuti.” Ese nawe ujya uganira n’abagize umuryango wawe cyangwa Abakristo bagenzi bawe, uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya?

15. Nubwo Tanja yagize ubwoba, ni iki cyamufashije gukomeza kuba indahemuka?

15 Gutekereza ku bintu Yehova azadukorera mu gihe kizaza, byafashije mushiki wacu witwa Tanja uba mu majyaruguru ya Macédoine. Igihe yigaga Bibiliya, ababyeyi be baramurwanyije cyane. Yaravuze ati: “Bimwe mu bintu natinyaga ko byangeraho ndamutse nize Bibiliya, n’ubundi byarangiye bimbayeho. Buri gihe iyo navaga mu materaniro, mama yarankubitaga. Ababyeyi banjye banteraga ubwoba, bakambwira ko nimba Umuhamya wa Yehova bazanyica.” Amaherezo, Tanja bamwirukanye iwabo. None se yumvise ameze ate? Yaravuze ati: “Natekereje ukuntu nzabaho nishimye ninkomeza kuba indahemuka. Nanone natekerezaga ukuntu Yehova azampa ibintu byose nigomwe muri iki gihe n’ukuntu ntazongera kwibuka ibintu bibi byose byambayeho.” Tanja yakomeje kubera Yehova indahemuka, kandi yaramufashije aza kubona aho kuba. Ubu yashakanye n’umuvandimwe w’indahemuka, kandi bose bakora umurimo w’igihe cyose bishimye.

RUSHAHO KWIRINGIRA YEHOVA MURI IKI GIHE

16. Ni iki kizadufasha tugakomeza kugira ubutwari, igihe ibivugwa muri Luka 21:26-28 bizaba biri kuba?

16 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abantu muri rusange “bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba.” Ariko abagaragu b’Imana bo ntibazagira ubwoba, ahubwo bazagaragaza ubutwari. (Soma muri Luka 21:26-28.) None se kuki tutazagira ubwoba? Ni ukubera ko tuzaba twaritoje kwiringira Yehova. Tanja twigeze kuvuga, yavuze ko ibyamubayeho bimufasha kwihanganira ibindi bibazo ahura na byo. Yaravuze ati: “Namenye ko nta kigeragezo na kimwe umuntu ahura na cyo ngo Yehova abure kumufasha kandi amuhe umugisha.” Rimwe na rimwe, hari igihe wagira ngo abaturwanya bafite ubushobozi bwo kudukorera ibyo bashaka byose. Ariko tujye twibuka ko Yehova abarusha imbaraga. Ikindi kandi, nubwo ikigeragezo cyaba gikomeye gite, amaherezo kigeraho kikarangira.”

17. Twakora iki ngo isomo ry’umwaka wa 2024 ridufashe? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

17 Muri iki gihe, hari ibintu byinshi bishobora kudutera ubwoba. Ariko kimwe na Dawidi, hari icyo twakora kugira ngo tudakomeza kubugira. Isomo ry’umwaka wa 2024, ni isengesho Dawidi yasenze Yehova agira ati: “Igihe cyose nzaba mfite ubwoba, nzakwiringira” (Zab. 56:3). Hari umuhanga mu bya Bibiliya wagize icyo avuga kuri uwo murongo agira ati: “Dawidi ntiyakomeje gutekereza ku bintu byashoboraga kumutera ubwoba cyangwa ku bibazo yari afite. Ahubwo yiringiye uwari kumukiza.” Ubwo rero, muri uyu mwaka wose, uzajye utekereza ku isomo ry’umwaka, cyane cyane mu gihe ugize ubwoba. Jya utekereza ku bintu Yehova yakoze, ibyo akora ubu n’ibyo azakora mu gihe kizaza. Nubikora, nawe ushobora kumera nka Dawidi, ukavuga uti: “Imana ni yo niringiye, sinzatinya.”—Zab. 56:4.

Mushiki wacu uri mu gace kabayemo ibiza ari gutekereza ku isomo ry’umwaka (Reba paragarafu ya 17)

GUTEKEREZA KU BINTU BIKURIKIRA BYAGUFASHA BITE KUDAKOMEZA KUGIRA UBWOBA?

  • Ibyo Yehova yakoze

  • Ibyo akora muri iki gihe

  • Ibyo azakora mu gihe kiri imbere

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

a Ushobora kubona izindi nkuru z’abantu bagaragaje ukwizera gukomeye, ku rubuga rwa jw.org. Jya aho bashakira maze wandikemo ngo: “Twigane ukwizera kwabo” cyangwa “Inkuru z’ibyabaye ku Bahamya ba Yehova.” Kuri JW Library® jya ahanditse ngo: “Twigane ukwizera kwabo” cyangwa “Inkuru z’ibyabaye.”

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Reba igitabo Egera Yehova igice cya 7, par 13-22.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Dawidi yatekereje ukuntu Yehova yamuhaye imbaraga akica idubu, uko yarimo amufasha akoresheje Ahimeleki n’ukuntu yari kuzamugira umwami.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe uri muri gereza azira ko ari Umuhamya wa Yehova, arimo gutekereza ukuntu Yehova yamufashije akareka kunywa itabi, ukuntu ari kumufasha akoresheje amabaruwa bamwandikira n’ukuntu azamuha ubuzima bw’iteka muri Paradizo.