Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 4

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

Yehova agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu

Yehova agukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu

“Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu.”​—YAK. 5:11.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Urukundo Yehova adukunda rutuma tuba incuti ze, rugatuma twumva dufite umutekano, tukumva atwitaho kandi rukaduhumuriza.

1. Iyo utekereje Yehova wumva ameze ate?

 ESE ujya wibaza uko Yehova ameze? Iyo umusenga uba utekereza ko ameze ate? Nubwo atagaragara, Bibiliya imusobanura mu buryo butandukanye. Hari igihe ivuga ko Yehova “ari izuba akaba n’ingabo ikingira,” ubundi ikavuga ko “ari umuriro ukongora” (Zab. 84:11; Heb. 12:29). Nanone Ezekiyeli yavuze ko Yehova ameze nk’ibuye rya safiro, akaba nk’icyuma kibengerana kandi ko ameze nk’umukororombya ufite umucyo mwinshi (Ezek. 1:26-28). Zimwe muri izo mvugo Bibiliya ikoresha isobanura uko Yehova ameze, zishobora kudutangaza cyangwa zigatuma twumva aturenze cyane, ku buryo nta gaciro twagira imbere ye.

2. Ni iki gishobora gutuma abantu bamwe na bamwe bumva ko Yehova atabakunda?

2 Kwemera ko Yehova adukunda bishobora kutugora, kubera ko tudashobora kumubona. Urugero, hari umuntu ushobora gutekereza ko Yehova adashobora kumukunda, bitewe n’ibintu bibi byamubayeho wenda nko kuba papa we atarigeze amugaragariza urukundo. Iyo twiyumva dutyo Yehova arabibona kandi aba azi ko ibyo bishobora gutuma tutemera ko adukunda. Ubwo rero kugira ngo adufashe, yandikishije muri Bibiliya imico myiza imuranga.

3. Kuki dukwiriye kwiga ibyerekeye urukundo rwa Yehova?

3 Ijambo rimwe rigaragaza neza uwo Yehova ari we, ni urukundo. Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh. 4:8). Ibyo ikora byose biba bishingiye ku rukundo. Urukundo rwayo ni rwinshi cyane, ku buryo irugaragariza n’abatayikunda (Mat. 5:44, 45). Muri iki gice turi burebe uko Yehova ateye n’uko agaragaza urukundo. Uko turushaho kumumenya, ni ko turushaho kumukunda.

YEHOVA ARADUKUNDA CYANE

4. Kuba Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu bituma wumva umeze ute? (Reba n’ifoto.)

4 “Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu” (Yak. 5:11). Hari igihe Yehova yigereranya n’umubyeyi w’umugore, ukunda umwana we cyane (Yes. 66:12, 13). Ngaho tekereza uwo mubyeyi arimo kwita ku kana ke gato akunda cyane. Aragaterura, akagakikira kandi akakavugisha neza mu ijwi rituje. Iyo karize cyangwa gafite ikindi kibazo, akora uko ashoboye akagaha ibyo gakeneye. Natwe mu gihe dufite ibibazo, tujye twizera ko Yehova adukunda. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”—Zab. 94:19.

“Nk’uko umubyeyi ahumuriza umwana we, ni ko Yehova aduhumuriza” (Reba paragarafu ya 4)


5. Kuba Yehova agira urukundo rudahemuka bituma wumva umeze ute?

5 Yehova ni indahemuka (Zab. 103:8, NWT). Iyo dukoze ikintu kikamubabaza, ntahita atureka ngo areke kudukunda. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye ku Bisirayeli. Bamuhemukiraga kenshi, ariko iyo bihanaga yakomezaga kubakunda. Yarababwiye ati: ‘Muri ab’agaciro kenshi mu maso yanjye, nabafashe nk’abanyacyubahiro kandi narabakunze’ (Yes 43:4, 5). No muri iki gihe, Yehova aracyadukunda urukundo nk’urwo. Ubwo rero, buri gihe ujye ubizirikana. No mu gihe twakoze ibyaha bikomeye, ntadutererana. Iyo twihannye maze tukamugarukira, twibonera ko akidukunda. Atubwira ko ‘azatubabarira’ rwose (Yes. 55:7). Bibiliya ivuga ko iyo Yehova atubabariye, ‘atuma twongera kugira imbaraga.’—Ibyak. 3:19.

6. Ibivugwa muri Zekariya 2:8 bitwigisha iki kuri Yehova?

6 Soma muri Zekariya 2:8. Kubera ko Yehova adukunda, yiyumvisha uko tumerewe kandi aba yiteguye kuturinda. Iyo tubabaye na we arababara. Ubwo rero, ushobora kwizera ko numusenga umubwira uti: “Undinde nk’imboni y’ijisho” ryawe, azagusubiza (Zab. 17:8). Ijisho ni urugingo rworoshye cyane kandi rw’ingenzi, rugize umubiri wacu. Ubwo rero, iyo Yehova atugereranyije n’imboni yo mu jisho rye, ni nk’aho aba avuze ati: “Umuntu ubagiriye nabi, aba ashatse kwangiza ikintu mbona ko ari icy’agaciro kenshi.”

7. Kuki dukwiriye kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda?

7 Yehova yifuza ko wizera udashidikanya ko agukunda. Icyakora bitewe n’ibyakubayeho, azi ko ushobora kuba wibaza niba yagukunda koko. Nanone dushobora kuba duhanganye n’ikibazo gikomeye, bigatuma twibaza niba koko Yehova adukunda. None se, ni iki cyatuma wizera udashidikanya ko Yehova agukunda? Kumenya uko Yehova akunda Yesu, Abakristo basutsweho umwuka ndetse natwe twese, bishobora kugufasha.

UKO YEHOVA ATUGARAGARIZA URUKUNDO

8. Kuki Yesu yari azi neza ko Papa we amukunda?

8 Yehova n’Umwana we Yesu, bamaranye imyaka itabarika kandi ibyo byatumye bakundana cyane. Ni bo bamaranye imyaka myinshi cyane kuruta abandi bose. Muri Matayo 17:5, havuga ukuntu Yehova yagaragaje neza ko akunda Yesu. Iyo Yehova abishaka yari kuvuga gusa ko ‘amwemera.’ Ariko yashatse kutwereka ukuntu akunda Yesu cyane, maze aravuga ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.” Rwose Yehova yakundaga Yesu cyane. Imwe mu mpamvu zatumaga amukunda, ni uko yari yiteguye gutanga ubuzima bwe kugira ngo apfire abantu (Efe. 1:7). Yesu na we yari azi ko Yehova amukunda. Icyo ni ikintu atashoboraga gushidikanyaho rwose. Ni yo mpamvu yavugaga kenshi ko Papa we amukunda.—Yoh. 3:35; 10:17; 17:24.

9. Ni ayahe magambo agaragaza ko Yehova akunda abasutsweho umwuka? Sobanura. (Abaroma 5:5)

9 Yehova yanagaragaje ko akunda Abakristo basutsweho umwuka. (Soma mu Baroma 5:5.) Hari igitabo cyasobanuye ijambo ryakoreshejwe muri uwo murongo rivuga ngo “Rwasutswe,” kibigereranya n’uko umuntu yagusukaho amazi menshi. Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova akunda cyane Abakristo basutsweho umwuka. Na bo bazi ko Imana ibakunda (Yuda 1). Intumwa Yohana yagaragaje uko abasutsweho umwuka biyumva agira ati: “Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yoh. 3:1)! None se abasutsweho umwuka ni bo bonyine Yehova akunda? Oya rwose. Natwe twese aradukunda.

10. Ni ikihe kintu gikomeye cyane kuruta ibindi, cyagaragaje ko Yehova agukunda?

10 Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose, cyagaragaje ko Yehova adukunda? Ni incungu. Yehova yatugaragarije urukundo kurusha undi muntu uwo ari we wese (Yoh. 3:16; Rom. 5:8). Yatanze Umwana we akunda cyane, yemera ko adupfira kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu, kandi tube incuti ze (1 Yoh. 4:10). Uko turushaho gutekereza cyane ukuntu Yehova na Yesu bigomwe, ni ko turushaho kwiyumvisha ukuntu bakunda buri wese muri twe (Gal. 2:20). Incungu ntiyatanzwe kugira ngo hubahirizwe gusa ubutabera. Ahubwo ni impano igaragaza ukuntu Yehova adukunda. Yagaragaje ko adukunda, yemera gutanga Umwana we akunda cyane, kugira ngo adupfire. Yemeye ko ababara cyane kandi agapfa ku bwacu.

11. Muri Yeremiya 31:3 hatwigisha iki?

11 Nk’uko twabibonye, Yehova aradukunda kandi akabitubwira. (Soma Yeremiya 31:3.) Yehova yatumye tuba incuti ze kubera ko adukunda. (Gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 7:7, 8.) Nta kintu na kimwe cyangwa umuntu uwo ari we wese, wadutandukanya n’urukundo rwe (Rom. 8:38, 39). None se iyo utekereje ko Yehova agukunda wumva umeze ute? Soma muri Zaburi ya 23, maze urebe ukuntu Dawidi yumvaga ameze iyo yatekerezaga ku rukundo Yehova amukunda, n’ukuntu nawe urwo rukundo rwagombye gutuma wumva umeze.

IYO UTEKEREJE KO YEHOVA AGUKUNDA WUMVA UMEZE UTE?

12. Vuga muri make ibivugwa muri Zaburi ya 23.

12 Soma muri Zaburi ya 23:1-6. Iyo Zaburi ni indirimbo igaragaza ukuntu Dawidi yiringiraga ko Yehova amukunda kandi akamwitaho. Yagaragaje ukuntu yari afitanye ubucuti bukomeye n’Umwungeri we, ari we Yehova. Yumvaga atuje kubera ko yemeraga ko amuyobora, kandi akamwishingikirizaho mu buryo bwuzuye. Nanone yari yizeye ko Yehova yari gukomeza kumukunda igihe cyose. None se ni iki cyatumaga agira icyo cyizere?

13. Kuki Dawidi yizeraga ko Yehova azamwitaho?

13 “Nta cyo nzabura.” Dawidi yumvaga atuje kubera ko Yehova yamuhaga ibyo yabaga akeneye byose. Nanone yari azi ko Yehova ari incuti ye kandi ko amwemera. Ni yo mpamvu yari azi neza ko uko byagenda kose, yari gukomeza kumwitaho akamuha ibyo akeneye. Kuba Dawidi yarizeraga ko Yehova amukunda kandi akamwitaho, byatumaga adahangayika cyane, ahubwo akumva yishimye kandi anyuzwe.—Zab. 16:11.

14. Ni gute Yehova atwitaho?

14 Natwe Yehova atwitaho, cyane cyane mu gihe duhuye n’ibibazo. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Claire, a wamaze imyaka irenga 20 akora kuri Beteli. Yumvise ababaye cyane, igihe umuryango we wahuraga n’ibibazo byaje bikurikirana. Papa we yaturitse umutsi wo mu bwonko, murumuna we aracibwa, ubucuruzi umuryango we wakoraga burahomba kandi banki ifatira inzu yabo. None se Yehova yaragaragaje ate ko yabitagaho? Claire yaravuze ati: “Buri munsi Yehova yahaga umuryango wanjye ibyo wabaga ukeneye. Inshuro nyinshi, niboneraga ko yaduhaga ibirenze ibyo twabaga dukeneye. Mpora nibuka ukuntu Yehova yatugaragarije urukundo muri ibyo bihe bitari byoroshye, kandi sinzigera mbyibagirwa. Ibyo bituma nihanganira n’ibindi bigeragezo mpura na byo.”

15. Ni iki cyahumurizaga Dawidi? (Reba n’ifoto.)

15 “Asubiza intege mu bugingo bwanjye.” Hari igihe Dawidi yahuraga n’ibibazo bigatuma ahangayika (Zab. 18:4-6). Ariko Yehova yamugaragarizaga urukundo kandi akamwitaho, maze bikamuhumuriza. Yamujyanaga “mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye” n’“ahantu hanese ho kuruhukira.” Ibyo byatumaga Dawidi yongera kugira imbaraga, maze agakomeza gukorera Yehova yishimye.—Zab. 18:28-32.

Igihe Dawidi yari ahangayitse cyane, Yehova yamugaragarije urukundo kandi amwitaho, maze biramuhumuriza (Reba paragarafu ya 15)


16. Ni gute Yehova yakugaragarije ko agukunda, mu gihe wari ufite ibibazo?

16 Muri iki gihe na bwo, iyo duhuye n’ibibazo “ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova” cyangwa urukundo rwe rudahemuka ‘ni byo bituma tudashiraho’ (Amag. 3:22; Kolo. 1:11). Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Rachel. Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 umugabo we yaramutaye, kandi areka gukorera Yehova. Ibyo byaramubabaje cyane. None se ni gute Yehova yamufashije? Yaravuze ati: “Yehova yakoraga ibishoboka byose kugira ngo numve ko ankunda. Yampaye incuti nyinshi zazaga kunsura tukamarana igihe, zikanzanira ibyokurya, zikanyandikira mesaje zirimo imirongo y’Ibyanditswe impumuriza, zikaza tukaganira tugaseka kandi zigahora zinyibutsa ko Yehova anyitaho. Mpora nshimira Yehova kubera ko yampaye umuryango ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bankunda.”

17. Kuki Dawidi ‘atatinyaga ikibi’?

17 “Sinzatinya ikibi kuko uri kumwe nanjye.” Inshuro nyinshi ubuzima bwa Dawidi bwabaga buri mu kaga, kandi yari afite abanzi benshi bakomeye. Icyakora kuba Yehova yaramukundaga, byatumaga yumva atuje kandi afite umutekano. Dawidi yumvaga ko Yehova yabaga ari kumwe na we mu bibazo byose yahuraga na byo, kandi ibyo byaramuhumurizaga. Ni yo mpamvu yaririmbye ati: ‘Yehova yankijije ibyanteraga ubwoba byose’ (Zab. 34:4). Nubwo hari igihe Dawidi yabaga afite ubwoba, yari azi ko Yehova amukunda cyane kandi ibyo byatumaga atuza.

18. Ni gute kuzirikana ko Yehova agukunda bishobora kugufasha mu gihe uhangayitse?

18 Kuba Yehova atugaragariza urukundo, bidufasha bite mu gihe duhuye n’ibibazo bikomeye? Umupayiniya witwa Susi, avuga uko we n’umugabo we bumvise bameze, igihe umwana wabo yiyahuraga. Yaravuze ati: “Iyo ibyago nk’ibyo bitunguranye bikubayeho, wumva ubuze icyo ufata n’icyo ureka, ndetse ugatekereza ko hari n’ibindi bintu bibi bishobora kukubaho. Ariko kuzirikana ko Yehova adukunda byatumye twumva dutuje kandi biraduhumuriza.” Rachel twigeze kuvuga yaravuze ati: “Hari igihe ari nijoro numvise mbabaye cyane kandi mfite ubwoba maze ntabaza Yehova mvuga cyane. Icyo gihe nahise numva Yehova ampumurije maze ndatuza, mbese nka kwa kundi umubyeyi ahumuriza umwana we. Nuko mpita nsinzira. Ibyambayeho muri iryo joro sinzigera mbyibagirwa.” Umusaza w’itorero witwa Tasos yamaze imyaka ine muri gereza, azira ko yanze kujya mu gisirikare. None se, icyo gihe yiboneye ate ko Yehova amukunda kandi ko amwitaho? Yaravuze ati: “Yehova yamfashaga kubona ibyo nabaga nkeneye byose ndetse akampa n’ibirenze. Ibyo byatumye ndushaho kumwiringira. Nubwo muri gereza hari ahantu habi hashoboraga gutuma niheba, Yehova yampaye umwuka we maze nkomeza kwishima. Niboneye ko uko narushagaho kumwiringira, ari ko narushagaho kwibonera ko ankunda. Ibyo byatumye mba umupayiniya w’igihe cyose, nubwo nari nkiri muri gereza.”

KOMEZA KUBA INCUTI Y’IMANA IKWITAHO

19. (a) Kumenya ko Yehova adukunda bizatuma tumubwira iki mu masengesho yacu? (b) Mu bintu byose Yehova yadukoreye bigaragaza ko adukunda, ni ikihe kigukora ku mutima? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Amagambo atuma twumva ko Yehova adukunda cyane.”)

19 Ibintu byabaye ku bantu twabonye muri iki gice, bigaragaza ko Yehova “Imana y’urukundo” ari kumwe natwe (2 Kor. 13:11). Yita kuri buri wese muri twe. Twizeye ko ‘azatugotesha ineza ye yuje urukundo’ cyangwa urukundo rwe rudahemuka (Zab. 32:10). Uko dutekereza cyane ukuntu yatugaragarije urukundo, ni ko turushaho kubona ko atwitaho kandi tukarushaho kuba incuti ze. Dushobora kumusenga maze tukamubwira ko dukeneye ko yadufasha kubona ko adukunda. Nanone dushobora kumubwira ibiduhangayikishije byose, twiringiye ko atwumva kandi ko yiteguye kudufasha.—Zab. 145:18, 19.

20. Ni gute urukundo Yehova adukunda rutuma turushaho kuba incuti ze?

20 Nk’uko iyo hakonje ukegera umuriro wumva uguwe neza, ni na ko kwibonera ukuntu Yehova atugaragariza urukundo bidushimisha, bigatuma twumva tumerewe neza. Urukundo Yehova adukunda rurakomeye cyane kandi rurangwa n’ineza. Ubwo rero, jya wemera Yehova arukugaragarize mu buzima bwawe bwose. Twese tujye tumushimira urwo rukundo atugaragariza, maze buri wese avuge ati: “Nkunda Yehova”!—Zab. 116:1.

WASUBIZA UTE?

  • Wasobanura ute urukundo Yehova adukunda?

  • Kuki wizera udashidikanya ko Yehova agukunda?

  • Wumva umeze ute iyo utekereje ko Yehova agukunda?

INDIRIMBO YA 108 Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

a Amazina amwe yarahinduwe.