Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo bikomeye

Yehova azagufasha nuhura n’ibibazo bikomeye

Sinzanyeganyezwa kuko Yehova ari iburyo bwanjye.”​—ZAB. 16:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Mu gihe dufite ibibazo bikomeye, hari ibintu twakora kugira ngo Yehova adufashe.

1-2. Ni ibihe bibazo abagaragu ba Yehova b’indahemuka bashobora guhura na byo?

 DUSHOBORA guhura n’ibibazo bikomeye, bigatuma ubuzima bwacu buhinduka mu kanya gato nk’ako guhumbya. Urugero, umuvandimwe w’indahemuka witwa Luis a yarwaye kanseri. Umuganga yaramusuzumye maze amubwira ko yari ashigaje amezi make gusa, agapfa. Monika n’umugabo we na bo bakoreraga Yehova bishimye. Ariko umunsi umwe, yamenye ko umugabo we wari n’umusaza w’itorero, yari amaze imyaka myinshi akora ibyaha mu ibanga. Hari na mushiki wacu w’umuseribateri witwa Olivia wamenye ko yagombaga guhita ahunga, kubera ko agace yari atuyemo kari kagiye kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga. Igihe yasubiraga mu rugo, yasanze inzu ye yarasenyutse. Ubuzima bw’abo bantu tumaze kuvuga, bwahindutse mu kanya gato cyane. Ese nawe, hari ibintu nk’ibyo byigeze kukubaho, bigatuma ubuzima bwawe buhinduka mu kanya gato cyane?

2 Nubwo turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, dushobora guhura n’ibibazo kandi tukarwara, nk’uko biba ku bandi bantu bose. Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe abantu badakunda Yehova baturwanyije kandi bakadutoteza. Nubwo Yehova ataturinda ibyo bibazo byose, adusezeranya ko azadufasha (Yes. 41:10). Ibyo bituma dukomeza kugira ibyishimo, tugafata imyanzuro myiza kandi tugakomeza kumubera indahemuka n’iyo twahura n’ibibazo bikomeye cyane. Muri iki gice, turi burebe ibintu bine Yehova akoresha kugira ngo adufashe n’icyo natwe twakora kugira ngo adufashe.

YEHOVA AZAKURINDA

3. Ni iki gishobora kutugora mu gihe dufite ibibazo bikomeye?

3 Aho ikibazo kiri. Iyo dufite ibibazo bikomeye, gutekereza neza no gufata imyanzuro myiza, bishobora kutugora. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe tuba twumva tubabaye cyane kandi duhangayitse. Dushobora kumva tumeze nk’umuntu uri kugenda ahantu hari ibihu byinshi, atazi iyo ajya. Reka turebe uko ba bashiki bacu babiri twavuze bumvise bameze, igihe bahuraga n’ibibazo bikomeye. Olivia yaravuze ati: “Igihe nasangaga umuyaga washenye inzu yanjye, numvise mbaye nk’ukubiswe n’inkuba.” Monika yavuze uko yumvise ameze igihe umugabo we yamuhemukiraga. Yaravuze ati: “Numvise bindenze. Narababaye cyane ku buryo udashobora kubyumva. Numvise meze nk’uwataye umutwe. Ibyo bintu sinumvaga ko bishobora kumbaho.” None se, Yehova adufasha ate mu gihe twumva ibibazo dufite byaturenze?

4. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, ni iki Yehova adusezeranya?

4 Icyo Yehova adukorera. Adusezeranya ko azaduha “amahoro y’Imana.” (Soma mu Bafilipi 4:6, 7.) Ayo mahoro atuma dutuza kandi ntiduhangayike, kubera ko tuba turi incuti za Yehova. “Asumba cyane ibitekerezo byose,” kandi ashobora kudufasha kuruta uko twabitekerezaga. Ese hari igihe wigeze gusenga Yehova cyane, maze mu buryo butunguranye ukumva uratuje? Impamvu wumvise umeze utyo, ni uko wari ubonye “amahoro y’Imana.”

5. Ni gute amahoro y’Imana arinda imitima yacu n’ubwenge bwacu?

5 Uwo murongo ukomeza uvuga ko amahoro y’Imana ‘azarinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu.’ Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kurinda,” ryakoreshwaga mu gisirikare, bashaka kuvuga abasirikare babaga barinze umujyi, kugira ngo udaterwa n’umwanzi. Ababaga batuye muri uwo mujyi bararyamaga bagasinzira, kubera ko babaga bazi ko hari abasirikare babarinze. Mu buryo nk’ubwo, amahoro y’Imana arinda umutima wacu n’ubwenge bwacu, bigatuma dutuza, kubera ko tuba tuzi ko nta cyadutera ubwoba (Zab. 4:8). Twumva tumeze nka Hana, tukagira amahoro yo mu mutima, nubwo ibibazo dufite bitakemutse (1 Sam. 1:16-18). Nanone iyo dutuje, gutekereza neza no gufata imyanzuro myiza biratworohera.

Jya usenga kugeza igihe “amahoro y’Imana” arindiye umutima wawe n’ibitekerezo byawe (Reba paragarafu ya 4-6)


6. Twakora iki kugira ngo tubone amahoro y’Imana? (Reba n’ifoto.)

6 Icyo twakora. Mu gihe duhuye n’ibibazo tujye dutabaza Yehova, nk’uko abantu babaga bari mu mujyi batabazaga abarinzi, iyo babonaga ikintu giteje akaga. Twabikora dute? Tujye dukomeza gusenga, kugeza igihe tuboneye amahoro y’Imana (Luka 11:9; 1 Tes. 5:17). Luis twigeze kuvuga, yasobanuye icyabafashije we n’umugore we Ana, igihe bamenyaga ko yari ashigaje amezi make gusa agapfa. Yaravuze ati: “Mu gihe nk’icyo, gufata imyanzuro irebana no kwivuza ndetse n’ibindi, ntibiba byoroshye. Ariko gusenga Yehova byaradufashije cyane, muri ibyo bihe byari bigoye.” Luis n’umugore we bavuze ko basengaga cyane kandi kenshi, basaba Yehova ko yabaha amahoro yo mu mutima, gutuza n’ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza. Kandi rwose Yehova yarabafashije. Ubwo rero nawe mu gihe uhanganye n’ibibazo, ujye ukomeza gusenga kuko ibyo bizatuma ubona amahoro y’Imana, maze akarinda umutima wawe n’ubwenge bwawe.—Rom. 12:12.

YEHOVA AZATUMA UTUZA

7. Umuntu ashobora kumva ameze ate mu gihe ahanganye n’ikigeragezo gikomeye?

7 Aho ikibazo kiri. Iyo duhuye n’ikigeragezo gikomeye, ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’uko twitwara, bishobora guhinduka. Icyo gihe, ibyiyumvo byacu bishobora guhindagurika, tukumva tumeze nk’ubwato umuyaga ujyana hirya no hino. Ana twigeze kuvuga, yavuze ukuntu umugabo we amaze gupfa yagize ibyiyumvo bihindagurika. Yaravuze ati: “Hari igihe nihebaga, ngatangira kumva ari nk’aho ari njye njyenyine wahuye n’icyo kibazo. Nanone hari igihe narakazwaga cyane n’uko yapfuye.” Hari n’igihe Ana yumvaga afite irungu kandi akababazwa n’uko ari we wari usigaye akora ibintu ubusanzwe byakorwaga neza n’umugabo we. Icyo gihe rwose yumvaga ameze nka bwa bwato buri mu nyanja, umuyaga ujyana hirya no hino. None se Yehova adufasha ate mu gihe twiyumva dutyo?

8. Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 16:8, Yehova atwizeza ko azadukorera iki?

8 Icyo Yehova adukorera. Atwizeza ko azatuma dutuza. (Soma muri Zaburi ya 16:8.) Iyo mu nyanja hajemo umuyaga mwinshi, bishobora gutuma ubwato butangira kujya hirya no hino, kandi ibyo bishobora guteza ibibazo. Ni yo mpamvu ubwato bwinshi buba bufite ibyuma kuri buri ruhande, bituma butuza ntibukomeze kunyeganyega cyane. Ibyo rero bituma abagenzi bumva batuje, bakagera iyo bajya amahoro. Icyakora ibyo byuma bikora neza iyo ubwo bwato bukomeje kugenda. Natwe nidukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, azadufasha gutuza.

Gukoresha ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi bizatuma utuza (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)


9. Ni gute ibikoresho dukoresha dukora ubushakashatsi byadufasha gutuza? (Reba n’ifoto.)

9 Icyo twakora. Mu gihe wumva ibibazo byakurenze, ujye ukora uko ushoboye ukomeze gukora ibintu bituma uba incuti ya Yehova. Birumvikana ko hari igihe udashobora kubikora neza nk’uko usanzwe ubikora. Ariko ujye uzirikana ko Yehova atadusaba gukora ibyo tudashoboye. (Gereranya na Luka 21:1-4.) Ubwo rero, ujye ushaka umwanya wo kwiyigisha no gutekereza ku byo wiga. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova akoresha umuryango we, ukadutegurira ibintu byinshi bishingiye kuri Bibiliya, bidufasha gutuza mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye. Jya wifashisha ibikoresho bishobora kuboneka mu rurimi rwawe, kugira ngo ubone ibyo ukeneye. Urugero, ushobora gukoresha nka porogaramu ya JW Library® n’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Monika twigeze kuvuga, yavuze ko igihe yumvaga ababaye cyane ku buryo kwihangana byari bimugoye, yakoresheje ibyo bikoresho by’ubushakashatsi kugira ngo arebe inama zamufasha. Urugero, yakoze ubushakashatsi ku ijambo “kurakara.” Nanone yashakishije izindi ngingo zivuga ku ijambo “ubudahemuka” no “guhemukirwa.” Iyo yabonaga ibyo yashakaga, yarabisomaga kugeza igihe yumvise atuje. Yaravuze ati: “Iyo nakoraga ubushakashatsi, natangiraga mpangayitse cyane, ariko bikajya kurangira numva ntuje, ari nk’aho Yehova ampobeye kugira ngo ampumurize. Iyo nabaga nsoma, niboneraga ko Yehova yiyumvishaga uko merewe kandi akamfasha.” Ubwo rero, gukora ubushakashatsi bishobora gutuma nawe Yehova agufasha maze amaherezo ugatuza.—Zab. 119:143, 144.

YEHOVA AZAGUFASHA

10. Ushobora kumva umeze ute mu gihe wahuye n’ikibazo gikomeye?

10 Aho ikibazo kiri. Iyo wahuye n’ikibazo gikomeye cyane, hari igihe wumva wacitse intege kandi wihebye. Ushobora kumva umeze nk’umuntu usanzwe ukora siporo yo kwiruka, none ubu akaba agenda acumbagira bitewe n’uko yavunitse. Hari n’igihe gukora ibintu byari bisanzwe bikorohera bikugora, cyangwa se ukumva utifuza gukora ibintu wakundaga. Ushobora no kumva umeze nk’umuhanuzi Eliya, ukumva ushaka gukomeza kwiryamira, udashaka kubyuka (1 Abami 19:5-7). None se, ni iki Yehova agusezeranya mu gihe wumva wacitse intege?

11. Ni iki kindi Yehova adukorera? (Zaburi 94:18)

11 Icyo Yehova adukorera. Adusezeranya ko azadufasha. (Soma muri Zaburi ya 94:18.) Nk’uko wa muntu wavunitse aba akeneye umufasha kugira ngo akomeze kugenda, ni na ko natwe tuba dukeneye ko Yehova adufasha kugira ngo dukomeze kumukorera mu gihe duhuye n’ibibazo bikomeye. Iyo umuntu ari mu mimerere nk’iyo Yehova aramubwira ati: “Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara’” (Yes. 41:13). Ibyo Umwami Dawidi na we yarabyiboneye. Hari igihe yahuye n’ibibazo byinshi kandi n’abanzi be batamworoheye, maze abwira Yehova ati: “Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzanshyigikira” (Zab. 18:35). None se Yehova adufasha ate?

Jya wemera ko abagize umuryango wawe, incuti zawe n’abasaza b’itorero bagufasha (Reba paragarafu ya 11-13)


12. Ni ba nde Yehova ashobora gukoresha kugira ngo adufashe mu gihe twumva twacitse intege?

12 Inshuro nyinshi Yehova akoresha abandi bantu kugira ngo adufashe. Urugero, hari igihe Dawidi yari yacitse intege, maze incuti ye Yonatani imusanga aho yari ari, iramuhumuriza kandi imubwira amagambo yo kumutera inkunga (1 Sam. 23:16, 17). Nanone Yehova yakoresheje Elisa kugira ngo afashe Eliya gusohoza inshingano yari afite (1 Abami 19:16, 21; 2 Abami 2:2). No muri iki gihe Yehova ashobora gukoresha abagize imiryango yacu, incuti zacu cyangwa abasaza b’itorero kugira ngo adufashe. Icyakora iyo ubabaye, hari igihe uba wumva ushaka kuba wenyine. Ibyo ni ibintu bisanzwe. None se wowe wakora iki kugira ngo Yehova agufashe?

13. Twakora iki kugira ngo Yehova adufashe? (Reba n’ifoto.)

13 Icyo twakora. Ntukitarure abandi. Iyo twitaruye abandi usanga twitekerezaho, tugatekereza gusa no ku bibazo dufite. Ibyo bishobora gutuma dufata imyanzuro mibi (Imig. 18:1). Birumvikana ko twese hari igihe tuba dukeneye kuba turi twenyine, cyane cyane iyo dufite ikibazo gikomeye. Icyakora iyo witaruye abandi, ukamara igihe kirekire uri wenyine, bishobora gutuma abantu Yehova yari gukoresha kugira ngo bagufashe, batakubona. Ubwo rero nubwo byaba bikugoye bite, ujye wemera ko abagize umuryango wawe, incuti zawe n’abasaza b’itorero bagufasha. Ujye ubona ko Yehova abakoresha kugira ngo agufashe.—Imig. 17:17; Yes. 32:1, 2.

YEHOVA AZAGUHUMURIZA

14. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo bikadutera ubwoba?

14 Aho ikibazo kiri. Hari igihe dushobora guhura n’ibibazo maze tukumva dufite ubwoba. Muri Bibiliya, havugwamo inkuru z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye bavuga ko hari igihe bagiraga ubwoba bagatitira, bitewe n’abanzi babo cyangwa bitewe n’ibindi bibazo babaga bahanganye na byo (Zab. 18:4; 55:1, 5). Natwe hari igihe abo twigana, abo dukorana, abagize umuryango wacu cyangwa abayobozi, bashobora kuturwanya bigatuma tugira ubwoba. Nanone hari igihe dushobora kurwara indwara ikomeye, maze tugatinya ko dushobora gupfa. Muri icyo gihe dushobora kumva twihebye, tumeze nk’akana gato gakeneye umuntu ukitaho buri gihe. None se, ni gute Yehova adufasha mu gihe duhuye n’ibibazo?

15. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 94:19, ni iki Yehova adukorera?

15 Icyo Yehova adukorera. Araduhumuriza kandi akadukuyakuya cyangwa agatuma dutuza. (Soma muri Zaburi ya 94:19.) Ibivugwa muri iyo zaburi, bishobora gutuma dutekereza akana k’agakobwa gafite ubwoba kandi kananiwe gusinzira, bitewe n’uko hari kugwa imvura nyinshi irimo inkuba. Ngaho sa n’ureba papa wako aje akagafata, akakiyegereza kugeza gasinziriye. Nubwo izo nkuba zigikubita, ako kana kumvise gatuje kubera ko papa wako yagahumurije. Natwe mu gihe duhanganye n’ibintu biduteye ubwoba, tuba dukeneye ko mu buryo bw’ikigereranyo Papa wacu wo mu ijuru atwiyegereza akaduhumuriza, kugeza dutuje. None se, ni iki twakora kugira ngo Yehova aduhumurize?

Jya wemera ko Papa wacu wo mu ijuru aguhumuriza akoresheje Bibiliya (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)


16. Twakora iki kugira ngo Yehova aduhumurize? (Reba n’ifoto.)

16 Icyo twakora. Jya usenga Yehova kenshi kandi usome Ijambo rye (Zab. 77:1, 12-14). Ibyo bizatuma nuhangayika, ikintu cya mbere uzakora ari uguhita ubibwira Yehova. Mu gihe umusenga, ujye umubwira ibiguhangayikishije byose n’ibigutera ubwoba. Hanyuma ujye usoma Ijambo rye umutege amatwi, maze aguhumurize (Zab. 119:28). Uzabona ko gusoma ibitabo bimwe na bimwe byo muri Bibiliya bizaguhumuriza, cyane cyane mu gihe ufite ubwoba. Urugero, igitabo cya Yobu, icya Zaburi, icy’Imigani n’ibivugwa muri Matayo igice cya 6, bishobora kuguhumuriza. Ubwo rero, gusenga Yehova no gusoma Ijambo rye, bizaguhumuriza rwose.

17. Ni iki dushobora kwizera tudashidikanya?

17 Dushobora kwiringira rwose ko Yehova azakomeza kudufasha, mu gihe tuzaba duhanganye n’ibibazo bikomeye. Ntazigera adutererana (Zab. 23:4; 94:14). Adusezeranya ko azaturinda, agatuma dutuza, akadufasha, kandi akaduhumuriza. Muri Yesaya 26:3 NWT, havuga kuri Yehova hagira hati: “Abantu bakwishingikirizaho mu buryo bwuzuye uzabarinda. Uzatuma bagira amahoro ahoraho, kuko ari wowe biringira.” Ubwo rero, jya wiringira Yehova kandi wemere uburyo bwose akoresha kugira ngo agufashe. Ibyo bizakongerera imbaraga, mu gihe uzaba uhanganye n’ibibazo bikomeye.

WASUBIZA UTE?

  • Ni ryari tuba dukeneye cyane ko Yehova adufasha?

  • Ni ibihe bintu bine Yehova adukorera mu gihe duhangayitse?

  • Twakora iki kugira ngo Yehova adufashe?

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

a Amazina amwe yarahinduwe.