Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?
Igihe Umuremyi wacu ari we Yehova yaremaga abantu, ni we wenyine wategekaga. Yategekaga neza cyane kubera ko yakundaga abantu. Yabatuje mu busitani bwiza cyane bwa Edeni kandi abaha ibyokurya bihagije. Nanone yabahaye akazi gashimishije (Intangiriro 1:28, 29; 2:8, 15). Abantu bari kubaho neza iyo bemera gukomeza kuyoborwa n’Imana.
Bibiliya itubwira ko umumarayika wigometse, waje kwitwa Satani, yavuze ko Imana idakwiriye gutegeka abantu. Yavuze ko abantu bari kubaho bishimye kurushaho, iyo batayoborwa n’Imana. Ikibabaje ni uko abo babyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, biganye Satani na bo bakigomeka ku Mana.—Intangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9.
Adamu na Eva banze kuyoborwa n’Imana maze birukanwa muri paradizo kandi batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka batunganye (Intangiriro 3:17-19). Nanone ibyo byari kugira ingaruka ku bana bari kuzabyara. Bibiliya ivuga ko Adamu yacumuye maze “icyaha kikinjira mu isi, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha” (Abaroma 5:12). Nanone icyaha cyatumye habaho ibindi bintu bibabaje. Bibiliya igira iti: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Ibyo bisobanura ko iyo abantu bategetse abandi ibintu biba bibi.
UKO ABANTU BATANGIYE GUTEGEKA
Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere wategetse abandi ari Nimurodi. Uwo mutegetsi yigometse ku Mana. Kuva icyo gihe, abategetsi bagiye bakoresha nabi ububasha bwabo. Hashize imyaka igera ku 3.000 umwami Salomo yanditse ati: “Mbona amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza, kandi ababakandamizaga bari bafite ububasha.”—Umubwiriza 4:1.
Na n’ubu ni ko bikimeze. Mu mwaka wa 2009, Umuryango w’Abibumbye wasohoye igitabo kivuga ko ubutegetsi bubi ari bwo “bwagize uruhare rukomeye mu bibazo tubona muri iyi si.”
IGIHE KIRAGEZE NGO UBWAMI BW’IMANA BUTEGEKE
Abantu bakeneye ubutegetsi bwiza kandi Imana yarabubasezeranyije.
Imana yashyizeho Ubwami, cyangwa ubutegetsi, buzakuraho ubw’abantu bwose kandi “buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ngubwo Ubwami abantu benshi bamaze igihe basenga basaba ko buza (Matayo 6:9, 10). Icyakora Imana si yo izaba Umwami w’ubwo Bwami. Ahubwo yashyizeho Umutegetsi wigeze kuba umuntu. Uwo mutegetsi ni nde?