Ubwami bw’Imana ni iki?
Abantu benshi basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Ariko se waba warigeze wibaza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’icyo buzakora?
REKA DUSUZUME ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:
Ubwami bw’Imana ni iki?
Ni ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe n’Umwami Yesu Kristo.—Yesaya 9:6, 7; Matayo 5:3; Luka 1:31-33.
Ni ibihe bintu Ubwami bw’Imana buzakora?
Buzavanaho ibintu bibi byose kandi buzanire abantu amahoro arambye.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10.
Gushaka mbere na mbere Ubwami bisobanura iki?
Bisobanura gushyigikira Ubwami bw’Imana no kwemera ko ari bwo buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi.—Matayo 6:33; 13:44.