Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2 Inama zidufasha gukemura ibibazo

2 Inama zidufasha gukemura ibibazo

Bimwe mu bintu bitubaho bimara imyaka myinshi, ku buryo bishobora kutubata tutabizi. Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’ibintu nk’ibyo byatubayeho akarande? Reka dusuzume ingero nke.

GUHANGAYIKA BIKABIJE

Rosie yaravuze ati: “Nahoraga mpangayikiye ibintu natekerezaga ko bizambaho.” None se ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya yamufashije? Umwe muri yo ni uwo muri Matayo 6:34, hagira hati: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.” Rosie yavuze ko ayo magambo ya Yesu yamufashije kureka guhangayikira ibizaba ejo. Yongeyeho ati: “Nari mfite imihangayiko ihagije, ku buryo ntari nkwiriye kongeraho ibindi bitazigera binaba.”

Yasmine na we yari yararembejwe n’imihangayiko. Yagize ati: “Namaraga iminsi myinshi ndira kandi hari igihe ntasinziraga. Numvaga ibibazo byarandenze.” Ni uwuhe murongo wamufashije? Yavuze uwo muri 1 Petero 5:7, ugira uti: “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.” Yasmine yaravuze ati: “Nakomeje gusenga Yehova kandi yashubije amasengesho yange. Ibyo byatumye numva nsa nk’utuye umutwaro uremereye. Hari igihe nongera kugira ibitekerezo bibi, ariko ubu nzi uko mbyitwaramo iyo bije.”

KURAZIKA IBINTU

Umukobwa witwa Isabella yaravuze ati: “Numvaga ko kurazika ibintu bindi mu maraso kuko na papa ari ko yari ameze. Narekaga gukora ibintu by’ingenzi nkaruhuka cyangwa nkirebera tereviziyo. Iyo ni ingeso mbi kuko itera imihangayiko n’ubunebwe.” Ihame ryamufashije riri muri 2 Timoteyo 2:15, hagira hati: “Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe.” Isabella yaravuze ati: “Sinifuzaga ko Yehova aterwa ipfunwe n’ibyo nkora bitewe gusa n’uko mbirazika.” Amaherezo yaretse iyo ngeso.

Kelsey yaravuze ati: “Iyo nabaga mfite ikintu ngomba gukora, nagikoraga ku munota wa nyuma. Hari igihe nariraga, ngahangayika kandi nkarara ntagohetse. Byari bibi pe! Kelsey yakurikije inama yo mu Migani 13:16, hagira hati: “Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora, ariko umupfu akwirakwiza ubupfapfa.” Gutekereza kuri uwo murongo byaramufashije. Yaravuze ati: “Ni byiza guteganya mbere y’igihe ibyo uzakora kandi ukabigeraho. Ubu mfite agakayi mu biro byange nandikamo ibyo nteganya gukora. Ibyo bimfasha gukorera ibintu igihe, aho kubikora ku munota wa nyuma.”

UBWIGUNGE

Kirsten yaravuze ati: “Umugabo wange yarantaye, ansigira abana bato bane.” Ni uwuhe murongo wamufashije? Ni uwo mu Migani 17:17, hagira hati: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.” Kirsten yashakiye inshuti mu bakorera Yehova. Izo nshuti zamumariye iki? Yaravuze ati: “Inshuti zange zinyitaho cyane. Hari abanzanira ibyokurya n’indabo. Nimutse inshuro eshatu zose, kandi buri gihe hari abazaga kudufasha kwimuka. Nanone hari uwanshakiye akazi. Rwose bambaye hafi.”

Delphine twigeze kuvuga, na we yari afite ikibazo k’irungu. Yaravuze ati: “Maze kubura byose, numvaga nabuze icyo mfata n’icyo ndeka. Numvaga nigunze pe!” Hari umurongo wamfashije wo muri Zaburi 68:6, ugira uti: “Imana ituma abari mu bwigunge batura mu nzu.” Yaravuze ati: “Nzi neza ko uyu murongo utavuga inzu nyanzu. Ahubwo naje gusobanukirwa ko Imana iduha inzu yo mu buryo bw’umwuka, ari ho hantu hari umutekano dusanga abandi bantu bakunda Yehova bakaduhumuriza. Ariko nasanze ntashobora kugirana ubucuti na bo ntabanje gukunda Yehova. Muri Zaburi 37:4 na ho haramfashije. Hagira hati: “Ujye wishimira Yehova cyane, na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.”

Yongeyeho ati: “Nabonye ko ngomba kwizirika kuri Yehova. Ni inshuti iturutira izindi zose. Nanone natekereje imirimo ya gikristo nakorera hamwe n’abandi, kuko ibyo byari gutuma ngirana na bo ubucuti bukomeye. Nitoje kujya mbona ibyiza ku bandi aho kwibanda ku makosa yabo.”

Birumvikana ko inshuti zikunda Yehova na zo zidatunganye. Abahamya ba Yehova bahura n’ibibazo nk’iby’abandi. Icyakora ibyo twiga muri Bibiliya bidutoza gufasha abandi uko tubishoboye. Ni byiza kugira inshuti nk’izo. Ariko se Bibiliya yadufasha kwihanganira ibibazo bidashobora gukemuka, urugero nk’indwara idakira cyangwa agahinda?

Gukurikiza inama za Bibiliya bishobora kudufasha kubona inshuti nziza